Rwanda:Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

Publié le par veritas

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA :  IGICE CYA 2

Turi mu yihe si: Abicanyi kabombo nka Vedaste Habimana nibo koko Abanyarwanda bategerejeho ubutabera ?

Nzinduwe no kunganira inkuru Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangaza ku rubuga www.leprophete.fr yerekanye ko mu buhamya bwa Padiri Pierre Habarurema harimo byinshi bidahuye n’ukuri. Twibajije niba Padiri Pierre Habarurema yarabeshye nkana cyangwa se niba afite inyungu ashaka kurengera . Twahisemo natwe gutanga ubuhamya tuzi neza bwerekana ko hirya y’ibyo Padiri Pierre Habarurema yatangaje hari ishyamba dukwiye kujagajaga tukamenya ibyaryo ! Uyu munsi turabaganiriza ku byerekeye urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.

Mu buhamya bwe, Padiri Pierre Habarurema abeshya ko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri Barrière yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, umutima we n’umubiri we bikaba byarariwe, ibisigazwa bigatabwa muri « fosse commune » y’ahongaho. Mu nkuru iheruka byagaragaye ko ibyo Padiri Pierre HABARUREMA avuga atari ukuri.

Mu by’ukuri, taliki ya 6/4/1994, Padiri Alphonse Mbuguje w’Umunyagitarama yari muri Cyangugu yaraje gusura incuti ze.  Ubwicanyi butangiye yihishe mu nzu yo kwa Musenyeri wa Cyangugu (Evêché)  kugeza ku munsi Padiri witwa Innocent GASHUGI alias RUMANYURA yapfuyeho azize kubura imiti ya Diyabete. Mu gihe cyo ku mushyingura, Padiri Alphonse Mbuguje yasabwe kudasohoka akaguma mu bwihisho muri Evéché i Cyangugu. Yanze kumvira, arasohoka ajyana n’abandi bapadiri gushyingura. Aho niho Maneko zamuboneye. Bwagiye gucya gendarmerie izana Mandat d’arrêt officiel iturutse i Gitarama, ngo uwo mupadiri yarashakishwaga ashinjwa gukorera FPR-INKOTANYI . Ubwo rero bahise bamujyana kuri Gendarmerie ya Cyangugu ngo agiye kubazwa, basezeranya Musenyeri Thadeyo ko bamumugarurira amaze kubazwa. Musenyeri Tadeyo yakomeje gukurikirana iby’uwo mupadiri. Yagiye kumusura kabiri kose, bakamumuha bakavugana. Agiyeyo ubwagatatu aramubura.

Amakuru dufite ni uko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri « Barrière » kabuhariwe yari i Kamembe ahitwa ku CYAPA. Uko yavuye kuri Gendarmerie akagezwa ku CYAPA byasobanurwa n’uwari umuyobozi w’iyo barriere kuko azwi neza. Umurambo we watabitswe hafi aho. Kuko yakomokaga muri Diyosezi ya Kabgayi yaje gutabururwa, ajya gushyingurwa mu cyubahiro iwabo.

Ninde watanga amakuru y’impamo y’Urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE ?

Umwicanyi wiyitaga TURUNE, yarafashwe arafungwa. Yemeye icyaha atanga n’amakuru yose yerekeye urwo rupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.  Reka twibutse ko iyo barrière yo ku CYAPA ari nayo yiciweho n’undi mupadiri wakundwaga cyane muri Cyangugu yose witwaga Joseph BONEZA, abitwa MUSAMBI, Albert, MAFUTA…n’abandi Batutsi batagira ingano. TURUNE rero yavuze amataliki, yerekana uko byakozwe ndetse anarondora amazina y’ ababigizemo uruhare.

Barrière yo ku CYAPA yari ifite UMUYOBOZI wayo kabuhariwe  watangaga amategeko kandi agakurikizwa. Izina rye ni HABIMANA Vedaste, mwene Mategeko. Yafatanyaga bya hafi n’abandi bicanyi nka we bakurikira: BAVUGAMENSHI Manase mwene Rukubanya; HABANAKWABO David alias Vicky mwene Nsekambabaye; HABIRORA Nehemiya mwene Bitwayiki; NSENGIYUMVA Patrick mwene Mudeyi, HAVUGIMANA Alphonse mwene Alimas; KAYUMBA Jean Berchmans mwene KAYUMBA, NDORIMANA Martin mwene HABIYAMBERE na TURUNE amazina ye y’ukuri akaba ari Vincent MVUYEKURE mwene KABAYA Philipe.

