Rwanda: Umuvugizi wa FLN aremeza ko inkotanyi zambitse abadiplomate zajyanye muri Nyungwe amakote yo kwirinda amasasu!
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Ubumwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 21/05/2019, umuvugizi w'ingabo za FLN cpt Herman yavuze ko leta y'abicanyi b'i Kigali yafashe abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda maze ijya kubatembereza muri Nyungwe kugirango yereke abo banyamahanga ko Nyungwe itaberamo imirwano!
Nk'uko Cpt Herman abivuga, mbere yo kubinjiza mu ishyamba rya Nyungwe abo ba diplomate bambitswe udukoti two kwirinda amasasu ( gilets anti balles ) kuko bikangaga ko abasilikare ba FLN bashobora kubarasaho. Cpt Herman asobanura ko abo ba diplomates bababonye aho bari muri Nyungwe ariko bakirinda kubacokoza kuko babonaga ko ari umutego inkotanyi zabateze kuko bari bamaze kumenya ko nibarasa kuri abo ba diplomate inkotanyi zishobora gukwiza inyoma ku isi yose ko FLN ari ibyihebe bishaka kwica abanyamahanga cyangwa se inkotanyi zikabona urwaho rwo kugirira abo ba diplomate nabi zikabyitirira FLN.
Cpt Herman yongeye kuburira abaturage bakoresha umuhanda wa Nyamasheke - Kigali cyangwa se Gikongoro - Cyangugu ko isaha iyo ariyo yose abo bantu bashobora gukubitana n'imirwano ibera muri Nyungwe bikabatera ibibazo!