Uburundi n'u Rwanda byinjiye mu ntambara iziguye ishobora gufata akarere kose!

Publié le par veritas

Ingabo z'Uburundi ziri mu mirwano ku butaka bwa Congo!

Ingabo z'Uburundi ziri mu mirwano ku butaka bwa Congo!

Umukecuru yahuye n'urupfu baraganira maze arusaba ko mbere yo kumujyana ruzabanza kumuteguza kugirago azitegure asezere inshuti n'abavandimwe. Mu minsi micye umwana wawa mukecuru arapfa, nyuma y'igihe gito umwuzukuru we nawe yitaba Imana! Umukecuru yakomeje kumva ko igihe cye cyo gupfa kitaragera kuko urupfu rwamwijeje ko ruzamuteguza; mu gihe kitarambiranye urupfu rwaje nk'iya gatera rukomanga ku muryango w'inzu yawa mukecuru, rumubwira ko ruje kumutwara! Umukecuru yahise abwira urupfu ko rumutunguye kandi barumvikanye ko ruzamuteguza! Urupfu rwamubwiye ko rwamuhaye integuza kenshi, ko igihe rwatwaraga umuhungu we n'umwuzukuru we arizo nteguza rwamuhaga, bityo uwo mukecuru akaba yaragombaga kwitegura ko ariwe uzakurikiraho! Umukecuru niko kuvuga ati "Burya iby'ubu ntibigikinishwa koko"!

Iki gitekerezo cy'urupfu n'umukecuru kiradushushanyiriza imitekerereze ya Kagame n'intambara ahora ashoza ku bihugu by'akarere k'ibiyaga bigari! Mu mwaka w'2015, ubwo mu gihugu cy'Uburundi havukaga imvururu zakurikiwe n'ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, abanyamakuru babajije Paul Kagame ngo agire icyo avuga kuri izo mvururu cyane ko byavugwaga ko azifitemo uruhare. Abanyamakuru bavuze ko uko kwishishanya bishobora gukurura intambara hagati y'ibihugu byombi! Kagame yasubije ko intambara ariyo yifuza, ku buryo yumva aribwaribwa ingingo zose, akaba yifuza kurwana kugirango uburibwe afite bushire! Kagame yategereje ko igihugu cy'Uburundi kimubwira umunsi kizamugabaho igitero araheba, ahubwo Kagame akaba yaratunguwe n'uko ubu yinjiye mu ntambara n'igihugu cy'Uburundi binyuze mu nzira atakekaga!

Nk'uko inkuru "veritasinfo" ikesha ikinyamakuru "La croix" ibitangaza, igihugu cy'Uburundi n'u Rwanda biri kurwana intambara iziguye (guerre par procuration) iri kubera ku butaka bwa Congo, mu ntara ya Kivu y'amajyepfo, mu karere ka Uvira. Intambara iziguye nibwo buryo bugezweho muri iki gihe ibihugu birwanamo; iyo ntambara igaragazwa n'uko igihugu gishyigikira rwihishwa abarwanyi baba biyemeje gutera ikindi gihugu ariko icyo gihugu kibashyigikiye kigahisha ko kiri mu ntambara. Muri iki gihe intambara iziguye iri kubera mu gihugu cya Yemeni. Muri icyo gihugu umutwe w'abarwanyi bashyigikiwe na Irani (houthis) barimo barwanya ingabo za leta ya Yemeni  nazo zishyigikiwe n'igihugu cy'Arabia Sawudite, mu byukuri iyo ntambara iri hagati ya Irani na Arabia Sawudite ariko ibyo bihugu byombi bigakoresha imitwe y'abarwanyi ba Yemeni mukwigarurira icyo gihugu! Iyo ntambara iziguye niyo Paul Kagame yatangije mu karere k'ibiyaga bigari cyane cyane ku gihugu cya Congo, Uburundi na Uganda.

Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ugushyingo 2018, ikinyamakuru "La croix" dukesha amakuru y'imirwano iri muri Kivu y'amajyepfo cyemeza ko igihugu cy'Uburundi kiyemeje kurwana ku mugaragaro n'umutwe w'abarwanyi ba Red Tabara ushyikiwe na Paul Kagame. Icyo kinyamakuru cyemeza ko iyo ntambara yatangijwe na Paul kagame muri Congo ishobora gufata ibihugu by'akarere kose! Ku italiki ya 14/11/2018, ingabo za Congo FARDC  zemeza ko abaturage 16 baguye mu mirwano ikomeye yahanganishije ingabo z'Uburundi zifatanyije n'iza Congo mukurwanya umutwe w'abarwanyi b'abarundi bafashwa na Leta ya Paul Kagame witwa Red-Tabara!

