Ibinyoma bya FPR kuri jenoside yo mu Rwanda byashyizwe ahagaragara mu kiganiro cyabereye mu Bubiligi!
Aha ni mu mwaka w'2018,Twagiramungu Faustin akaba yari mu isabukuru yo kwibuka imyaka 20 yari ishize Seth Sengashonga yishwe.
Kuwa gatandatu taliki ya 23/02/2019, i Buruseli mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ububiligi habereye ikiganiro cyavugaga kuri jenoside yabaje mu Rwanda mu mwaka w'1994; icyo kiganiro kikaba cyarateguwe n'umuryango witwa "Institut Seth Sendashonga". Icyo kiganiro kikaba cyarakozwe mu rurimi rw'igifaransa. Abatanze ibiganiro kuri uwo munsi bagaragaje ibinyoma bikabije ubutegetsi bwa FPR -Kagame bubeshya Isi yose kubyerekeranye na jenoside yo mu Rwanda yabaye mu mwaka w'1994, FPR ikaba yarahinduye izina ry'" itsembabwoko n'itsembatsemba" ikayita "jenoside y'abatutsi" kugirango ibyo ibigire impamvu yo kugundira ubutegetsi bufitwe n'agatsiko k'abatutsi kavuye muri Uganda kayoboye u Rwanda muri iki gihe!
Institut Seth Sendashonga yitiriwe izina rye bitewe ni uko Sendashonga yari umunyepolitiki wari ufite ibitekerezo byiza byo kuzana demokarasi mu Rwanda, akaba yarishwe na FPR-Inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame; inkotanyi zikaba zarishe Seth Sendashonga ku italiki ya 16/05/1998 afite imyaka 47 y'amavuko, inkotanyi zikaba zaramwiciye i Naïrobi mu murwa mukuru w'igihugu cya Kenya. Seth Sendashonga akaba yarabaye ministre w'ubutegetsi bw'igihugu muri guverinema Twagiramungu Faustin yari abereye ministre w'intebe agoswe na Bizimungu na Kagame hejuru, munsi ye hari Kanyarengwe wagizwe Ministre w'intebe wungirije, akaba ariwe muntu wahawe uwo mwanya wenyine mu Rwanda kimwe na Kagame wigize Visi -Prezida kugirango acungire Bizimungu hafi; uwo mwanya wa visi -prezida ukaba nta wundi muntu wigeze uhabwa mu Rwanda uretse Kagame! Iyo guverinema y'ubumwe ikaba yaramaze umwaka umwe gusa 1994-1995 kuko Twagiramungu wari uyiyoboye yahise yegura kubera ubwicanyi bukabije Paul Kagame na FPR bakoreraga abanyarwanda ntacyo bashobora kubukoraho ngo buhagarare! Muri icyo kiganiro cy'i Buruseli Bwana Faustin Twagiramungu akaba yarakitabiriye ndetse afatamo n'ijambo.
Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yatanze, yavuze ko mu Rwanda habaye ubwicanyi ndengakamere kuko interahamwe zicaga abanyarwanda ku ruhande rumwe n'inkotanyi nazo ziri kwica abanyarwanda kurundi ruhande. Twagiramungu yemera ko habaye itsembabwoko ryakorewe abatutsi rikozwe n'interahamwe ariko akavuga ko izo nterahamwe zitishe abatutsi gusa ahubwo zishe n'abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi zakoraga ndetse zica n'abanyepolitiki batavugaga rumwe na MRND. Twagiramungu avuga ko mu nama ya mbere ya guvernema yari abereye ministre w'intebe na FPR irimo, ubwo bwicanyi bwo mu Rwanda bwahawe izina ry'"Itsembabwoko n'itsembatsemba", iryo zina rigeze mu muryango w'abibumbye ONU iriha izina rya "jenoside y'abanyarwanda/génocide rwandais". Twagiramungu avuga ko mu mwaka w'2018 inkotanyi ziri ku butegetsi mu Rwanda zategetse ONU kwandika izina rya "jenoside y'abatutsi"! Ibyo bikaba bivuga ko inkotanyi zirengangije abandi bose bishwe mu mwaka w'1994 zikavuga ko ari abatutsi gusa bapfuye! Twagiramungu akaba asanga Kagame wishe Perezida Habyarimana Juvénal, akica perezida w'Uburundi, akica abasenyi 4, akica abanyarwanda b'abahutu bari mu nkambi za Congo barenga ibihumbi 300; atari akwiye kwakirwa n'umukuru w'igihugu cy'Ubufaransa kandi icyo gihugu ariyo soko ya demokarasi no kwishyira ukizana. Twagiramungu yatangajwe n'uko Papa yakiriye Paul Kagame kandi azi neza ko yishe abasenyeri gatolika 4 kugeza na nubu bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye! Twagiramungu avuga ko ubucamanza bw'Ubufaransa bwanze gukurikirana ikibazo cy'abahanuye indege ya habyarimana ahubwo bubeshya ko iyo ndege yahanuwe na Serubuga na Bagasora kandi amakuru menshi yemeza ko mu buzima bwabo bagabo bombi bizwi ko batigeze babona n'uko igisasu cya misile cyahanuye iyo ndege cyasaga!
Kandi hasi aha vumve ku buryo burambuye ikiganiro Twagiramungu yatanze