Vedaste HABIMANA uyu yahoze ari Umushinjacyaha (Substitut du Procureur)  mu 1994, nyuma aza guhabwa kuba umucamanza i GITARAMA. Urukiko GAGAGA rwaramufashe ruramufunga mu gihe yakoraga akazi k’ Umucamanza. Amaze kubona ko TURUNE atangiye kumushinja no gushyira ahagaragara amabanga y’amabi bakoze yose, yaramugambaniye bamwicira muri Gereza kimwe n’abandi bose bamushinjaga! Amakuru azwi ni uko yatanze ruswa, abacamanza bagenzi be b’i Kigali bakamugira umwere!

Igihe cyo guharanira ko ukuri gutsinsura ikinyoma, ngiki cyageze! Ntabwo tuzakomeza guceceka, ngo twemere ko ikinyoma n’akarengane bikomeza guhabwa intebe mu Rwanda.

Uyu Vedaste HABIMANA ubu akora iki ?

Ubu yibereye i Kigali, adamaraye mu munyenga wo kuba UMUHESHA w ‘INKIKO….niwe muSTAR tujya tubona agurisha imitungo y’abandi « nta sentiments », nk’iyo kwa RWIGARA ASINAPOL, Tribert Rujugiro …..

Uyu Vedaste HABIMANA apfana iki na Padiri Pierre HABARUREMA ?

 

Igitangaza kiragwira !  Nimwipfuke mu maso mudatungurwa : Padiri Pierre Habarurema na Vedaste HABIMANA ni ABABYARA…..ngaho nimusubire i Cyangugu, iyo bakomoka, mubaze neza icyo bapfana…. ! Uwashaka kumva neza icyo Padiri Pierre Habarurema ashya  yarura,  yahera n’aho…

Ahisemo kwambika ibara Abanyacyangugu bose abita « Abaryi b’imitima y’Abatutsi »…agamije gusa kurengera mubyara we ngo ahanagurweho urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje… !

UMWANZURO

Umunyarwanda yarivugiye ngo : « Biza tubireba tugaceceka, byamara kuba urukonda tukabogoza»Imyaka 25 irashize Abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo uruhuri byaturutse ku Itsembabwoko ryaherekeje intambara yatangiye taliki ya 1/10/1990.

Muri iyi myaka 25 ishije byagaragaye cyane ko kwimika IKINYOMA, byahaye rugari AKARENGANE kakururiye ishyano abenegihugu batagira ingano.

Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera.

Kalisa Martin,

Umukunzi w’Ikinyamakuru UMUHANUZI .