Nyuma y'aho leta y'Uburundi iboneye amakuru y'uko Paul Kagame yiyemeje kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy'Uburundi mu buryo buziguye  (par procuration) akoresheje abarwanyi ba Red Tabara; Uburundi bwohereje muri Congo imitwe (bataillons) ibiri ya gisilikare mu gukumira icyo gitero.  Umutwe wa 212 uyobowe na Major Aron Ndayishimiye werekeje mu gice cya Uvira, naho umutwe wa 112 wo mu kigo cya gisilikare cya Cibitoke werekeza mu kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Congo. Amakuru atangazwa na radiyo Okapi ikorana n'imiryango ya ONU muri Congo yemeza ko ingabo z'Uburundi ziri mu bikorwa bya gisilikare mu misozi ya Uvira no mu karere ka Ngendo gahrereye ku bilometero 70 uvuye Uvira .

Ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda cyaye ihurizo rikomeye ku bihugu by'Afurika bizicumbikiye!

Burya imibanire y'ibihugu ntaho itaniye n'imibanire y'ingo zituranye. Iyo mu rugo rumwe hajemo ibibazo byo kutumvika hagati y'abarugize, ingo zituranye narwo nazo zigira ibibazo. Iyo umugabo n'umugore n'abana bagize ibibazo bituma batumvikana , amahane akavuka mu rugo, abana bahungira mu baturanyi. Icyo gihe ntabwo umubyeyi wa babana ashobora gukurikirana ba bana be mu ngo z'abaturanyi, ahubwo abaturanyi nibo bashaka nyirurugo bakamuhuza n'urubyaro rwe bakicara hasi bagakemura impaka bafitanye. Ntabwo ushobora kubwira abaturanyi ngo abana bawe baraguhemukiye ngo ntushaka ko bagaruka mu rugo rwawe, cyangwa se ngo umubyeyi w'abo bana agabe ibitero muri urwo rugo rwabacumbikiye! Iyo bigenze gutyo, umubyeyi w'abo bana ashinjwa icyaha cyo kuvogera urugo rw'abandi! Icyo cyaha nicyo bita kuvogera ubusugire bw'ikindi gihugu!

Hashize imyaka 25 Paul Kagame abohoje igihugu cy'u Rwanda binyuze mu muvu w'amaraso. Kuva Kagame yafata ubutegetsi kugeza uyu munsi, yagiye yica abanyarwanda batavuga rumwe nawe cyangwa se akabafunga, abacitse ku icumu bagahungira mu bihugu by'abaturanyi no mu mahanga ya kure.  Aho kugirango Kagame ahindure imitegekere y'igihugu no kunga umuryango nyarwanda washegeshwe n'intambara yashoje ku Rwanda; Paul Kagame yafashe gahunda yo gukurikirana impunzi zamuhunze akajya kuzicira mu mahanga bityo aba akoze icyaha cyo kuvogera ubusugire bw'ibindi bihugu! Kagame yagabye ibitero mu gihugu cya Congo yica impunzi z'abanyarwanda zari mu nkambi zo muri icyo gihugu ndetse n'abakongomani benshi bagera kuri miliyoni 6 nabo bagwa muri ibyo bitero kugeza na n'ubu bakaba bagipfa bishwe n'imitwe yitwaje intwaro yashinzwe na Kagame!

Igihugu cy'Uburundi na Tanzaniya byahise bigemurira Kagame impunzi z'abanyarwanda babihungiyemo ahanini bitewe n'akagambane leta z'ibyo bihugu zari zifitanye na Kagame cyangwa se gutinya ko Kagame yakwitwaza icyo kibazo kimpunzi agakurura umutekano mucye mu bihugu byabo nk'uko byagendekeye igihugu cya Congo. Igihugu cya Uganda cyagerageje guha abanyarwanda bacye  ubuhungiro cyane cyane abo mu bwoko bw'abatutsi ariko ntibyabyujije ko Paul Kagame gucengeza inkotanyi ze muri icyo gihugu kujya gushimuta impunzi z'abanyarwanda zamuhunze. Kagame yagabye ibitero ku mpunzi kugera ku bihugu biri kure nk'Afurika y'epfo ndetse n'i burayi (Ububiligi, Ubwongereza...).

Kwica impunzi zose zigashira byananiye Kagame, noneho yigira inama yo guha ruswa  abakozi b'umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR kugirango uce ubuhunzi kubanyarwanda bityo bitume impunzi zamuhunze zimwigemurira, ibyo ariko nabyo ntacyo byatanze kuko izo mpunzi zanze gutaha. Aho kugirango akemure ibibazo bitera ubuhunzi ku banyarwanda (demokarasi no guca akarengane), Paul Kagame yarushijeho gukaza umurego, ahubwo ubuhunzi bw'abanyarwanda abugira intwaro yo guhungabanya umutekano w'ibindi bihugu.

Ko Kagame akomeje gufunga umutwe ku kibazo cy'impunzi, ni iki kigomba gukorwa?

