Padiri Pierre HABARUREMA ariyemerera ko yakoranye bya hafi n’Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi !
Muri iki gihe cyo kwibuka abana b’u Rwanda batagira ingano bishwe bazira akamama, birakwiye rwose ko abatanga ubuhamya bakwitondera imvugo bakoresha zisesereza cyangwa zuzuye ikinyoma zitabura gukomeretsa imitima no gutoneka inkovu z’abarokotse. Ubuhamya nk’ubwa Padiri Pierre Habarurema ntibwubaka, burasenya.
I. UBUHAMYA bwa Padiri Pierre HABARUREMA
Padiri Pierre HABARUREMA ni No 473 ku rutonde rw’abasaseridoti b’Abanyarwanda. Yavukiye i Nyamasheke, akora ubutumwa nk’umupadiri wa Diyosezi ya CYANGUGU. Ubu yasuhukiye (cyangwa yahungiye !) muri LUXEMBOURG.
Benshi batangajwe n’ubuhamya Padiri Pierre HABARUREMA aherutse gutambutsa mu bitangazamakuru byo muri uku kwezi kwa Mata(4) 2019, aho yemeza ahagaze ku maguru yombi ko mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, muri CYANGUGU, hari abantu (Abahutu !) bashinze IZIKO maze si ukotsa no kurya imitima n’amaroti y’imibiri y’Abatutsi, biva inyuma !
By’umwihariko , Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko :
- Yakoranaga bya hafi n’Interahamwe yitwa RUTANGA ngo yamwibwiriye ko yariye imitima y’Abatutsi :Gapfumu, Trojan na Padiri Alphonse MBUGUJE.
- Ngo abo bose biciwe kuri Bariyeri yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, imibiri yabo itabwa mu gisimu rusange (fosse commune) cy’aho nyine.
- We ubwe yafatanyije bya hafi n’iyo nterahamwe yitwa RUTANGA, ngo babonanaga buri gitondo saa kumi n’ebyiri, muri gahunda yo kwambutsa Abatutsi !
- Iyo nterahamwe y’incuti ye ngo yaje kugirana amakimbirane n’abandi bicanyi bituma ihunga u Rwanda ngo iticwa.
II. Hirya y’amagambo adasanzwe ya Padiri Pierre HABARUREMA, twibukiranye, twibaze kandi twisubize :
- Taliki ya 6/4/1994, Pierre HABARUREMA yari Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi ya Muyange (Nyamirundi), Diyosezi ya Cyangugu. Yabanaga na Padiri Fabien KABANDA wari Padiri mukuru. Abo bapadiri bombi bari bazwi nk’abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi.
- Paruwasi ya MUYANGE yagabweho igitero taliki ya 9/4/1994 ku manywa y’ihangu, hicwa Abatutsi barenga 100. Padiri Fabien KABANDA na Padiri Pierre HABARUREMA nta wabariye n’urwara. Ahubwo Padiri Pierre Habarurema yafataga amafoto y’ubwo bwicanyi ndetse ntawe uyobewe ko yari afitanye ubucuti bwihariye n’Intarahamwe kabuhariwe yitwa PIMA, yayoboye igitero cyarimbuye imbaga aho ku Muyange ndetse n’ibindi bitero byinshi binyuranye byatikije benshi.
- Bizwi kandi ko Padiri Pierre HABARUREMA yavuye ku Muyange taliki ya 11/4 /1994, ajya kuba kwa Musenyeri i Cyangugu aho yahisemo kujya ajya kureba undi mwicanyi kabuhariwe yita RUTANGA , ngo babonanaga « buri gitondo, saa kumi n’ebyiri » !
- Icyakora ba Nyakwigendera GAPFUMU na BENOIT Padiri Pierre HABARUREMA avuga ko biciwe mu Gatandara bakajugunywa mu gisimu cyaho, siko byagenze. Bizwi neza ko biciwe ku Rusizi, hirya gato ya Home Saint Francois, ahitwa mu IBANGA, imibiri yabo irapakirwa ijya kujugunywa i Mururu, mu musarani wo kwa Gapfumu, mu rugo. Iyo mibiri yaje gutabururwa ishyingurwa mu cyubahiro kandi ntabwo yashyinguwe kuri Stade i Cyangugu. Ahubwo yashyinguwe mu CYIMBOGO, ahahoze ibiro bya Komini. Imiryango yabo yahamya ko batariwe imitima nk’uko Padiri Pierre HABARUREMA ashaka kubyemeza isi yose !
