Rwanda : Ababyinyi 8 b'itorero "Inganzo Ngari" batorotse ubutegetsi bw'abicanyi b'i Kigali!
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20190530/ob_fda298_inganzo-ngari.png)
Aho ibintu bigeze mu Rwanda muri iki gihe, ni uko abantu bareba kure iyo bagize amahirwe yo gukandagiza ikirenge hanze y'u Rwanda bahita bakizwa n'amaguru, bagasaba ubuhungiro mu gihugu bagezemo! Ibyo akaba aribyo ababyinnyi 8 b'itorero "Inganzo Ngari" bakoze ubwo bari bamaze gukandagiza ikirenge ku butaka bw'igihugu cya "Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) muri uku kwezi kwa Gicurasi 2019.
Muri gahunda yo kugaragaza neza ubutegetsi bw'umwicanyi ruharwa Paul Kagame, leta ya FPR ikora ibishoboka byose ikiyegereza urubyiruko n'abahanzi banyuranye bo kubeshya amahanga ko Paul Kagame ari umuyobozi ukunzwe n'abanyarwanda mu gihe akomeje kurasa abaturage ku manywa yihangu! Muri icyo gikorwa cyo kwiyamamaza, ku italiki ya 15 Gicurasi 2019, leta ya FPR yohereje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ababyinnyi 20 b'itorero rikomeye mu Rwanda ryitwa "Inganzo Ngari". Abo babyinnyi bari batumiwe mu iserukiramuco ryo kwerekana imbyino n'indirimbo bigaragaza umuco gakondo w'abanyafurika "Africa Dance Festival". Iryo serukiramuco ryabereye ahitwa "Peter Jay sharp Building" mu mujiyi wa "New York" muri Amerika.
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20190530/ob_97179d_itorero-inganzo-ngari.png)
Bamwe mu babyinnyi b'itorero b'"Inganzo Ngari" batorotse bakigera ku kibuga cy'ingege muri Amerika, abandi batoroka iserukiramuco rirangiye. Hatorotse abagabo 6 n'abakobwa 2. Umukobwa witwa Clarisse wari umutoza w'ababyinnyi nawe akaba yaratorotse. Leta y'abicanyi b'i Kigali ihora ibwira amahanga ko iyoboye u Rwanda neza rwose, gusa ikaba ifite ikibazo cy'abayirwanya yita ibyihebe kuburyo yafunze na Callixte Sankara imushinja ibyaha byinshi birimo no gusebya leta yabo mu mahanga! Bariya babyinnyi nabo barashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi ko basebeje igihugu? Niba ababyinnyi b'itorero rikomeye mu gihugu nk'Inganzo Ngari" bakoza ikirenge hanze y'igihugu bakayabangira ingata, ubwo umuturage wo hasi mu Rwanda amerewe ate? None se ko Kagame yafunze umupaka wa Uganda n'u Rwanda kugirango abanyarwanda badakomeza guhungira muri Uganda, arabigenza ate ngo akumire abanyarwanda bose bifuza guhunga ubutegetsi bwe?
Niba abanyarwanda bakomeje guhunga, imipaka nayo ikaba ikomeje gufungwa kugirango badahunga abo bicanyi, ziriya ndege za " rwandair" zizajya zigendomo bande kandi amahanga nayo akomeje guhamagarira abaturage bayo kudakoza ikirenge mu Rwanda? Ese abicanyi b'i kigali bazi amakuru abanyarwanda bahunga ingoma yabo baha ibihugu by'amahanga baba bahungiyemo?
Nyuma y'iraswa ry'abantu babiri bikozwe n'ingabo z'abicanyi b'i Kigali ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda kuwa gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019, ariko abo bantu bakarasirwa ku butaka bwa Uganda; ministeri y'ububanyi n'amahanga y'ubufaransa yongeye kuburira abaturage bayo ndetse n'abanyaburayi bose muri rusange, Ubufaransa bukaba bubasaba kudakoza ikirenge mu Rwanda kubera umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Uganda kuburyo hari n'abantu batangiye kuraswa.
Ngiyo inzira ubutegetsi bw'abicanyi bo muri FPR bari kuganishamo u Rwanda nyuma y'imyaka 25 bari ku ngoma!
Veritasinfo