Rwanda: Umujinya n'agahinda Kagame yatewe n'urupfu rw'abasilikare be mu Bweyeye,bitumye yiyemeza gushoza intambara mu karere kose, ese arayerekeza he?

Publié le par veritas

Ingabo za RDF muri Congo mu mwambaro w'ingabo za FARDC

Ingabo za RDF muri Congo mu mwambaro w'ingabo za FARDC

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2019 amakuru menshi ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko Paul Kagame yatanze itegeko ryo gutangiza intambara mu karere k'ibiyaga bigari. Amakuru "Veritasinfo" yabonye kandi ifitiye gihamya ni uko abasilikare ba RDF bambutse umupaka w'u Rwanda mu gice cya pariki y'ibirunga berekeza muri Congo, abandi basilikare bakaba berekeje mu karere ka Rusizi (Cyangugu) ari benshi. Ese Kagame aragaba ibitero abyerekeza he? Arabyerekeza i Burundi, muri Congo, muri Nyungwe, cyangwa arabigabira rimwe hose?

Kagame afite umutima uremererewe cyane kubera urupfu rw'abasilikare ba RDF biciwe mu Burundi  abo basilikare bakaba bari mu mutwe wa Red Tabara urwanya leta y'Uburundi ufashwa na Kagame. Mu byumweru 2 bishize umutwe wa Red Tabara wagabye igitero mu Burundi, abarwanyi bawo bashaka kwinjira mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe; abo barwanyi ba Red Tabara bakaba barahuye n'ibibazo bikomeye muri icyo gitero kuko ingabo z'Uburundi zashoboye kubakumira, kandi zibicamo abarwanyi benshi, abandi bafatwa mpiri ndetse n'ibikoresho bya gisilikare bari bitwaje birafatwa. Muri abo barwanyi ba Red Tabara bapfuye,ingabo z'Uburundi zashoboye kubonamo bamwe bari bafite amakarita ya gisilikare y'ingabo z'u Rwanda RDF ndetse basanga bafite n'ubwoko bw'imbunda zitaba i Burundi ahubwo basanga ubwoko bw'izo mbunda bukoreshwa n'ingabo z'u Rwanda RDF hakurikijwe nimero (de série) zazo n'aho ziba zaraguriwe; iki akaba ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko leta ya Kagame itera inkunga ku rugero rw'100% umutwe wa Red Tabara.

Mu gihe cy'icyumweru kimwe gusa, ingabo za Kagame zari mu mutwe wa Red Tabara ziciwe i Burundi; ingabo za FLN zishe abasilikare ba RDF bagera kuri 20 ndetse zifata n'ibikoresho byinshi byakoreshwaga n'ingabo za Kagame mu mirwano yabereye i Bweyeye taliki ya 8/11/2019; icyo gitero cyo mu Bweyeye kikaba cyaratumye umuvugizi w'ingabo za Kagame ahinduka ikiragi kuko yananiwe gutanga ibisobanuro by'uko iyo mirwano yo mu Bweyeye yagenze. Uretse n'ibyo bitero byashegeshe ingabo za Kagame, kuri uyu wa kabili taliki ya 12/11/2019, leta ya Uganda yandikiye ibaruwa y'impuruza isaba leta ya Kagame ko hagomba kuba iperereza ibihugu byombi bihuriyeho ryo kwerekana abasilikare ba Kagame barashe abaturage 2 ba Uganda  barasiwe Tabagwe ku ruhande rw'u Rwanda; Uganda ikaba ivuga ko niba leta y'u Rwanda itemeye ko habaho iperereza bahuriyeho ryo kwerekana abasilikare ba RDF bakoze ubwo bwicanyi, ubwumvikane hagati y'ibihugu byombi buzagorana.

Imyiteguro y'intambara Kagame ayigeze kure!

