Ifatwa rya Anastase Munyandekwe muri Uganda ni imbuzi ku banyarwanda bahunze abicanyi b'i Kigali!
[Umunyarwanda Anastase Munyandekwe ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi yafatiwe mu gihugu cya Uganda ku italiki ya 8/06/2018 ahita afungirwa mu kigo cya gisilikare cyo muri icyo gihugu. Ubwo yafatirwaga ku kibuga cy'indege cy'Antebbe i Kampala, Munyandekwe yashinjwaga ikosa ry'uko yarengeje igihe cyo kuba muri icyo gihugu. Bitewe n'uko inzego z'ubuyobozi bwa Uganda zacengewe n'intasi za Kagame, Munyandekwe yahise ashijwa gukora jenoside y'abatutsi muri 94 maze ashyikirizwa igipolisi mpuzamahanga (Interpol) kugirango agemurwe i Kigali ajye kugaburirwa ingona nk'uko abanyarwanda benshi inkotanyi zashimutiye muri Uganda zabishwe!
Nyuma yo gusuzuma ikirego kimushinja jenoside, igipolisi mpuzamahanga (Interpol) cyasanze jenoside yo muri Mata 1994 yarabaye Munyandekwe atari mu Rwanda maze interpol ihita imurekura, ku italiki ya 2/08/2019, Munyandekwe yari yageze mu gihugu cye cy'Ububiligi maze abicanyi b'i Kigali bimyiza imoso! Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bibajije impamvu leta y'abicanyi b'i Kigali idashyikiriza dosiye ya gacaca iregamo Munyandekwe urwego rwa interpol y'igihugu cy'Ububiligi niba koko yarakoze jenoside, aho gushaka ku munyereza ageze muri Uganda! Ese uku gushimuta Munyandekwe kuraduha irihe somo? Dr Biruka arabisobanura neza mu nyandiko yashyize ku rubuga rwe rwa facebook, dore inama agira abanyarwanda bafite ubumenyi n'amafaranga bahunze abicanyi b'i Kigali! Bararye bari menge! Biruka aragira ati:]
Nimuhorane Imana !
Abibwiraga ko bazakomeza kwitwikira isinde y’ubuhunzi nibashyire ubwenge ku gihe, HCR/LONI yaciye iteka ko nta munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi kuva kuli 31/12/2017 : u Rwanda nk'igihugu cyabayemo ubwicanyi ndengakamere hashize gusa imyaka makumyabiri n'itanu, cyabaye igihugu gitekanye bidasubirwaho (pays sûr) !
Igihugu Leta ifungira ubusa inzirakarengane, igashimuta kandi ikazimiza abana bacyo, igihugu abantu baribwa n’ingona bajya kuvoma ibirohwa, igihugu abana batwikirwa muli ruhurura, igihugu umunyagitugu ahindura itegekonshinga akitoresha kuli 99/100, igihugu Leta itemera opozisiyo, igihugu Leta itegeka abana gusaba imbabazi ku byaha bya ba sekuru, igihugu Leta ibuza abakene gukandagira mu murwa mukuru, igihugu gifite ingabo n’abicanyi bajagata ku mirenge, igihugu Leta yoza ubwonko urubyiruko, igihugu kitemera itangazamakuru ryigenga, igihugu Leta yimakaje iyicarubozo, igihugu Leta iroga, igihugu kitumvikana na kimwe mu bihugu bihana imbibi, icyo gihugu ngo kugihunga ni ukwigiza nkana !
Nyamara twaragurishijwe ! Dore igiteye inkeke, ni uko uwo twagombye kuregera ari nawe tugomba kurega. Uriya mugabo Antonio GUTTERES wazunguye Ban KI MOON ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, niwe mbere na mbere wakoze iyi dosiye y’urukozasoni yo guhereza Kagame impunzi nk’uko umuntu ahereza umushonji igaburo ku mbehe. Kuko icyo Kagame n’agatsiko ke bahora bifuza ni uko buri munyarwanda yatahuka agapfukama akozwa ubwonko ku buryo nta opozisiyo n’imwe iba igishobotse.
Muli 2009 uriya Antonio GUTTERES akiri umuyobozi mukuru wa HCR yagiye i Kigali, ni uko Kagame na Bazivamo wari Minaloc bifashisha uwari uhagarariye PNUD bari barifatiye, niko gukora itekinika ryo mu rwego rwo hejuru. Ni uko Antonio GUTTERES yemera ko Abanyarwanda bose bagomba kwamburwa sitati y’ubuhunzi. Abwirwa benshi akwumva bene yo : abagwizatunga muryamiye amagunira y'amagugu hirya no hino, mwagombye guharanira gakondo yanyu, dore ko umutungo utagira iwabo uba ari umutungo utagira nyirawo.
Dr Biruka, 03/08/2019
PS:Kuri radiyo Inkingi Matata yasobanuye neza uburyo Munyandekwe yari ashimutiwe i Kampala maze Imana igakinga akaboko.