Paul Kagame afunguye irindi duka mu Rwanda ryo gucuruza impunzi z'abanyafurika!
Ibumoso n'impunzi z'abanyafurika zagizwe abacakara mu gihugu cya Libiya naho iburyo n'abana b'abanyarwanda Kagame yagize abacakara akaba yarabafungiye ku kirwa cya Iwawa!
[...Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n'agahinda no kwiyahura. Hazabaho urwicyekwe yewe n'umwana azatinya se na nyina. Hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n'akataribwa..... Ayo magambo yavuzwe na Magayane yasohotse mu kinyamakuru "Kanguka" mu mwaka w'1989; ariko iyo witegereje ubuzima abanyarwanda babayemo muri iki gihe, ugirango aya magambo yavuzwe ejo!]
Uretse kunyerezwa no kuburirwa irengero bimaze kumenyerwa mu Rwanda, imirambo y'abantu batazwi ikomeje gutoragurwa hirya no hino ku misozi yo mu Rwanda, nta muntu n'umwe mu Rwanda ukigirira undi ikizere n'ubwo baba bava inda imwe! Inkotanyi nazo hagati yazo zirishishanya, zishishanya ibinyoma, zirarogana... Abanyarwanda bari kwicwa n'inzara ya "Nzaramba" ariko abitwa abayobozi ntibashobora kubatabara kuko bavuze ko hari inzara mu gihugu bahita bajyanwa muri gereza bagashinjwa icyaha cyo gusebya igihugu! Leta yashyizeho uburyo abaturage bazajya banekana hagati yabo, umukuru w'igihugu ahora ari kuzerera mu mahanga, agashimishwa n'uko hari impunzi y'umunyarwanda yishwe n'intore ze! Imipaka y'igihugu irafunze yose! Abanyarwanda bategetswe guhinga igihingwa kimwe kandi imbuto zacyo zikava muri Amerika (OGM), kenshi ibyo bihingwa bikaba bitera uburwayi bwa kanseri... Ibyo bibazo byose n'ibindi ntavuze nibyo bituma urubyiruko ruri kwiheba, rugasanga igisubizo ari "ukwiyahura"!!
Hejuru y'ibyo bibazo byose abanyarwanda bafite, Paul Kagame we ari gucuruza akababaro yabateye kandi akomeje kubatera! Ubucuruzi bw'akababaro k'abanyarwanda nabwo ni ukurya akataribwa. Dore uko ubwo bucuruzi bwa Kagame buteye:
1.Nyuma y'umwaka w'1994, Paul Kagame yafashe ibisigazwa by'imibiri y'abanyarwanda (abatwa, abahutu n'abatutsi) bishwe muri jenoside yatangijwe nawe kandi akanayikora ubwe, abishyira mu mazu yubakishije ibirahure ari hirya no hino mu gihugu yiswe "inzibutso". Umunyamahanga wese ukandagije ikirenge mu Rwanda, bahita bamujyana kuri izo nzibutso; ministre wa Kagame yavuze ubwe ko izo nzibutso zinjiza amafaranga menshi bitewe naba mukerarugendo baza kuzisura!
2.Iduka rya kabiri Kagame yashinze ni ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro asahura muri Congo kuva mu mwaka w'1996 ubwo yagabaga ibitero muri icyo gihugu. Ubwicanyi bwa jenoside yakoreye impunzi z'abahutu muri Congo kimwe na miliyoni zirenga 6 z'abakongomani yishe, abazungu akorera kandi asahurira ayo mabuye y'agaciro babuhaye umugisha! Amafaranga akura muri ubwo busahuzi bw'amabuye y'agaciro ya Congo ayakoresha mu guhiga no kwica impunzi z'abanyarwanda zamuhungiye mu mahanga mu bihugu binyuranye no gutangamo ruswa mu miryango mpuzamahanga no mu itangazamakuru kugirango bakomeze kumukingira ikibaba!