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo byo guhangana n'abanzi bari imbere mu Rwanda kimwe n'abari ku mbibi zarwo, Kagame ageze kure imyiteguro yo gutegura intambara yo kuri mbura abanzi. Bitewe n'uko yasanze abasilikare afite muri iki gihe bameze nk'abanyeshuri, Kagame yiyemeje kwiyambaza umwicanyi Freud Ibingira ngo amushakire abahoze mu gisilikare cya cyera bashyizwe mu buzima busanzwe kugirango bajye mu ntambara agiye guteza mu karere kose, dore uko imyiteguro iteye:

1.Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2019, inkeragutabara (abahoze mu gisilikare) zigizwe n'abahoze mu ngabo z'inkotanyi (Ex-RDF), abahoze mu ngabo za cyera z'igihugu (Ex-FAR), abahoze muri FDLR , abahoze muri  CNDP n'abahoze muri M23 bagera ku bihumbi 4 baturutse mu turere twa : Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero;  bateranyirijwe hamwe maze bambikwa imyenda ya gisilikare, bahita burizwa amakamyo boherezwa i Cyangugu mu karere ka Ruzisi ku mupaka w'u Rwanda na Congo bakaba biteguye gufata umujyi wa Bukavu.

2.Amakuru "Veritasinfo" ikesha abaturage bo mu karere ka Nyamasheke aremezako abasilikare bari muri ako karere bagera ku 1000 burijwe amakamyo ya gisilikare bimurirwa mu murenge wa Bweyeye, bakaba bahawe inshingano zo gutera Uburundi no gukumira Ingabo za FLN ziri muri Nyungwe. Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane taliki ya 14/11/2019 Kagame azanyarukira mu karere ka Nyamasheke akabonana n'abakuru b'ingabo bayoboye ingabo ziri muri ako karere ka Cyangugu kugirango azihe morale yo kurwana intambara yita iyanyuma yo kurimbura umwanzi!

3.Nk'uko byemezwa na bamwe mu basilikare ba Congo FARDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2019, ingabo z'u Rwanda RDF zirenga ibihumbi 3, zambutse umupaka w'u Rwanda zerekeza muri Congo zinyuze muri pariki y'ibirunga. Izo ngabo za RDF zikaba zigomba kujya muri teritwari ya Nyiragongo mu turere twa Kanyanja na Kanyesheja aho zigomba gutangirira imirwano yo kwigarurira Kivu y'amajyaruguru. Ingabo za RDF zambaye imyenda ya FARDC nazo zatangiye igikorwa cyo kugota impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo muri Kivu zombi muri gahunda yo kuzigabaho ibitero byo kuzirimbura.

Nk'uko Kagame abyivugira, iyi ntambara agiye gushoza mu karere kose akaba avuga ko ari iyanyuma kuko izahagarara amaze kurimbura umunyarwanda wese w'impunzi avugako ari umwanzi we. Abanyarwanda baciye umugani ugira uti : "Ukwanga atiretse, agira ati ngwino turwane"; ese Kagame adashoboye kurimbura impunzi zose yabyifatamo ate? Burya ngo "urucira muka so, rugatwara nyoko" kandi abahanga bemeza ko "gutangira intambara byoroha, ariko nta muntu numwe umenya uko izarangira". Amateka niyo azaduha igisubizo!

Veritasinfo

Izi ni intwaro z'ingabo za RDF Kagame ingabo z'Uburundi zafatanye abarwanyi ba Red Tabara

Izi ni intwaro z'ingabo za RDF Kagame ingabo z'Uburundi zafatanye abarwanyi ba Red Tabara

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V
Yabababa mbega mbega , Nta makuru mufite burya, ubu abandi bali kwi sengerera ngo batsinze Kagame.
Mwali muzi inyeshyamba zateraga Kagame ubwoba?
RUD Urunana. Ubu RUD is finished. Munyarukire kuli Rwandatribune.com ariko bamwe barwara umutima mubireke , ikinyamakuru cyo mumajaruguru gikurikira ibintu uko bimeze kuli field ( terain) muli Nord Kivu uko byifashe muve kuli propaganda. Utwo twa RPG na Smg zingahe bihuriyehe na armourer(ububiko b'intwaro) yose ya RUD bafashe? Muzi imbunda umuzinga 122 yavuye Uganda igura angahe ? Aca habari . P Kagame ararenze.
Répondre
D
Kagame ntambaraga afite zo kurwana !!!!!
Répondre
I
Imana iriho warwaniye Israeli Farawo ava ku izima.