BIRACYAZA…

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Ntacyo muteze kugeraho mushaka mwayoboka cg mukagwa ishyanga. Intwali yanyu Sankara Ubu yafashwe na gakoco nk' imbeba . Murumva rero ko mutazi i kipe mukina nayo mwa bana b' Imana mwe . Ni mureke kwigira utumana. Niba mwita Rwanda Prison ni mwibere i Burundi aho muzisanzura. Ubu Sankara ali kunywa ku cyayi cyo muli Nyungwe kimusanze mu gihome.<br /> Kazongere kabwejagure ako gashushwe.
Répondre
M
Sankara yavuze inshuro zirenze 1 ko gufatwa, gufungwa cyangwa kwicwa bitamukanga. Numvise kenshi avuga ko FLN itubatse kuri we. Kwirirwa dutinda cyane kw'ifatwa, ku gufungwa cyangwa se kukwicwa kwe, ni uguta igihe. Sankara afite "mentality" y'INTWARI.
H
Biraboneka neza cyane ko uyu mupadri arwaye indwara zo mu mutwe. Ibintu avuga mu byukuli ntibyabayeho( it is about having illusions, things that are not real). Agomba kuba arwaye ibyo bita PSYCHOSIS or SCHIZOPHRENIA... Nta nterahamwe yigeze irya imitima y'abatutsi. Ibi bintu uyu mupadri avuga arabiterwa n'uburwayi yifitiye. Ni ngombwa ko abamuzi bamugira inama yo kwegera PSYCHIATRY agahura n'inzobere zize iby'indwara zifata ubwonko bakamuvura kuko afite amahirwe yo kuba yakira. Naho ibintu yivugira hano nta shingiro bifite. Tubifata nk'ibivugwa n'umurwayi wo mu mutwe. Niba koko ari muzima mu mutwe,azatwereke ibyangombwa bitangwa na muganga!!
Répondre
K
Uriya mupadiri ubanza barigishije isomo rya Biologie mw'iseminari yari yasohotse. Kugira ngo ubone inyama y'umutima w'umuntu bisaba kumubaga ukawugeraho. Ese izo nterahamwe z'i Cyangugu zari zifite igihe cyo kubaga ngo bagere ku mutima? abaye nka wa mugabo wavuze ngo abafaransa bamuhaye inkoko batekesheje acide!!! kuko atumvisemo amamesa yenda bari batekesheje huile d'olive.Abantu bazahora babeshya kugeza ryari? wasanga baramwemereye agatubutse dore ko benewacu n'urufaranga baroze. Kuki abivuze hashize imyaka 25?
Répondre
N
Izi nterasi z'ubundi bwoko zitera isesemi , iyo zitoga zishaka kumvisha ko ali intagatifu . Muli za rusiferi nka sobuja Kagome. Puu.. Ubwo butegetsi mwiratana mwabutaye kera aa.... : muli muli pirizo idasakaye ; mwirwa mwangara isi yose nk'abasazi , mwilirwa muli za bottes mwangara igihugu cyose nk'utubazanga , mwirwa musenga amagufa y'abanyarwanda mwishe cyangwa mwicishije ngo roho z'inzirakarengane zitabatera ; nyamara ntizizahwema kubabungamo ,niyo mpamvu mutagoheka .Izi nyakabwana zilirwa ziboroga hano , zikabihemberwa imisoro y'abaturage ; zisigaje kwiyahura ; niyo wumva ibyo zivuga , zisa nizijagatamo inyo.
Répondre
M
"Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera".Uyu muhamagaro wa Kalisa Martin ukwiye kwitabirwa n'abanyarwanda bose bakunda ukuli kandi bafite amakuru yo kubeshyuza ibinyoma bya FPR yakoresheje ifata ubutegetsi mu Rwanda,bikaba ali nabyo byabaye intwaro yo kubutsimbararaho.Icyifuzo cyanjye ni uko ukuli gushoboka kugaragazwa kwakwihutishwa.Aho gufata ingamba y'imyaka 25,tugafata umwaka umwe,twajya tuvugurura buli mwaka tugereranije n'umusaruro tugezeho bikazadufasha kuzafatira iyi Leta Semuhanuka itararenza amazi inkombe.Ntibyagombye kudufata igihe kuko ukwishi kwaravuzwe cyane cyane mu nkiko zitali iza FPR nka TPIR n'ubwo akenshi kwagiye gupfukiranwa n'abacamanza bakoreraga ba gashakabuhake,mu rwego rwo gukingira ikibaba Hitler wabo;kwaravuzwe 'abanditsi b'ibitabo n'abakora amafilimi n'amavideo.Ayakenewe ubu ni amakuru yerekeranye n'ukuntu FPR yapanze gahunda yayo y'intambara;uko yashatse abarwanyi(recrutement);iyi point n'ingirakamaro kuko abana b'u Rwanda