Rwanda: Ese Paul Kagame aramutse akorana n'ibyihebe bya leta ya kisilamu byamugendekera gute?
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti: "Inshuti uyibona mu byago"! Ese Kagame yaba yisunze ibyihebe kugirango bimufashe kurwanya Museveni? Nyuma y'icyumweru kimwe gusa, ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubufaransa ishyize ubutumwa ku rubuga rwayo buhamagarira abafaransa kwitondera gusura ibice bimwe na bimwe by'u Rwanda kubera umutekano mucye ubirangwamo; ibihugu byinshi by'uburayi byiyongereyeho Canada, Amerika (USA) na Australia, byahamagariye abaturage babyo kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda! Ibyo bihugu ni : Ubudage, Ubwongereza, Canada, Australia, Suède,Ububiligi, Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA), kandi urwo rutonde rw'ibihugu rukaba rushobora gukomeza kwiyongera mu gihe cyose umwuka w'intambara ukomeje gukomeza gutumba mu Rwanda. Ese leta ya Kagame iteganya gukora iki kuri icyo kibazo kibangamiye ubukerarugendo mu Rwanda kandi aribwo buvamo amafaranga menshi? Akayabo k'amafaranga Kagame yahaye ikipe yo mu Bwongereza yitwa Arsenal ngo yamamaze u Rwanda apfuye ubusa!
Ubusanzwe igihugu cy'Ubufaransa nicyo gishinzwe umutekano w'abaturage b'Uburayi, kuburyo iyo havutse ikibazo aha naho ku isi, Ubufaransa bujya gutabara abanyaburayi baba bariyo n'ubwo ibindi bihugu by'Uburayi nabyo byakora icyo gikorwa biza byunganira Ubufaransa. Kubera urwo ruhare rukomeye Ubufaransa bufite mu kwita ku mutekano w'abanyaburayi aho bari hose ku isi bituma amakuru yerekeranye n'umutekano atanzwe n'Ubufaransa ibihugu by'Uburayi hafi ya byose biyubahiriza. Kubera iyo mpamvu, Ubufaransa bukaba budashobora gutanga amakuru y'umutekano budafitiye gihamya.
Mu kiganiro umunyamabanga w'ububanyi n'amahanga wa Kagame Bwana Nduhungirehe yagiranye na radiyo BBC Gahuzamiryango, yavuze ko ibyemezo biriya bihugu by'uburayi byafashe byo kubuza abaturage babyo kujya mu Rwanda no kwitondera uduce twegereye ishyamba rya Nyungwe, parike y'Ibirunga , umupaka w'u Rwanda na Uganda ndetse n'uburundi, bishingiye ku bihuha! Iyi mvugo ya Nduhungirehe ikaba yuzuye agasuzuguro n'ubwibone! Ese koko ibihugu bikomeye bigenzura umutekano w'isi yose byafata ibyemezo nka biriya bigendeye ku bihuha? Muri icyo kiganiro na BBC, Nduhungirehe yagiye yemeza ibintu mu nteruro imwe,ariko akavuga n'ikinyuranyo cyabyo, kuburyo ubona ikibazo cy'umutekano mu Rwanda cyaratesheje umutwe leta ya Kagame! Muri icyo kiganiro Nduhungirehe yagize ati:
"Mu Rwanda hari umutekano nk'uko tubizi kandi si leta ibivuga, buri wese ashobora kugenzura akabyibonera, n'abahagarariye ibyo bihugu barahari mu Rwanda kuburyo bashobora kubyibonera n'amaso yabo, kuba rero hari ibyemezo bafashe bishingiye cyane cyane ku bihuha cyangwa kuri za propagande, byagiye bikorwa n'imitwe yitwaje intwaro ntabwo biba bihuye n'ukuri. Tuzabiganiraho mu rwego rwa diplomasi tumenye impamvu yabyo.... kuvuga ko hari aho bafite (FLN) bagenzura, icyo ni ikinyoma kijyanye na propagande yabo...kuba hariya muri Nyungwe harabaye rimwe cyangwa kabiri ibibazo by'umutekano bitewe n'abantu baturutse i Burundi, ntabwo bivuga ko umutekano utari muri Nyungwe...Hari imitwe yitwaje intwaro ihora igambiriye guhungabanya umutekano mu Rwanda ntabwo tugomba kwirara...ibyo bintu rwose biriho".