Ijambo rimwe ryawe rirahagije. Ubushake bwawe aribwo bwubahirizwa icyubahiro kubera icyawe. Munzu ya Kagame ni ibyegera bye ukorereyo igitangaza gitangaje kandi kizahora kibukwa. Impunzi urazikunda abatishoboye ubitaho

Abamalayika bi ijuru bamwe bagose Elisa ubagoteshe izo mpunzi na abatagira kirengera. Abanzi babo intwaro zabo zihinduke ibikenyeri. Buri musirikare wese wuzuye ubugome asubire inyuma nikigongogongo, ubwenge bwabo buyobe, unyuranye indimi zabo.

Abarimo baawe ubatandukanye nabo bajye kuruhande rwi impunzi maze bahindukirane abasazi ba Kagame mu rugwiro bahinduke isanane kuko babuze umutware wabo. Nuko bamanjiriwe

wiyimikire uwo ushaka uzarangiza ubuhanuzi ngo Yesu agaruke

Atware abagendera mumategeko na amateka yawe.

Wigeze kunyumva, waranyumvise, nubu ndakwinginze wunve gusenga kwanjye mbisabye nizeye mu izina rya Yesu.

Amen

Urakoze Muremyi wi ijuru ni isi ni inyanja ibibamo byose ni byawe

Iyerekane kafarawo alias Kagame umwereke ko ntacyo aricyo

Ko ariwowe Mutware ugaba ubutware ukabuha uwo ushatse.

Iminsi irindwi iyerekane

Iminsi mirongwine ukure ikibi mu Rwanda

Twese Mana cyane Njyewe na abanjye turi abawe byi iteka ryose

Urakoze Muremyi. Wacu, ishema ribe iryawe iteka

Nanone AMEN
Répondre
A
Amen.
Imana yumve gusenga kwawe.
Amen
M
@Abahutu n'umuperezida wabo Pierre Nkurunziza... Puuuuuuuuuuuu Mwararangiye...! intambara igihe Gutangira Ku MUGARAGARO i BURUNDI...Aho FLN bahungiye...! Tugiye gucana umuriro i BURUNDI...
" HUTUS ARE FINISHED..."
Répondre
M
Ikandamiza ryo mu rwanda nibibazo rubanda dufite bihera mu nzego zo hasi ni uguhera rero kwa ba gitifu batwegereye bo bagatanga raporo kwa shebuja ko rubanda yarakaye tukarwanya izi mbwa zinyenzi zigasubira iwazo zigatanga agahenge
Répondre
M
Jye mbona opposition nta ngufu(ubwenge).Ni kuki ari oppisition yonyine ipfusha aba generals ku rundi ruhande nta numukuru wingabo mu ntara wicwa ?habuze uwarasa pk ,habura nuwakwica na major umwe nibura?Nyamara opposition yuzuyemo abantu biriranwaga imbunda imbere ya pk abandi birirwaga bakoma mu mashyi?nugucunga neza ubu habuze nuwakwivugana mayor umwe mwarangiza ngo muri kurwanya abantu
Répondre
M
Jye mbona opposition nta ngufu(ubwenge).Ni kuki ari oppisition yonyine ipfusha aba generals ku rundi ruhande nta numukuru wingabo mu ntara wicwa ?habuze uwarasa pk ,habura nuwakwica na major umwe nibura?Nyamara opposition yuzuyemo abantu biriranwaga imbunda imbere ya pk abandi birirwaga bakoma mu mashyi?nugucunga neza ubu habuze nuwakwivugana mayor umwe mwarangiza ngo muri kurwanya abantu
Répondre
O
"... Bacunguzikazi, Nshuti z’Urugaga, mwe mwese dusangiye gupfa no gukira.

Turabaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE abanyarwanda bose basonzeye.

Nk’uko twabamenyesheje mu matangazo abili (2) No 003/2019 na No 004/2019 yo kuwa 18 no kuwa 19 Nzeli 2019 ko Jenerali Mudacumura Sylvestre uzwi ku izina rya Mpenzi Pierre Bernard na Bwana Ndayambaje Sixbert uzwi ku izina rya Soso baguye mu gitero cyagabwe n’umwanzi kuwa 18 Nzeli 2019;

Tumaze kubona ko hari abari kwivugira ibyo bishakiye kuri ayo mahano;

Dore muri make uko byagenze kugira ngo mugendere k’ukuri mwirinda impuha n’ibinyoma biteye isoni n’agahinda umwanzi ari gukwirakwiza.

