Rwanda: Ni iki "Inkomamashyi" z'abayobozi zifungiye i Gabizo zishobora gukora kugira ngo zimare ubwoba Paul Kagame?
Kuwa gatandatu taliki ya 09/03/2019 i Gabiro, Paul Kagame yatangije umwiherero w'inkoramutima z'abayobozi be. Kagame yatangije uwo mwiherero avuye mu gihugu cya Burukina fasso, Afurika y'epfo na Tanzaniya. Ubwo yari avuye kuzerera muri ayo mahanga, agikoza ikirenge i Kigali mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 08/03/2019, nibwo intore zambaye imyenda ya gipolisi zashimuse ku manywa yihangu Bwana Anselme Mutuyimana, umuvugizi wa FDU-Inkingi, nyuma umuryango we umubona ari umurambo ; izo ntore zamungize zikaba zarataye umurambo we mu ishyamba rya Gishwati mu karere ka Rutsiro (kanda aha wumve uko Madame Victoire ingabire yavuze urupfu rwe kuri radio BBC Gahuzamiryango); nta gushidikanya ko Mutuyimana yishwe azize ibitekerezo bye bya politiki. Mu mwiherero w'i Gabiro ntacyo Kagame yavuze ku rupfu rw'uwo munyepolitiki, ahubwo mu ijambo rye yavuze ku mugaragaro ko ariwe wishe Seth Sendashonga amuhoye kugirana ubushuti na Museveni ndetse akaba ari nayo nkomoko y'ubwumvikane bucye buri hagati y'ibihugu byombi, bigatuma Paul Kagame afunga umupaka ku ruhande rw'u Rwanda! Icyo kibazo cyo gufunga umupaka akaba ari nacyo cyahagurukije perezida wa Kenya Uhuru Kenyata, wagiye kureba Paul Kagame i Gabiro!
Mu bisobanuro Kagame yagejeje ku nkoramutima ze z'abayobozi bari muri uwo mwiherero, ubona ijambo rye ryararanzwe n'amagambo yo kwiheba ndetse no kwigaya. Mu gutangiza ijambo rye Kagame yavuze ko yabaye "Inzererezi" bityo akaba adasobanukiwe neza ibibazo biri kubera ku mupaka w'u Rwanda na Uganda kuko byabaye atari mu gihugu kandi mu buzererezi bwe agenda abazwa ibibazo kuri icyo kibazo aho ageze hose! Kagame yageze aho avuga ko abona yarabaye "umusazi" kandi akaba azahitamo kuraswa aho kugirango apfukamire umuntu yasuzuguye! Kagame yavuze ko amahanga yose amwita "umwicanyi wica abaturage ayoboye" kandi akaba abifata gutyo. Ibisobanuro Kagame yatanze bigaragaza imvano y'ubwumvikane bucye hagati ye na Perezida Museveni wa Uganda, usanga bigira Museveni umwere ahubwo Kagame akarushaho kwishinja kuba nyirabayazana w'ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi (kanda aha wumve iryo jambo ryose)! Ese uko guhuzagurika Paul Kagame aguterwa ni iki?
Amakuru "veritasinfo" ikesha urubuga "watchdoguganda.com" yemeza ko Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu gihugu cya "Afurika y'epfo" no muri "Tanzaniya" kugirango asabe abayobozi b'ibyo bihugu inkunga yo kumufasha kurwanya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda. Paul Kagame akaba ari hagati nk'ururimi: Nta mukuru w'igihugu na kimwe gihana urubibi n'u Rwanda bumvikana, bose bamushinja ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'ibyo bihugu! Mu ruzinduko rwe muri "Afurika y'epfo "no muri "Tanzaniya", Paul Kagame yahuye ni ikibazo gikomeye cyamuhungabanyije, bikaba aribyo byatumye avuga amagambo yo kwiheba mu mwiherero wa 16 i Gabiro. Perezida John Pombe Magufuri wa Tanzaniya na Cyril Ramaphosa w'Afurika y'epfo basabye Paul Kagame ko "agomba kugirana ibiganiro n'abanyepolitiki batavuga rumwe nawe harimo na Kayumba Nyamwasa", kugirango amahoro asesuye aboneke mu Rwanda no mukarere kose k'ibiyaga bigari! Kagame akimara kumva inama yagiriwe n'abo bakuru b'ibihugu, yabuze icyo asubiza abo bakuru b'ibihugu byombi yari yitabaje mu rugamba rwo kurwanya Museveni.

