Rwanda: Paul Kagame ari gufunga umupaka umuhuza na Uganda kugirango atere imbabazi Museveni!

Publié le par veritas

Uyu ni umupaka wa Gatuna wafunzwe n'u Rwanda

Uyu ni umupaka wa Gatuna wafunzwe n'u Rwanda

Abanyarwanda baca umugani ugira uti "icyo imbwa yanze, umanika aho ireba!" Uyu mugani uzasohorera kuri Paul Kagame ku kibazo cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda! Kuri uyu wa kane taliki ya 28/02/2019, amakuru menshi avugwa ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda yemeza ko Paul Kagame yafunze umupaka wose uhuza u Rwanda na Uganda! Imodoka n'abantu bambuka umupaka bava muri Uganda bajya mu Rwanda n'abava mu rwanda bajya muri Uganda, Paul Kagame akaba yanze  ko batambuka umupaka uhuza ibihugu byombi! Abanyarwanda benshi bakaba bemeza ko u Rwanda rugiye rwakuzuza ibyangobwa byose byo kuba ""igihugu kibaye gereza idasakaye" kuko nta munyarwanda uri gushobora kujya mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda, igihugu abanyarwanda bajyagamo kuburyo bworoshye ni Uganda none nayo imiryango Kagame arayifunze kandi ariwe muyobozi wa EAC!

Amakuru "veritasinfo" ikesha urubuga "africanews" yemeza ko leta ya Uganda yasabye leta ya Paul Kagame guhagarika ibikorwa byose byo kubuza abantu kwambuka umupaka uhuza ibihugu byombi. Bwana "Ofwono Opondo" umuvugizi wa leta ya Uganda, yamenyesheje abanyamakuru ko leta ya Paul Kagame yafunze umupaka uhuza Uganda n'u Rwanda kuva kuwa gatatu taliki ya 27/02/2019 ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku isaha ya Uganda. Leta ya Paul Kagame ikaba yarabujije imodoka za leta n'iz'abantu ku giti cyabo ziva muri Uganda zijya mu Rwanda kwambuka umupaka uhuza ibihugu byombi! Bwana Ofwono Opondo ntabwo yemera ibisobanuro bitangwa na leta ya Kagame bituma umupaka ufungwa. Leta y'i Kigali ikaba yamenyesheje Uganda ko yafunze umupaka wa Gatuna ngo kubera imirimo yo kuvugurura gasutamo ya Gatuna no gusanura umuhanda kugirango iyo gasutamo ishobore gukora mu buryo bugezweho! Opondo yagize ati :" Niba bari gukora imirimo yo gusanura umuhanda ntabwo ibyo byatuma leta ya Kigali ibuza abaturage bagenda n'amaguru gutambuka ku mupaka!".

Bwana Opondo yabwiye itangazamakuru ko yakurikiranye ibibazo biri kubera kuri gasutamo zose ziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda akaba yemeza ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, leta ya Kigali yabujije abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kwambuka umupaka, bityo ikibazo kikaba kitari ku mupaka wa Gatuna gusa ahubwo ikaba kiri n'ahandi hose ku mupaka abantu banyuraho bajya mu bihugu byombi.

Mu ibaruwa ikigo k'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro RRA (Rwanda Revenue Autority) cyashyikirije abayobozi ba gasutamo muri Uganda, isobanura ko imodoka ziremereye zitwara ibicuruzwa (amakamyo) zijya mu Rwanda n'izivayo zigomba kugira ahandi hantu zinyura. Muri iyo baruwa ikigo k'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro mu Rwanda gisobanura ko gishaka gukura imodoka ziremereye mu mihanda ihuza u Rwanda na Uganda kuko iyo mihanda iri gusanwa! Iyo baruwa ikaba yanditswe na Rosine Uwamariya umuyobozi ushinzwe gasutamo mu Rwanda wagize ati:"Guhera ku italiki ya 28/02/2019 imodoka zitwara imizigo iremereye (amakamyo) ntizemerewe gukoresha umupaka wa Gatuna ahubwo zigomba kuzajya zinyura ku mupaka wa Kagitumba!

Kagame ari gutera imbabazi Museveni!

Hashize hafi imyaka 2 igihugu cya Uganda kiri mu bikorwa byo kurwanya abagizi ba nabi bahungabanya umutekano w'icyo gihugu; abo bagizi ba nabi bagiye bibasira abashinzwe umutekano muri Uganda, abanyepolitiki ndetse n'impunzi z'abanyarwanda kimwe n'impunzi zo mu gihugu cya Sudani y'epfo zahungiye muri Uganda. Mu bantu benshi leta ya Uganda yataye muri yombi bari mubikorwa byo guhungabanya umutekano w'icyo gihugu no gushimuta impunzi, hagaragayemo abanyarwanda benshi bafatanya na bamwe mubashinzwe umutekano ba Uganda muri ubwo bugizi bwa nabi! Kuva abo bagizi ba nabi batangira gufatwa muri Uganda ubutegetsi bwa Kagame bwateye hejuru busaba Uganda kudakora ku banyarwanda bariyo! Ibyo Uganda yabyimye amatwi ikomeza guta muri yombi abo bagizi ba nabi abenshi bagizwe na maneko z'ubutegetsi bw'i Kigali!

Mu kugaragaza ko abo bantu barengana, Ubutegetsi bwa Kagame bwagiye busobanura ko "Museveni "yikundira "Kayumba Nyamwasa" n'ishyaka rye rya RNC akanga abayoboke ba Kagame na FPR baba bari muri Uganda bityo Kigali ikaba ishimangiye bidasubirwaho ko abantu bose bafatirwa muri Uganda ari abakozi bayo! Paul Kagame akaba ashinja Museveni gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe, Museveni nawe akaba ashinja Kagame guhungabanya umutekano wa Uganda; igisubizo Kagame abonye muri ayo makimbirane  akaba ari ugufunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ngo arebe ko atera imbabazi Museveni ngo akomeze kumuha uburenganzira bwo kwica abanyarwanda n'abagande nk'uko yabimumenyereje igihe kirekire kuva ari mu ngabo za Uganda kugeza ubu! Nubwo bimeze gutyo ariko Kagame azongera gufungura uwo mupaka ntawe ubimusabye!

