Rwanda: Paul Kagame apfana iki na Mayimayi?
Mobutu Seseke wayoboraga Zaïre yari afite umutwe w'abasilikare bagizwe n'abakongomani bo mu bwoko bw'Abayimayi; abo basilikare bo muri ubwo bwoko bavugaga ko badashobora gufatwa n'amasasu ngo kuberako bari bafite imiti bisiga maze amasasu ntabafate. Ubwo inkotanyi zagabaga igitero muri Congo mu mwaka w'1996, izo ngabo z'abamayimayi zarashwe urufaya zipfa ku bwinshi izicitse ku icumu ziyabangira ingata! Imyemerere y'aba bamayimayi ntabwo itandukanye cyane n'imitekerereze ya Paul Kagame! Kuwa kabiri taliki ya 11/12/2018, Paul Kagame nawe yabeshye ikinyoma nk'icy'abamayimayi, ubwo yasozaga ikiciro cy'imyitozo y'ingabo z'inkotanyi i Gabiro, Kagame yavuze ko abantu bose bazagerageza gutera u Rwanda azabagumana ari bazima cyangwa bapfuye; kuba Kagame yemeza abantu ko ashobora gufata abarwanyi bafite imbunda kandi bamuteye ntibashobore kumurasa, ntaho bitaniye n'imyemerere y'umumayimayi (Maï Maï) uvuga ko adafatwa n'isasu!
Kugirango Kagame yemeze abemeragato ko ibyo avuga ari ukuri, ni uko mu mirwano yabaye i Busasamana ku cyumweru taliki ya 9/12/2018, itangazo ry'inkotanyi ryemeza ko abagabye icyo gitero batakaje abantu 4 baguye aho, nyuma bakaza kumenya ko indi mirambo 5 y'abo bateye yatoraguwe muri Congo igashyingurwa na Croix-Rouge. Iryo tangazo rivuga ko nta nkotanyi nimwe yitabye Imana cyangwa ngo ikomereke! Nubwo bimeze gutyo ariko Kagame ubwe yaje kubwira abanyamakuru mu rurimi rw'icyongereza ko atazi umubare w'abasilikare yatakaje, ko bashobora kuba ari 2 cyangwa 3! Nk'uko abamayimayi birutse mu bambere bahunga isasu kandi baravugaga ko ritabafata, ni nako Kagame yabaye uwa mbere mu kwivugira ko yatakaje abasilikare kandi ingabo ze zumvikanisha ko nta nkotanyi yapfuye!
Kuwa gatandatu taliki ya 15/12/2018, abantu bataramenyekana kugeza ubu bagabye igitero mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe ku Gikongoro. Ingabo za Kagame zivuga ko icyo gitero cyatwitse imodoka 3 kigahitana n'abantu 2, hagakomereka abantu 8. Amakuru "veritasinfo" ihabwa n'abantu bari aho icyo gitero cyabereye, yemeza ko icyo gitero cyahitanye abantu barenga 2 kuko ku munsi w'ejo kuwa mbere taliki ya 17/12/2018 mu karere ka Nyamasheke honyine hashyinguwe abantu 4 baguye muri icyo gitero!
Amakuru atangwa n'abantu barokotse icyo gitero yemeza ko hatwitswe imodoka 6, muri izo modoka zatwitswe harimo 3 zo mu bwoko bwa Bisi, imodoka 2 z'ivatiri n'imodoka imwe y'ikamyoneti. Abo bagabye icyo gitero bafashe bugwate abantu bose bari muri izomodoka babajyana mu ishyamba icyakora abantu bagerageje kubacika nibo bahise baraswa kuburyo abitabye Imana n'abakomeretse batazwi umubare; amasasu yavuze mu gihe kingana n'iminota 30 nta musilikare w'inkotanyi n'umwe urakandagiza ikirenge aho kandi bizwi ko buzuye mu ishyamba rya Nyungwe!