3.Butike ya gatatu Kagame yashinze ni iyo kubyaza umusaruro inkotanyi. Kagame yohereza ingabo z'inkotanyi mu gikorwa cya Loni cyo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Buri musilikare akaba agenerwa na ONU umushahara ungana n'amadolarira ibihumbi 3 ku kwezi, Kagame akamuha amadolari 200 gusa ku kwezi andi asigaye akayifunga akajya kuyagabana n'abazungu bamuha ibyo biraka.
4.Kuri uyu wa mbere taliki ya 9/09/2019, Paul Kagame yafunguye irindi duka mu Rwanda ryo gucuruza impunzi z'abanyafurika ziri mu gihugu cya Libiya zishaka inzira yo kugera ku mugabane w'Uburayi. Kuri iyo taliki mu gihugu cya Etiyopiya, uhagarariye leta ya Paul Kagame ari kumwe n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, yashyize umukono ku masezerano yagiranye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR wo kwakira impunzi z'abanyafurika zigera ku bihumbi 30 ku butaka bw'u Rwanda.
Izo mpunzi zikaba zizatangira ku gera mu Rwanda mu minsi iri mbere, hakazajya hoherezwa impunzi 500 kugeza igihe umubare w'impunzi ibimbi 30 wuzuriye. Izo mpunzi zizoherezwa mu Bugesera ariko amakuru "veritasinfo" ifite ni uko impunzi nyinshi zizoherezwa mu mahoteli ari hirya no hino mu Rwanda yabuze abakiriya noneho umuryango w'ibihugu by'iburayi UE ukajya utanga ubukode kuri ayo mahoteli! Harateganywa kandi kuzohereza izo mpunzi mu midugudu imwe nimwe igiye kubakwa hutihuti mu masambu y'abanyarwanda, bakazayamburwa ku ngufu bakajya kugwa kugasi! Umuryango w'ibihugu by'ubumwe bw'Uburayi UE ukaba wariyemeje kuzatanga amafaranga menshi kuri izo mpunzi z'abirabura kugirango zijye mu Rwanda kuko abazungu batifuza ko abanyafurika bakomeza gukandagiza ikirenge ku mugabane wabo bagize ijuru ryo ku isi!
Nk'uko Kagame abigenza ku basilikare b'inkotanyi boherezwa mu butumwa bw'amahoro, umuryango w'Ibihugu by'ubumwe bw'Uburayi UE uzajya wohereza amafaranga yo gutunga izo mpunzi badashaka ko zigera iwabo , noneho Kagame akaba ariwe uzajya acunga ayo mafaranga akazigenera agomba kuzitunga andi akayifunga! Abazungu babonye Kagame ari umukozi mwiza ushobora kubakiza abirabura akabafungira mu Rwanda byaba ngombwa akabica, kuko kuribo urupfu rw'umwirabura ntabwo rubabuza gusinzira! Kagame ariko ashobora kuzagira ikibazo cy'uko izi mpunzi z'abanyafurika zishobora kutazemera kuguma mu Rwanda zigakora ibishoboka byose zikamuhunga zigakomeza gushakisha inzira izigeza Iburayi! Igihugu cya Isirayeli cyohereje impunzi z'abanyafurika mu Rwanda maze mu minsi micye, za mpunzi zoherejwe mu Rwanda zifatirwa mu gihugu cy'Ubudage! Ibyo byarakaje Isirayeli cyane bituma n'amashyaka atavuga rumwe na leta iriho muri icyo gihugu yamagana iyo gahunda yo kohereza impunzi mu Rwanda, isoko riba ripfuye gutyo! Ni izi mpunzi zizava muri Libiya zishobora kuzatoroka mu Rwanda zikagera Iburayi kuko iyaba zashakaga kujya mu Rwanda ziba zararugiyemo ntawe uzibihatiye!
Gucuruza impunzi z'abanyafurika bishobora kubyarira Kagame amazi nk'ibisusa!