Kimwe mu bibazo bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana bwagize, ni uko inkotanyi zagabye igitero cya gisilikare ku gihugu cy'u Rwanda zivuye muri Uganda kandi zishyigikiwe na Uganda. Habyarimana yatekereje kenshi guhagarika umubano na Uganda kubera iyo ntambara biramunanira kubera ko u Rwanda rudakora ku nyanja kandi ibintu hafi ya byose bikaba bigera mu Rwanda binyuze muri Uganda! None se icyo kibazo Habyarimana yari afite Kagame yashoboye kugikemura? Ntabwo bishoboka, kugirango Kagame yirate ku bihugu bimukikije, kugirango ibyo bishoboke, ni uko u Rwanda yarwagura akarugira runini rugakora ku nyanja, ibyo byaramunaniye, aho ibintu bigeze ni uko agomba guca bugufi akabana neza n'ibihugu by'abaturanyi.

Ubwo yari mu nama yigaga ibibazo by'umutekano mu Budage, Paul Kagame yabonanye n'umujyanama we "Bwana Tony Blair" wamugiriye inama yo guca bugufi akegera Museveni akamusaba imbabazi ariko bakanoza umubano, ko niba Kagame adakoze ibyo , ingoma ye iri mu mazi abira! Paul Kagame yasubije Tony Blair ko adashobora gusaba imbabazi Museveni, ahubwo igisubizo atanze akaba afunze umupaka uhuza ibihugu byombi! None se gufunga umupaka w'u Rwanda na Uganda ni nde uhahombera ? Uko biri kose igihombo kinini kiri ku banyarwanda bagiye kwicwa n'inzara bajyaga gushaka amaramuko muri Uganda, nta mugande wazaga guhunahuna mu Rwanda nk'uko Kabarebe yahunahunaga muri Uganda! Kagame yibwirako afite indege zizajya zimujyana aho ashaka hose ariko yibagiwe ko no mu kirere haba umupaka! Uganda iramutse ifashe icyemezo cyo gufungira Kagame i Kigali yabishobora ariko Kagame ntashobora gufungira Museveni  muri Uganda n'ubwo adahora mu kirere nk'inyoni nk'uko Kagame aribyo yahisemo!

Igihugu cya Uganda gifunze umupaka wacyo n'u Rwanda Kagame yajya gusaba imbabazi Museveni apfukamye, niyo mpamvu Uganda ikora akazi kayo ko guhashya abagizi ba nabi ititaye ku maganya ya Kagame kandi izi neza ko Kagame adashobora gutinyuka gufunga umupaka kandi aramutse abikoze azawufungura Uganda itamupfukamiye!

Reka turebe aho ibya Kagame na Museveni bizagarukira!

"veritasinfo"

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
genda rwanda waragowe
Répondre
R
IBINTU PREZIDENT KAGAME YABONEYE MURI BURUKINA FASO NINKIBYIBWA YABONEYE AHATAZI ABATURAGE BARI BAZINDUWE NO KUREBA PRESIDENT WAMBERE MURAFURIKA WUMWICANYI KABUHARIWE BAMAZE KUMUBONA BAMWE NTIBEMEYE KO ARUWO BABONYE BYABAYE NGOBWA KO BASUBIRA KUREBA KURI INTERNET AMAFOTO YE???????????
Répondre
H
Si bya Bigiryi se byo muri Afrique Occidentale, bya bindi bijya kwituma Kuri plage, bitazi na gato ibibera Mu RWD.

Iyo bimaze kurya umugati uturutse i Paris, byigaramira hariya.

Ngiyo Afrika.
S
Ntacyo navuga kuri iyi nkuru kuko nasanze Kagame akora ibyazi Kandi I yo yiyemeje akigeraho.
Buriya azi impamvu tureke tuzarebe
Répondre
T
IBINTU PEREZIDA PAUL KAGAME YABONEYE MURI BURKINA FASSO NTIBISANZWE: Ku itariki ya 1/3/2019 abaturage bo mu mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Fasso, bazindukiye mu muhanda ari benshi cyane, bacyereye gukora ibirori byo kwakira Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida w'igihugu cy'u Rwanda. Iyo mbaga nyamwinshi y'abaturage ba Burkina Fasso wabonaga ku maso yabo bafite amatsiko menshi yo kureba President Paul KAGAME uvugwaho ibikorwa by'ubutwari budasanzwe. Perezida w'igihugu cy'u Rwanda yari yagiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 50, Umuryango w'iserukiramuco rya Cinema nyafrika (FESPACO) umaze ushinzwe. Benshi mu baturage b'iki gihugu cya Burkina Fasso batangaje ko bafata Perezida KAGAME nk'intwari ya Afrika kubera ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu Rwanda, n'impinduka zikomeye yakoze mu muryango w'ibihugu bya Afrika (African Union) mu gihe cy'umwaka umwe gusa yamaze awuyoboye. Urugero rumwe Umuntu yatanga ni ugushyiraho isoko rusange rya Afrika. Izi mpinduka nyinshi yakoze muri African Union nizo zatumye Afrika imusaba gukomeza kuyobora commission yo gukora impinduka muri uyu muryango n'ubwo mandat ye yo kuyobora African Union yari yarangiye, Ni uko abanyafrika baba bateye ikirenge mu cy'abanyarwanda bamusabye gukomeza kubayobora kubera ko babonye ariwe Perezida wa mbere u Rwanda rwari rugize mu mateka yarwo, wabashije kuruteza imbere mu gihe gito cyane Kandi ruvuye mu makuba y'intambara na genocide yakorewe abatutsi. Abanyarwanda babonaga ko ubuyobozi bwiza atari ugusimburana ku mubare wa za mandat ko ahubwo ubuyobozi bwiza ari ibikorwa byiza. Urugero ni nk'igihugu cy'ubudage gikize kurusha ibindi byose by'i Burayi kubera ubuyobozi bwiza bwa Madam Angel Markel uyoboye ubudage mandats enye zose na nubu abadage bakaba bakimusaba gukomeza kuyobora ubudage. Na Perezida KAGAME rero nyuma yo gusabwa n'abanyarwanda gukomeza kubayobora, Abanyafrika nabo bamusabye gukomeza kuyobora commission yo kuvugurura Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu bya Afrika, akaba ariwe Perezida wa mbere wa Afrika uyoboye uwo muryango agasabwa gukomeza kuyobora iyo commission Kandi mandat ye yararangiye. Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Kandi akaba yarambitswe umudali na Perezida wa Burkina Fasso, uwo mudali ukaba uhabwa abantu bakwiye icyubahiro muri Burkina Fasso kubera ibikorwa by'indashyikirwa bakoreye Afrika. Muri iryo serukiramuco rya Cinema nyafrika nanone herekanwe Filmes eshatu zakunzwe cyane Kandi izo' Filmes zose zakozwe n'abanyarwanda. Bikaba bigaragara ko Perezida Paul KAGAME amaze kwigarurira imitima y'abanyafrika benshi.
Répondre
C
@Gatete. Imitima y'abanyarwanda yo yarangije kuyigarurira kuko abanyarwanda hafi ya bose nibo bamwisabiye ko akomeza kubayobora, bamutora n'amajwi menshi Kandi mu matora yaranzwe n'amahoro menshi. Birumvikana abanyarwanda bacye cyane nkawe Gatete badakunda u Rwanda kubera amarorerwa barukozemo nibo bonyine atigeze yigarurira imitima yabo kuko ntanubwo akeneye gukundwa n'inyemeramabi nkawe. Mwebwe akazi kanyu Ni ukwirirwa mumokera Kuri internet kuzageza igihe muzapfira.
G
Azabanze yigarulire imitima yabanyarwanda. Uretse ko bizamugora kuko abo yahekuye ni benshi kereka umunsi yabasanze ikuzimu wenda bo bazamwakira neza.
Tuzabona amahoro Ali uko yasanze abo yatwitse gusa.
G
http://igihe.com/politiki/article/turasaba-abanyarwanda-kutajya-muri-uganda-minisitiri-sezibera
Répondre
I
M7 Urakarama. IZI MVUNJA - IJYAJYARI zimaze kumva AHO UZIGEJEJE UZIHANDURA. NIZANGA KUVAMO: KATA IKIRENGE CYOSE.

