Rwanda: Ingaruka z'ibitutsi by'umwuzukuru wa Ngurube kuri Madame Michaëlle Jean uyobora OIF!
Kuwa gatatu taliki ya 7 Ugushyingo 2018, ubushinjacyaha bwa Kagame bwasabiye Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara igifungo cy'imyaka 22, kubera ko Diane Rwigara yagaragaje imikono y'abantu bapfuye mu gihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu naho Adeline Rwigara akaba yaravugiye kuri telefone mu gihe yaganiraga n'umuvandimwe we uri hanze y'igihugu, akamubwira agahinda afite atewe n'urupfu rw'umugabo we Assinapol Rwigara wishwe n'abagogwe b'inkotanyi; ibyo bikaba byariswe icyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi bwa Kagame!
Mu kwiregura, Adeline Rwigara yavuze ku buryo burambuye uburyo umugabo we yagambaniwe n'umututsi w'umugogwe akoresheje telefoni akamuhamagara ngo aze babonane, nyuma Adeline akagezwaho ubutumwa bwo kuza gufata umurambo w'umugabo we, yagera aho bavuga ko bamugongeye agasanga ari muzima ariko abatutsi barimo abagogwe, abavuye i Burundi ndetse n'abacikacumu bari mu ngabo zirinda Kagame bakamutangira ntashobore kwegera umugabo we! Adeline asobanura ko yabonye abatutsi bavuye ibugande n'abagogwe bari kuzingazingira umugabo we mu masashi ari muzima, bakanga kumushyira mu modoka y'ubutabazi bakamujyana ku bitaro; nyuma bakavuga ko yavuyemo umwuka (reba hasi y'iyi nyandiko ubuhamya bwa Adeline Rwigara mu rukiko)! Adeline Rwigara yatsindagiye ko atagizwe umupfakazi n'ubutegetsi bwa Kayibanda cyangwa ubwa Habyarimana, ahubwo ko yagizwe umupfakazi n'ubutegetsi bwa FPR inkonyi bugizwe n'abatutsi bene wabo yafashishe kugirango babohoze igihugu cy'u Rwanda!
Diane Rwigara nawe yarireguye, avugako ibyo ashinjwa byase ari ibihimbano, akaba yemeza ko ari ibyaha yahimbiwe kugirango agirirwe nabi bitewe n'uko yashatse kuba umukuru w'igihugu agasimbura Kagame. Diane Rwigara yavuze ko atigeze ajya mu irimbi rya Rusororo gusinyisha abazimu kuko ibyo bidashoboka kandi akaba yari afite umubare uhagije ndetse unarenga ku ugenwe w'abantu bamusinyiye. Diane Rwigara yavuze ko itungo ry'ihene mu Rwanda rirusha umunyarwanda agaciro kuko iyo ihene yabuze hakorwa ibishoboka byose igashakishwa kandi ikaboneka ariko mu Rwanda abantu bakaba bicwa abandi bakanyerezwa ku bwinshi ariko ubutegetsi ntibugire icyo bukora kugira ngo abo bantu baboneke.
Ingaruka z'uru rubanza!
Uru rubanza rw'umuryango wa Rwigara rukurikiranwa n'abantu benshi :baba abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga, ubu rero byarushijeho kuba akarusho bitewe nuko leta ya Paul Kagame ikunda kwishyira imbere nk'akaguru kambaye ubusa, ubu Kagame ayobora umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA naho Mushikiwabo akaba yarahawe umwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga igifaransa OIF (francophonie). Kuba u Rwanda rurwanira kujya mu myanya ikomeye niko birushaho gukurura amatsiko y'abantu benshi yo kumenya uko ruyobowe!
Madame Michaëlle Jean uyobora umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa OIF kugeza muri Mutarama 2019, yatanze ubutumwa kuri ruriya rubanza rw'umuryango wa Rwigara, akaba yarakanguriye amahanga kurukurikiranira hafi. Mu kumusubiza, umwuzukuru wa Ngurube, Bwana Olivier Nduhungirehe yashize isoni maze asubiza mu mvugo nyandagazi imeze nk'iy'abashumba, abwira Madame Michaëlle Jean ko yishwe n'ipfunwe ry'uko yatsinzwe na Mushikiwabo mu matora yo kuyobora umuryango wa OIF. Twakwibutsa Nduhungirehe ko ntamatora Mushikiwabo yagiyemo, ahubwo habaye ubwumvikane bw'abakuru b'ibihugu kugirango Mushikiwabo ahabwe uwo mwanya w'ubunyamabanga bwa OIF.
