Afurika y’epfo : Intumwa ya rubanda « Julius Sello Malema » atewe isoni no kuba umuturage w’icyo gihugu !

Publié le par veritas

Imvururu ziteye isoni n'agahinda zikomeje kwibasira abanyamahanga b'abirabura baba muri Afurika y'epfo! Abairabura bo muri icyo gihugu bakomeje kwibasira abandi birabura bo mu bihugu by'Afurika baba muri Afurika y'epfo: bakabica, bagasahura amaduka yabo, bagatsika amazu babamo ndetse n'imodoka zabo. Izo mvururu zo muri Afurika y'epfo zikaba zitangiye gukurura imyigaragambyo hirya no hino mu bindi bihugu by'Afurika. Abaturage n'ibihugu bihana imbibi n'Afurika y'epfo bakomeje kwamagana izo mvururu zibasira abandi banyafurika. Umunyepolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'Afurika y'epfo akaba n'umudepite mu nteko ishingamategeko y'icyo gihugu, Bwana "Julius Sello Malema" yagize icyo avuga kuri izo mvururu yagize ari :

"Uyu munsi mfite isoni zo kwitwa umunyafurika y'epfo kubera ubugizi bwa nabi n'ubwicanyi abanyafurika y'epfo barimo gukorera bene wabo b'abanyafurika.... ndabaza mwebwe abanyafurika y'epfo impamvu ntarabona mwica: Abahindi, abazungu n'abarabu baba muri Afurika y'epfo kandi nta byangombwa bafite byo kuhaba, ariko mukaba muri kwica abirabura benewanyu musangiye gupfa no gukira!

Abazungu nibo bafite ibigo bikomeye by'ubucuruzi muri Afurika y'epfo, akaba aribo baha akazi abo banyamahanga. Ni gute muvuga ko abanyamahanga baje kubiba akazi  kandi ataribo biha ako kazi?... Icyo abazungu badukoreye ni uko batubibyemo amacakubiri, urwango n'inzigo idashira kuburyo n'ako kazi bagaha abanyamahanga kugirango barakaze abanyafurika y'epfo maze babateranye n'abo banyamahanga maze musubiranemo kugirango havuke imvururu zikomeye; bityo abazungu bazabonereho umwanya wo kwisubiza ubutegetsi maze bazadusubize mubukoloni bitwaje ko abirabura badashobora kuyobora igihugu mu mahoro!

Mwataye umutwe n'ubumuntu none muri kwikora mu nda; ndabasaba guhagarika ibyo bikorwa bibi murimo mukora kuko muri kwiha urw'amenyo ku isi yose. Abanyafurika turi bamwe, turasabwa gusenyera umugozi umwe, tukunga ubumwe , tukajya inama kandi tugahuza umugambi, tukirinda kugwa mu mutego w'abazungu!".