MWISOMERE

http://igihe.com/politiki/article/turasaba-abanyarwanda-kutajya-muri-uganda-minisitiri-sezibera
Répondre
K
Muri 1990 wari urimo utuka Museveni none ubu yabaye so wa batisimu. Ngaho genda akugire ministre w'intebe kuko yamaze guhandura amavunja.
A
Kagame niba yafunze umupaka ntabwo byagomba kubahangayikisha. Ahubwo iryo ryari irindi dirisha ryugururiwe abanyarwanda kugira bikureko ingoma y,igitugu ya FPR. Ayo yari ayandi mahirwe muhawe, ariko se murafite amaso no kwiyumvira bihagije?
Répondre
U
http://www.therwandan.com/ki/amashirakinyoma-ku-rupfu-rwumunyamideri-alexia-mupende/
Répondre
I
Christophe nyiriraho lien niba uyizi ureka kuvuga mucyuka hanyuma rapport Mucyo ntabwo ndi umucamanza gusa nawe uyemere nta shingiro ufite kuko uvuga ibyiriya attentat mu cyuka gusa. Cyakora iriya enquête ikozwe na parties neutres zitarebwa na kiriya kibazo ni ukuvuga France n'u Rwanda ntibagombye gukora iriya enquête hagombye kujyaho commission indépendante ntimugafate abanyarwanda nk'injiji rero burya utazi ubwenge ashima ubwe
Répondre
K
Turasaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda – Minisitiri Sezibera

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yabwiye IGIHE ko bafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Ni ibirego byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.

Igihu kuri ibyo bikorwa cyabaye nk’icyeyuka mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ingabo za Congo zataga muri yombi abayobozi ba FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye imitwe yombi.

Babanje kujyanwa i Kinshasa aho bahatiwe ibibazo bavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala, uko bahuye n’ubuyobozi n’imigambi bafite ku Rwanda. Baje gushyikirizwa u Rwanda ndetse Minisitiri Sezibera aheruka kuvuga ko “barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro.”

Abanyarwanda basabwe guhagarika ingendo muri Uganda

Gahunda yo gusaba abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda itangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane hiriwe amakuru ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza n’icyo gihugu.

Minisitiri Sezibera yagize ati “Nta mupaka w’u Rwanda ufunze, imipaka yose irafunguye ariko amakamyo n’imodoka ziremereye byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa byo kubaka uwa Gatuna. Umupaka urimo kubakwa, turasaba ko izindi modoka zica Kagitumba. Icyo ni kimwe.”

“Icya kabiri, turasaba abanyarwanda kutajya muri Uganda, kubera ko baragenda bagafatwa, bagahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu, ni ibibazo bimaze igihe. Ntabwo twifuza ko abanyarwanda bakomeza kugira ibibazo muri Uganda. Abanyarwanda turabasaba kutajya Uganda kugeza igihe ibi bibazo bikemukiye.”

Minisitiri Sezibera ariko yavuze ko Abanya-Uganda bahawe ikaze mu Rwanda kimwe n’abandi banyamahanga bose, “baba abahatuye, abahagenda, nta kibazo.”

Uganda yamenyeshejwe abanyarwanda bafungiwe yo

Kuri uyu wa Gatanu Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yabwiye abanyamakuru ko Abanya-Uganda bari kwemererwa kujya mu Rwanda ariko abanyarwanda batari kujya muri Uganda ku mpamvu yavuze ko atazi.

Yahakanye ko hari umugambi wo guhohotera abanyarwanda muri Uganda, ibintu ariko binyomozwa n’ubuhamya bwa benshi baheruka kwirukanwa muri icyo gihugu.

Opondo yagize ati “Nta guhiga abanyarwanda guhari muri Uganda. Nta n’umunyarwanda ufitwe n’inzego z’ubuyobozi za Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turashaka kumenyesha u Rwanda ko nta munyarwanda n’umwe Uganda iri gutoteza cyangwa ufunzwe.”

Nyamara Minisitiri Sezibera yagaragaje ko hari abanyarwanda basaga 40 bafungiye muri icyo gihugu ndetse u Rwanda rwashyikirije Uganda amazina yabo.

Ati “Abo ni abo tuzi ariko hari n’abandi tutazi benshi. Ibyo u Rwanda tuzi kandi dufitiye gihamya ni uko bariyo bafunzwe kandi benshi barenga 40, abo tuzi dukurikirana, abandi bicwa, baburiwe irengero, bafata bakagarura ku mupaka, abahohotewe bakabagarura ari intere, hari n’abandi bakomeza gufatwa n’uyu munsi.”