bashukishijwe udufranga ngo bajyanwe kwitoza kuzaza kumaraho imiryango y'abaturanyi ilimo urubyiruko nkabo bakinnye,bakigana,basangira akabisi n'agahiye,bamwe mulibo basigaye ku rugamba,abandi boherezwa mu gihugu imbere ngo bagihungabanye bakoresheje uburyo bunyuranye(icengezamatwara,imyigaragambyo,kubohoza,gutera za grenades,nubundi bwicanyi )kandi bifashisha imbyiruko z'amashyaka bali baracengeye mu cyayenge kiranga abicanyi kabuhaliwe.Hakenewe cyane amakuru ku butegetsi butegeranye( parallele) n'ubwa Leta bwayoboraga iyo ntambara y'imbere.Abayobozi FPR yashyiragaho yabaga yabanje kubaha imyitozo i Kinihira.Ndahamya ko baliya ba Vedaste Habimana na Padiri Pierre Habarurema ali bamwe mu bayobozi batojwe na FPR guteza itabi mu Rwanda.Nka biliya uyu mupadiri avuga byo kurecruta abicanyi no guhungisha abatutsi ni uburyo buziguye bwo kwivuga ibigwi by'ibikorwa yakoreye FPR ayishakira abarwanyi,abohereza mu myitozo yakira kandi akoran'agarutse mu gihugu ali nabo agombakuba yarashubije muli Zaire babaze kurangiza ubutumwa.Aba mubagenzuye neza wasangha hali n'aho bali bafite za stocks z'intwaro zali zitegereje FPR.Muvumbure benshi abakiliho n'abapfuye kuko ntibagiliye neza u Rwanda rwabakamiye n'abanyarwanda babafashe neza batazi ko ali ibirura.Tekereza nko guha umunyarwanda nkawe akazi agusabye k'ububoyi cyangwa ubushoferi kandi aliwe uzakurangiza akurashe,cg akuroze cg aguteje accident.Tekereza gukorana n'abantu imyaka n'imyaniko inyuma bakakwibeta bakajya ku ruhande rukurasa nta mpuhwe.Ese ubu abanyarwanda bazongera kubana bate badahanganye,badategana imitego,ba,batabeshyerana,baticana,...?Uruhande rwabeshyewe,rukabuzwa amahoro mu buryo bwose bushoboka muli iyi myaka hafi 30 ishize,bagomba kuvuga story yabo,nyayo bemye mu rwego rwo kwihesha agaciro.Ni aho ibiganiro bizaturuka,abantu babwizanye ukuli,bityo bumvikane uko bazabana mu Rwababyaye.Muli make icyaba kigamijwe ni ukwima urubuga FPR rwo guharabika abanyarwanda idashaka kugeza n'aho ibafata nk'ibisimba birya imitima n,amaroti by'abantu.Iyi ni gahunda yaje tuyireba:yatangiye abanyarwanda bamwe bafata abandi nk'ibicucu(cretinization),babahindura abicanyi (killers by machetes).none babambuye ubumuntu(dehumanization).Hasigaye kubajyana muli parcs hamwe n'ibindi bisimba mu rwego rwo kongera amadevises Arsenal izinjiza kugirango umugambi wa Singapour ugerweho bidatinze.Ni tutisama hakili kare no kubogoza ntituzaba tukibyemerewe!!!!.AGAPFA KABULIWE!!!!.Mutubabalire uko twandika.Ni kimeza ntitwagize amahirwe yo kwiga kuko nta bwenge twali dufite!!??
Répondre
A
ahubwo muzamare imyaka 100 cg 1000 mwandika kuri veritas info, mushinga namashyaka meshi mu Burayi. siko se bimeze?
Y
Iyi ngirwa mupadiri yivuyemo nk'inopfu ! Twarabivuze ko umunsi aba batutsi bateguye bagashyira mu bikorwa jenosayidi 2 muli aka karere ; bafashwe bagahanwa by'intangarugero . Abanyarwanda tuzongera tubane nkuko byahoze . Ukuli kuzatsinda ; bakurenza urugo bagira ; kuzagaruka ku ifarasi . Igihe nikigera muzaruka ayo mafaranga mwariye; mukilya , ku kiguzi cy' amaraso y'abacu !
Répondre
N
Ngo nta bwenge mwagira nububu ntabwo mugira ibitekerezo mufise nibyo bibyerekana.
A
Uyu mupadiri Pierre yari umutekinisiye wa FPR kimwe na mubyara we Védaste! Abatekinisiye bose ba FPR bagizwe abere muri Gacaca maze bagororerwa imyanya ikomeye mu buyobozi bw'igihugu nyuma yo kwicisha no kwica inzirakarengane z'abahutu n'abatutsi!!
Répondre
S
Guys Imana niyo izaducira urubanza kuko hagati ya FPR na govrnment yahozeho ntawe twataho impfane so murebeshe amaso muceceke