Afurika y’epfo : Intumwa ya rubanda « Julius Sello Malema » atewe isoni no kuba umuturage w’icyo gihugu !
Imvururu ziteye isoni n'agahinda zikomeje kwibasira abanyamahanga b'abirabura baba muri Afurika y'epfo! Abairabura bo muri icyo gihugu bakomeje kwibasira abandi birabura bo mu bihugu by'Afurika baba muri Afurika y'epfo: bakabica, bagasahura amaduka yabo, bagatsika amazu babamo ndetse n'imodoka zabo. Izo mvururu zo muri Afurika y'epfo zikaba zitangiye gukurura imyigaragambyo hirya no hino mu bindi bihugu by'Afurika. Abaturage n'ibihugu bihana imbibi n'Afurika y'epfo bakomeje kwamagana izo mvururu zibasira abandi banyafurika. Umunyepolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'Afurika y'epfo akaba n'umudepite mu nteko ishingamategeko y'icyo gihugu, Bwana "Julius Sello Malema" yagize icyo avuga kuri izo mvururu yagize ari :
"Uyu munsi mfite isoni zo kwitwa umunyafurika y'epfo kubera ubugizi bwa nabi n'ubwicanyi abanyafurika y'epfo barimo gukorera bene wabo b'abanyafurika.... ndabaza mwebwe abanyafurika y'epfo impamvu ntarabona mwica: Abahindi, abazungu n'abarabu baba muri Afurika y'epfo kandi nta byangombwa bafite byo kuhaba, ariko mukaba muri kwica abirabura benewanyu musangiye gupfa no gukira!
Abazungu nibo bafite ibigo bikomeye by'ubucuruzi muri Afurika y'epfo, akaba aribo baha akazi abo banyamahanga. Ni gute muvuga ko abanyamahanga baje kubiba akazi kandi ataribo biha ako kazi?... Icyo abazungu badukoreye ni uko batubibyemo amacakubiri, urwango n'inzigo idashira kuburyo n'ako kazi bagaha abanyamahanga kugirango barakaze abanyafurika y'epfo maze babateranye n'abo banyamahanga maze musubiranemo kugirango havuke imvururu zikomeye; bityo abazungu bazabonereho umwanya wo kwisubiza ubutegetsi maze bazadusubize mubukoloni bitwaje ko abirabura badashobora kuyobora igihugu mu mahoro!
Mwataye umutwe n'ubumuntu none muri kwikora mu nda; ndabasaba guhagarika ibyo bikorwa bibi murimo mukora kuko muri kwiha urw'amenyo ku isi yose. Abanyafurika turi bamwe, turasabwa gusenyera umugozi umwe, tukunga ubumwe , tukajya inama kandi tugahuza umugambi, tukirinda kugwa mu mutego w'abazungu!".
Hon. Julius Sello Malema