“Ni cyo gituma tubwira abanyarwanda ngo mwijya Uganda mube mwitonze, kubera ubuzima bwabo.”

Sezibera yavuze ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, hari abasaga 800 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.

Ati “Hari abandi benshi baburiwe irengero tutazi, ni ikibazo.”

Mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru The East African, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi giterwa n’uko Uganda yizera ibihuha ibwirwa n’abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Kuba Uganda yizera ibi bintu ni uko yahisemo kubyizera. Twababwiye ibi bibazo ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bashaka ko (Uganda) ibafasha. Byaba byo cyangwa atari byo, bahimba ayo makuru bagamije kurema ikibazo bungukiramo.”

Yavuze ko amateka ibihugu byombi bifitanye akomeye ku buryo bibishatse ikibazo cyakemuka, gusa agaragaza ko hari ubushake buke.

Ati “ Ku karubanda tuvuga ibintu byiza kandi biri mu buryo ariko tugomba kongera imbaraga mu kubikora. Ntawe bibabaza gukomeza kugerageza, ikibabaza ni uguceceka.’’
Répondre
E
Nyamara nzirikana ko kugirango ugere ku mwanya wa Perezida, utaba uri IGICUCU.
Perezida Kagame ntabwo ari igicucu.

Niba muvuga ko yafunze umupaka na Uganda, byaba ari ibyo bita mu ruzungu: état suicidaire.
Yego hari igihe abo mwita inyenzi bagira ubwirasi, ubwishongozi, na racisme …ariko muri make biterwa n’Abazungu baboroye.

Mu kinyarwanda bati: imbwa uyitinyira Shebuja.
Nta muntu ntutse, uwo mugani nywushyizeho kugirango igitekerezo cyanjye cyumvikane.
Naho, ibya M7 na Kagame, ni «mucyezo wa ndani».

Ariko na none, niba Kagame yaratinyutse kwica Karegeya, akagera amajanja Nyamwasa…yewe abonye uko yica M7, numva atabitindaho. C'est la logique même.

Ibi bintu rero ni ibyo kwitondera.
Répondre
I
Urakoze Christophe umbwiye inkuru nk'uwari uhari niba atarizo ukura muri rapport Mucyo. Mukomeze imihigo abadushyize mukaga bose turabazi. Hanyuma iyo audio ya Habyarimana uzayidushyirire kuri you tube tuyumve niba atari propagande tumenyereye
Répondre
C
Mukunda kwigiza nkana Koko. Iyo audio ya Habyalimana uzayishake Kuri YouTube iriho rwose. Umeze nka Mugesera Leon ari mu rukiko maze bakamwumvisha amagambo yivugiye ubwe muri Discour yavugiye ku Kabaya muri Meetingi ya MRND yahabereye mu mwaka wa 1992, Aho yavugaga ko azica Abatutsi akabanyuza muri Nyabarongo akabasubiza iwabo muri Ethiopia. Iyo discour ikanyuzwa Kuri Radio Rwanda, maze Mugesera mu kwiregura iwe ati nimuzane umunyamakuru wafashe ayo majwi!!! Nonese uwo munyamakuru niwe wari Watumye Mugesera kuvuga ko MRND irimo itegura genocide izakorerwa Abatutsi? None nawe uti YouTube izabitwereke. Iyo audio iri Kuri YouTube n'ubwo YouTube atariyo yatumye Habyalimana gutesha agaciro amasezerano ya Arusha. Naho Rapport Mucyo niba Hari icyo uyigaya uzakore iyawe turebe ukuri kwawe Aho gushingiye.
C
Mukunda kwigiza nkana Koko. Iyo audio ya Habyalimana uzayishake Kuri YouTube iriho rwose. Umeze nka Mugesera Leon ari mu rukiko maze bakamwumvisha amagambo yivugiye ubwe muri Discour yavugiye ku Kabaya muri Meetingi ya MRND yahabereye mu mwaka wa 1992, Aho yavugaga ko azica Abatutsi akabanyuza muri Nyabarongo akabasubiza iwabo muri Ethiopia. Iyo discour ikanyuzwa Kuri Radio Rwanda, maze Mugesera mu kwiregura iwe ati nimuzane umunyamakuru wafashe ayo majwi!!! Nonese uwo munyamakuru niwe wari Watumye Mugesera kuvuga ko MRND irimo itegura genocide izakorerwa Abatutsi? None nawe uti YouTube izabitwereke. Iyo audio iri Kuri YouTube n'ubwo YouTube atariyo yatumye Habyalimana gutesha agaciro amasezerano ya Arusha. Naho Rapport Mucyo niba Hari icyo uyigaya uzakore iyawe turebe ukuri kwawe Aho gushingiye.
T
UMUPAKA WA UGANDA N'U RWANDA NTABWO UFUNZE; Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Bwana Richard SEZIBERA uyu munsi tariki 1/3/2019, yatangaje ku rubuga rwe rwa Tweeter ko umupaka w'u Rwanda na Uganda udafunze. Yamenyesheje abaturage bo mu Rwanda n'aba Uganda ko umupaka wa Gatuna urimo gusanwa abamenyesha ko abawukoreshaga bashobora gukoresha uwa Kagitumba kuko wo urimo ukora. Ibi yabitangaje kubera ko Hari ibinyamakuru byinshi bikunda gutangaza amakuru y'impuha byari byatangiye kuvuga ko u Rwanda rwafunze umupaka warwo hagati y'u Rwanda na Uganda. Bihereye ko ivugururwa ry'umupaka wa Gatuna. Yavuze ko Ayo makuru y'ifungwa ry'umupaka ari impuha. Cyakora yanasabye abanyarwanda ko bishobotse bareka kujya muri Uganda kubera ibikorwa by'umutekano mucye biri muri icyo gihugu aho abanyarwanda bashobora guhohoterwa kubera imikorere mibi y'inzego z'umutekano irangwa muri icyo gihugu. Izi mpuha z'ifungwa ry'umupaka w'u Rwanda na Uganda ikinyamakuru veritasinfo nacyo cyari cyazitangaje, tuboneyeho umwanya wo kuyikosora kuko ibyo yatangaje Ni impuha umupaka w'u Rwanda na Uganda ntabwo wafunzwe.
Répondre

