Rwanda: Kagame ngo ari muri politiki kugirango afashe abashoramari gucuruza; ibyo kuyobora igihugu si umurimo we!
"Akuzuye umutima gasesekara ku munwa!" Paul Kagame yakunze kubeshya abanyarwanda ko yiyemeje kuzagwa ku butegetsi ngo kuko ashaka guteza imbere abanyarwanda ariko mu nama iri guhuza abaherwe bo kuri iyi si iri kubera i Davos mu gihugu cy'Ubusuwisi, Paul Kagame yavuze ikimuri ku mutima! Yavuzeko impamvu ari muri politiki ari ugufasha abashoramari gukora ubucuruzi no kunguka!
Ubwo yarimo abeshya abanyarwanda ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu mwaka w'2017, Paul Kagame yakoze ikinamico n'abanyamakuru, abo banyamakuru bamubazaga ibibazo byerekeranye n'icyo yifuzako abayobozi bakora mu gihe azaba atakiri umukuru w'igihugu (abeshya). Muri uwo mukino, umunyamakuru yabajije Kagame icyo yasaba perezida w'igihugu mugihe azaba atariwe, Kagame yamusubije ko yasaba umukuru w'igihugu "kuva mu bucuruzi agakorera abaturage, ubucuruzi akaburekera bene bwo"! Ariko bitewe ni uko Kagame yarwaye indwara yo kwibagirwa vuba, ibyo yavuze ko yasaba umukuru w'igihugu gukora sibyo we akora, ahubwo yibereye mu bucuruzi!
Kagame ntabereyeho kuyobora abanyarwanda ahubwo ari mu bucuruzi, igihugu cyabuze kiyobora, buri muntu akora ibimuje mu mutwe, inzego z'umutekano zikaba zibereyeho kurinda umutungo wa Kagame no gusahura ibya rubanda zikabishyira Kagame! Ntabwo byigeze bibaho mu Rwanda ko abantu bakuru barwara indwara z'imirire mibi, ariko ku ngoma ya Kagame, ubwo burwayi bugaragara ku banyarwanda benshi mu gihugu cy'u Rwanda kibarirwa ngo mu bihugu bifite ubukungu bwihuta ku isi! Ubwo bukungu baba bavuga ni ubucuruzi Kagame yibereyemo akorana n'abanyamahanga bushingiye ku mabuye y'agaciro asahurwa muri Congo!

Aho i Davos, Kagame yavuze ibigwi bye maze abwira abaherwe bo ku isi impamvu ituma akomeje kugundira ubutegetsi mu Rwanda, Kagame yagize ati: "impamvu ndi muri poli ni ugufasha abashoramari gukora ubucuruzi no kunguka. Muri byinshi dukora, hakenewe guhozaho no kugirirwa icyizere. Icya kabiri, abantu baratorwa bakaba abayobozi kuko babwira abantu ibyo bateganya kubakorera, bakababwira ko bashaka kuzana impinduka, abatora nabo bahitamo niba impinduka bijejwe bazikeneye. Mu gihe abantu bafite inyungu, bakaba bashaka gukomeza muri urwo rugendo, tugomba gukora ibyangombwa byose , tukabizeza ko bizagenda neza".
Iri jambo rya Kagame rigaragara ko atari imvugo y'umukuru w'igihugu, ahubwo rigaragara nk'ijambo rya perezida w'ishyirahamwe ry'abacuruzi wizeza abacuruzi bagenzi be bamutoye kuzabagezaho inyungu ishimishije! Kagame ni umuruzi ntabwo ari umukuru w'igihugu; akaba ariyo mpamvu abanyarwa bari mu gihirahiro cyo kubona ubuyobozi bubitayeho!
veritasinfo