Rwanda : Kuri uyu munsi tuzirikane abari n’abategarugori bagaragaje ubutwari bwo kuzana impinduka no guhanga udushya !
Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara bari mu bagore bavuzwe cyane mu mwaka w'2018 kubera akarengane bagiriwe n'ubutegetsi bazira ibitekerezo byabo! Nubwo bahuye n'ibigerageze bakomeje gushimangira ukuri bemera batarya amagambo!
Nkuko tubimenyereye buri mwaka ONU igira intego yiha kandi igasaba ibihugu byose biri ku isi kuyishyira mubikorwa. Uyu mwaka wa 2019 loni ikaba yibutsa ko tugomba kwizihiza kuri iyi taliki ya 8 Werurwe 2019 «umunsi w’abari n’abategarugori» ku nshuro y'ijana (100). Itariki ya munani Werurwe ikaba yaremejwe na LONI nk'umunsi mpuzamahanga w'umugore. Uyu mwaka rero umuryango mpuzamahanga wa LONI (ONU) ukaba warihaye intego igira iti" penser équitablement à bâtir intelligemment et à innover pour les changements». Tugenekereje mu magambo y'ikinyarwanda, iyo ntego ikaba igira iti «guha umugore ubushobozi bwo gutekereza uburyo bwo kwiteza imbere mu bwenge no guhimba udushya tuzana impinduka nziza ». Uyu mwaka mu Rwanda uyu munsi uzizihirizwa mu midugudu aho kuri iyi taliki ya 8 Werurwe hazatangizwa ukwezi k'umwari n'umutegarugori.
Ni byiza kwibutsa umugore wo mu cyaro ko afite ubushobozi bwo guhindura ibintu akoresheje ubwenge bwe. Iyi italiki rero ya 8 Werurwe ishyitse igihe u Rwanda n'Abanyarwanda bamwe, cyane cyane ababatuye muri iyo midugudu, bafatirwa ibyemezo batabanje guhabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo ku byo babona byahindura imibereho ndetse n' iterambere byabo kubera iterabwoba bahozwaho bitewe no kuba igihugu kiyobowe n'mbunda kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku midugudu yo hasi ; yewe no mu ngo aho usanga buri wese atinya ko atanze igitekerezo cye ku cyakorwa ashobora kugirirwa nabi icyo gitekerezo gishobora kunyuranya n’icyifuzo cy’umuyobozi ! Abenshi mu baturage batinyutse gutanga ibitekerezo binyuranye n’iby’abategetsi mu Rwanda baranyerejwe baricwa abandi bahimbirwa ibyaha barafungwa, abacitse ku icumu bahunga igihugu !
Banyarwandakazi, bategarugori namwe bari, ni twe musemburo ugomba gutanga ibitekerezo byo kugaragaza ikigomba gukorwa kugirango u Rwanda ruve mu rungabangabo. Igihugu cyacu ntabwo gikeneye amagambo y’umutoma agamije kudusinziriza no gutekinika raporo zo kubeshya amahanga ko u rwanda rwateye imbere kurusha Uburayi kandi dukubitira abana kuryama kubera inzara twatewe na politiki mbi ya FPR mu byerekeranye n’ubuhinzi ! Iki gihe ni icyo gutekereza ku mpamvu mu midugudu hari benshi bicwa n’inzara yiswe « Nzaramba » ; iyo nzara ikaba ituma abana bagwingira naho abantu bakuru bakarwara « Bwaki », Inzara nk’iyo nta butegetsi na bumwe bwo muri repubulika yigeze igaragaramo mu Rwanda uretse ubutegetsi bwa FPR ; n’inzara ya « Ruzagayura » yayogoje igihugu cyose itewe n’ubutegetsi bubi bwa Cyami. Abategarugori barabangamiwe cyane mu Rwanda rwa FPR-Kagame kuko aribo basigaranye ingo bonyine mugihe abagabo babo bicwa n’ubutegetsi bwa FPR, abandi bagafungwa nta mpamvu cyangwa se bagahunga igihugu !
Madame Victoire Ingabire, amaze imyaka 9 ari mu Rwanda mu rugamba rwo gufungura urubuga rwa politiki mu gihugu, yafunzwe imyaka 8 azira ibitekerezo bye ariko kugeza ubu ntarava ku izima ryo guharanira ubwisanzure mu Rwanda. Paul Kagame yamuhaye izina ryo kuba "Umusitari wa politiki"!
Abagabo n’abasore basigaye basigaye mu Rwanda nkaho bagakoreye igihugu, Kagame yabashyize mu gisilikare cyo guteza umutekano mucye mu bihugu by’abaturanyi muri gahunda yo gusahura umutungo kamere w’ibyo bihugu (Congo) cyangwa se guhiga impunzi z’abanyarwanda zabihungiyemo (Uganda na Congo). Ikibazo cy’inzara kikaba kigiye kurushaho gukomera cyane kuko leta y’Inkotanyi yiyemeje gufunga umupaka w’igihugu cya Uganda kandi ariho hava ibiribwa byinshi bitunze ingo nyinshi zo mu Rwanda ! Bitewe ni uko abagore benshi babaye abapfakazi, abandi bakaba biriranwa indobo ku mutwe yo kugemurira abagabo babo FPR yafunze, nta mugore numwe mu Rwanda ushobora gutinyuka kubaza impamvu Kagame afunga umupaka wa Uganda kandi byitwa ko abagore aribo benshi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kandi bizwi neza ko ingaruka zo gufunga uwo mupaka zizagera ku bagore cyane kurusha abagabo !
