Rwanda: Ikinyoma cya leta y'abicanyi b'i Kigali cyo guhimba impapuro zo gufata abanyepolitiki bayirwanya bari hanze y'igihugu!
Jean Bosco Mutangana, umushinjacyaha mukuru wiyemeje gukora ibishoboka byose ngo asinzirize umwicanyi Paul Kagame!
Leta y'abicanyi ba Paul Kagame iteye agahinda! Mu kwezi gushize , iyo leta yakwije ikinyoma mu itangazamakuru riyamamaza ivuga ko yatanze impapuro mpuzamahanga (mandat) zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina, Callixte Sankara n'abandi banyepolitiki itavuze amazina bibumbiye mu mpuzamashyaka ya P5. Leta y'umwicanyi kabuhariwe Paul Kagame ivugako yatanze izo mpapuro kuri abo banyepolitiki ngo bitewe n'uko impuzamashyaka ya P5 babarizwamo irwanya leta y'umunyagitugu Paul Kagame ikoresheje intwaro!
Amakuru "veritasinfo" ihabwa na zimwe mu ntore zikorana na Busingye muri ministeri y'ubutabera ya Kagame, yemeza ko izo mpapuro zisaba gufata abo banyepolitiki ari baringa; leta y'abicanyi b'i Kigali, ikaba yarakwije igihuha ahantu hose cyo kubeshya ko ishakisha abanyepolitiki twavuze haruguru kugirango ibatere ubwoba kandi ikomeze gufata kujisho abanyarwanda ibumvishako ikomeye! Ikinyoma cyo gushakisha abanyepolitiki bo muri P5 kimeze nk'ikinyoma abashinjabinyoma ba Kagame bigeze gukwiza mu binyamakuru bavuga ko bagiye gutegura dosiye yo kurega umunyapolitiki Faustin Twagiramungu mu nkiko zo mu Bubiligi icyaha cy'ingengabitekerezo no gupfobya jenoside y'abatutsi! Rukokoma yakabije abo bicanyi b'i Kigali, abaha amezi 3 ngo babe barangije gutanga icyo kirego, none bararuciye bararumira! Kugirango abasomyi ba "veritasinfo" basobanukirwe neza ikinyoma cya leta y'abicanyi b'i Kigali, cyo kuvuga ko yatanze impapuro zo guta muri yombi abanyepolitiki bayirwanya bari mu mahanga, twabahitiyemo kubagezaho ingero 3 zigaragaza ko izo mpapuro abicanyi b'i Kigali bavuga zo gufata abanyepolitiki babarwanya badashobora kuzitanga:
1.Urugero rwa mbere, rugaragarira mu rubanza rw'abayoboke 11 ba FDU -Inkingi.
Kuwa kabiri taliki ya 12/02/2019, mu cyumba cy'iburanisha cy'urugereko rw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i Nyanza, habereye iburanisha ry'urubanza ruregwamo abayoboke 11 b'ishyaka FDU -Inkingi rya Madame Victoire Ingabire. Me GATERA GASHABANA n'abo yunganira ndetse na Me MUKAMUSONI Antoinnette n'umukiriya we GASENGAYIRE Léonille, bisunze urubanza rw'umunyepolitike Diane SHIMA RWIGARA maze basaba umucamanza ko baburana bari hanze(ifungurwa ry'agateganyo); ngo kuko inzitizi ubushinjacyaha bwari bwatanze ko bugikora iperereza itagihari kuko ryarangiye. Umushinjacyaha yasabye umucamanza ko ahereye ku gikorwa cyabaye cy'itoroka ry'umwe muri bo Bwana TWAGIRIMANA Boniface no ku mubare w'abagera kuri batanu(5)bamaze kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abona mu bushishozi bw'umucamanza bagombye gukurikiranwa bafunze kuko byagaragaye ko baramutse bafunguwe batoroka ubutabera kimwe na bagenzi babo bavuzwe haruguru.
Tutinjiye mu mizi y'uru rubanza, biragaragara ko ubutabera bw'abicanyi b'i Kigali ari akarengane gusa! Ntabwo byumvikana ko abantu bagomba gufungwa gusa ngo bitewe ni uko hari abagorwa banyerejwe na leta ya Kagame ibafunze, ni ukuvuga ko muri leta y'abicanyi b'i Kigali, abantu bahanirwa ibyaha byakozwe n'abandi kandi ubusanzwe "icyaha ari gatozi" cyangwa bagahanwa gusa bitewe n'uko abakozi ba leta (abapolisi) bakora nabi akazi bashinzwe ko gucunga abagororwa ntibatoroke! Ishyaka FDU ni rimwe mu mashyaka agize P5, none Kigali yananiwe kuburanisha abayoboke ba FDU ahubwo abo bicanyi b'i Kigali bakaba basaba ko abo bayoboke ba FDU bafungwa gusa kuko hari abagororwa batoroka gereza! None se Diane Rwigara n'umubyeyi we kuki bemerewe kuburana bari hanze kandi hari abagororwa batoroka gereza? Itegeko rireba abantu bose kimwe ntabwo ritoranya.
Niba abashinjabinyoma ba Kigali barananiwe gukora dosiye yo gushinja abayoboke ba FDU bifungiye ubwabo nyuma yo gukorerwa iyicarubozo kugirango bishinje ibyaha batakoze, ni gute abo bashinjabinyoma bashobora gukora dosiye iherekeza impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abanyepolitiki nka Kayumba Nyamwasa cyangwa Rusesabagina baba mu bihugu bifite ubutabera bugezweho? Birumvikana ko niba abicanyi b'i Kigali barananiwe kuburanisha abo bafashe bugwate, ntibashobora kuburanisha abanyepolitiki bari hanze y'igitugu babarwanya! Imanza zose Kagame yaburanye n'abanyepolitiki bari mu gihugu yarazitsinzwe: Diane Rwigara yamutsinze ku mugaragaro, Victoire Ingabire amutsinda izuba riva imbere y'urukiko Nyafurika rurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu!