Umugabo yanyuze hafi y'ishyamba, abona impyisi iryamye agira ngo ni intama yabuze umwungeri. Arayiterura arayikorera, ajya kuyibaga. Mu nzira ajya iwe ahura n'umuntu, uwo muntu aramuburira ati wo kanyagwa we iyo nyamaswa irakwica. Uwo mugabo ntiyakenga, kubera amerwe. Ahura n'undi muntu aramuburira, hanyuma abaza ya mpyisi: "uri impyisi cg uri intama?" impyisi iti:"mu buzima ujye witondera amagambo y'abantu. Abantu barasebanya" ageze hafi y'iwe impyisi imusaba kuyishyira hasi. Iti ubu rero ngiye kukwica. Undi ati.: nibyo se koko uri impyisi nturi intama? Impyisi iti: sinakubwiye ko ukwiye kwitondera amagambo y'abantu? Nuko iramwica, iramurya. Isomo UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE.
Répondre
I
Ntawakurenganya ndakeka ko iyo mubimenya mutari gushoza intambara kuko irica ndakeka ko abigendeye Biruhukire mumahoro amaraso yabo aratabaza kuko bazize inyota yo gukunda ubutegetsi . Amasezerano ya Arusha yatangaga ikizere ku mpande zombi ariko FPR ica inyuma irasa umukuru w'igihugu kugirango akavuyo kabe mugihugu. Birababaje kuba twari tugiye kubana mumahoro hakabaho isangira ry'ubutegetsi ariko mukabyanga.