Hon. Julius Sello Malema

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Mbona aka kaduruvayo ko muri South Afrika kari guterwa na Kagame na kayumba . Kuko niba bagera za Amerika, Australie bahiga abantu South Africa nubusa kuyidurumbanya
Répondre
B
Iyo misi w'igihugu anyarutse akarongorwa n'igisaza cyakutse amenyo mu Butaliyani ; biba bigezehe ?
Ibyo murorongotwamo mujye mubibwira abahabwa bourse bakiga hanze ; abaheshwa visa na za ambassade bagiye kwirongoresha no kuroga.......ubundi mufungure iyi pirizo Rwanda mureke abaturage bajye gupagasa bakire nzaramba nkuko bali basanzwe bahahirana n'ibihugu byose duturanye . Gutegekwa n'inkandagirabitabo ni agahinda !
Répondre
U
Urubyiruko bene - bategetsi biga hanze ; 3/4 bahitira guheha amabyi no guterura ibikarito , ndetse no kuroga ko nabyo ni akazi kabo ..... Abataha ni abo base bafite akayabo n'amadege ; abo birwa bubakisha amazu ya ba se za Bulaya n'amerika . Kubeshya abaturage ; ngo abacakara babaha imisoro batabacika ntacyo bimaze . Twese abanyarwanda turabizi ibikorwa . Gufunga umunwa ntabwo bivuze ko wafunze ubwenge ! Kandi guceceka ntibivuze ko utabona !
Répondre
B
Ibi Nibyahanuwe Na YESU Ubwe Yarabivuze. Ariko Hagowe Abo Bisohoreho. Kandi Nababiteza Nabo Bizabageraho.
Répondre
A
Mbonabucya urabeshye ikindi icyo kiranyagisha . Ushatse kutubwira ko abana b'abategetsi b'u Rwanda bose biga muli Amerika, uwagize ikibazo ninde ; uretse uw'umutindi DMI ya Rwabujindili iliye nabyo biravugwa . Cyangwa nawe watumwe na wa mu ministri uvuga ngo abaturage bajya guhunahuna i Buganda ; kandi business zabo n'ingabo zibilinda bibera kwa Museveni.
Musabwe gufungura iyi pirizo Rwanda kadomo ,mukareka abaturage bagasuhukira iyo bashatse mwa mpiswi mwe zigize abakoloni mu babo !
Répondre
M
Ugira amahirwe ko utabizi uzabimenya kandi ubibone namaso yawe igihe icyo ari cyose. Naho abo uvuga bahari uzabaze neza umenye uko baba barinzwe abo baba bari kumwe nabo bagendana buri gihe uko baba bangana. Harya abo bana bamara kuhiga bagahita bataha ubutazahaguruka nuko baba batashakaga kuba muri Amerika? Cg bahitamo kurinda amakuba amagara yabo. Niba ntabo uzi azabanze ubaririze uzabamenya kuko ntamazina yabo ndavuga hano kandi nibeshi.
M
Muri Afrika yepfo ni muri Afrika ibibi birarutana agahebuzo ni muri amerika. Niba mutaramenya uko abirabura bo muri amerika bahora barimbagura abanyafrika baje muri amerika ntacyo muramenya. Abazungu bo muri amerika babwira abirabura baho (Black American) bati mwihorere abo banyafrika tuzana ba se na ba sekuruza babo nibo babagurishije mubucakara mwazanywe muri amerika mubucakara muboshye kuberako bari babagurishije, babagiriye nabi cyane none namwe mujye mwihorere kurizo mpunzi zose tuzana. Abirabura nabo maze sukwica abanyafrika ubu bararimbura, bafite uburozi butavurwa numuntu numwe ubaho kwisi, ubu umunyafrika wese babonye bahita bica birirwa baduhiga kumanywa na nijoro, hamwe no kutwicisha amarozi yabo bakura ikuzimu.
Kurasa imbunda zigura make cyane ninkitegeko gutunga imbunda no kuyigendana muri amerika ubundi ukica uwo udashaka wese igihe ushakiye. Kwica muri amerika ntabwo ari icyaha. Banyakamwe, impfubyi nabapfakazi nimwe mburira naho abandi nuguhangana kuva ugeze muri amerika kuzageza upfuye. Abazungu ni ubwoko mutazi mubarirwa. Ariko nabonye iyo baje muri Afrika bihindura intama kandi ari amasega aryana amashitani-Lusefero.
Répondre
J
Mbonabucya, urabeshya cyane rwose ibyo muri Amerika ntabihaba. ntuzongere kubeshya izuba riva
R
Umva rwose ndabyemeye u Rda ni Company iyobowe ki Mafiya. Murebe umuhango wo kwita izina MURABONA INGAGI ZIRUSHIJE AGACIRO : UBUREZI, AMAVURIRO NIBINDI.

Iyi ADVERTISING cg Publicity ya RWANDA PTY LTD mwibuke ko CEO wayo yaahoye 40M za $$$ muri ARSENAL none ubu ninabo BISHYURA abaza muri VISIT RWANDA!! Iyishusho CEO ashaka gutanga ninkwerekana IGITURO GISIZE INGWA!

BAD
Répondre
N
« Malheureusement, beaucoup de gens se divertissent dans les églises mais ils pensent être éclairés. Cela me brise le cœur de le dire, mais il semble que les vies transformées soient celles des prédicateurs. Jésus a nourri les pauvres, mais beaucoup de pauvres d’aujourd’hui nourrissent leurs prédicateurs. Comment les pasteurs peuvent-ils vivre dans le luxe et l’opulence alors que les fidèles vivent dans une pauvreté atroce? Les bergers existent pour prendre soin des moutons et non pas pour les soigner. Jésus a donné une instruction à Pierre, son successeur: «nourris mes brebis». Il n’a pas dit: “soit nourri par mes brebis”! Nourris-les physiquement et spirituellement. »
Répondre