Congo: Martin Fayulu yabujijwe gukora mitingi i Kinshasa!
Ibikorwa byo kwiyamamaza muri Congo birashyushye! Umukandida Martin Fayulu akaba ari ku isonga mu bakandida bafite abantu benshi bitabira mitingi ze ndetse akaba ahabwa amahirwe menshi yo gutorwa haramutse hatabayeho uburiganya bwo kwiba amajwi! Ukwamamara cyane muri politiki kwa Martin Fayulu kwatewe ni uko yatowe nk'umukandida rukumbi w'impuzamashyaka yitwa"Lamuka". Kubera uko kwamamara kwe, byatumye ubutegetsi bwa Kabila buhagarika mitingi yari afite i Kinshasa.
Ku byapa byamamaza Bwana Martin Fayulu, hariho ifoto ye igaragaza ko yarimo "akunja amaboko y'ishati ye", ibyo bikaba byerekana ko ari umugabo witeguye gukorera igihugu cye cya Congo atizigamye! Kubera kwamamara cyane kwa Fayulu no gukoresha amagambo anyura amatwi y'abakongomani benshi, byatumye abakandida bakomeye bahanganye nawe bamugirira ishyari! Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatatu taliki ya 19/12/2018, amamodoka arimo abantu benshi bashyigikiye umukandida Martin Fayulu yabujijwe kwinjira mu mujyi wa Kinshasa; ayo mamodoka yari agiye muri mitingi ya Martin fayulu yari iteganyijwe kubera mu gace k'umujyi wa Kinshasa kitwa "Sainte Thérèse" gaherereye muri komini ya "N'djili". Iyo mitingi ikaba yasheshwe n'umuyobozi w'umujyi wa Kinshasa ushyigikiye umukandida Shadary wa Joseph Kabila!

Martin Fayulu, ahanganye n'abakandida 2 bakomeye ariko bose bafite inenge zitoroshye kuburyo abakongomani benshi batabakunze! Umukandida wa mbere uhanganye na Martin Fayulu kandi utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Joséph Kabili ni "Félix Tshisekedi"; ariko Tshisekedi yaterewe ikizere n'abakongomani benshi bitewe n'uko yashyigikiye Fayulu mu itorwa rye nk'umukandida rukumbi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bibumbiye muri "Lamuka", nyuma Tshisekedi akaza kwisubiraho hatarashira amasaha 24, iryo hindagurika rye rikaba ryatumye abakongomani bamufata nk'umuntu utagirirwa ikizere cyo kuyobora igihugu; gusa Tshisekedi akaba acungiye ku ishaka UDPS rikomeye muri Congo kuva kera uretse ko ritihagije ryonyine kugirango ritume atsinda itora ry'umukuru w'igihugu!
Undi mukandida uhanganye na Martin Fayulu ni "Emmanuel Ramazani Shadary" ushyigikiwe n'ubutegetsi bwa Joséph Kabila, uyu mugabo afite inzitizi zo kuba umukandida wa Joséph Kabila kandi abakongomani bifuza ko ubutegetsi bwe buvaho, Shadary kandi afite ikibazo k'ibihano yafatiwe n'umuryango w'ibihugu by'Iburayi UE, gusa akagira amahirwe yo gushyigikirwa n'ubutegetsi kuburyo bivugwa ko ashobora kuzibirwa amajwi menshi akaba ariwe uba umukuru w'igihugu!
Itora ry'umukuru w'igihugu cya Congo riteganyijwe ku cyumweru taliki ya 23/12/20128 hakaba hasigaye iminsi 4 gusa ngo ribe!
Veritasinfo