Uganda-Rwanda: Ikibazo Museveni yabajije Paul Kagame :"Nsobanurira igihe n'ahantu nabonaniye na Kayumba Nyamwasa?"
Ubwo abakuru b'ibihugu babonanaga ubwabo, Kagame Paul yashyize umukono ku masezerano bemeranyijwe yo kutazongera kohereza ba maneko bahungabanya umutekano wa Uganda none ibyo Kagame yabirenzeho!
Ikibazo kiri hagati ya Museveni uyobora Uganda na Paul Kagame wabohoje u Rwanda gikomeje kuba inshoberamahanga! Aba bagabo bombi basangiye amabanga menshi atazwi na buri wese; ayo mabanga akaba ariyo yatumye bombi bafata ubutegetsi muri Uganda no mu Rwanda, binyuze mu nzira y'intambara barwanye bombi bari kumwe, ku buryo nta muntu n'umwe ushobora kubakiranura mu gihe baba badashoboye kumvikana ubwabo!
Mukiganiro intumwa y'umuryango w'abibumbye wa ONU mu karere k'ibiyaga bigari Bwana Saïd Djinnit yagiranye na radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI, yagize icyo avuga kuri aba bagabo bombi, Saïd yagize ati:" Mu nama twakoze i Kampala mu kwezi kwa Cumi 2018, twagize icyo tuvuga k'ubwumvikane bucye buri hagati ya perezida Museveni na Kagame. Abayobozi bari muri iyo nama basabye perezida wa Congo Brazzaville Bwana Denis Sassou-Ngwuesso kugira icyo akora ngo yumvikanishe Museveni na Kagame. Perezida Sassou-Ngweso yatubwiye ko ikibazo kiri hagati ya Museveni na Kagame kigoye kukinjiramo kuko abo bagabo bombi ari abavandimwe, bikaba bigoye kwinjira mu mabanga yabo."

Perezida Sassou-Nguesso yagize ati:"Museveni na Kagame bambwiye ko bombi ari inshuti magara kandi ko baziranye bihagije; bakaba barambwiye ko nta wundi muntu bakeneye wo kubunga, kandi ko ikibazo bafitanye bazagikemura ubwabo". Igikomeje gutera amakenga kurushaho ni uko muri iki gihe abanyarwanda baturiye umupaka uhuza ibihugu byombi bari gukubitwa inkoni nk'iz'akabwana bazira ko bagiye guhaha ibiribwa muri Uganda, bimaze kugaragara ko abo bakuru b'ibihugu byombi bavuga ko ari inshuti magara badashobora no kuvuga kuri telefoni kugeza ubwo Museveni yafashe icyemezo cyo kwandikira Paul Kagame ubutumwa bugufi abunyujije kuri telefoni igendanwa (SMS); niba se abo bakuru b'ibihugu byombi badashobora kuvugana kandi bakaba badakeneye undi muntu wo kubunga, ikibazo bafitanye hagati yabo kizakemuka gite?
Urubuga rwandikirwa muri Uganda rwitwa "www.thegrapevine.co.ug" rwemezako rufite amakuru rwahawe n'abayobozi bakora mu biro bya perezida Museveni asobanura neza ikibazo Museveni yabajije Paul Kagame abinyujije mu butumwa bugufi yamwandikiye kuri telefoni. Museveni akaba yarafashe icyemezo cyakwandikira Paul Kagame ubwo butumwa bugufi nyuma y'aho yagerageje guhamagara inshuro 2 zose Paul Kagame kuri telefoni ariko Kagame akanga kuyifata! Ubwo butumwa bugufi Bwa Museveni bugira buti :