Kugirango ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda gikemuke, ni uko Leta ya Kagame igomba kwicarana n'izo mpunzi, umuryango mpuzamahanga ukaba umuhuza muri ibyo biganiro maze hagasuzumwa impamvu ituma izo mpunzi zidataha, ibisubizo bigatangwa abanyarwanda bagasubira mu gihugu cyabo. Bwana Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzaniya yatanze icyo gitekerezo, Kagame ahita amutera ubwoba ko azamwica! Ibyo byatumye n'abandi bakuru b'ibihugu bafite icyo gitekerezo bisubiraho.

Kagame asaba ibihugu byose birimo impunzi z'abanyarwanda kubafata zikababoha zikabagemura i Kigali, ibyo bihugu byaba bitabikoze bigaha uburenganzira Paul Kagame bwo kujya kwicira izo mpunzi mu bihugu byabo; niba ibyo byose binaniranye Kagame akaba afite uburenganzira bwo gushoza intambara kuri ibyo bihugu abishinja gushyigira abanzi be! Icyo nicyo gisubizo Paul Kagame atanga ku kibazo cy'impunzi! Uganda yo ikaba yarafashe icyemezo cyo kwirukana impunzi zahunze jenoside mu Rwanda naho izahunze ibibazo bya politiki ikaziha ubwenegihugu!

Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ugushyingo 2018, ibinyamakuru bya Kagame, byatangiye gusohora inyandiko zishoza intambara ku gihugu cy'Uburundi na Uganda! Leta ya Kagame ishinja leta ya Nkurunziza mu Burundi ko ifatanyije na FDLR bitewe n'uko igihugu cy'Uburundi kiyobowe n'umuperezida w'umuhutu bityo akaba akundanye n'abahutu b'abanyarwanda badakunga umututsi Kagame! Paul Kagame akaba ashinja igihugu cya Uganda gushyigikira impunzi z'abatutsi bibumbiye mu ishyaka rya RNC banga ubutegetsi bwa Kagame ndetse akaba yarabise ibyihebe! Leta ya Kagame ikaba ishinja leta ya Uganda kugirana ubushuti na leta y'Uburundi kandi ibyo bihugu byombi bikaba biri gushaka uburyo bihuza umutwe wa RNC na FDLR kugirango bigire imbaraga zo kugaba igitero cyo gukuraho leta ya Kagame mu Rwanda! Kugirango ibyo bihugu bitagera kuri uwo mugambi, Paul Kagame akaba yariyemeje kubitera mbere, akoresheje uburyo bw'intambara iziguye (guerre par procuration)!

Iki kibazo cy'impunzi z'abanyarwanda no gufunga umutwe kwa Kagame bikaba biremerereye cyane ibihugu byakiriye impunzi z'abanyarwanda kandi intambara iri kubera muri Kivu y'amajyepfo akaba aribwo buryo Kagame yabonye bwo gukuraho leta ya FDLR iri i Burundi ni iya RNC iri i Bugande! Nkuko ikinyamakuru "Le Croix "kibivuga, intambara iri kubera muri Kivu y'amajyepfo ishobora kugira ubukana burushije intambara yabaye muri Congo mu 1998 igahuza ibihugu 9. Iyi ntambara Kagame ashoje muri Congo ifite impamvu za politiki ni z'ubukungu (gusahura Congo), gukuraho ubutegetsi bw'Uburundi na Uganda;  uretseko intambara yo muri uyu mwaka itagaragaramo neza akaboko k'ibihugu bikomeye by'Uburayi n'Amerika, ahubwo ubona ishingiye ku bihugu byo mukarere k'ibiyaga bigari!

Amakuru menshi aturuka mu nzego zinyuranye z'ubuyobozi bw'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari yemeza ko ibihugu byinshi bihuriye ku cyifuzo cy'uko leta ya Kagame igomba kugirana ibiganiro n'impunzi z'abanyarwanda babihungiyemo, ibyo byaba bidashobotse, ibyo bihugu bigahuza umugambi wo gucyura izo mpunzi zigasubira mu gihugu cyazo, kugirango nabyo bishobore kugira ituze no gutegura imigambi y'amajyambere y'abanyagihugu babyo! Abantu benshi bemeza ko Kagame adashobora gushyikirana n'impunzi zitagize icyo zimutwaye, ariko aramutse abonye izo mpunzi hari igice k'igihugu zishoboye gufata yava ku izima kuko na Habyarimana yashyikiranye nawe ari uko yageze i Byumba! Umunyamategeko Kambanda mu kiganiro yagiranye na Murindahabi niwe wabivuze neza aho yagize ati" kugirango intambara itaba mu Rwanda, ni uko Kagame yakubitwa ni inkuba itagira amazi," naho kumutegeraho ibiganiro gusa nta ntambara ibaye kwaba ari uguca umugani ku manywa!

Kanda aha wumve uko Kambanda abisobanura.

