Dukomeje guha amasomo leta y'u Rwanda yo kumenya kubaha igihugu cya Uganda (Lt.Gen. Tumukunde)!
Nibyo koko, "kumoka kw'imbwa ntikubuza umugenzi gukomeza urugendo rwe" ! Ibi biragaragara mu mubano wa leta ya Kagame na perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda. Kagame yafunze umupaka w'u Rwanda na Uganda kugirango Museveni amupfukamire, ibyo Uganda ntiyabiha agaciro ikomeza igikorwa yatangiye cyo guhandura no guta muri yombi intasi Kagame yohereje muri Uganda kujya guhungabanya umutekano w'icyo gihugu.
Nyuma yo gufunga umupaka, Kagame yarihandagaje avuga ko ntamuhuza ashaka ugomba ku mwunga na Museveni, Kagame ahita atangiza ibikorwa byo kurasa abanyarwanda bajya muri Uganda ndetse akora mu jisho Uganda ubwo inkotanyi zambukaga umupaka zikajya kurasa umunyarwanda n'umuturage wa Uganda ku butaka bwa Uganda; ku mugaragaro leta ya Uganda yamenyesheje Kagame ko inkotanyi nizongera kwambuka umupaka zikinjira muri Uganda, ingabo za Uganda zizazikurikirana mu Rwanda. Kagame abonye bimuyobeye yatangaje ikinyoma cyo gufungura by'agateganyo umupaka wa Gatuna muri gahunda y'igerageza, icyo gikorwa nta gaciro Uganda yagihaye, yabwiye u Rwanda ko rugomba kuzana amakamyo yarwo akaba ariyo rujya gukoreraho igerageza ryo kureba ko umupaka ukora neza! Kagame amaze kubona ko Uganda itari gukina yemeye noneho ko perezida w'Angola "Lorenço" n'uwa Congo "Tshisekedi" bamuhuza na Museveni kugirango babunge; ibyo ariko ntibyabujije Uganda gukomeza guta muri yombi intasi zihishe muri Uganda.
Ministre w'ubucuruzi muri Uganda yarushijeho gukurira inzira ku murima Kagame kuko yakoranye inama n'abacuruzi bo muri Uganda ababwira ko bagomba gushaka ibindi bihugu bakorana nabyo ubucuzi bakibagirwa ako gahugu gato k'u Rwanda gafite imigambi yo guhungabanya umutekano wa Uganda! Umusilikare mukuru mu ngabo za Uganda "Lt.Gen. Henry Tumukunde"yabwiye itangazamakuru rya Uganda ko yishimiye amasomo leta ya Uganda ikomeje guha leta ya Paul Kagame mu byerekeranye n'ububabanyi n'amahanga no kubaha igihugu cya Uganda! Ibi byose birerekana ko: urusaku, ibitutsi, gusebanya no guharabika Museveni bikorwa na leta ya Kagame bitabuza leta ya Uganda guhashya abicanyi b'intore z'intasi zacengeye muri icyo gihugu! Mu gihe ikinyamakuru "igihe" gikoreshwa na Kagame mu gutambutsa ibitekerezo bye cyanditse inyandiko isebya Museveni, aho icyo kinyamakuru cyavuze ko Museveni ari umunyarwanda wo mu bwoko bw'abatwa na nyina umubyara akaba yari indaya.
Lt.Gen.Tumukunde, avugako leta ya Uganda itazihanganira na gato abanyamahanga batubaha igihugu cya Uganda kimwe n'abayobozi bacyo; iyo urebye ayo magambo ya Lt.Gen. Tumukunde ubona ari nk'igisubizo yatanze kuri iriya nyandiko yo mu kinyamakuru igihe isebya perezida Museveni. Ibinyamakuru binyuranye byo muri Uganda byatangaje amagambo ya General Tumukunde aho ashima uburyo leta ya Yoweli Kaguta Museveni ikomeje kwitwara mu guha amasomo leta ya Paul Kagame yerekeranye n'ububanyi n'amahanga (diplomatie). Mu ntangiriro z'uku kwezi turangiza kwa karindwi 2019, perezida w'Angola Lorenço ari kumwe na Félix Tshisekedi wa RD Congo, bahuje Kagame na Museveni mu nama yabereye muri Angola kugirango bafashe abo bagabo bombi gukemura amakimbirane bafitanye kandi ayo makimbirane akaba akomeje kubangamira ubucuruzi n'imigenderanire hagati y'abatuye akarere kose k'ibiyaga bigari! Nyuma y'iyo nama, leta ya Uganda yakomeje guta muri yombi intasi za Kagame yohereza muri Uganda kujya kuneka no guhungabanya umutekano wa Uganda.
