Rwanda: Kuki Kagame yisubiyeho akemera ko Angola iba umuhuza mu bwumvikane bucye afitanye na Museveni?

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Paul Kagame yanyarukiye i Kinshasa mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Etienne Tshisekidi, umubyeyi wa Perezida Felix Antoine Tshisekedi uyobora Congo muri iki gihe. Muri uwo muhango Kagame yagiranye ibiganiro na Félix Tshisekedi uyobora Congo ndetse na Joao Lorenço perezida w'Angola, bumvikana kuri gahunda yo guhuriza imbaraga hamwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Icyo gitekerezo Kagame yacyakiriye neza kuko cyamuhaga uburyo bwo kugaragaza ku mugaragaro ko afite ingabo muri Congo dore ko ingabo z'inkotanyi zisanzwe ziba muri icyo gice cya Congo zihishe mu mitwe y'inyeshyamba inyuranye y'abakongomani n'abarundi yashinzwe na Kagame!
Ubwo Kagame yitabiraga inama y'ubukungu yabereye mu gihugu cy'Ububiligi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Budage maze agitangariza ko yarangije kumvikana na Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi ko u Rwanda rugiye kohereza ingabo muri Congo zigafatanya n'ingabo za Congo FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri Kivu zombi. Amakuru yatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Congo yemeza ko Kagame yatangaje ubwo bufatanye yaramaze kohereza muri Congo abasilikare bagera ku bihumbi 2. Afatanyije n'umutwe w'inyeshyamba z'abarundi wa Red Tabara, Kagame yahise yohereza ingabo nyinshi muri Kivu y'amajyepfo muri Uvira, ku musozi wa Minembwe kujya kugaba ibitero ku banyamulenge kuko abashinja gushyigikira Kayumba Nyamwasa.
Kagame kandi yohereje n'ingabo muri Kivu y'amajyaruguru avuga ko agiye kurwanya FDLR, ariko mu byukuri izo ngabo za Kagame ziri gushakisha inzira yo kugera ku mutwe w'ibyihebe bya ADF Nalu birwanya leta ya Uganda kugirango bihabwe ubufasha n'inkotanyi bwo guhungabanya leta ya Museveni! Ayo masezerano y'ubufatanye bwa Kagame, Angola na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, yahise atera ikibazo leta ya Uganda n'Uburundi bitewe n'uko ibyo bihugu byombi Kagame abishinja gushyigikira FDLR na RNC biri ku butaka bwa Congo mu kurwanya ubutegetsi bwe! Abaturage ba Congo nabo ntibashyigikiye igitekerezo cya perezida wabo Tshisekedi cyo gufatanya n'inkotanyi za Kagame mu kohereza ingabo z'inkotanyi muri Congo mu gikorwa cyo kugaruka kwica abakongomani ku mugaragaro mu gihe Kagame ashinjwa kwica miliyoni zigera ku 10 z'abakongomani kuva mu mwaka w'1996!Umuryango wa SADC nawo wahise wibutsa igihugu cy'Angola ko mu ntambara yo mu mwaka w'1998, ingabo z'inkotanyi zabahekuye mu ntambara ibyo bihugu byarwanye na Kagame na Museveni biri kurengera leta ya Muzehe Laurent Désiré Kabila!