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
None se mu banyarwanda barenze imiliyoni icumi,habuze koko n'abantu ijana bakwishira hamwe ngo bakore umutwe wa gisirikare ufate nibura Cyangugu ? Murashaka ibibhugu bibafasha kandi nta ntangiriro mufite? Nimuhaguruke muve iyo mwatse indaro i burayi n'ahandi mureke kunywa bikabije amabyeri n,abagore kuko ibyo ntabwo bishobora gutuma umugabo nya mugabo afata icyemezo co kurwanira igihugu cye. Gukomeza kuba mu bihugu by,abandi nta gaciro bifite kandi igihe kimwe bazabirukana kuko isi ireko yerekeza ahakomeye. Muzakwicuza impamvu mutabikoze hakiri igihe.
Répondre
M
Votre commentaire FPR NABAYIFANA KUKI MUKUNDA IKINYOMA MURAGIRANGO TUTAVUGA IBYO TWABONYE MUBESHANGO INKOTANYI ZIRAKOMEYE MBISUBIREMO NTABWOZIKOMEYE IBI TWARABYIBONEYE MUMYAKA 2(1996-1998) ABACENGEZI BAMAZE MURWANDA
Répondre
M
Ngo FDLR yatwaye abapolisi 26?! Ererere uretse n'abapolisi nta n'irondo ryo mu Rwanda ringana gutyo FDLR yatwara. Ibyo ni inzozi zawe zikubeshya. Hanyuma se iyo fdlr ubereye umufana ko imaze imyaka 24 irwana ikaba nta n'umudugudu wo mu Rwanda irigarurira, iyo niyo wizeye ko izagufasha kongera kwica abantu mu Rwanda ? Ntabwo wibuka se ko Inkotanyi z'amarere nyuma y'imyaka 2 gusa zitangiye urugamba rwo kubohora abanyarwanda zigaruriye Byumba hafi ya yose ? Ntabwo wibuka ko nta Nzirabwoba yari igikandagira ku Mulindi wa Byumba ? Ntiwibuka ko nyuma y'imyaka 4 gusa FPR Inkotanyi yari yamaze kubohora u Rwanda rwose ? None ngo wizeye ko FDLR isigayemo abasaza banogonotse ariyo izafata u Rwanda ?? ibyo ni nko kwifuza kujya mu ijuru udapfuye .
Répondre
M
Votre commentaire KUBIJANYE N,UMUTEKANO HANO MURWANDA ,ABATURAGE TUBIZI KURUSHA DAN MUNYUZA, NUKO UBUSHIZE(MURI 2O17) FDLR YATEYE SITATION YA POLISI IKABUMBA YATWAYE(FDLR) ABAPOLISI 26 BAZIMA HAPFA BA 3(ABO POLISI YEMEYE KO YABATAKAJE MWIYO MIRWANO) ITWIKA NIVATIRI YA POLISI YARI AHO,BASAHURA BANKI YA SACCO YARI AHO UKO NIKO KURINDWA KUMUTEKANO ATUBWIRA
Répondre
K
Intore iyo zibuze icyo zivuga ziratukana nkuko intore izirusha intambwe (Kagame) ibizitoza kandi ikaba ibifitemo impamyabushobozi y'ikirenga. Noneho zimwe ziri gushaka kuvuga igifaransa mu nteruro imwe ugasangamo amakosa atari hasi ya 5. Mwakwivugiye ururimi rwanyu!!!
Répondre
I
Ibinyarwanda byuzuye amerika na Buraya mugende guheha amabyi yabazaungu mwakererewe mwa mabyi mwe. Bamwe murimwe mwaraye muheha amabyi yabazungu bubakeraho. Musubire kuyakotora muyakotoze intoki zanyu niminwa yanyu mwa mabyi mwe. Uhuuuuu!!!!!! Mutantera umwaku nabatanze.
Répondre
U
http://www.therwandan.com/south-africa-challenged-kagame-to-negotiate-with-his-exiled-political-opponents/
Répondre
K
RWABUJINDIRI ageze AHANTU NAWE UBWE ASA NAHO ATAZI. Ubundi inkumi ishira isoni Uyitegera hejuru.

Polo ubu ageze ahantu hasa no KUGASONGERO kinzu. Kuburyo BYAMUCANZE yibaza Niba AZASIMBUKA cg azururuka bisanzwe cg se AGAHAMAYO TUKAGUMYA KWEREKANA ISONI Z UBWAMBURE BWE (Ibyaha bye).

1. AMAVUGURURA ya AU: Ibi ni igipindi ARASHAKA GYSIGA LEGACY ariko btibishoboka kubera UBUNYAGITUGU BWE. Ibihugu nka TNZ, SA, ALIGERIYA NAYIJERIYA nibindi NTIBUMVA IBYO UYUMUSHUMBA ababunzamo. Baramureba bati hasigaye 1 month ukava munzira. Za Conventiin Centre zigiye gukingwa????????????