Iyo urebye iyi mvugo ya Nduhungirehe wibaza icyo ahakana n'icyo yemera bikakuyobera! Ubwe yivugira ko u Rwanda rwugarijwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo FLN ya MRCD na FDLR, yita ko ari imitwe y'iterabwoba, yemeza ko iyo mitwe irwanira muri Nyungwe ivuye i Burundi, ariko ngo muri iki gihe ikaba atagihari, iyo mitwe yavuye muri Nyungwe ryari? Leta ya Kagame ihanganye n'ibibazo bikomeye 4 bibangamiye umutekano mu Rwanda idashobora kubonera ibisubizo niba ikomeje kwitwara nk'uko yitwara muri iki gihe:
1)Ubushyamirane buri hagati ya Kagame na Museveni:
Ku italiki ya 8 Mata 2019 i Kigali, mu kiganiro n'abanyamakuru, Kagame yabwiye abo banyamakuru ko ikibazo kiri hagati y'u Rwanda na Uganda gishingiye ku muntu umwe gusa ariwe Kaguta Museveni uyobora igihugu cya Uganda. Ubwongereza bukaba bwarifuje guhuza Kagame na Museveni ngo bakemure ibibazo bafitanye ariko Kagame abutera utwatsi, abubwira ko ikibazo afitanye na Museveni kimaze imyaka myinshi kandi kikaba kidashobora gukemurwa n'ibiganiro! Niba ari uko bimeze, ubwo intambara niyo izakemura icyo kibazo! Ibimenyetso by'uko intambara hagati ya Kagame na Museveni ishobora kurota byigaragaza buri munsi; ntabwo kandi bwaba ari ubwa mbere Kagame yaba arwanye na Museveni kuko mu mwaka w'2000 i Kisangani, Paul Kagame yigamba ko yishe abasilikare ba Museveni barenga ibihumbi 4! Birumvikana ko umujinya n'agasuzuguro abagande batewe na Kagame bidashobora gushira batihoreye. Muri iki gihe ingabo z'ibihugu byombi zirebana ay'ingwe ku mupaka ubihuza ku buryo isaha iyo ariyo yose rushobora kwambika. None se Nduhungirehe yavuga ko iki kibazo ari ibihuha? None se Nduhungirehe atekereza ko igihugu nk'Ubufaransa gifite ingabo muri Uganda kitazi aho ubushyamirane bwa Kagame na Museveni bugeze?
2) Ikibazo cyo gukorana n'imitwe y'iterabwoba:
Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru cyo ku italiki ya 8 Mata uyu mwaka, Kagame yavuze ko yabonanye n'umuturage wo mu gihugu cya Irani wamubwiye ko Museveni yamuhaye ubutumwa bwo gukora ibikorwa by'iterabwoba byo guhungabanya ubuzima bwe (Paul Kagame) ndetse n'umutekano w'u Rwanda. Kuba Kagame yarabonanye n'ikihebe kivuye muri Irani kandi akavuga ku mugaragaro ko icyo kihebe cyahawe ubutumwa bwo gukora ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda, ntabwo ibihugu bikomeye ku isi nk'Ubufaransa bihora mu ntambara yo kurwanya ibyihebe bishobora kwicara bitamenye neza amakuru y'uko Kagame yabonanye n'icyo kihebe n'ibyo bavuganye. Irani ni igihugu abanyaburayi bashyize ku rutonde rw'ibihugu bishyigikira iterabwoba ku isi, none Kagame atangiye kwiyegereza ibyo byihebe byo muri Irani, ubwo se Kagame yibwira ko abanyaburayi badafite amakuru kuri ubwo bushuti bwe n'ibyihebe byo muri Irani? Ese niba ibyo bihugu bifite amakuru y'uko Kagame akorana n'ibyihebe byamugendekera gute? None se Nduhungirehe abona ko amakuru nk'ayo ibyo bihugu byayabwira Kagame cyangwa inkomamashyi ze?