Ikibabaje kuva mwafata ubutegetsi nta mahoro amaraso akomeje kumeneka haba mugihugu no hanze bikaba bitwereka ko atari ubutegetsi mwashaka gusa ahubwo ko hari n'izindi nyungu mwari mugamije. Kuko uzarebe ku isi hagiye haba amahinduka nkaya kumbunda ariko ntihapfe abantu bangana gutyo. Reba n'uburundi muri 2015 coup d'État yaburijwemo ariko hapfuye abantu 2000 n'ahandi . FPR rero uretse kuza kudushyira kungoyi no mubucakara nta kindi yatuzaniye
Répondre
C
Sha jya ureka kwiraza I Nyanza, amasezerano ya Arusha HABYALIMANA niwe wa mbere wavuze ko ntacyo amaze ko ari ibikaratasi bidafite agaciro. Inkotanyi ntizigeze zivuga ibyo bintu. Ibi HABYALIMANA yabivugiye muri meeting ya MRND mu Ruhengeli Kandi nawe urabizi uretse ko ukunda kwigiza nkana ngo ntubizi, wasanga n'iyo meetingi wari uyirimo. HABYALIMANA yabivuze kubera agatsiko k'abasirikare b'abahutu b'intagondwa Kari karasheze ngo ntikazabana n'Inkotanyi ngo HABYALIMANA niyibeshya agasinya amasezerano ya Arusha kazamwica. Amahanga ariko nayo ntiyoroheye HABYALIMANA kuko yakomeje kumushyiraho igitutu ngo asinye amasezrano ya Arusha birangira birangira bamuvanye ku izima yemera kuyasinya ari ku itariki 6/4/1994 Intagondwa z'abasirikare b'abahutu zihita zirasa indege yari atashyemo avuye kuyasinya, zimwicana na Perezida w"u Burundi Cypiriani Ntaryamira. Birangiye mutangira guhimba amayeli ngo Ni Inkotanyi zamwishe. Inkotanyi se zabaga I Kanombe? Mwari muzi ko bitazamenyekana ariko uwububa abonwa n'uhagaze. None uraza kwiriza amarira y'ingona ngo Inkotanyi nizo zishe amasezerano ya Arusha zinica HABYALIMANA are weeee!!! Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose.
I
Twarwanye n'inzirabwoba mu Rwanda Kandi tutari tunahazi kuko twavukiye mu buhungiro HABYALIMANA yaranze ko ababyeyi bacu bataha, ariko Inzirabwoba twarazikubise zitabaza Abajandarume tubakubitira hamwe , bitabaza interahamwe tubakubitira hamwe bose u Rwanda turarubohora. Naho Uganda turahazi neza kuyikubita Ni nko kunywa amazi. Nayo Kandi iribuka ukuntu twayikubitiye I Kisangani abasirikare bayo bagataha bavuga ngo "Banange Banyarwanda baadukubye nyo" niba bamaze kubyibagirwa rero tuzongera tubereke ko imbunda ari nziza.
Répondre
U
Kagame na M7 n'ikinamico bari gukina burya umwana na se uko byagenda kose bariyunga. Kagame n'umwana wa m7 ikimenyimenyi yashutse Bazeye La Forge ngo ajye mubugande avuyeyo M7 ahita amufatisha. M7 yagambaniye Mobutu na Habyarimana kandi baramufashije gufata ubutegetsi. Mbabajwe n'abirirwa bata igihe ngo ntiyumvikana na Kagame
Répondre
U
FPR na Kagame ni umutwaro abanyarwanda twikoreye tukaba tutazi ugihe tuzawuturira : kwica, gufunga, gusahura ,gusenyera abaturage, kurandura imyaka abantu bihingiye, guhuguza abaturage utwabo, kubambura utwabo, guteza akavuyo mu karere nibyo bibaranga. Mana udutabare duture uyu mutwaro
Répondre
E
Ibi kubyumva biroroshye. Buriya bakoze scénario bagiye gushyira ahagarara aho Nkaka Ignace alias La Forge fils Bazeye alias Binyange kimwe na wa musirikare bari kumwe bazasoma ivanjiri babwiwe maze bahate ibicumuro leta ya Uganda ku bryo bwa chantage noneho basabe imishyikirano kuri ziriya nzego z'amaneko zacengeye ubugande noneho babikemure mu buryo bwa diplomatie. Abazi kuraguza umutwe nimugerageze. Avis aux amateurs
Répondre
N
Uyu muntu wanditse iyi nkuru iri hejuru aha nawe byamuteye isoni gushyiraho izina rye kubera ko Ari inkuru yuzuyemo ubuswa mu myandikire n'ibinyoma bitesha agaciro uwabyanditse. Gusa yakoresheje izina ry'ikinyamakuru Veritasinfo. Nyamara Uko Veritasinfo ikomeza kwiyitirira inkuru zigamije gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda Niko yisiga ibara risa nabi mu bantu kubera ko itagira isoni zo gutangaza ibinyoma. Umwanditsi w'iyi nkuru biragaragara ko avugishwa n'amarangamutima yifitiye yo kwanga ubuyobozi bw'u Rwanda ntabwo akoreshwa no gushaka kuvuga ukuri. Iyo urebye ibyo yandika wagirango Ni umugande mwenewabo wa Museveni ntiwamenya ko Ari umunyarwanda w'umunyacyangugu. Ukurikiranye neza ushobora gusanga ari muri ba banyarwanda bahora bategereje ko Hari inkuru mbi zavugwa ku Rwanda kubera ko bo batakirubamo bitewe n'ubuhemu butandukanye barukozemo. Abo uzababwirwa n'uko babona isha itamba bagata urwo Bari bambaye kuko babona umuntu wese ugiranye akabazo n'u Rwanda bakamujya inyuma batanumva neza ikibazo gihari ahubwo Ari ugupfunda imitwe bizera ko wenda Ibibazo bafite byakemurwa n'abafitanye amakimbirane n'u Rwanda. Niyo mpamvu usanga baracitse ururondogoro bahora biruka inyuma y'abanyamahanga. Urugero ni uko nta minsi myinshi irashira abo bantu bahoraga baririmba umutanzaniya witwa Kikwete ko agiye kurimbura u Rwanda akarusiba ku ikarita y'isi. Bucyeye babona ikizere bari bamufitiye kiraje amasinde bahita bareka kuba aba Tanzaniya bihindura abarundi, ngo kuko umurundi Nkurunziza afitanye Ibibazo n'u Rwanda, mu myaka ishize batukaga Museveni none ubu barimo baramuhimbaza kuruta uko bahimbaza Imana, ibyo rero babyita kuba Ikiburaburyo cyangwa kuba nyiramujyiyobogiye niyo mpamvu barwaye muzunga ibatera kwiyambura ubusa bakanga u Rwanda ahubwo bakiyambika agahinga bihomeka ku mahanga atabitayeho . U Rwanda sicyo gihugu cyonyine ku isi kigaragaza ko Hari ibyo kitumvikanaho n'ibindi bihugu bibangamiye uburenganzira bwarwo kuko na Leta zunze ubumwe za Amerika ntizumvikana na Koreya ya Ruguru, Ubuhinde ntibwumvikana na Pakistani, Arabiya Saudite ntiyumvikana na Yemen, Israel ntiyumvikana na Pakistani, France ntiyumvikana n'Ubutariyani. Kuba u Rwanda rero Hari ibyo rutumvikanaho na Uganda nta nka yacitse amabere. Mu by'ukuri Hari ikibazo kimaze iminsi hagati y'u Rwanda na Uganda gishingiye ku baturage b'u Rwanda bakorera imirimo itandukanye muri Uganda, abo baturage bamaze iminsi bahohoterwa n'abakozi bo mu nzego z'iperereza rya Uganda CMI. Abo ba maneko b'abagande bitwaza ko abo baturage b'u Rwanda ngo baba baje kuneka Leta ya Uganda. Veritasinfo yo yise aba baturage b'u Rwanda