2. HOME AND AWAY: Polo Arakotswa IGITUTU ngo afungure inzira ya Politiki NIYANGA ZIMUNONE.

Mbibutse ko ibi atari ubwambere abisabwa ariko Yabwiye KIKWETE ko azamwica.

Ariko noneho si KIKWETE ni SA inimusaba. Ese MWENE RUTAGAMBWA arabyemeraaaa cg? Reka tureba

http://www.therwandan.com/south-africa-challenged-kagame-to-negotiate-with-his-exiled-political-opponents/
Répondre
Y
Bavuga ibigoramye mukazana inzanwa z'imihoro . Ko mbona ubabaye kuruta abatutswe bite byawe ? Uti ntibafasha ? Uwo baharangiye muli discours y'igihugu ngo nta maf. yo guterura ibikarito u Rwanda rukeneye ! Najye ndabishyigikiye ; abayafite bayahe P5 ; abakagome bayende Ulaya kulya amagugu basoromye mu mivu y'amaraso y'abanyarwanda bahishe za Panama ; kandi nawe muvugizi wabo uzabakulikire kubaheha amabyi wenda ayabo ntanuka kuko yuzuyemo amaraso yabahutu nabatutsi nabatwa bishwe kugirango mwuzuze iyo midigi yanyu.
Répondre
N
Ishime gacye mbere yo kunenga . Abayaheha bamwe banze gushinyagulirwa ( gutaburura impanga zababyeyi bawe ; kuzoza no kuzanika ku meza muli new business by Kagome ) Bahembwaga angahe ? Mu ba jeunes bagiye gushilira mu ntambara za Kagome n'umugore we ; hali umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo uzapfiramo ? Ahubwo ufite ubushobozi bwo kujya kuyaheha agende ayohereze muli P5 banyuke ka gapfunya Mugwindili ! Naho ba barozi yohereza kuroga abo bireba bazabashake babubarishe ; nta gihugu kizima cyakwemera ko amarorerwa y'ubwicanyi bwa Kagome akorerwa iwabo ; Sarko .yapfukamiye umurozi wi Kigali amutera umwaku ; ejo uzirebera uwo yateye Makoro umunsi amusoma bwa bunono !
Répondre

Gutukana ni ubugwari!!
Reka twemere ko haba hariho nabaheha ayo mabyi uvuga da!! Kyokora nkurikije uko bikubabaza ndabonako wahoze nawe uyaheha bikaba byarakubabaje utakifuza ko hagira abandi bayaheha!!! Nonese niba nawe uri mubabasunikiye inyuma babura uko bagira bakagya guheha abazungu ubu waba wicuza ko wateje ikibazo mubo ubeshya ko wari ufutiye impuhwe? Ntibyanagutangaza ariko umuntu usukura hano toilet ko yaba ahembwa umushahara ukubye uwawe inshuro 10 nubwo uba wivuye inyuma muri iyo mirimo mushinzwe harimo nuwo gukwiza utuzi no guservinga agakoko!!
Ubu ikyo ukwiye gukora ni ukugya usengera ingorwa kuko wowe uri muri paradise ukaba waragashize nka Gashamura kandi akaba nta nuwawe ushobora kuzigera aheha amabyi kyangwa ngo aterure ibikarito bibaho!! Rwose Imana yaraguhaye ahasigaye ugye ushimimana nka wa mukire wo muri Biblia wavugaga ati" mutima wangye nezerwa kuko byose urabifite , rya unezerwe..."
Répondre
A
Abanyarwanda bose bari muri Amerika ni abaheshyi bamabyi yabazungu abandi boza intumbi zapfuye, intumbi zabantu bapfiriye muri Prison no muri Hospital zozwa nimpunzi zabanyarwanda zahungiye muri amerika niko kazi kabo, niko kazi abazungu babazaniye ko guheha amabyi yabo no koza intumbi zapfuye. Abaheshyi bamabyi harimo nabo bose bigize impunzi kandi ari FPR ya 2 ikorera inyuma y'urwanda beshi muri bo baterura amakarito no kuyapakira amakamyo.
Uvuze ko nyiri urugo yapfuye ntabwo aba ariwe umwishe.
Ntimukihindure abo mutaribo mwabacakara mwe babanyarwanda muri mu bihugu byabazungu.
Muhehe cyane ayo mabyi yabazaungu nibyo bibakwiye, mujye muyahehesha niminwa yanyu kuko intoki zanyu zo zimaze guhaga ayo mabyi yabazungu.
Répondre

