Mu gutunga agatoki "Afurika y'epfo", Paul Kagame yibagiwe ko FPR yarwanye na Uganda i Kisangani muri RDC!
Umwicanyi akaba n'umunyagitugu ruharwa "Paul Kagame", akomeje kugaragaza ibimenyetso bikomeye by'uburwayi bwo "kwibagirwa vuba" mu gifaransa bita "Alzheimer"! Ubwo burwayi bwo kwibagirwa vuba kuri Kagame buje bwiyongera ku bundi burwayi bukomeye afite bwo kuba inzererezi mu gifaransa bita "Délinquance sénile". Ubwo burwayi bw'ubuzererezi bufata abantu bakuze bugaragazwa n'uko umuntu ahurwa urugo rwe cyangwa agahunga igihugu cye, agahora azerera mu mahanga ari nako asasagura umutungo w'igihugu! Kubera ko ubwo burwayi bwo kuzerera no kwibagirwa vuba bikomeje kuzonga Kagame, bituma yirirwa azerera amahanga yose ari nako agenda akwiza ikinyoma nk'icya semuhanuka mubanyamahanga abeshya ko u Rwanda yaruteje imbere kandi inzara n'ubukene biri kurimbura abanyarwanda.
Ni gacye cyane Paul Kagame ashobora kumara ukwezi yicaye i Kigali! Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 19/02/2019, Kagame ari kuzerera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika , mu ntara ya ya "Karolina ya Ruguru"! Muri Amerika Kagame yakoranye inama n'abacuruzi bagera kuri 300 abahamagarira gushora imari yabo mu Rwanda ngo n'ubwo ari agahugu gato katagera ku nyanja, ariko ngo gafite umwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya ubucuruzi! Muri ibi binyoma bya Kagame yibagiwe ko afite urubanza mu nkiko z'Amerika zo kwambura amasosiyeti 2 y'abanyamerika yashoye amafaranga yabo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda!
Muri ubwo buzererezi bwe kandi, Kagame agenda abeshya ko ubwumvikane bucye afitanye na Museveni uyobora igihugu cya Uganda buturuka kumabwire y'abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe baba muri Afurika y'epfo bavugana n'abategetsi b'icyo gihugu kandi bakaba bakorera n'ingendo muri Uganda! Kagame yibagiwe ko Kayumba Nyamwasa yafatanyije nawe mu kubohoza u Rwanda, Kagame kandi yibagiwe ko Nyamwasa yabaye mu ngabo za Uganda, akaba afite inshuti nyinshi muri icyo gisilikare kandi Kayumba akaba atarigeze ahunga u Rwanda ahubwo yavukiye muri Uganda. Niba Kagame atavugana n'abanyepolitiki b'abanyarwanda bavuye mu nkotanyi, yabuza ate abayobozi b'ibindi bihugu kuvugana nabo? Iyo munyangire n'urwango bya Kagame ntabwo bishobora kwemerwa n'abandi bayobozi b'ibihugu byigenga!
Mu mwaka w'1999, Ingabo za Kagame, APR, zarwanye n'ingabo za Uganda i Kisangani bapfuye ubusahuzi bw'amabuye y'agaciro y'igihugu cya Congo . Kubera inkunga ikomeye igihugu cya Uganda cyahaye Kagame mu kubohoza u Rwanda, ingabo za Uganda zibwiraga ko Inkotanyi zidashobora kubaha inyiturano y'urupfu! Kubera icyo cyizere ingabo za Uganda zatunguwe n'inkotanyi zazimishiriyeho urufaya rw'amasasu nta kubabarira, maze Uganda itakaza abasilikare bagizwe ahanini n'abari bamaze igihe gito barangije kwiga ishuri rikuru rya gisilikare! Muri iki gihe, abagande benshi iyo bibutse urupfu rw'abo basilikare Kagame yishe amarira ahita yisuka! Iyo mirwano yahanganishije inkotanyi n'ingabo za Uganda yakuruye urwango rukomeye hagati ya Paul Kagame abagande bakunze kwita "Pilato" n'ingabo za Uganda. Muri iyo mirwano ntabwo igihugu cy'Afurika y'epfo cyari gihari; kuba Kagame yitwaza icyo gihugu mu mibanire ye n'abagande ni ikinyoma giteye isoni!
Kagame ubwe avuga ko adashimishijwe n'uko abanyepolitiki bamuhunze bajya mu gihugu cya Uganda, ibi bikaba bishimangira ko abanyarwanda bose Uganda ifatira muri icyo gihugu aba ari intasi ziba zoherejwe na Kagame kujya kugirira nabi abanyarwanda bamuhunze baba muri Uganda! None se Kagame yumva koko byashimisha abagande ko Kagame ajya kubatobera igihugu agihungabanyamo umutekano no kubategeka kwanga cyangwa se gukunda abantu ababwiye? Kagame yamenyereye nabi, ese atekereza ko abagande bibagiwe ko yabiciye abasilikare? Niba Kagame afite uburwayi bwo kwibagirwa vuba (alzheimer) abagande bo ntibazibagirwa ubwicanyi yabakoreye kandi bitinde bitebuke azabubazwa!
Veritasinfo