Rwanda: Ni koko se Inkotanyi ziritiranya intsinzi n'amahano? "Guhemba umuntu umaze kugusenyera inzu!"
Nimuhorane Imana ! Baharitse Imana bimika ifaranga : bararihigira hasi kubura hejuru. Inyota yaryo irabarembeje kabone n’ubwo baba bafite ibya Mirenge. Muri iyo nkubiri yo guhiga ifaranga nta na kimwe bubaha: ubutiriganya n’ubugome biremewe.
Barishe, baranyaga, barimbura imiryango, bayogoza ibihugu, barabeshya, baririza, bahimba amategeko abazanira indonke zabo gusa. Bashonjesheje abaturage babambura utwabo mu misoro n’amahooro bitabaho, n’udutonyanga dusigaye mu mitsi ya rubanda baranyunyuje. Abo ni Inkotanyi, zihagarikiwe na n’umugaba wazo Pahulo Kagame. Dore baritiranya intsinzi n’amahano : hari aho byigeze biba mu mateka y’abantu ko umuntu ahemba uwamusenyeye?
Bamaze kwica Rwigara baramusenyeye, nyuma bategeka imfubyi kwishyura fagitire ya za miliyoni, babanyaga n’utwo bagombaga kuririraho babata mu gihome. Ntibatinye gutunda amagufa n’ibisigazwa by’imbaga bishe cyangwa bicishije, ni uko barunda mu nzibutso zibinjiriza amadovize zikabafasha guhembera inzangano mu Banyarwanda, dore ko bazi neza ko umunsi twiyunze bazaba abashomeri.
Ku bugome rwose babaye indashyikirwa : inkotanyi igukubita umugeri w’ikirato ikakugira inyama, mu gihe urimo uhirita igatera hejuru ngo : “unyadurije rangersi wa ngurube we !”, ikagutegeka kurigata ikirato uvanaho amaraso yawe ! Ese ariko muracyasinziriye bahungu mwe ?
Dr Biruka, 05/09/2019