Nkawe usebanya ngo Theogene aheha amabyi waba warigeze uburere!! Urabona koko ibyo uvuga bitagutesha agaciro!! Ngirango ahari wowe igihe Imana yari itaragusekera ngo uzungure ibyingorwa womonganishije waba ariko kazi wakoraga cg nubu ugya ugakora!! Veritas igye isiba poison yabarwayi bo mu mitwe hano!! Rudasingwa mumuhora ko avuga ukuri akanga akarengane? Akabaye icwende ntikoga ariko intorahamwe zo zarakabije ikinshimisha ni kimwe!! Ni uko uwiha guheka impyisi wese arangiza imutapfunnye!! Umugabo yahetse impyisi ahuye nabantu bati shyira hasi wogacwa we impyisi irakurya!! Ati " koko uraryana ko bambwiye ngo nkushyire hasi ra?" Impyisi iti" hogyi tugende ntukishinge abantu! Nariye nde?" Baragenda bageze imbere abandi bantu bavuza akaruru bati shyira hasi impyisi wakigabo we!" Impyisi iti " kyo hoshi tugende ayo ni amateranya!"
Bageze imbere mu gashyamba iba imushinze amenyo kubikanu.Ati: worooroorooo! Ntiwambwiye ko utaryana?
Impyisi iti" uragye utinya ikyo abantu benshi bavuga!!"
Nuko iramutapfuna birarangira sigye wahera!!

None se sha nkawe uba utukana hano nubuswa bwinshi waba uruta abo bagabo bose wirirwa usebya hano! Nkawe wumva wazigera uba ambasador muri UN?
Kyokora kukubwira ni uguta igihe!! Ikindi kuvuga ngo batahe iwabo ibyo ni zero kuko ntawe urusha gutekereza gusa ubwo amafuni yawe yarashonje!izo mpuhwe zanyu ni nkizabihehe! Iririre uririre nurubyaro rwawe!!
Répondre
M
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru veritasi aremeza ko interahamwe ikunda kwiyita Hutu Power amazina yayo bwite ari Kimonyo mwene Sembwa na Nyirahuku.
Répondre
N
Ntabwo bitangaje kubona veritasinfo yihandagaza igatangaza amakuru y'impuha ku Rwanda. gutangaza ibinyoma nicyo kigaragaza ibinyamakuru bidafite aho bishingiye. Intambara irimo ibera muri Congo (Uvira) ihanganishije ingabo za Nkurunziza zigizwe n'imbonerakure zivanze n'interahamwe Nkurunziza yakodesheje. Izo ngabo za Nkurunziza zihanganye n'abarundi bibumbiye mu mutwe wa Red Tabara basanga nkurunziza yarigize Président w'u Burundi ku ngufu amaze kumena amaraso y 'abarundi batagira ingano batari bamushyigikiye. Igisekeje ariko ni ukuntu veritasinfo irimo ivanga ibibazo by 'abarundi n'ikibazo cy'impunzi nkeya z'abanyarwanda zitarataha iwabo kuko inyinshi zamaze gutaha. Umuntu ahita yibaza niba veritasinfo ari ikinyamakuru cy'abanyarwanda cyangwa niba ari ikinyamakuru cya Nkurunziza kuko ubona cyarashikoye mu gushyigikira amafuti ya Nkurunziza yose. Ntitwigeze tubona veritasinfo yamagana Nkurunziza igihe yoherezaga agatsiko k'abagizi ba nabi muri Nyaruguru (Nyabimata) kujya gusahura ibiryo gashyira imbonerakure ahubwo veritasinfo yarabishyigiye. Abaturage bo muri Nyaruguru bakomeje gushimira ingabo z'u Rwanda RDF zahise zitabara abaturage zikamenesha izo nyemeramabi za Nkurunziza. Kugeza ubu zikaba zitarongera gusunutsa amazuru muri Nyaruguru. Banyarwanda mujye mwitondera ibinyanyamakuru nk'ibi by'abacanshuro bigamije guharabika abayobozi b'u Rwanda kubera iterambere bamaze kugeza mu Rwanda ku buryo isi yose isigaye ibafitiye icyizere. Ikimenyimenyi ni uko ubu Président Paul Kagame ariwe uyoboye Afrika yose, naho bwana Donald Kaberuka akaba ariwe uheruka kuyobora Banque ya Afrika, Madame Louise Mushikiwabo akaba ayoboye OIF. Ese Nkurunziza ayoboye iki uretse Imbonerakure ? U Rwanda ruramutse ruteye u Burundi mu minsi 2 Bujumbura yaba iri mu maboko y'ingabo z'u Rwanda na Nkurunziza arabizi ni uko atinya kubyemera.
Répondre
K
Erega Ntwari aba bantu ntibajya bumva ukuri, duhora tubabwira ariko ntibumva baracyiringiye ko icengezamatwara ryabo ry 'amacakubiri mu Rwanda ariryo rizabavana mu bibazo byabajanjaguye.. Umuririrmbyi yabivuze neza ngo tout changent tout changent tout évoluent seul les imbéciles ne changent pas.
N
Ntabwo bitangaje kubona veritasinfo yihandagaza igatangaza amakuru y'impuha ku Rwanda. gutangaza ibinyoma nicyo kigaragaza ibinyamakuru bidafite aho bishingiye. Intambara irimo ibera muri Congo (Uvira) ihanganishije ingabo za Nkurunziza zigizwe n'imbonerakure zivanze n'interahamwe Nkurunziza yakodesheje. Izo ngabo za Nkurunziza zihanganye n'abarundi bibumbiye mu mutwe wa Red Tabara basanga nkurunziza yarigize Président w'u Burundi ku ngufu amaze kumena amaraso y 'abarundi batagira ingano batari bamushyigikiye. Igisekeje ariko ni ukuntu veritasinfo irimo ivanga ibibazo by 'abarundi n'ikibazo cy'impunzi nkeya z'abanyarwanda zitarataha iwabo kuko inyinshi zamaze gutaha. Umuntu ahita yibaza niba veritasinfo ari ikinyamakuru cy'abanyarwanda cyangwa niba ari ikinyamakuru cya Nkurunziza kuko ubona cyarashikoye mu gushyigikira amafuti ya Nkurunziza yose. Ntitwigeze tubona veritasinfo yamagana Nkurunziza igihe yoherezaga agatsiko k'abagizi ba nabi muri Nyaruguru (Nyabimata) kujya gusahura ibiryo gashyira imbonerakure ahubwo veritasinfo yarabishyigiye. Abaturage bo muri Nyaruguru bakomeje gushimira ingabo z'u Rwanda RDF zahise zitabara abaturage zikamenesha izo nyemeramabi za Nkurunziza. Kugeza ubu zikaba zitarongera gusunutsa amazuru muri Nyaruguru. Banyarwanda mujye mwitondera ibinyanyamakuru nk'ibi by'abacanshuro bigamije guharabika abayobozi b'u Rwanda kubera iterambere bamaze kugeza mu Rwanda ku buryo isi yose isigaye ibafitiye icyizere. Ikimenyimenyi ni uko ubu Président Paul Kagame ariwe uyoboye Afrika yose, naho bwana Donald Kaberuka akaba ariwe uheruka kuyobora Banque ya Afrika, Madame Louise Mushikiwabo akaba ayoboye OIF. Ese Nkurunziza ayoboye iki uretse Imbonerakure ? U Rwanda ruramutse ruteye u Burundi mu minsi 2 Bujumbura yaba iri mu maboko y'ingabo z'u Rwanda na Nkurunziza arabizi ni uko atinya kubyemera.
Répondre
B
Theogene Rudasingwa abeshejweho no guheha amabyi y'abazungu.
Inshuro nyinshi, aheha ayo mabyi akoresheje ururimi.
Répondre

