Burundi: Abayobozi b'abicanyi ba UA bakomeje gukingira ikibaba Pierre Buyoya ngo adakubitwa intahe mu gahanga ku rupfu rwa Ndadaye!
"Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza"! Petero Buyoya afite ubwoba bwo kubazwa ubwicanyi yakoze!
Mu nama ya 32 y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA yabereye mu gihugu cya Etiyopiya ku mataliki ya 10 n'iya 11 z'ukwezi kwa kabiri 2019; intumwa z'igihugu cy'Uburundi zari muri iyo nama zagejeje inyandiko irambuye ku ntumwa z'ibihugu binyuranye zari ziteraniye muri iyo nama. Iyo nyandiko ya leta y'Uburundi ikaba yarasobanuraga ku buryo burambuye impamvu zatumye ubugenzacyaha bw'icyo gihugu butanga impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Bwana Major Pierre Buyoya wigeze kuba umukuru w'igihugu cy'Uburundi.
Nyuma y'aho izina rya Major Pierre Buyoya rigaragariye ku mpapuro mpuzamahanga zatanzwe n'ubushinjacyaha bw'igihugu cy'Uburundi, busaba ibihugu byose guta muri yombi abantu bari kuri izo mpapuro, bagashyikirizwa ubutabera bw'Uburundi kubera kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye watorewe uwo mwanya binyuze mu nzira ya demokarasi ku buryo busesuye; Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika Bwana Moussa Faki Mahamat, yatangaje mu izina ry'uwo muryango ko yamaganye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya. Mussa Faki Mahamat yasobanuye ko izo mpapuro zishobora gutuma ubumwe bw'amoko y'abarundi bwari bumaze kugerwaho busubira inyuma, izo mpapuro zikaba kandi zishobora no kubangamira imikorere y'itsinda ryashyizweho ryo kuvugisha ukuri n'ubwiyunge mu gihugu CVR (Commission Vérité et Réconciliation).
Mu gihe izo mpapuro zasohorwaga bwa mbere, Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika wasabye leta y'Uburundi kuzihagarika kuko zishobora kurushaho kongera ibibazo mu gihugu cy'Uburundi. Icyi cyemezo cya UA kikaba kimeze nk'icyo uwo muryango wigeze gufata cyo gusaba Leta ya Congo, ko igomba guhagarika urukiko rugenga itegeko nshinga ntirutangaze ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora! Congo yasuzuguye icyo cyemezo cya UA, ikaba yaramaganye uwo muryango, iwusaba kureka ibyo kwivanga mu miyoborere y'ibihugu! Mu nyandiko irambuye leta y'Uburundi yagejeje ku bari mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA, isobanura neza ko kudahana abahiritse ubutegetsi mu Burundi mu mwaka w'1993 bishobora kubangamira inzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu Burundi. Leta y'Uburundi yibutsa ko Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA udafite ububasha bwo gutanga amategeko ku ngingo zifatwa na leta z'ibihugu bigize uwo muryango.
Muri iyo nyandiko yashyikirijwe umuryango w'Ubumwe bw'Afurika isobanura impamvu zo kugeza imbere y'ubutabera abishe Ndadaye, Leta y'Uburundi yibukije umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA ko dosiye yo gukurikirana abishe Ndadaye yatangiye cyera, ikaba yari yarahagaritswe bitewe ni uko abantu bari bafite amakuru ku iyicwa rya Ndadaye bari bakomeje kugenda bicwa hirya no hino mu gihugu kandi ko n'abaciriwe urubanza kuri urwo rupfu ari abasilikare bato naho abasilikare bakuru bateguye urwo rupfu bakaba baragizwe abere bitewe n'uko urwo rubanza rwabaye mu gihe Buyoya ariwe wategekaga bityo bikaba bitari gukunda kumushyikiriza ubutabera kandi ariwe wari umuyobozi w'igihugu!! Muri iyo nyandiko, leta y'Uburundi ivugako izakomeza inzira yatangiye yo guca umuco wo kudahana abanyabyaha kandi ikaba izakora ibishoboka byose igashyikiriza ubutabera abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior NDADAYE ititaye kucyo umuryango w'Ubumwe bw'Afurika ugomba kubivugaho.
Petero Buyoya yavuzeko leta y'Uburundi itagomba kumushyikiriza ubutabera kubera ko yishe Ndadaye cyera, hakaba hashize imyaka 25 yose apfuye, kuriwe akaba abona iyo myaka ari myinshi, ariko Buyoya yiyibagiza ko iyo myaka ishize we akiriho bityo na Ndadaye akaba yagombye kuba akiriho iyo atamwambura ubuzima, nta nubwo Buyoya atekereza impfubyi za Ndadaye zimaze iyo myaka yose zitegereje ubutabera! Pierre Buyoya avuga ko gukurikiranwa n'urupfu rwa Ndadaye ari dosiye ya politiki kuko amatora mu Burundi yegereje, bityo akaba ari uburyo bwo kumwegeza ku ruhande! Aha bikaba byumvikana ko Buyoya ashaka kongera kuba perezida w'Uburundi kugirango azapfe afite ubudahangarwa bityo ibyo kumukurikirana ku bwicanyi yakoze bikagenda nka nyomberi!
Birumvikana ko umuryango w'Ubumwe bw'Afurika ushyigikiye Buyoya kuko uyobowe n'abanyagitugu b'abicanyi: Abdel Fattah El Sisi watangiye kuyobora uwo muryango muri uyu mwaka w'2019 ni umunyagitugu kabuhariwe mu Misiri, asimbuye Paul Kagame w'umwicanyi, umunyagitugu akaba ashinjwa no gukora jenoside 2 mu Rwanda no muri Congo; naho umunyamabanga mukuru wa UA Mossa Faki Mahamat ni inshuti magara ya Idriss Déby w'umunyagitugu kabuhariwe muri Cadi akaba yarishe abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe abifashijwemo n'igihugu cy'Ubufaransa! abo bayobozi bateye batyo nibo bari kubwira Uburundi kudakurikirana Petero Buyoya kuko yakoze ibyaha nabo bakora n'ubwo Uburundi bwabateye utwatsi!
Veritasinfo