Umwuzukuru wa Ngurube akimara kwandika ibyo bitutsi bye kuri twitter, ubuyobozi bw'umuryango w'abanyamakuru bo mu bihugu bivuga ururimi rw'igifaransa bwahise bufata icyemezo cyo gusubika inama y'abanyamakuru b'uwo muryango yari iteganyijwe kubera i Kigari kuva ku italiki ya 22 kugera kuya 24 Ugushyingo 2018. Iyo nama yagombaga kwitabirwa n'abanyamakuru barenga ibihumbi 2 bakaba bari kungurana ibitekerezo ku mwuga w'itangazamakuru mu by'ubuzima. Igihombo cyo kwakira abanyamakuru ibihumbi 2 ni kinini cyane urebye amafaranga amahoteli yo mu Rwanda yagombaga kwinjiza muri iyo minsi!
Ibyo bitutsi by'umwuzukuru wa Ngurube byageze no mu buyobozi bukuru bw'igihugu cy'Ubufaransa, bihurirana n'uko Kagame yari yatumiwe na perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron mu birori byo kwizihiza imyaka 100 hashyizwe umukono ku masezerano yo kurangiza intambara ya mbere y'isi yose. Kagame yasabye umwuzukuru wa Ngurube gusiba ibitutsi yanditse kuri twitter ariko ntacyo byatanze kuko "akarenze impinga karushya ihamagara"! Ibyo bitutsi byatumye Kagame abura abantu bamwakira ku kibuga k'indege i Paris kuwa gatandatu taliki ya 10/11/2018; mu birori byo ku cyumweru taliki ya 11/11/2018, Paul Kagame ntiyashoboye gukoza ikirenge kuri "Arc de Triomphe" hari hateraniye abakuru b'ibihugu barenga 70 kuko nta mwanya yari ahafite.
Itangazamakuru ry'ubufaransa ryihutiye kubaza Paul Kagame kugira icyo avuga ku rubanza rw'umuryango wa Rwigara, maze yikoma Madame Michaëlle Jean, atinyuka kuvuga ko ubucamanza bw'u Rwanda bwigenga kandi ko ntaho ikibazo cy'urwo rubanza gihuriye n'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa! Aha twakwibutsa Kagame ko ibihugu by'umuryango wa OIF bifite indangagaciro zibiranga zirimo : ubutabera, demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwa muntu; ntabwo rero u Rwanda ruyoboye uwo muryango rwakwirengagiza izo ndangagaciro ngo usange umuntu arushwa agaciro n'ihene!
Paul Kagame agomba guhabwa akato ku isi yose!
Ubwicanyi bwa Kagame, akarengane akorera abanyarwanda ntabwo bigomba gucecekwa! Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi washyizeho itegeko ry'uko mu mwaka w'2019 rivuga ko nta nyamaswa cyangwa amatungo azongera kororerwa mu biraro, ko gufungirana amatungo ari ukuyabuza uburenganzira bwayo, nyamara Kagame birirwa bogeza yagize umwuga ibikorwa byo gufungira abanyarwanda mu nzu z'imbohe abahoye ubusa! Mu gihugu cy'Ubufaransa, amabagiro menshi ari gufungwa ndetse n'abantu bubatse ayo mabagiro bakaba bari kugezwa imbere y'ubutabera kubera ko bashinjwa kwicwa amatungo bayababaje; nyamara Kagame bagize inshuti zabo yirirwa aniga abantu akabagaburira ingona ntibagire icyo bavuga!
Ndakangurira amashyirahamwe y'abanyarwanda adaharanira inyungu kwegera abanyamategeko bakegeranya ibyaha byinshi Kagame akora bakamushyikiriza inkiko z'ibihugu by'i Burayi. Niba ibyo binaniranye, ayo mashyirahamwe niyegere amashyirahamwe y'abafaransa aburanira ariya matungo yicwa urubuzo abafashe kurega Kagame kuko nawe yica abirabura urubozo kandi ari ibiremwa muntu, niba abo bazungu bariyemeje kurengera inyamaswa ntibakwanga kurengera umwirabura! Ntabwo kandi Kagame ariwe ugomba kuregwa gusa ahubwo hagomba no kuregwa ibyitso by'abakuru b'ibihugu by'iburayi n'abakuru b'amasosiyete afatanya nawe gusahura umutungo w'Afurika maze akanamukingira ikibaba muri ubwo bugome bwe!
Imyigaragambyo ntacyo yahindura kuri iyi myitwarire y'ibyitso by'abazungu ariko ubutabera ibyo byitso burabutinya , nubwo hazamo ibibazo byo gutinza ibintu no kurigisa amadosiye, ariko kugeza ubu abategetsi b'ibihugu by'uburayi batinya ubutabera bw'ibihugu byabo!
Imana yonyine niyo izakiza abanyarwanda ubutegetsi bwa ruvumwa bw'inkotanyi Kagame.
Veritasinfo