RDC: Igihugu cy'Ububiligi cyateguye gahunda yo kuvana ababiligi muri Congo!
Nyuma y'aho komisiyo y'amatora muri Congo itangarije Félix Tshisekedi ko ariwe watsindiye by'agateganyo umwanya w'umukuru w'igihugu muri Congo, impaka zikomeje kuba nyinshi ku majwi yatangajwe ndetse mu duce tumwe na tumwe twa Congo hamaze gupfa abantu 18 barimo abashinzwe umutekano 4. Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12/01/2019, komisiyo y'amatora yatangaje ko ishyaka rya Joséph Kabila ariryo rifite umubare munini w'abadepite batowe, itangazwa ry'ayo majwi naryo rikaba ryarushijeho gukurura urwicyekwe rwo kwiba amajwi!
Kuri uyu wa gatandatu kandi nibwo umukandida Martin Fayulu arageza ikirego mu rukiko kugirango rukore ibarura bundi bushya ry'amajwi kuko avuga ko ariwe watsindiye umwanya w'umukuru w'igihugu! Izo mpaka zose zikaba zitangiye gutera amahanga impungenge z'uko imvururu zikomeye zishobora kuvuka muri Congo.
Kimwe mu bihugu bifite impungenge z'umutekano mucye muri Congo, ni igihugu cy'ububiligi gifite umubare munini w'ababiligi baba muri Congo. Amakuru "veritasinfo" ikesha bimwe mu binyamakuru byo mu Bubiligi, aremeza ko icyo gihugu cyarangije gutegura gahunda yo gukura abaturage bacyo b'ababiligi baba muri Congo niba ibintu bikomeje kugenda nabi muri icyo gihugu, kubera impaka zo kutumvikana ku majwi yavuye mu matora. Igihugu cy'Ububiligi kikaba gifite igishushanyo mbonera cyo gukura ababiligi muri Congo kibanyujije muri Congo Brazzaville aho cyoherejeyo ingabo ziteguye gukora icyo gikorwa! Izo ngabo z'Ububiligi zikaba ziyongera ku ngabo z'Abanyamerika ziri muri Gabon nazo ziteguye gutabara muri Congo niba umutekano ukomeje kuba mucye!

Nubwo Ministre w'Ububanyi n'amahanga w'Ububiligi "Didier Reynders" yirinze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo, umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ububiligi yagize ati: "Twakomeje kugeza ubutumwa ku benegihugu bacu bari muri Congo, ubwo butumwa bukaba bubamenyesha uko bagomba kwitwara kuva mu ntangiriro z'amatora muri icyo gihugu; dukomeje kubahamagarira kandi kuba maso ndetse tukaba duhamagarira abaturage bacu kudakora ingendo zerekeza muri Congo".
Ibinyamakuru byo mu Bubiligi biremeza ko iyo gahunda yo gukura ababiligi muri Congo yateguwe mbere y'amatora, hakaba harashyizweho itsinda rigomba gukurikira uko ibintu byifashe muri Congo umunota kuwundi; muri iki gihe iryo tsinda rikaba ryemeza ko ibintu biri kugenda birushaho kuba bibi muri Congo kuva aho hatangarijwe imibare y'agateganyo y'amajwi yavuye mu matora.
Umuyobozi wa Komisiyo y'amatora muri Congo yasabye ko amahanga cyane cyane umuryango w'abibumbye ONU wemera izina rya Félix Tshisekedi nka perezida wa Congo, avuga ko niba amahanga na kiliziya gatolika muri Congo bikomeje guhakana imibare yatangajwe n'iyo komisiyo, hazafatwa icyemezo cyo gusesa ayo matora noneho Joséph Kabila agakomeza kuyobora Congo mu gihe haba hategurwa andi matora, gusa ikiziya gatolika muri Congo yasubije uwo muyobozi wa komisiyo y'amatora ko igisubizo kinyuze mu kuri ari uko amajwi yavuye mu biro binyuranye by'amatora yakongera kubarurwa ku mugaragaro kuko impande zose ayo matora areba muri Congo zifite inyandiko mvugo z'amajwi yabaruwe mu biro byose by'igihugu!
Ni ugukurikiranira hafi aho impaka z'amatora muri Congo zizagarikira!
veritasinfo