Nubwo Kagame ari kubara amafaranga menshi azahabwa n'umuryango w'Ubumwe bw'uburayi ndetse agakomeza no guhabwa icyicaro mu nama y'ibihugu by'ibihangange ku isi (G7) kuko ari umugaragu mwiza, iki gikorwa cyo gushakira indonke ku mpunzi z'abanyafurika gishobora gutera Kagame ibibazo. Dore bimwe mu bibazo bishobora kubangamira uyu munshinga:
1.Leta zunze ubumwe z'Amerika ntabwo zishyigikiye ko impunzi ziri muri Libiya zishaka kujya mu mugabane w'Uburayi zoherezwa mu Rwanda. Umugambi wo kohereza izo mpunzi mu Rwanda wakomeje kugirwa ibanga n'abanyaburayi ariko amaherezo ibinyamakuru byo muri Amerika biza kuwushyira ahagaragara. Amerika ikaba ibabazwa n'uko Uburayi buyinenga ku mugambi wo kubaka urukuta rukumira impunzi zijya muri icyo gihugu none Uburayi bwo bukaba buri kwirukana impunzi zibuhungiramo zivuye muri Afurika zikajya gufungirwa mu Rwanda!
2.Impunzi ubwazo zishobora kutemera kuba mu Rwanda! Mu rwego rwo kubeshya abazungu, Kagame yavuze ko azakira impunzi ziri muri Libiya zikomoka mu gihugu cya Etiyopiya na Somaliya ngo kuko zisa n'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi (les Hamites)! Birazwi neza ko mu ntambara y'inkotanyi yo mu 1994 Kagame yarwanishije abarwanyi akuye muri Somaliya no muri Etiyopiya, amaze kubohoza u Rwanda, abo basomaliya n'abetiyopiya yashatse ko baba mu Rwanda ariko birabananira basubira iwabo! Ntabwo isura gusa ishobora gutuma umuntu akunda igihugu, Kagame yibwiraga ko kuba abasomaliya n'abetiyopiya bafite isura isa n'abatutsi bo mu Rwanda bizatuma bemera kuba mu Rwanda, nyamara kubera ikibazo cy'ururimi n'umuco abo basomaliya n'abetiyopiya bananiwe kuba mu Rwanda; none se izi mpunzi zahagurutse iwabo zishaka kujya Iburayi zizemera kuba mu Burayi bw'i Kigali? Ni ukubitega amaso!
3.Isura nziza Kagame yari afitiwe n'abanyafurika bamwe bamwibeshyagaho ihise ihindana! Bigiye kugaragarira buri munyafurika wese ko Kagame ari igikoresho cy'abazungu cyaje kubarimbura! Ibihugu byose by'Afurika byamaganye imyitwarire y'ibihugu by'iburayi bidashaka kwakira abanyafurika babihungiramo nyamara abazungu bo bakaba bidegembya ku mugabane w'Afurika nta nkomyi; kuba rero Kagame yiyemeje gushyigikira umugambi w'abazungu wo guheza abanyafurika bizamuteranya n'ibihugu byinshi by'Afurika, kuburyo agomba gufatwa nk'ingambanyi.
4.Kwakira impunzi z'abanyamahanga zishaka kujya Iburayi bishobora kuzakurura ijisho ry'imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikamenya ubwicanyi bukorerwa mu Rwanda n'akarengane abanyarwanda bahura nako.
Twarangiza tuvuga ko kwakira izi mpunzi z'abanyamahanga mu Rwanda nta kintu na gito bizakemura ku bibazo abanyarwanda bafite baterwa n'ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame bityo urugamba rwo ku rwanya iyo ngoma ngome rukaba rugomba gukomeza kandi bizatuma abanyarwanda bamenya ko amahanga ntacyo azabamarira kuko yifatanyije n'ubahamba ahubwo bakazarushaho kunga ubumwe no kwishakira ibisubizo ubwabo!
Ese aho gukunda ifaranga rivuye ku mpunzi z'abanyamahanga ukica abaturage bawe byo si ukurya akataribwa?
veritasinfo