Hari abanyepolitiki bashatse gutaha mu gihugu barimo Faustin Twagiramungu na Thomas Nahimana, ariko Kagame yanze ko bakoza ikirenge mu Rwanda kandi avuga ko yabafunga; ubu se Kagame yaba akuye imbaraga he zo guhangana mu rukiko n'abanyepolitiki bari hanze y'igihugu? Ntabwo Kagame ashobora kwemera Rusesabagina na Kayumba bakoza ikirenge mu Rwanda ngo agiye kuburana nabo, kubica nibyo byamworohera, naho kuvugango atanze impapuro zo kubata muri yombi ngo baze baburane ntiyabitinyuka!!
2.Amategeko agenga igipolisi mpuzamahanga Interpol:
INTERPOL ni umuryango mpuzamahanga uhuza abapolisi bo ku isi yose, intego yawo ya mbere akaba ari uguhuza ubufatanye bw'abapolisi bo ku isi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y'ibihugu. Bitewe n'urunyurane ruranga imico yabapolisi bagize Interpol, byabaye ngomba ko uwo muryango ugishingwa mu mwaka w'1946 ushyiraho amategeko asobanutse aranga imikorere yawo. Interpol ikaba ikurikirana kandi ikagerageza kuburizamo ibyaha rusange . Mu ngingo ya 3 y'amategeko shingiro agenga INTERPOL, isobanura neza ko dosiye yose ijyanye n'ibibazo bya: politiki,igisilikare, idini cyangwa ubwoko, INTERPOL itayinjiramo. Interpol ishobora kwinjira muri dosiye irimo politiki, igisilikare, idini cyangwa ubwoko mu gihe iyo dosiye yayihawe gusa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI).
Niba leta y'igitugu y'i Kigali ishaka gufata abanyepolitiki bayirwanya kandi bayihunze, ntabwo igomba gutanga impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi kuko INTERPOL yagombye kubata muri yombi ibujijwe gukurikirana dosiye zose zifite isura ya politiki, igisilikare, idini cyangwa ubwoko! Kigali ikaba ivuga ko ikurikiranye Callixte Sankara, Gén. Kayumba Nyamwasa na Rusesabagina ngo kuko bashyizeho umutwe urwanya leta y'igitugu y'i Kigali! Iyo dosiye iteye ityo ntishobora kwinjira muri INTERPOL, niyo mpamvu umwicanyi Dan Munyuza itangazamakuru ryamubajije kuvuga amazina y'abanyepolitiki bashakishwa akagira isoni zo kuyavuga, ahubwo akavugako bazamenyekana bagejejwe imbere y'inkiko! Umunyabyaha ushakishwa agirirwa ibanga ate? Bitewe n'i uko umuntu aba ashakishwa, dosiye ye ishyirwa ahagaragara ndetse n'amafoto ye agashyirwa ahantu hose kugirango umubonye we atungire agatoki inzego zishinzwe umutekano, naho iyo bibaye ibyo guhisha , ikibazo kiba gihindutse politiki!
3.Leta z'ibihugu ntizemerewe gukurikirana impunzi zazihunze!
Ihame ry'umuryango muzamahanga wita ku mpunzi UNHCR rivuga ko nta gihugu na kimwe ku isi cyemerewe gukurikirana cyangwa guha amabwiriza abaturage bagihunze. Dukurikije iyi ngingo, biragaragara ko: Callixte Sankara, Paul Rusesabagina na Gén.Kayumba Nyamwasa bahunze leta y'abicanyi b'i Kigali; uretse ibisazi byafata iyo leta, ntabwo ishobora gutanga impapuro mpuzamahanga zo gufata impunzi zayihunze ku byaha zakoze ziri mu mahanga! Icyo abicanyi b'i Kigali bagomba gukora ni uko bagomba kujya kurega izo mpunzi mu butabera bw'ibihugu byazihaye ubuhungiro, naho kuvuga ngo Kagame bazamugemurira abanyepolitiki bamuhunze ni uguca umugani ku manywa!
Kubera izo mpamvu uko ari 3, nizo zituma abicanyi b'i Kigali birirwa bazerera amahanga yose bagiye guhiga impunzi z'abanyepolitiki kugirango bazicire mu bihugu zahungiyemo kuko kuzigarura mu Rwanda ku ngufu bisa n'ibidashoboka! Iyi ngeso yo kwicira impunzi mu bihugu zahungiyemo niyo yabaye nyirabayazana muri iki gihe yatumye leta y'abicanyi b'i Kigali ihabwa akato n'ibihugu biyikikije ndetse icyo kibazo kikaba cyarageze kure nko muri Afurika y'epfo!
Ihame ry'umuryango w'abibumbye ONU rivuga ko abaturage bose ku isi bahamagariwe kurwanya leta z'igitugu ziba zibatsikamiye kuko nta yindi nzira iba ihari kugira ngo icyo gitugu gihinduke; ntabwo rero abaturage babaye intwari zo kurwanya igitugu aribo ONU yahindukirana ikajya kubagemurira abanyagitugu babahiga!
"Ubamba isi nta kurura" , kandi ngo "iyi si tubamo ntisakaye" Paul Kagame n'abicanyi bamugaragiye bagomba gusubiza ubwenge ku gihe bakamenya ko ibibi byose bakorera abanyarwanda bizagira iherezo kandi ko bazabibazwa!
"veritasinfo"