Nyumwa y'aho Kagame atangarije ko yabonanye n'icyihebe cyo muri Irani yatumweho na Museveni nibwo habaye ibitero by'ibyihebe byo mu mutwe wa leta ya kisilamu (Etat Islamique) mu burasirazuba bwa Congo. Ku italiki ya 22 Mata uyu mwaka, ingabo za ONU muri Congo (Monusco) zifatanyije n'urwego rushinzwe iperereza rw'Abanyamerika batangaje ko bafashe amajwi Gén.Akili Muhindo Mundos wo mu ngabo za Congo FARDC arimo avugana n'abayobozi b'ibyihebe bya leta ya kisilamu kandi uwo musilikare akaba ari inshuti magara ya Joseph Kabila. Ingabo za ONU muri Congo kimwe n'Amerika (USA) bakaba bemeza ko uwo mu jenerali wa kongo akorana n'ibyo byihebe. Nta banga ririmo ko Kabila na Kagame basangiye amabanga menshi y'umutekano mucye ugaragara mu burasirazuba bwa Congo. Birashoboka se ko umusilikare mukuru ushyigikiye Kabila yakorana n'ibyihebe Kagame ntabimenye?
Uretse amakuru y'ibyihebe bya leta ya kisilamu bikorana n'ingabo za Kabila, amakuru menshi yakomeje kunyura ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko Paul Kagame yagiye gushaka abarwanyi b'umutwe w'ibyihebe by'ADF Naru kugirango bimufashe kurwanya Museveni. Niba amakuru nk'ayo agera ku mbuga nkoranyambaga haba hari impamvu kandi inzego z'ishinzwe iperereza z'igihugu bikomeye ziba zikurikiranira hafi ayo makuru yose cyane ko n'ingabo z'Ubufaransa ziri mu gihugu cya Uganda hafi y'aho ibyo byihebe bivugwa! Ntabwo rero Nduhungirehe yavuga ko urwego rw'iperereza rw'abafaransa ari abaswa kuburyo badashobora kumenya uko umutekano wifashe mu karere k'ibiyaga bigari mu gihe haba havugwa icengera ry'ibyihebe bya leta ya kisilamu!.
3)Abana b'impunzi bashaka gutaha, intambara yo muri Nyungwe:
Kuva abarwanyi ba FLN binjira muri Nyungwe, Leta ya Kagame yakomeje guhisha ko yananiwe kubakuramo. Ibi bihugu bikomeye bifite ikoranabuhanga rihambaye ryo kumenya ibibera ku butaka ndetse bikamenye n'ibintu biri munsi y'ubutaka ahantu hose ku isi. Itangazo ritangwa n'ibihugu by'iburayi ribuza abaturage babyo kujya muri Nyungwe no munkengero zaryo ryatanzwe rikurikije amakuru ibyo bihugu biba bihabwa n'ikoranabuhanga ryabyo ndetse n'ubundi buhanga bukomeye ibyo bihugu bifite mu iperereza. Ntabwo amakuru nk'ayo ibyo bihugu bijya kuyaha Kagame, aba ari umwihariko wabo. Kiretse niba Nduhungirehe ashaka kutwumvisha ko asuzugura iperereza n'ikoranabuhanga ry'ibyo bihugu!