Mu rukerera rwo kuya 18 Nzeli 2019, umwanzi yagabye igitero gitunguranye ( icyo bita RAID mu gifaransa) kibasira aho Komanda FOCA Jenerali Mudacumura yabaga kiramuhitana we n’umukuru w’ibiro bya Perezida w’Urugaga Bwana Ndayambaje Sixbert wari aho ku mpamvu z’akazi.

Mu mirwano yabereye aho, ingabo za FDLR zatesheje umwanzi gutwara umurambo wa Komanda FOCA kandi zimwicamo abasirikare barenga 20 harimo Col Muhire wari ufite ibirindiro i Nyanzale, hakomereka n’abandi barenga 15 ari naho twamenyeye ko abateye bari ingabo z’u Rwanda RDF bari kumwe n’ingabo za Kongo FARDC. Naho ku ruhande rwacu, twatakaje bariya bayobozi 2, hakomereka umusirikali 1, undi 1 afatwa n’umwanzi. Aho umwanzi yanyuze yagaragaje ubugome bukabije atwika amazu y’abaturage, aranabasahura.... "
Abantu barakora, ahubwo jya ukurikira usibye imvugo iserereza, isenya kdi nta n icyo ukora. Kwica a basirikari 20,na 15 bakomeretse ukicamo umukoroneri ugirango biroroshye??
C
Mwihangane mwote uyu muriro nimwe mwawucanye.Nkurunziza nawe abe yitegura mbona ariwe usigaye yarihaye kubashyigikira.igiti umenya kigiye kongera kumukora mu ijisho nanone.Kisekedi arasiga mubaye amateka mu biyaga bigari
Répondre
K
Izo nama Ntwari wazijyanye kuri "igihe .com" cyangwa Rushyashya. Ibihe birakomeye! Twemere ko abo bagande bari binjije magendu, icyo gipolisi cyanyu cy'umwuga mwakigishije kuras mu kico gusa? ni hehe fraudeur araswa agapfa nkaho ari ibisasu yinjije mu gihugu?
Répondre
N
Ese kuki veritasinfo itajya ivuga ku barwanya u Rwanda bafashwe mpiri, bagashyikirizwa ubutabera maze bagasobanura uburyo Leta y'u Burundi ariyo yabafashije kujya mu mitwe irwanya u Rwanda? Ese kuki veritasinfo ibabajwe n'abagande babiri barashwe na Police y'u Rwanda kubera ko bafashwe bambutsa magendu bagashaka kurwanya Police y'u Rwanda ikabarasa bagapfa, ariko veritasinfo ntibabazwe n'abanyarwanda b'inzirakarekane bafungiwe mu magereza ya Uganda bazira ubwoba bwa Museveni bwo guhora yikanga balinga ngo barimo baramuneka? Veritasinfo iraza igakangisha amagambo ngo ya Uganda yo kuvuga ngo umubano w'u Rwanda na Uganda uraza kuba mubi, ubundi se wari mwiza? Ese kuki veritasinfo itavuga ko MUSEVENI yafashe abaserewe mu gisirikare cye bose akabasubiza mu gisirikare kubera ubwoba asigaye ahorana, ahubwo veritasinfo ikirirwa itangaza impuha ikihandagaza ngo u Rwanda rwafashe abahoze ari Inkotanyi n'abahoze Ari Ex Far n'abahoze ari M23 ngo ubu bambutse bajya muri Congo Kandi ntabyabayeho? Uretse abantu badafite ubushobozi bwo gushishoza nibo bonyine badashobora kubona ko Veritasinfo irimo yiburanya ikitsinda. Umwanya umwe iba ivuga ngo ingabo z'u Rwanda ngo zihishe mu ngabo za Congo ngo zica abayobozi ba FDLR uwundi mwanya iti Ingabo z'u Rwanda zimeze nk'abanyeshuli