bahohoterwa ko Ari abagizi ba nabi ibi Ni amatakirangoyi kuko Veritasinfo izi neza ko umunsi umwe ukuri kuzajya ahabona. Ndizera ko uwabyanditse umunsi azumva bafatiye nyina muri Uganda bamushinja ko Ari Maneko w'u Rwanda, azahindura imvugo niba agira umutima. Ntabwo abanyarwanda bafatirwa hariya baba bagiye kunekera u Rwanda kuko ntiwafata umuturage wo muri Burera utazi no kwandika wigiriye kurangura imyenda ngo umwite Maneko, ahubwo Ni ikibazo cyazamuwe na General witwa Kandiho ni umugande udakunda u Rwanda, akaba ariwe uyobora urwego rw'iperereza rwa Uganda CMI, kugirango ashotore u Rwanda kubera impamvu za Politike zishingiye ku ishyali ry'uko u Rwanda ubu ruri ku muvuduko w'iterambere uruta uwa Uganda .Ikindi Kandi gituma ba maneko b'abagande bafata abanyarwanda Ni impamvu zo gushaka ruswa kuko birazwi ko Uganda ari gihugu cyamunzwe na Ruswa iyo utanze ruswa barakureka ukigendera. Si ibyo gusa bakora kuko bajya no mu nkambi ya Nakivale irimo abanyarwanda biganjemo abahunze ubutabera mu Rwanda, bagakuramo ku ngufu abasore bajya gutorezwa muri Congo ahitwa Nyabibwe mu majyepfo ya Kivu ngo kugirango bazahungabanye umutekano w'u Rwanda. Iyo ubyanze bavuga ko uri Maneko w'u Rwanda Ibi bintu Leta y'u Rwanda yasabye kenshi Uganda ko yabihagarika ariko abategetsi ba Uganda bakigira nyoninyinshi. Byageze naho abayobozi ba Uganda babonana n'umuvugizi w'interahamwe zisigaye ziyita FDLR ibi byose bigamije gushotora u Rwanda. Kuba u Rwanda rwafunze umupaka wa Uganda rero ntabwo Ari uko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ashaka gutera imbabazi Museveni ibi ni ibinyoma by'uyu munyacyangugu wanditse iyi nkuru mbarirano. Président w'u Rwanda ntamuntu akeneye gutera imbabazi. Icyo akeneye Ni ukurengera abanyarwanda ku giciro icyo aricyo cyose byasaba. Gufunga umupaka wa Uganda abagande nabo byabagiraho ingaruka kuko mu Rwanda Hari abagande benshi bahakorera imirimo itandukanye. Hari abacuruzi, abakanishi, abagandekazi babyina mu tubari, abatwara ibintu n'abantu, abakoresha inzira y'u Rwanda bajyana banavana ibicuruzwa muri Congo n'i Burundi. Ntabwo rero wakwihandagaza ngo uvuge ngo ifungwa ry'umupaka ryateza Ibibazo abanyarwanda gusa naho abagande ntibigire icyo bibatwara. Si ubwa mbere umupaka wa Uganda n'u Rwanda ufungwa kuko wigeze gufungwa igihe kinini HABYALIMANA akiri Perezida w'u Rwanda n'ubwo nabonye uyu mwanditsi wa veritsinfo yabinyuze ku ruhande, ariko HABYALIMANA niwe wambere wafunze umupaka wa Uganda n'u Rwanda bitewe n'uko Abanyarwanda b'impunzi bari barabujijwe gutaha mu gihugu cyabo mu mahoro bibumbiye mu mutwe wa FPR Inkotanyi maze bagatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari ruboshywe n'ivangura n"akarengane gakabije. Icyo gihe Kandi abanyarwanda ntibapfuye ngo kuko umupaka wa Uganda ufunze. Uyu mwanditsi wa Veritasinfo arihanukira ati nta munyarwanda ubu wemerewe kurenga imipaka y'u Rwanda. Iki Ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko abanyarwanda benshi barambuka bajya banava muri Tanzaniya, abandi bajya banava muri Congo ndetse n'i Burundi bajyayo kuko Nkurunziza yasanze gufunga burundu umupaka w'u Rwanda bitamukundira. Basomyi ba Veritasinfo mujye mwitondera ibyo iki kinyamakuru cyandika kuko ibinyoma nibyo byinshi kuruta ukuri. Ibi binyoma mujye mubirekera abahuje imyumvire nabyo bahora bikinisha ngo mu Rwanda ibintu bigiye gucika. Ubwo mvugishije ukuri mbakubise ahababaza buretse uze wumve ukuntu bagiye kubwejagura.
Répondre
N
Thank you for your bullshits speculations. This is fake news without any source. How can you tell us that a Company is working in loss since 2002 and until now is still operational? It doesn't make sens. You are good in spreading rumors.
K
RwandAir’s financial statement for 2016 gives us the following depressing news:
In 2015, RwandAir’s loss was US$53.4 Million. The government had to give RwandAir a grant of US$56.2 Million to keep afloat.
In 2016, RwandAir’s loss was US$54.8 Million. The government had to give RwandAir a grant of US$53.8 Million to keep it afloat.
RwandAir has been making losses since 2002. Kagame keeps pumping in millions of dollars year in, year out. RwandAir is a money pit.The Kagame regime has been sustaining RwandAir since it was established in 2002. The regime says it will continue to do so ”until the company breaks even and generates enough funds to fully finance its operations.” In 2015, the regime injected US$56.2 Million into RwandAir. In 2016, the regime injected US$53.8 Million. RwandAir is a deep hole that will keep swallowing millions of dollars. There is no end in sight.
N
@ Kiki. Urakoze kuba wemeye ko Uganda itaragira indege zitwara abagenzi hirya no hino ku isi n'ubwo urimo wibeshya ngo iri hafi kuzigira. Hanyuma kuba Rwandaire ikorera mu gihombo ibyo Ni ibyifuzo byawe ntabwo ariko kuri kuko ntabwo uri umucungamutungo wa Rwandaire ngo uduhe imibare yerekana icyo gihombo Kiri mu byifuzo byawe. Ariko jyewe naguha ikimenyetso cy'uko itahombye ahubwo yunguka kubera ko iracyakomeza gufungura izindi ngendo hirya no hino ku isi.Mu busanzwe iyo umuntu ahombye afunga imiryango ntabwo afungura Andi mashami. Naho izo nzozi zawe zikubeshya ngo Uganda airlines izaza ihombye Rwandaire zishobora kuzamera nka byabindi ngo uwarose nabi burinda bucya. Umenya wibagiwe no kongeraho Burundi Aire ko nayo izahombya u Rwanda. Rwandaire itarahombejwe na Company zikomeye muri Africa nka Ethiopian Airlines cyangwa Kenya airways ahubwo abagenzi benshi ubu bakaba basigaye bikundira Rwandaire kubera indege zayo nshyashya na service zayo nziza, ntabwo ibyo byifuzo byawe aribyo bizayihombya. Harya ngo Icyogajuru ntabwo Ari icy'u Rwanda n'icya Uganda se cyangwa Ni icya Nkurunziza? Ko utatubwiye nyiracyo? Ese ntanubwo ujya usoma ibinyamakuru bizima ngo urebe ukuri? wiyeguriye ibihuha gusa byo kurota ko 'u Rwanda rutatunga icyogajuru?. Harya izina ryacyo urarizi? riri mu ruhe rurimi se? si kinyarwanda