"Ndagusaba kuzirikana amateka yaranze ibihugu byacu byombi kandi ndagusaba gutekereza kuri ejo hazaza h'ibihugu byacu ukareka gutega amatwi amakuru y'ibinyoma n'ibihuha bitangazwa n'abashaka guhungabanya umutekano wa leta zacu zombi. Ese wowe ubwawe, waba uzi igihe n'ahantu nahuriye na Kayumba Nyamwasa? Ndagusaba kunsobanurira abo wita abanzi b'u Rwanda abo aribo Uganda icumbikiye barimo n'umunyemari Tribert Rujugiro."
Ubu butumwa bugufi Perezida Museveni akaba yarabwoherereje Paul Kagame nyuma yaho yari amaze kugirana ibiganiro n'intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe n'umusilikare mukuru Gen. Major Frank (nta rindi zina ry'uyu musilikare rivugwa), izo ntumwa za Kagame zikaba zaragejeje ibyifuzo bye kuri Museveni. Andi makuru atangazwa n'uru rubuga rwo muri Uganda, yemeza ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufunga umupaka w'u Rwanda na Uganda, Paul Kagame yakoranye inama incuro 5 zose n'abasilikare bakuru b'inkotanyi (les généraux); nyuma y'izo nama akaba aribwo Kagame yafashe icyemezo ndakuka cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda atitaye ku ngaruka izo arizo zose zizaterwa n'icyo cyemezo!
Si ubwa mbere havutse ikibazo cyo kutumvikana hagati ya Museveni na Kagame, kandi ibyo bibazo byose byabatandukanyaga bagiye babyumvikanaho nta muntu wundi ushoboye kubahuza. Abakurukiranira hafi politiki ya Museveni na Kagame mu karere k'ibiyaga bigari, bemeza ko ibibazo abo bagabo bombi bagiye bagirana batabishakiraga umuti uhamye; ahubwo barenzagaho gusa, ingaruka z'uko kurenzaho akaba arizo ziri kwigaragaza muri ibi bihe. Bimwe mu bibazo bikomeye byahanganishije Museveni na Kagame bikaba bigifite n'uburemere muri iki gihe ni ibyerekeranye n'intambara yahanganishije ingabo z'ibihugu byombi ku butaka bwa Congo n'intasi z'u Rwanda zacengeye muri Uganda zikica impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu izindi zigashimutwa zikajyanwa mu Rwanda kandi muri ibyo bikorwa hakaba n'abagande b'abayobozi bakuru ba Uganda babisizemo ubuzima! Ikibazo cya Museveni na Kagame kikaba muri iyi minsi cyarongereye uburemere bitewe ni uko Kagame yatinyutse no guhiga impunzi z'abanyarwanda zo mu bwoko bw'abatutsi zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwe kandi abo batutsi ari inshuti za Museveni ndetse bakaba bamwe bafatwa nk'intwari muri Uganda!

Urugero rutari kure ni uko Kagame asaba Museveni kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa! Nyamwasa yabaye mu ngabo za Uganda nk'uko Kagame yazibayemo, Nyamwasa akaba afatwa nk'intwari muri Uganda mu gihe Kagame bamwita Pilato bitewe n'umubare munini w'abagande yishe. Nyamwasa aba mu gihugu cy'Afurika y'epfo, none se Kagame arasaba ko Museveni yakwitandukanya na Nyamwasa ate kandi ataba muri Uganda? Ikibazo cyo gukundwa kwa Nyamwasa na Museveni kandi ari umwanzi wa Kagame ntabwo kigomba kuba ikibazo gituma imipaka y'ibihugu byombi ifungwa kandi ari ikibazo gishingiye kubwumvikane bw'abantu ku giti cyabo! Paul Kagame arasaba Museveni kumubera Gatera muri Uganda! Kagame arifuza ko Museveni afatira imitungo ya Rujugiro iri muri Uganda mu izina rya Kagame nk'uko Gatera yafashe imitungo ya Rwigara mu Rwanda mu izina rya Kagame! Rujugiro afite ibikorwa mu bihugu birenga 20 ku mu gabane w'Afurika gusa, none se Kagame azafunga imipaka y'ibyo bihugu Rujugiro afitemo ibikorwa? Rujugiro ntabwo aba muri Uganda, kuki Kagame ataracana umubano na Canada kandi ariho Rujugiro aba? None se Museveni ashobora gusobanurira iki abagande ko ababujije akazi bahabwa na Rujugiro mu gihe yaba ahagaritse ibikorwa bye muri Uganda ku itegeko rya Kagame? Ubwo Museveni yaba yeretse abagande ko Paul Kagame ariwe uyobora Uganda!
Amakuru "veritasinfo" icyesha abaturage b'abanyarwanda baturiye umupaka uhuza ibihugu byombi, ni uko abanyarwanda bari kujya guhahira muri Uganda bari guhohoterwa n'inkeragutabana na Dasso bya Kagame mu gihe bagarutse mu Rwanda, bamwe muri abo baturage bakaba bahisemo guhungira muri Uganda aho kwicwa n'inzara n'ihohoterwa bakorerwa mu Rwanda! Twizereko amabanga Museveni asangiye na Kagame atazaba intandaro yo kongera kumena amaraso y'abaturage b'ibihugu byombi!
Veritasinfo.