FLN yarazirashe mu Bweyeye. Nonese izo ngabo z'u Rwanda zigenda zikica abarwanyi ba FDLR nizo zihindukira zikaba abanyeshuli bicwa na FLN? Banyarwanda mushishoza nimwirinde ubujajwa bwa veritasinfo, ingirwabinyamakuru nk'ibi byabayeho kuva cyera mu Rwanda ni nabyo kenshi byashyize abanyarwanda mu kangaratete. Cyera mu Rwanda habagaho Radio yitwaga RTLM yahoraga ibeshya abanyarwanda ngo INKOTANYI bazirashe barazimara ngo utwasigaye twahungiye i Bugande aho twaje duturutse nyamara ukuri kw'ibyaberaga ku rugamba ari uko ahubwo Inkotanyi zabaga zatsinze Ingabo za Habyalimana zirimo ziruka amasigamana zihunga. Veritasinfo nayo rero umenya yaratewe n'umuzimu wa RTLM Kuko ihora ibeshya abantu ngo FLN yarashe Ingabo z'u Rwanda irazimara ngo FLN ifite ibirindiro muri Nyaruguru no muri Nyungwe. Kandi ikabivuga yibereye mu Bubiligi nibe na RTLM yabeshyaga abanyarwanda iri no mu Rwanda. Ejo bundi abiyita FLN baragiye bakoresha amakarita asa n'ay'ingabo z'u Rwanda barayafotora boherereza veritasinfo ngo nibeshye abantu ko ari amakarita bambuye Ingabo z'u Rwanda. Bafata amafoto Ingabo za Savimbi muri Angola zigeze kwerekana mu mwaka wa 1991 zivuga ko ngo ari imyenda Ingabo za Savimbi zari zambuye Leta ya Angola maze ayo mafoto abo batekamutwe biyita FLN
bayakorera ibyo bita photo shop (guhindura ifoto ukayongeramo ibintu bitari birimo) bafata
ayo mafoto y'imyenda y'ingabo za Savimbi bongeraho utuntu dusa n'amabendera y'u Rwanda boherereza veritasinfo ngo nibeshye abantu ko ari imyenda FLN yambuye Ingabo z'u Rwanda. Impamvu veritasinfo na FLN bakora ibingibi nta yindi ni ukugirango bakomeze bashuke inkundarubyino bazibeshye hanyuma bazisabe amafaranga ngo y'imisanzu yo gufasha ngo Ingabo za FLN zigiye gukuraho KAGAME da!!! Hanyuma inkundarubyino nazo zohereze amafaranga abatekamutwe ba FLN na veritasinfo birire. Hanyuma inkundarubyino zitegereze ko FLN izavanaho KAGAME amaso ahere mu kirere. Ni ukonguko RTLM yashutse abanyarwanda ngo nibice abaturanyi babo ngo ni ibyitso by'Inkotanyi naho ari ukugirango bakoreshe abanyarwanda benshi ibyaha bazakurikiranwaho maze abari bagize Leta y'abajenosideri ntibakurikiranwe bonyine. Nta ngabo ya FLN n'imwe iri ku butaka bw'u Rwanda jye ndabivuga nk'umuturage utuye mu karere veritasinfo yirirwa ibeshya ngo FLN yaragafashe. Nta ngabo y'u Rwanda itewe ubwoba n'ibihuha Kuko Ingabo z'u Rwanda zimaze gutsinda intambara zose zashojweho n'abarwanya u Rwanda, Naho abarwanya u Rwanda bamaze gutsindwa intambara zose bashoje ku Rwanda. Veritasinfo n'abambari bayo simbabujije kubeshya kugirango bibonere utwo kurya ariko bibuke ko ukuri guca mu ziko ntigushye Kandi ngo umutego mutindi wishe nyirawo.
Répondre
G
ce sont les tonneaux vides qui font beaucoup de bruits