Muri icyo gitero cya Kitabi, abantu benshi bakomeretse bishwe n'uko babuze ubutabazi bwihuse kuko bavuye amaraso menshi igihe kirekire kugeza bashizemo umwuka. Inkotanyi zatabaye abagabye igitero bamaze igihe kinini bagiye kandi barekuye n'abo bari bafasheho ingwate! Kugirango bubahirize ikifuzo cya Kagame, uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 18/12/2018, ministeri y'ingabo za Kagame yatangaje ko abagabye icyo gitero bagumanyemo 3 ari imirambo nk'uko Kagame yabivuze! Gusa rero iyo mirambo y'abishwe nta muntu wemeza ko yayibonye uretse ingabo za Kagame zibyemeza gusa, iyomirambo iramutse kandi inagaragaye nta kintu cyaba cyemeza niba ari imirambo y'abateye cyangwa se niba ari imirambo y'inkotanyi, ibyo byose bisigara ari ibanga ry'abarwana!
Ntabwo ushobora kurasa ibibazo bya politiki!
Abasilikare bose ku isi bazakubwira ko ku rugamba rw'amasasu byorohera cyane kurwana umusilikare wagabye igitero kurusha ugomba kugikumira. Abasilikare bagabye igitero bategura inzira zose n'uburyo bari burwane ndetse bagategura n'uburyo bari buhunge igihe babona ko umwanzi abahindukiranye, abatera bategura n'igihe bagomba kugaba icyo gitero. Uterwa we buri gihe aratungurwa, ntabwo aba azi umutera aho aturuka, igihe amuterera n'ubwoko bw'intwaro yitwaje, kandi mu ntambara y'amasasu iyo umusilikare bamutunze imbunda bwa mbere, amaboko arayamanika! Inkotanyi zisobanura zite uburyo arizo ziterwa ariko ntizigire umusilikare zitakaza kandi ziba zatunzwe imbunda bwa mbere? Nubwo umuntu yaba ari igitambambuga; biragaragara ko amakuru inkotanyi zitanga kubitero zagabweho aba ari ibinyoma gusa!
Nubwo Paul Kagame yaba umurwanyi udasanzwe gute, ntabwo ashobora gukoresha imbunda ngo ayikemuze ibibazo bya politiki afite ngo bikunde! Ahantu hose Kagame agiye, ikibazo cyose agaragarijwe cy'imiyoborere mibi avuga ko uzamurwanya wese azamurasa; none se Kagame niwe uzi kurasa wenyine? Kagame arasabwa gufungura urubuga rwa demokarasi mu Rwanda kugirango impunzi zitahe mu mahoro kandi zifite uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu gihugu cyabo, kuvuga rero ko ikibazo cy'impunzi azagitemuza isasu ntabwo bizakunda!
Kugirango abantu babone neza ko Paul Kagame ari gukora ubusa yica abanyarwanda twatanga urugero rw'impunzi ziri muri Congo gusa. Mu mwaka w'2012 mu gihugu cya Congo hakozwe igikorwa cyamaze igihe gito cyo kubarura impunzi ziri mu ntara za Kivu zombi; icyo gikorwa cyahaze impunzi zose zidashoboye kubarurwa; ariko umubare w'impunzi zari zimaze kubarurwa ni ibihumbi 245. Dufashe urugero rw'uko Kagame afatanyije na Kabila na Loni, maze bakajya bacyura impunzi z'abanyarwanda 1000 mu kwezi, ni ukuvuga ko impunzi z'abanyarwanda zazashira muri Congo mu gihe kingana n'amezi 245, aribyo bihwanye n'imyaka 20! Dukurikije uburyo impunzi zitahuka muri iki gihe ziva muri Congo zijya mu Rwanda, biragaragara ko iyi leta ya Kagame itazigera icyura impunzi zomuri Congo na rimwe! Na Kagame agize ubutwari akajya arasa impunzi 1000 mu kwezi, yazava kuri iyi si atarazirangiza kuko iyo myaka yose zaba zimaze kubyara abana bikubye kabiri umubare wazo!
Ni ngombwa ko igisubizo cy'impunzi z'abanyarwanda Kagame agishakira binyuze mu nzira ya politiki akareka imvugo zo gukangata ngo uzamutera wese azamugumana nyuma akivugira ko abamutera basubira iyo bavuye!
veritasinfo