se ? ibendera ry'u Rwanda rirenze kuba icyo cyogajuru kitwa ICYEREKEZO sei ni irihe? Kubera ko iri terambere u Rwanda rugezeho ryakurenze byakunaniye kubyakira none watangiye guhimba ngo barabeshya Ni icyuka kugirango urebe ko wakwivana mu isoni ry'ibinyoma muhora mubeshya abatagera mu RWANDA. Uzarire wihanagure u Rwanda ubu ruri mu bihugu bicye by Afrika bifite ibyogajuru, Kandi nkwibire ibanga si kiriya cyonyine ruzohereza n'ibindi. Ubu Ikibuga cy'indege cya Bugesera nikimara kuzura uzavuga ngo barabeshya hariya si I Bugesera. Naho uruganda rwa volkswagen I Kigali rurahari, nubishobora unyoherereze telephone yawe nzaguhamagare uze njye kukwereka Aho rwubatse. cyereka wenda nujyayo ukabanza ukarusenya kuko byo mubifitemo ubunararibonye hanyuma ukabona kutubwira ko nta ruganda rwa Volkswagen ruba mu Rwanda. Ibindi byose nakubwiye u Rwanda rumaze kugeraho ukabihakana, birashoboka ko uheruka mu Rwanda muri 1994 ukaba ucyeka ko ubushobozi mwari mufite icyo gihe bwo kugura imihoro gusa ariko u Rwanda rukimeze. Unyibukije cyera ukuntu abacengezi bajyaga babeshya abaturage bo ku Gisenyi no mu Ruhengeli ngo barangije gufata Kigali ngo na Kagame baramwishe ngo ubu Inkotanyi zose bazisubije i Bugande, maze abo baturage bakabyemera kubera ubujiji no kutajya bumva nibura akaradiyo kuko abacengezi bari barabibabujije kuyumva. None nawe uti barabeshya u RWANDA ntirwateye imbere niNicuka gusa. IrIya miturirwa yose yuzuye I Kigali za Convention Center, Intare Arena, Ni icyuka? Kaburimbo imaze kugera mu mihanda hafi yose y'u Rwanda Ni icyuka. Imijyi myiza yavutse I Nyarutarama, Kibagabaga, Gacuriro ni icyuka?ubu rero uragenda ukihandagaza ukajya mu banyarwanda batajya bagera mu Rwanda ukabahagarara imbere n'amatwi n'amabinga uti barabeshya u Rwanda ntirwateye imbere ni icyuka baba bavuga. Uwo mutwe wawe niwo urimo icyuka kuko ndabona warabucyereye kuburana amahugu. Ushobora kuburanya Umuntu ukamwumvisha ko Inka Ari ihene kuko ndabona ufite impano yo kubeshaya kurusha Semuhanuka
K
Uwiyita Ntwari ni umuti w'amenyo kweri kweri. Iyi liste umpaye ngo y'ibyo u Rwanda rufite Uganda idafite ni urugero rw'ibituburano (icyuka gishyushye gusa gusa). Ngo u Rwanda rufite indege zitwara abagenzi. Rwanda Air irakorera mu gihombo kuva yatangira kugeza ubu. Uganda Airline na Tanzania Airline zigiye gutangira vuba na bwangu. Urumva nawe inshuro igihombo cya Rwanda Air kizahita kikuba. Mu Rwanda hari uruganda rwa Volgkswagen !!! Ntukarote uhagaze mwana wa mama. Umuriro w'amashanyarazi u Rwanda rufite (216 megawatts) ntuhagije k'uruganda rw'imodoka (assemby line). Birasaba byibuze 1000 megawatts. Icyogajuru ngo CYAKOREWE mu Rwanda !!! Urabihuhuye noneho. Witegereze amafoto yacyo yose, n'ubonaho ibendera ry'u Rwanda undangire njye kubagira ijisho. Iyo waguze itike yo kugendera muri Bus ntabwo uba waguze Bus !!! Ibintu byanyu BYOSE ni ibinyoma gusa gusa gusa. Bimeze nka ya mashyo y'inka abantu batanga mu makwe !!!
K
Ariko ukwirarira kubaba mumaraso koko, ngo murusha Uganda gutera imbere? Ubanza bababeshyera ngo mwavuye Uganda naho mwariviriye mumashyamba yayo mutarakozaga ikirenge Kampala kuko ntiwatinyuka no kuyigereranya n'icyo kibandahuri cyanyu ngo ni Kigali. Rero mubaye ntanuruganda mufite rw'ibikwasi none ngo mwageze kuri technology y'ibyogajuru nta soni. Naho mwakigura byo kwifitoza se icyo gihanya ni umuneke umuturage arashyira munda? Ibicucu byibwira ko abantu batabona?
N
@ Kiki. Sinzi niba uri umugande kuko ndabona wihaye kuvugira Uganda cyane, niba uriwe Kandi nabwo waba wirengagiza ukuri ngiye kukubwira ariko niba uri umunyarwanda waba ufite Ibibazo bikuremereye bituma wanga igihugu cyawe. Uti u Rwanda rufite iki rurusha Uganda? U Rwanda rufite indenge zitwara abagenzi hirya no hino ku isi ibyo uganda ntirabiheraho. Mu Rwanda Hari uruanda rwa Volkswagen ibyo Uganda ntirabigeraho. Mu byaro hafi byose byo mu Rwanda hamaze kugera amashanyarazi ibyo Uganda ntirabigeraho. Mu Rwanda abaturage benshi bafite ubwisungane mu kwivuza ibyo Uganda ntirabigeraho I Bugande niyo ugiye kwa muganga ntutange ruswa ntibakuvura. Reka tugaruke ku cyogajuru wabeshye ngo u Rwanda rwakodesheje internet kuri icyo cyogajuru. Biragaragara ko umeze nka cya kinyoni bita autriche gihisha amaso gusa ngo ubwo kirihishe. Nawe rero urimo uritiranya ibyifuzo byawe n'ukuri. Kiriya cyogajuru cyakorewe mu RWANDA abanyarwanda bacyita izina ryitwa ICYEREKEZO cyoherezwa mu kirere gihagurukiye mu Rwanda kuwa gatatu w'icyi cyumweru saa tanu n'igice. Iri terambere rero u Rwanda rugezeho ryagukuye umutima none utangiye kwirema agatima ngo barabeshya. Naho ibyo gukodeshaho internet ibihugu byo muri kariya karere kose bizajya bikodesha u Rwanda kugirango rubahe uburenganzira be kubonaho internet. Wowe rero komeza wikirigite ngo u Rwanda ntacyo rurusha Uganda. Nibyo Uganda ifite ubukungu bwinshi ikwiye kubyaza umusaruro ariko ubuyobozi bubi na ruswa biba muri Uganda bituma u Rwanda ruyisiga. Dore na ya Peteroli yari kuzateza imbere abaganda, Museveni yarangije kuyigurisha n'abafaransa.
K
Muri commentaires zose zandikwa k'umubano w'u Rwanda na Uganda, iyo nsomye ngo "Uganda ifitiye ishyari u Rwanda blah blah,blah,..." numva ngiriye impuhwe uwayanditse. Rwanda IFITE iki GI-FA-TI-KA cyo kugirirwa ishyari koko ?!?!?. Ibintu byose bivugwa k'u Rwanda haba harimo igitubura. Ejo nasomye inkuru ngo "U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro". IKINYOMA !!! Ukuri ni uko u Rwanda "rwakodesheje" service ya internet yo mucyogajuru cyoherejwe na OneWeb. N'ibindi byose usanga ari uko bitubuye. Itubura mu burezi. Itubura mu buhinzi. Itubura mu bubanyi n'amahanga. Itubura. Itubura. Icyuka gusa gusa !!! Igihe ni kigera amateka azaduseka yihirike kabisa kabisa.
E
Ntwari cyangwa Kigwari. Uzabeshye abahinde kuba u Rwanda rufitanye ibibazo n'abaturanyi ni kizibose ndetse n'abategetsi barimo na perezida barabyivugira. Ama discours abivuga arahari na we ushatse wayumva.