DMI muteye agahinda koko

Komeza uvuze umuduli kuri Veritas
K
Perezida Micron yemereye Tshisekedi imfashanyo ya gisilikare yo kwirukana abanyarwanda bose bali muli Zaire. Tchisekedi yamushimiye cyane amakuru ubufaransa bukomeje gutanga mugushakisha abarwanyi b'impunzi bali muli gihugu cye babifashijwemo n'abamaneko babo bali mu ngabo za ONU muli Congo.
Abafaransa baragarutse!
Répondre
I
Abasenga Imana nugupfukama cyane, Yesu yasenze iminsi 40, twebwe nugusenga iminsi 100. Twugarijwe nibyago namakuba, Lusoferi, amashitani na madayimoni byose no muri Congo ngo ba.
Mwumvise ko ngo France nayo igiye gufasha amashitani, amadayimoni namashami yayo muri Congo?
Afrika yibiyaga bigali igushije ishyano. Kwica no kurimbura ibiremwa muntu niyo mishinga yaba Mpatsibihugu. Igendere Kadafi wari imyugariro ya Afrika, Igendere Jouvenal Habyarimana wari imyugariro ya Afrika yibiyaga bigali, nimuruhukire mumahoro naho twebwe impfubyi zanyu twarishwe, turarimburwa tutagira gitabara none turashize.
Isi igushije ishyano. Lusoferi yamanukiye urwanda ikwira Afrika yibiyaga bigali, nanuyu munsi Lusoferi ikomeje ubisha bwayo.
Uwapfuye azigumireyo.
Répondre
I
Iyo Mana ifite ingabo zisumba kure iza Kagame. Abo badeMob bararwanira iki?
Nabagira Inama yo gusubira inyuma bakajya kurwanya uwabohereje abashuka kujya kurwanya abavandimwe na
Abana babo bari muri FLN.

Uwapfuye yarihuse!
Kagame yirebe yibone. Umwana wa Gasana yavutse kubushake bwi Imana ngo ibyabasazi biribwe
nabaturanyi.
Jeanette nawe nturi umwana kandi uri umuhanga. Wibwire ntuzemere ko hari ugutanga ngo akuvutse ubuzima.
Amaherezo abo ku Rucunshu baramarana ariko Mwene Gasana azarokoka muburyo butangaje.
Reka dutegereze!
Répondre
T
Naho nyuza , amaso mu binyamakuru by' Agatsiko hari inkuru zanteye kwibaz cyane ,icyo umuntu apfan ni imkorere ye. Usanga abantu bavuga bati" Kanaka akaora nka Kananaka ugasanaga ashaobora kumubera role. model .Imwe muri izo nkuru nayisomye mu kinyamakuru Umuryango aho cyagarutse ku bukwe bwa wa Munyapolitiki wa akataraboneka yakaoze ubukwe agaserena imbere y' Amategeko ya sebuja dore ko Urwanda rwabaye urwa Famille. Icyantangaje ni uko bavuze ko Mpayimana yatandukanye n' Umugore wa mbere muri 2012. Mpayimana afata icyemezo cyo kujya kwiyamamaza benshi twagize amakenga, ariko nyuma twajye kubona ko ayo amkenga yari afaite ishyingiro. ukurikije ibyo yavuze ejobundi asaba Abahutu gutege agahanga Kagame aka kamena , ntabwo bitangaje rwose nk' Umuntu wananiwe kubaka birashoboka ko ariyo mico ye. Indi Nkuru yanditswe muri Rushyashya iragira iti " Ninde ukora imirimo y' umugore w' umukuru w' igihugu iyo atamufite cg se yitabye Imana?" Aha batanze ingero zabamwe mu ba prezida bagiye bahitamo eithr abana babo cg se inshuti za hafi. Icyo ni bajije ni impamvu Rushyashay yibajije iki kibazo? ESE BARATEGURA IKI ? ese iki kibazo gihuriye he ni ibibazo Urwanda rufite iki gihe? Prezida Kagame ni Umuntu ushyobora gukora icyaricyo cyose , giituma abaona amahoro , kabone niyo byamusaba gukindura bamwe mu bamwegereye. Ukurikije uko Kagame yagiye agirana utubazo twahato na hato n' umugore, ndetse urebye na amaikimbirane ari hagati y' Abasajya na Abarundi , ubona ko Kagame asa naho atibagiwe uburyo Gasana yamuvogerye urugo, bikaba bishoboka ko habahari umugambi wo kwivugana Nyiramongi , Hanyuma Ange agafata inshingano za Nyina nk' uko bamwe mu ba Prezida bo muri Amaerika babikoze mu ingero umwanditsi yatanze.. Nyiramongi rero arye ari menge kuko byose bishoboka imbere ya Kagame.
Répondre
R
Vive Kagame na RDF yacu !!
Twifatire ibihuru by'ibihugu byabuze bene byo
Répondre
N
huuuu,uti bravo kagame? ok me to welcome kagame to our own country . ndakeka yifuza kubona urupfu