- Nanone kandi bizwi neza ko Padiri Alphonse MBUGUJE aticiwe mu Gatandara ngo aribwe umutima n’amaroti, hanyuma atabwe mu gisimu cyaho. Ahubwo yiciwe i Kamembe ahitwa ku CYAPA, ajugunywa mu gisimu hafi aho. Abaje gutwara umurambo we ngo ushyingurwe mu cyubahiro i Kabgayi, bashobora guhamya ko batamusanze mu gisimu cyo mu Gatandara. Umwicanyi wari uzwi ku izina rya TURUNE, wamaze imyaka itari mike afungiwe muri Gereza ya Rusizi, yiyemereye iby’urwo rupfu, aruvuga rwose uko rwagenze, kandi nta wari warigeze avuga ko Padiri Alphonse Mbuguje yaba yarariwe umutima cyangwa ngo akebwemo amaroti !
UMWANZURO : Padiri Pierre HABARUREMA afite nyungu ki mu gutanga ubuhamya bw’impuha zikabije nk’izi?
1)Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane mu Rwanda burakabije, kubukabiriza ntibikenewe, yewe nta n’icyo bimariye ababurokotse n’abanyarwanda muri rusange.
2)Niba koko Padiri Pierre HABARUREMA yari afite amakuru adasanzwe nk’aya , we ubwe yahagazeho, kuki yayahishe imyaka isaga 25, ntayatange muri Gacaca, ngo amurikire ubutabera ? Icyo si icyaha gihanwa n’amategeko ?
3)Niba Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko yakoranye bya hafi n’Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi, ariko akaba atavuga mu by’ukuri amazina nyayo y’abariwe iyo mitima, ahubwo agatangaza amazina y’abataragize icyo kibazo , aho ntacyo ashaka guhishira ? Aho nta banga afitanye n’izo nterahamwe, ahubwo muri abo batutsi avuga «bambukijwe» hakaba hari abariwe koko imitima ariko Padiri Pierre HABARUREMA atashatse gutangaza, mu rwego rwo guhisha ukuri ? Ese ubundi yaba atandukiriye, uwakwibaza icyo ubwo bucuti yari afitanye n’abo bicanyi kabuhariwe, PIMA, RUTANGA…. bicaga abandi Batutsi « bakabarya imitima » ariko we ntibamukoreho ahubwo bakaza kubimuganiriza ndetse ntibimubuze gukomeza gukorana nabo ? Hakenewe Anketi yimbitse y’inzego z’ubutabera kuri iki kibazo.
4) Nta we utabona ko iki cyiswe « ubuhamya bwa Padiri Pierre HABARUREMA » cyagombye gutegereza imyaka isaga 25 kugira ngo gitangazwe, kigamije intego nyinshi zirimo izi eshatu zikurikira:
- Gukomeretsa imitima, gushinyagura no gukina ku mubyimba abo mu miryango ya GAPFUMU (Jean Marie Vianney HABIMANA), TROJAN (wari umucuruzi i Kamembe) na Padiri Alphonse MBUGUJE, bazi neza ko abantu babo batariwe imitima n’amaroti, maze iyi nkuru ikaba ije ibituraho isa n’igamije gukinisha no guharabika ba nyakwigendera hagamijwe inyungu zidasobanutse .
- Guteza urwikekwe no kwenyegeza amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi badafite uruhare na ruto mu byabaye kuva 1990 kugeza 1994.
- Gusebya no kwambika isura ruvumwa CYANGUGU yose n’abayikomokamo twese tugiye kujya twitwa « Abaryi b’imitima n’imibiri y’Abatutsi » !
Muri make iby’uyu mupadiri si ibyo gukinishwa. Bikwiye kwitabwaho n’inzego zose, ariko cyane cyane abashinzwe itangazamakuru kimwe n’abo mu nzego z’ubutabera bakwiye kumukoraho anketi, bakazatangariza rubanda ukuri ku « nkuru yo kurya imitima y’Abatutsi » yadukanywe na Padiri Pierre HABARUREMA.
Kubera izo mpamvu zose, abakeneye amakuru arambuye ku buzima n’imibereho bya Padiri Pierre HABARUREMA, tuzayabagezaho mu nkuru yacu itaha.
BIRACYAZA….
Padiri Thomas Nahimana.
Umuhanuzi.