Rwanda: Ntagisobanuro na kimwe Paul Kagame afite gisobanura impamvu akomeje kugundira ubutegetsi no kwica abanyarwanda!

Kuri uyu wa gatatu no kuwa kane taliki ya 03/10/2019, leta y'abicanyi b'i Kigali yatangije urubanza rw'ikinamico aho abo bicanyi barega impunzi 25 z'abanyarwanda zirimo n'abanyamahanga 7 ibyaha 4 aribyo: Kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe - Kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho - Kugirana umubano na leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w'abagizi ba nabi. Aba bose izi nkoramaraso za FPR Kagame zishinja ibi byaha nta numwe wari ku butaka bw'u Rwanda nta n'icyaha bigeze bakorera ku butaka bw'u Rwanda. Batawe muri yombi ku italiki ya 18 kamena 2019 na FARDC (Forces Armées Rwandaises Dans le Congo), bari ku butaka bwa Congo!
Umwirondoro w'izi mpunzi z'abanyarwanda ziri mu maboko y'abicanyi b'i Kigali, ugaragaza ko umubare munini wabo ugizwe n'urubyiruko rwavutse nyuma y'umwaka w'1994, urwo rubyiruko rukaba rwavukiye hanze y'u Rwanda ari abana b'impunzi. Nk'uko abicanyi b'inkotanyi babigenje bakajya gushimuta impunzi mu gihugu cya Uganda barimo Joel Mutabazi, niko abicanyi ba Kagame bari kujya gushimuta abana b'impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo bakabeshya ko bafashwe n'ingabo za Congo kandi baba bafashwe n'inkotanyi za Kagame ziyambitse umwenda w'ingabo za Congo! Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR ugomba gukurikirana ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo Kagame akomeje gushimuta yo akazica naho izicitse ku icumu akajya kuzifungira mu Rwanda.
Niba bariya banyarwanda b'impunzi 25 bari mu maboko y'abicanyi i Kigali barakoze ibyaha ku butaka bwa Congo, ni leta ya Congo igomba kubaburanisha ikabahanira ibyaha bakoze bari ku butaka bwabo ntabwo byemewe ko bohererezwa ubutegetsi bw'abicanyi b'i Kigali kugirango bubagirire nabi. Amasezerano mpuzamahanga yita ku mpunzi ntabwo yemera ko impunzi isubizwa ku ngufu mu gihugu yahunze, niyo mpamvu leta ya Congo nayo igomba kwirengera ingaruka zizaturuka ku bikorwa bibi bikorerwa impunzi z'abanyarwanda iri kohereza abicanyi b'i Kigali. Ibikorwa byo gushimuta impunzi Kagame ari gukorera muri Congo nibyo ashaka gukomeza gukora muri Uganda uretse ko muri iki gihe icyo gihugu cyamweretse ko cyigenga kikaba cyaranze ako gasuzuguro!

Kagame aribeshya cyane, ntabwo ushobora kurwanya ibitekerezo bya politiki ukoresheje uburyo bwo kwica abantu ngo iyo ntambara uzayitsinde, abantu benshi bagerageje ubwo buryo kuri iyi si baratsinzwe! Uko wica abantu cyangwa uko ubarenganya uvugako bakekwaho kwanga ubutegetsi bwawe, niko abantu bagenda barushaho kubwanga kurushaho, noneho igihe kikazagera ukabura uwo wica n'uwo ureka, iyo ibintu bigezaho, umunyagitugu w'umwicanyi ahitwa afatwa mpiri n'abaturage bakamuha ubutabera nyabwo! Ibi bikaba byarabaye mu minsi ishize mu gihugu cya Sudani, ubwo perezida wari utinyitse cyane AL BACHIR yafatwaga n'abaturage bakamuvuvuza mu mukungugu. Urundi rugero rugaragara ni uko ubwo inkotanyi zabohozaga igihugu cy'u Rwanda mu mwaka w'1994 zakoze ibikorwa byo kwica abahutu benshi cyane zibita Interahamwe! Nubwo Kagame yiciye abahutu kubamara nanubu aracyafite ubwoba bw'abana b'abahutu ko bashobora kuzahorera ababyeyi babo, none se ubwo kwica abahutu byamumariye iki niba kugeza na nubu agifite ubwoba bwabo?
Nyuma yo kwica abahutu, Kagame yatangiye no kwica abatutsi ngo batemera ubutegetsi bwe; akaba afite ubwoba ko abo batutsi bashobora kuzamuryoza icyaha cy'uko yabatanzeho igitambo mu mwaka w'1994 ubwo yakomaga imbarutso ya jenoside amaze guhanura indege yarimo perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamaira w'Uburundi! Uko Kagame akomeza kwikanga abo batutsi niko akaza umurego wo kubagirira nabi nabo bakarushaho kugira ubukana bwo kumurwanya, amaherezo Kagame akaba ariwe uzapfa atagangaye kuko ntashobora kwica abantu bose ngo bishoboke! Niba Kagame ari kurwanywa n'abahutu n'abatutsi ubwo asigariye he? Kugirango akomeze kubeshya abanyarwanda ko hari icyo amaze, Kagame atanga ruswa mu binyamakuru mpuzamahanga ngo bivuge ko yateje u Rwanda imbere kuko yubatse ARENA na KCC, nyamara kubaka amazu ntabwo ari politiki, ntabwo ibintu bishobora kuruta ubuzima bw'abantu, ibyiza ni uko yari kurwanya akarengane, akareka no kwicisha abanyarwanda inzara, agafungura n'urubuga rwa politiki!

Ibitekerezo n'impamvu zo kwigundiriza k'ubutegetsi byakamanye Kagame kuburyo ageze aho yitabaza Mpayimana ngo asabe Madame Victoire Ingabire gusesa ishyaka rya FDU- Inkingi, urwo ni urugero rufatika rugaragaza ko imbaraga zo kwica abantu zidashobora kunesha ibitekerezo bya politiki! Kagame agomba kumenya ko ubwicanyi n'iterabwoba ari inkota y'amugi abiri! Uko yica abantu abatera ubwoba niko abasigaye nabo barushaho gushaka imbaraga zo kwirengera amaherezo Kagame n'agatsiko kamugaragiye k'abicanyi akaba aribo bazasigara bafite ubwoba bw'abo bahemukiye! Kuba Kagame ari gushimuta impunzi z'abanyarwanda zamuhunze agashyiramo n'abanyamahanga ngo banga ubutegetsi bwe bishobora gutuma impunzi zifatanya n'abanyamahanga maze bakamurwa! Ibi bigahura nawa mugani wa kinyarwanda uvugako "umwana murizi adakurwa urutozi"; amaherezo ibyo Kagame yivugisha ko ari kuburanisha abarundi n'abagande ko bamurwanya bishobora gutuma abo banyamahanga bikubita agashyi bakamurwanya koko!
Ibihe biri imbere biduhishiye amabanga menshi!