Kagame yasubiye i Kigali afite umujinya w'umuranduranzuzi watumye ategeka intore ze kwica Mutuyimana no guhamagaza inkomamashyi z'abayobozi be i Gabiro! Ari imbere y'inkomamashyi ze, Kagame yavuganye umujinya maze avuga ko "aho kugirango apfukamire umuntu asuzugura (abatavuga rumwe nawe) azemera kuraswa! Kagame yasobanuye ko ibibazo afitanye na Museveni bimaze imyaka irenga 20, Museveni akaba yarashatse gufasha Seth Sendashonga mu gushinga igisilikare cyo kurwanya Kagame bigatuma amwica kuko yari yarenze umurongo kandi akaba atabisabira imbabazi. Iyo wumvise ijambo rya Kagame, byumvikana neza ko Kagame ashaka ko Museveni amuha uburenganzira bwo gukomeza kwica abanyarwanda bose bamuhunze bari mu gihugu cya Uganda! Amategeko mpuzamahanga agenga impunzi avuga ko iyo umuntu asabye ahawe ubuhunzi n'igihugu cyamwakiriye aba atandukanye n'ubutegetsi bw'igihugu yahunze kandi agakurikiza amategeko y'igihugu cyamuhaye ubuhungiro. Ntabwo byumvikana uburyo Kagame avugira impunzi Rutagungira kandi yarahunze ubutegetsi bwe akamusabira ko afungurwa ku byaha yakoreye ku butaka bwa Uganda birimo no kwica abantu. Nk'uko Kagame ahora yica abanyepolitiki mu Rwanda nta nkomyi, niko Kagame ashaka no kwica impunzi za muhunze ziri ku butaka bwa Uganda, ibyo bitekerezo bya Kagame bikaba birenze agasuzuguro ahubwo akaba ari n'amahano kuko n'iyo inyamaswa iguhungiyeho ntabwo uyica ahubwo urayikiza!
Ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza ni ukumenya icyo inkomamashyi z'abayobozi Kagame yafungiranye i Gabiro zishobora gukora kuri Museveni! Kagame yishe Seth sendashonga kuko Amerika na Uganda bashakaga guhuza Sendashonga na Kagame kugirango asubire muri leta y'u Rwanda, Kagame abimenye aramwica, iryo hungabana ry'urupfu rwa Seth Sendashonga Kagame afite ntacyo Museveni yarikoraho. Kagame yishe Karegeya ariko nanubu aracyafite ubwoba ko ubutegetsi bwe buri kugerwa amajanja n'abatavuga rumwe nayo; ubwo bwoba bwa Kagame bwakizwa na nde? Museveni yakora iki kugirango Kagame agire umutima uri mu gitereko bitume nibura ashobora kumara icyumweru kimwe yicaye i Kigali? Ese Perezida wa Kenya ashobora gutuma Kagame atuza? Niba Kagame afite ubwoba bw'impunzi, akagira ubwoba bwa Museveni na Nkurunziza none akaba atangiye kugira ubwoba bw'abantu yishe;inkomamashyi z'abayobozi yafungiranye i Gabiro zakora iki kugirango Kagame agire umutuzo? Burya rero "amaraso arasama", ayo maraso menshi y'abanyarwanda Kagame yakomeje kumena niyo ari gutuma Kagame ata umutwe!
Veritasinfo