Wowe wiyita "Hutu de Byumba", ntukite abantu ibicucu.
Inyandiko zawe zirasomwa kandi zigasesengurwa.
Mbese waziyise NDAHIRO cg NDUHUNGIREHE bikarangira!
Aho gukomeza kuyobya amarari. Ya mayeri 1000 tumaze kuvumburamo 999, hasigaye 1.

Puuu!
Répondre
U
Ndihano mu;i UGANDA mu nkambi. Ndi impunzi y'umuhutu ikomoka BYUMBA. Icyo twabonye nuko kuva aho UGANDA yavuze ko impunzi zigomba kuzaca muri immigration, twatangiye kubona abatutsi/inynezi.abanyamulenge bose bataha bajya mu RWANDA. Agace mperereyemo,ejo hatashye abarenga 123!! Ni ukuvuga ko tumaze imyaka n'imyaka twibanira n'abicanyi ba KIGALI.? M7 yabashoboye ntabwo azongera kubona abo bicanyi bidegembywa mu UGANDA
Répondre
H
OYEEEE! M7 niyice izo nyenzi dore niwe wazoroye
U
Ndihano mu;i UGANDA mu nkambi. Ndi impunzi y'umuhutu ikomoka BYUMBA. Icyo twabonye nuko kuva aho UGANDA yavuze ko impunzi zigomba kuzaca muri immigration, twatangiye kubona abatutsi/inynezi.abanyamulenge bose bataha bajya mu RWANDA. Agace mperereyemo,ejo hatashye abarenga 123!! Ni ukuvuga ko tumaze imyaka n'imyaka twibanira n'abicanyi ba KIGALI.? M7 yabashoboye ntabwo azongera kubona abo bicanyi bidegembywa mu UGANDA
Répondre
U
Ndihano mu;i UGANDA mu nkambi. Ndi impunzi y'umuhutu ikomoka BYUMBA. Icyo twabonye nuko kuva aho UGANDA yavuze ko impunzi zigomba kuzaca muri immigration, twatangiye kubona abatutsi/inynezi.abanyamulenge bose bataha bajya mu RWANDA. Agace mperereyemo,ejo hatashye abarenga 123!! Ni ukuvuga ko tumaze imyaka n'imyaka twibanira n'abicanyi ba KIGALI.? M7 yabashoboye ntabwo azongera kubona abo bicanyi bidegembywa mu UGANDA
Répondre
U
Ndihano mu;i UGANDA mu nkambi. Ndi impunzi y'umuhutu ikomoka BYUMBA. Icyo twabonye nuko kuva aho UGANDA yavuze ko impunzi zigomba kuzaca muri immigration, twatangiye kubona abatutsi/inynezi.abanyamulenge bose bataha bajya mu RWANDA. Agace mperereyemo,ejo hatashye abarenga 123!! Ni ukuvuga ko tumaze imyaka n'imyaka twibanira n'abicanyi ba KIGALI.? M7 yabashoboye ntabwo azongera kubona abo bicanyi bidegembywa mu UGANDA
Répondre
U
Ndihano mu;i UGANDA mu nkambi. Ndi impunzi y'umuhutu ikomoka BYUMBA. Icyo twabonye nuko kuva aho UGANDA yavuze ko impunzi zigomba kuzaca muri immigration, twatangiye kubona abatutsi/inynezi.abanyamulenge bose bataha bajya mu RWANDA. Agace mperereyemo,ejo hatashye abarenga 123!! Ni ukuvuga ko tumaze imyaka n'imyaka twibanira n'abicanyi ba KIGALI.? M7 yabashoboye ntabwo azongera kubona abo bicanyi bidegembywa mu UGANDA
Répondre
S
Abahezanguni babangamiye amahoro n'umudendezo by'abanyarwanda.
Répondre
E
Ahaaa