Kuwa kabiri w'icyumweru gishize taliki ya 23/07/2019, nibwo umutwe w'ingabo za Uganda ushinzwe ubutasi CMI ufatanyije na polisi y'icyo gihugu bataye muri yombi abanyarwanda barenga 40 barimo abayoboke n'abayobozi b'idini rya ADEPR, bakaba barafatiwe mu mujyi rwa gati wa Kampala bari mu nama yari iteraniye mu rusengero ruri ahitwa "Kibuye". Amakuru agera kuri "veritasinfo" aremeza ko abo banyarwanda bafatiwe muri urwo rusengero bari gutakambira leta ya Uganda ngo ntibohereze mu Rwanda ngo kuko bagezeyo Kagame yahita abaca imitwe, izo ntasi zivuga ko zoherejwe mu Rwanda zahura n'akaga gakomeye kubera amakuru akomeye kandi y'ibanga zahaye inzego zishinzwe umutekano za Uganda! Kubera icyo gikorwa cyo guhandura intasi za Kagame zacengeye mu gihugu cya Uganda, umusilikare mukuru mu ngabo za Uganda, Lt.Gén.Tumukunde arashima cyane icyo gikorwa cyo gufata izo ntasi. Nk'uko yabitangarije ikinyamakuru "eyalama", Gén. Tumukunde aragira ati:
"Abanyarwanda bafite igihugu cyabo, natwe dufite igihugu cyacu. Akazi kanjye akaba ari ako kurinda umutekano wa Uganda. Nimureke mbibabwire nta kurya iminwa: umunyamahanga wese uje muri iki gihugu cyacu agomba kubaha inzego z'ubuyobozi bwacu, akubaha abayobozi bacu ndetse akubaha n'igihugu cyacu muri rusange; ibyo kuri njye ni ikintu k'ingenzi cyane. Muri iki gihe, abagande barubashywe, ntabwo nshaka ko dusubira mu bihe byashize, aho wasangaga abagande basuzugurwa ku bibuga by'indege mu mahanga, bagashyirwa ku ruhande bitewe gusa n'uko babaga bafite urupapuro rw'inzira rugaragaza ko ari abagande! Ubu twateye imbere kandi tugomba kurengera iterambere twagezeho; kubera iyo mpamvu, umuntu wese utemberera mu gihugu cyacu agomba kubaha ku buryo bukomeye inzego z'ubuyobozi bwa Uganda, abayobozi bayo ndetse n'imibereho rusange y'abagande".
Lt.Gen. Henry Tumukunde, yabaye ministre w'umutekano w'imbere mu gihugu cya Uganda, ariko akaba yaratakaje uwo mwanya mu gihe Gén. Kale Kayihura nawe yamburwaga umwanya wo kuyobora igipolisi cya Uganda; ibyo bikaba byaratewe n'uko abo bagabo bombi batavugaga rumwe kuva kera kubera ikibazo cy'intasi Kagame yacengezaga muri Uganda afatanyije na Kayihula. Lt. Gen. Tumukunde yatangarije ikinyamakuru "New Vision" ko yahanganye bikomeye na Kayihura wari ushinzwe polisi ya Uganda ku kibazo cyo kurinda ubusugire bw'igihugu. Tumukunde akaba yaranengaga cyane Kayihura uburangare bukomeye yagaragaje ubwo yananirwaga guhandura intasi za Kagame zacengeraga muri Uganda ahubwo akitwara nk'ikitso cyazo. Lt. Gén. Tumukunde aremeza ko mu mwaka w'2021 aziyamamariza kuyobora umujyi wa "Kampala" kandi akaba yizeye ko azegukana uwo mwanya; aremeza ko naramuka atorewe uwo mwanya azarushaho kurengera ubusugire n'umutekano by'abaturage ba Uganda.
Iyo witegereje urwango Kagame afitiye Museveni, usanga yibwirako avuye ku buyobozi bwa Uganda Kagame yagira amahoro, nyamara iyo urebye neza ibitekerezo n'amagambo ya Lt.Gén.Tumukunde, biragaragara ko Museveni aramutse atari perezida wa Uganda, Kagame yahura n'uruva gusenya kuko abagande bamufitiye uburakari bwinshi bitewe n'abagande benshi Kagame yishe kugeza ubwo bamuha izina rya Pilato! Kagame aribwira ko kwita Museveni umunyarwanda w'umutwa bizatuma abagande bamwanga, nyamara ahubwo gusebya Museveni birimo kurushaho kurakaza abaganda! Ntabwo iturufu yo guteranya abahutu n'abatutsi mu Rwanda bakamarana maze Kagame akambukira ku mirambo yabo akajya gufata ubutegetsi ashobora kuzarikoresha muri Uganda ngo bikunde!
Gutukana no gusebanya bikorwa na leta ya Kigali birerekana ko nta gisubizo ifite ku mibanire na Uganda kandi uko iminsi ishira niko ingaruka mbi z'uwo mubano zizagenda ziremerera cyane leta ya Kagame kurusha Uganda! Mu mwaka w'2020, Kagame aritegura kwakira inama y'abakuru b'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza (commonwealth), none se Kagame azatinyuka gutumira uriya munyarwanda w'umutwa uyobora Uganda muri iyo nama? Ese Museveni natayijyamo bizafatwa gute? Mfite ubwoba ko n'abakuru b'ibihugu bya EAC bashobora kutajya muri iyo nama niba umwuka uranga abakuru b'ibihugu bigize uwo muryango ukomeje kuba mubi nk'uko bimeze muri iki gihe?
Uganda rero igomba gukomeza guha amasomo ya diplomatie inkotanyi Kagame yicaje ku butegetsi i Kigali! Hasi aha murumva ikiganiro Kayumba Rugema yagiranye na radiyo ya FDU Inkingi ku isesengura ry'inkuru yasohotse ku gihe yo gusebya no guharabika perezida Yoweli Kaguta Museveni!
Veritasinfo!