Rwanda : Iterambere rya leta y’agatsiko rigamije « ikuzo » ryayo gusa, rigaheza umuturage !
Nk'iki kibuga cy'indege leta y'agatsiko iteganya kubaka mu Bugesera kizagwaho n'izihe ndege? Zizaba zije gukora iki mu Rwanda? Ni abanyarwanda bangahe bakoresha indege mu gihugu gifite ubunini bungana na segiteri imwe ya RD Congo?
Nimuhorane Imana ! U Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo barufashe mu iyubakwa ry’ikibuga cy’indege gishya mu Bugesera. Guhindura imyubakire y ‘icyo kibuga byatumye n’ingengo y’imari yari igiteganyirijwe yiyongera.
Minisitiri w’Imali Karaveri Gatete yavuze ko iki kibuga cy’indege cya Bugesera ari kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri ikibuga cy’indege cya Heathrow cyo mu bwongereza gifite hegitari 1,214 ! Icyo kibuga cya «Heathrow » cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi. Gatete ati “Ntabwo dushaka ngo dupfushe ubutaka ubusa, turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga bitaba nk’ibindi bibuga by’indege mubona hano ku rwego rwa Afurika ariko twigereranya n’ibindi bibuga by’indege hose ku Isi.”
Bakundarwanda, ntawanze ko igihugu gitera imbere, ntawe kandi ukwiye kugaya ibyiza bigezweho iyo koko ko bije mu nyungu z’abaturage. Ikibazo ni uko mu mihigo n’igenamigambi Leta [ya Kagame]ikabya irari ryo kugaragara, igakabya kwisumbukuruza kugeza ubwo yibagirwa inyungu rusange. Ibyinshi mu bikorwa-remezo Leta ya FPR yadukanye ntabwo bishyira imbere inyungu za rubanda, icyo Leta yimirije imbere ni « ikuzo » n’imali yisubirira mu mifuka y’agatsiko kari ku ngoma.
Ari iki kibuga cy’indege cya Bugesera ari amahoteri mashya nka « Bisate Lodge » na « Singita Kwitonda Lodge » mu nkengero za parike y’Ibirunga, byose byambuye abaturage ubutaka bwari bubatunze kandi izo ndege n’amahoteri ntibazabikandagiramo ! Turashaka u Rwanda rw'abanyarwanda, twanze Apartheid nshya !
Dr Biruka, 13/09/2019