http://www.therwandan.com/fr/discrimination-ethnique-contre-la-communaute-hutu
Répondre
O
A) Urutonde rw'abanyarwanda b'abagambanyi:

1) Kayumba Nyamwasa
2) Theogene Rudasingwa
3) Twagiramungu Faustin
4) Serge Ndayizeye
5) Jean Claude Mulindahabi

B) Urutonde rw'ibinyamakuru by'abagambanyi:
1) Radiyo Itahuka
2) Radiyo Urumuri.

Abo bantu b'abagambanyi n'ibinyamakuru byabo, icyo bagamije ni ukurangaza abanyarwanda, babihishamo, babeshya ko hari icyo bakora kandi mu by'ukuri, bakora ubusa.
Abo bantu barangwa no kutavugisha ukuri cyangwa kwirengagiza ukuri ku mateka y'u Rwanda.
Répondre
O
En fait, birabe ibyuya ntibibe amaraso.Ni abacu bagiye kongera kuhatikirira.Gusa Imana idukize iyi Sekibi iyogoje ibiyaga bigari.Dani ni byo yacagamo amarenga. Ariko aka gatsiko k'abatutsi kumva kadahemukira abatutsi muri rusange?Ubu Kagame yumva yamaraho les bantous muri Afrika y ibiyaga bigari koko?Sha nzaba ndora pe!
Répondre
L
Ibaruwa ifunguye yandikiwe maj. gen. Patrick Nyamvumba

Nyakubahwa chef d’Etat Major w’ingabo za Kagame,

Salute afande!

Ko njya numva ngo warize uraminuza iyo za Makerere, ukaba umaze imyaka myinshi mu gisilikare cya Kagame, ukaba ukurikira ibibera mu rwanda, ntabwo ubona kweli afande ko igihugu kiri kugera ikirenge mu cya Dinausores bya bisimba byazimiye ku isi? Afande ko shobuja ahora mu kirere nka sakababaka agura amadege akiyongeza andi rubanda yicwa na nzaramba n’amavunja is that fair? Nonese watabaye igihugu? Miliyoni 12 z’abanyarwanda kweli zirutwe n’umuntu umwe? Mu bushobozi n’ubushishozi byawe rwose irukana iriya dayimoni mu rugwiro nta n’isasu ukoresheje. Amateka azandika izina ryawe ku rukuta rw’intwari zakitangiye.
Mu gihe ntegereje igisubizo cyawe kiza afande mbaye ngushimiye kandi nkwifurije kugira noheli nziza n’umwaka mushya muhire2019.
Salute afande tena naomba kuendelea!
Répondre

Ibyo uvuga nibyo 100%. Gen. Nyamvumba niwe uri mu mwanya mwiza wo gutabara igihugu cyitwa Rwanda. Nabikore yirukane Pilato muri Village Urugwiro amusimbuze Ingabire Victoire, cg Rukokoma cg Diane Rwigara, cg Deo Mushaidi hanyuma aba mvuze bashyireho leta yo kuvugana n’imitwe YOSE ya politiki ikorera mu Rwanda no hanze yarwo mu rwego rwo gucyura buri munyarwanda wese, kuzana ubumwe n’ubwiyunge bya nyabyo, kugaruza imitungo y’uRwanda yose isahurwa n’amasiha rusahuzi y’agatsiko FPR.