Bategarugori, bari muzi ko baca umugani ugira uti « icyo umugore ashaka n’Imana iba igishaka ( ce que femme veut, Dieu le veut ). Mwe bategarugori muri mu buyobozi cyane cyane ni mwe mbwira : Abasenateri, abadepite, abaministre n'abandi nimwiyambure indirimbo (slogans)zo guca incuro, mube umusemburo w'amahoro, ni muhaguruke muhagarike imiborogo iterwa n’agahinda n’akarengane biri mu karere k'ibiyaga bigari, aho usanga abayobozi bakuru b’ibihugu by’ako karere bashyamiranye bishinjanya ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu bituranye: twavuga nk' amwe mu magambo asa n'ayubushotoranyi yavuzwe na perezida Kagame agira ati « Umubano muke w'u Rwanda na Uganda uturuka muri Afrika y'Epfo » cyangwa ngo « Bamwe mu bacamanza b' Ubufaransa biha gushaka gucira imanza abanyarwanda bakoreye ibyaha mu Rwanda ». Birababaje kubona aho kureba ikihishe inyuma y'izo mvugo, aho bamwe mubategarugori muba mwicaye mu nteko mwese mushimishijwe no gukoma amashyi gusa ngo mutanyagwa umugati, aho gukebura Kagame ngo yisubireho ahubwo mukamwoshya ngo nakomeze ! Byaragaragaye mu myaka yashize ko uwa mbere ugerwaho n'ingaruka z'imirwano ari umugore, nimudakumira ikibi hakiri kare, ingaruka zacyo zizabageraho mbere y’abandi !
Umwari Mwiseneza Josiane, yagize ubutwari bwo kuva mu cyaro agenda n'amaguru agiye mu irushanwa rya Nyampinga. Umushinga we wo gufasha abana bagwingiye wageze abanyarwanda benshi ku mutima, gutinyuka kwe no kwibasirwa na bamwe bagendera ku moko, byerekanye ko ubumwe n'ubwiyunge FPR yirirwa iririmba bikiri kure nk'ukwezi!
Niyo mpamvu kuri iyi nshuro, mukwiyubaka, bategarugori namwe bari, cyane cyane abari mu buyobozi mukwiye guhagurukira kurwanya imvugo z'ubushotoranyi zigendereye gupfukirana ukuri nyako. Hari abategarugori nka Ingabire Victoire, Adeline Rwigara, Diane Rwigara na Mwiseneza Josiane bagerageje kugaragaza ibitekerezo byabo kubirebana n'uburyo u Rwanda rukwiye kuyoborwa, ngira ngo muzi ibyababayeho, ntibashobore kugera ku ntego zabo. None se mwumva koko mumaze iki niba mudashobora kwitinyuka ahubwo mugahora muvugira mu matamatama? Mumaze iki niba mudashobora gutera ingabo mubitugu abategarugori bagenzi banyu batinyuka bakagaragaza ibintu bitagenda neza mu gihugu bigomba gukosorwa? Ngarutse kuri Josiane Mwiseneza, udafite n'aho ahuriye n'ibya Politique, igitangaje ni ukuntu ukwibatura kwe akajya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 byerekanye ibitekerezo biri mu mitima y'abanyarwanda, nyamara ibyo ntibyabujije Mayor wa Rwamagana gupfukirana intego ya Josiane yo kurwanya igwingira ry'abana b'u Rwanda. Iryo gwingira kandi na Président Paul Kagame ubwe yarivuzeho ko ririho hose mu Rwanda. Ariko kubera imitegekereye mibi mwebwe abadamu mwakomeje guhishiira, byateye uriya mumeya ubwoba bwo kwanga ko Josiane atangiza umushinga we!
Ndarangiza nifuriza abari n'abategarugori umunsi mwiza wabo cyane cyane abumvako bashobora guhindura ibintu bakabigiramo uruhare. Ndisabira urwego rw'umutekano abacamanza, abasirikare, abacungagereza kurenganura Madame wa Boniface Twagirimana bakamubwira aho umugabo we aherereye kandi niba yarapfuye nabyo akabimenyeshwa. Abayobozi b'u Rwanda bahora basabwa kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo (opposition) ariko igisubizo kikaba cyarakomeje kuba Oya. Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza mbereye umuyoboke riributsa guverinoma y'u Rwanda ko ntarirarenga ; kugirango amahoro nyayo aboneke mu Rwanda ningombwa kugirana ibiganiro n’abanyarwanda batabona ibintu kimwe nayo, ibiganiro byonyine nibyo nibyo bizaturinda imeneka ry'amaraso. Hagomba kuboneka igisubizo ku bibazo urubyiruko rwibaza, ni ngombwa guhagarika iterabwoba ryo gutanga impapuro zo gufunga abantu (Mandat d'arrêt) ngo kuko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ! Gukwiza ibihuha byo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina cyangwa gushakisha SANKARA ndetse no gushaka kurega Faustin Twagiramungu kubera ko agaragaza ibitekerezo bye bitabanyura, ntabwo aribyo bizazana amahoro mu gihugu. Bategaruguri uyu mwaka w’2019 Loni (ONU) irasa nibakebura ngo ntimurenge uyu mwaka muteretse leta ya FPR-Kagame ko mufite ubushobozi bwo gutekerereza igihugu ibyagihindura cyiza kikagera ku iterambere rirambye !
Murakarama
Yari Mukamwiza Marie
Komiseri mw'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza Ushinzwe imibereho myiza n'iterambere ry' umugore.