Ubwo Perezida Félix Tshisekedi yasuraga igihugu cy'Uburundi akomotse muri Tanzaniya, leta y'Uburundi yamugejejeho impungenge itewe n'uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye gufatanya n'ingabo za Kagame muri gahunda yo guhungabanya umutekano w'akarere kose! Félix Tshisekedi amaze kubona ko ingabo z'inkotanyi zishobora gukurura intambara ikomeye hagati y'igihugu cya Uganda n'Uburundi kandi imirwano y'ibyo bihugu ikabera ku butaka bwa Congo, yiyambaje perezida wa Angola Joao Lorenço kugirango bagarurire ibintu hafi amazi atarerenga inkombe! Perezida w'Angola yagiriye inama Tshisekedi y'uko bagiye guhindura umuvuno, igitekerezo cya Kagame cyo kurwana muri Congo kigashyirwa ku ruhande ahubwo hagashyirwa imbere politiki na diplomasi hagati y'ibihugu byo mu karere! Kugirango bashobore kuzana Kagame mu nama azahuriramo na Museveni dore ko Kagame yagaragaje kenshi ko adashaka kuvugana na Museveni, Perezida w'Angola yahamagaye Kagame kuri telefoni, amumenyeshako bagomba gukora inama yihutirwa bahamagazamo Museveni kugirango bamubuze kuzazana ingabo za Uganda muri Congo yitwaje kurwanya umutwe wa ADF Nalu, bityo bikaba byakurura indi ntambara hagati y'ingabo za Kagame n'ingabo za Uganda imeze nk'iyabereye i Kisangani mu mwaka w'2000! Icyo gitekerezo cyo gukora inama azahuriramo na perezida wa Uganda, Kagame yacyakiriye vuba na bwangu kuko yumvaga agifitemo inyungu zidasanzwe!
Kugirango Museveni nawe azitabire inama irimo Kagame ntakujijinganya, Perezida wa Angola yohereje intumwa ye idasanzwe kuri Museveni, iyo ntumwa y'Angola ikaba yarahawe ubutumwa bugenewe Museveni bumusaba kuzitabira inama idasanzwe izayoborwa n'Angola yo kurebera hamwe uruhare igihugu cya Uganda kigomba kugira mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo! Ubwo butumwa bwo kwitabira inama muri Angola Museveni yabwakiriye neza kuko abifitemo inyungu zikomeye zo kurwanya ADF Nalu ariko cyane cyane Museveni akaba ashaka kugenzura imyitwarire y'ingabo z'inkotanyi muri Congo niba itazaba ibangamiye umutekano wa Uganda! Ngubwo uburyo Perezida w'Angola Joao Lorenço yashoboye gukoresha kugirango ashobore kwicaza ku meza amwe Paul Kagame na Museveni mu gihe Kagame yari yarahakaniye Ubwongereza na Kenya byifuzaga kubabera umuhuza mu bwumvikane bucye afitanye na Museveni! Umunsi w'inama washyizwe kuwa gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2019; abakuru b'ibihugu uko ari 4 bakaba baritabiriye iyo nama nta numwe usibye, iyo nama yatumujwe na perezida w'Angola.

Inama yatangiye isuzuma ikibazo gikomeye cy'umutekano mucye uri mu gace k'uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara za Kivu zombi ndetse na Maniyema. Abakuru b'ibihugu bose bari muri iyo nama, bamaganye iyo mitwe ihungabanya umutekano muri ako gace k'igihugu cya Congo ndetse igambiriye no kuwuhungabanya mu bihugu bituranye nayo. Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yasobanuriye bagenzi be ko ibihugu bituranye na Congo bifite imitwe irwanya leta zabo iherereye mu burasirazuba bwa Congo bishaka kohereza ingabo muri Congo kujya kurwanya iyo mitwe. Ihurizo Tshisekedi yavuze mu kurwanya iyo mitwe ni uko ibihugu bishaka kohereza ingabo muri Congo bishinjanya gushyigikira imitwe irwanya leta y'ikindi gihugu, bityo rero hakaba hari impungenge z'uko izo ngabo z'ibihugu zizaba zifite inshingango yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro zishobora kurwana hagati yazo zishinjanya gushyigikira umutwe urwanya ikindi gihugu. Perezida w'Angola yavuze ko ikibazo cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo ishobora kuvukamo intambara y'ibihugu niba ibyo bihugu bidashoboye kumvikana hagati yabo. Perezida w'Angola yahise asaba Kagame kumvikana na Museveni kubera inyungu z'akarere kose! Kubera ihurizo ryo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo ryabyukijwe n'ubwumvikane bucye buri hagati y'ibihugu bigize akarere, byatumye Kagame arakara maze arambika hasi ibyuma byanyuzwaho amajwi y'abasemuzi!
Umwanzuro wafashwe kuri icyo kibazo ni uko igikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo kigomba gukorwa n'ingabo za Congo FARDC gusa. Museveni na Kagame bakaba barasabwe kumvikana mu maguru mashya bagakemura amakimbirane bafitanye kugirango ubuhahirane hagati y'ibihugu bushobore kugenda neza bityo hashobore no gushakwa umuti uhamye w'ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro iboneka mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza ni ukumenya niba Kagame azahamagaza ingabo ze yohereje muri Congo cyangwa se niba azakomeza gahunda ye yo kwigarurira uburasirazuba bwa Congo mu ntambara yateganyije kuzatangiza muri Kivu y'amajyepfo yo kwigarurira akarere ka Minembwe no guhirika leta ya Nkurunziza i Burundi?
Amateka azaduha igisubizo.
veritasinfo