Ikigaragara cyo ni uko impunzi ziri hanze y'igihugu cyane cyane urubyiruko rwavukiye mu mashyamba ya Congo rurambiwe kubaho nk'inyamaswa mu mashyamba ya Congo, rukaba rwariyemeje gutaha mu gihugu cya kavukire y'ababyeyi babo ku neza cyangwa ku nabi. Kagame yafunze urubuga rwa politiki mu Rwanda, akaba avuga ko nta nzira nimwe ishobora kunyurwamo kugira ngo ave ku butegetsi. Icyo gitugu cye n'ubwicanyi bwe ibihugu bikomeye biyobora iyi si birabizi kandi bifite amakuru ahagije y'impunzi z'abanyarwanda zishaka gutaha mu gihugu cyazo. Igihe rero inzira zose za demokarasi zifunze, ikiba gisigaye aba ari intambara yemewe n'amategeko (guère légitime). Uko byagenda kose, Kagame ntazatsinda intambara y'abanyarwanda banyotewe demokarasi no kugira uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo (la patrie ou la mort)!
4)Intambara y'inzara:
Kuva aho Kagame afungiye umupaka w'u Rwanda na Uganda, ubuzima busa nubwahagaze i Kigali. Kubona ibiribwa muri Kigali n'intambara. Ku biribwa bicye bihaboneka, ibiciro byariyongereye cyane. Ifaranga ry'u Rwanda rikomeje guta agaciro, amaduka menshi nta bicuruzwa birimo, ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bitangiye kubura i Kigali kandi niyo bibonetse igiciro kiba gihanitse. Nubwo abanyarwanda bafite ubwoba bwinshi butuma batavuga,kubera ubwicanyi n'iterabwoba bakorerwa, ikibazo cy'inzara imeze nabi muri Kigali gitangiye gutuma abantu bamwe batangiye kuvugira mu ntamatama ko hashobora kuvuka imyigaragambyo i Kigali imeze nk'iyabaye muri Sudani yirukanye Bechir ku butegetsi! Abantu benshi bemeza ko haramutse habaye intambara iyo ariyo yose mu Rwanda, abasilikare b'inkotanyi bata urugamba kubera kubura ibyo barya! Ibyo byagaragaye ku basilikare ba Kagame yarunze ku mupaka u Rwanda na Uganda, aho abasilikare b'inkotanyi bitwikira ijoro bakambuka umupaka bakajya kugura ibiribwa, inzoga n'itabi muri Uganda kandi abaturage bo babujijwe kujya kubigura yo!
Kuri iki kibazo cy'inzara , Paul Kagame avuga ko ibiribwa byavaga mu gihugu cya Uganda u Rwanda ruzajya kubishakira ahandi! Aho handi ni he? Bizagera mu Rwanda binyuze mu yihe nzira? Niba ari ibiribwa bizaza binyuze mu ndege bizaba bihenze cyane, kunyura inzira ya Tanzaniya nabyo ntibyoroshye kuko ni inzira ya kure kandi itizewe neza kuburyo ibyo biribwa byagera mu Rwanda byaraboze! Kagame rero akaba agomba kwicisha bugufi agasaba imbabazi Museveni naho niba akomeje gushinga ijosi ashobora kuzarabukwa ryaguye!
Ikibazo k'ibura ry'ibiribwa mu mujyi wa Kigali nacyo ni kimwe mu bibazo bikurura umutekano mucye mu gihugu ku rwego rumwe n'intambara kuburyo amahanga nayo adashobora kukirengagiza! Ku kibazo cyo gukurura ba mucyerarugendo, Kagame yafashe inzira yo kujya gushaka abarabu bo gusura u Rwanda, nyamara mu muco w'abarabu ibyo kujya kureba inyamaswa n'amaswamba ntibirimo, abarabu bakora ubukerarugendo buba bujyanye n'idini ya Islam kandi mu Rwanda nta kintu na kimwe cyakurura abayisilamu gihari!
Muri macye FPR-Kagame ikaba igejeje u Rwanda ku mutelemuko kuburyo nta muntu numwe ubona aho ruzagarukira! Nubwo intambara itaba mu gihugu, inzara, ihohoterwa n'ubwoba abanyarwanda babayemo bizabahitana ku bwinshi niba ntagikozwe ngo ubutegetsi bwa Kagame buve mu nzira vuba na bwangu.
veritasinfo