RDC: Ese Tshisekedi na Kamerhe barava muri politiki nk'uko babyiyemeje i Genève?
"Fondation (umuryango) Koffi Annan" yakoze akazi ko kuba umuhuza mu biganiro byahuje abanyepolitiki 7 b'amashyaka akomeye muri Congo atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kabila; ibyo biganiro bikaba byarabereye i Genève mu gihugu cy'Ubusuwisi. "Fondation Koffi Annan" ikaba imaze gushyira ahagaragara " inyandiko y'amasezerano" buri munyepolitiki wese wari muri iyo nama yashyizeho umukono. Ayo masezerano asobanura neza ko umunyepolitiki wese wari muri iyo nama yiyemeje gukurikiza imyanzuro izayifatirwamo, haramuka hagize uyirengaho agahita asezera muri politiki ya Congo! Kimwe mu byemezo bikomeye iyo nama yagezeho akaba ari uko yemeje ko "Bwana Martin Fayulu" ariwe mukandida umwe rukumbi uhagararariye ayo mashyaka yose yari ahagarariwe muri ibyo biganiro!
Nyuma y'amasaha macye cyane, abanyepolitiki bari muri ibyo biganiro bamaze kwemeza ko Martin Fayulu ariwe utowe nk'umukandida umwe rukumbi uhagarariye ayo mashyaka yose, Bwana Félix Tshisekedi umuyobozi w'ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) na Vital Kamerhe uyobora ishyaka rya UNC (Union pour la Nation Congolaise); batangaje ko bikuye mu maserano yavuye mu biganiro by'i Genève. Iyo akaba ariyo mpamvu, uyu munsi taliki ya 13/11/2018, "Fondation Koffi Annan" yiyemeje gushyira ahagaragara inyandiko ziriho umukono w'aba banyepolitiki bombi zigaragaza ko nibaramuka bikuye muri ayo masezerano bazahita basezera muri politiki ya Congo.

Mugushyira ahagaraga izo nyandiko ziriho inshingano buri wese yiyemeje, Fondation Koffi Annan yagize iti:" mu nyungu zo gukorera mu mucyo, kandi tumaze kubimenyesha banyirubwite, dutangaje amasezerano buri munyepolitiki waje mu biganiro i Genève yiyemeje kubahiriza". Bimwe mu byemezo twatangaje abo banyepolitiki biyemeje kubahiriza ni ibi bikurikira:
-Amabaruwa 7 ariho umukono wa buri wese y'uko yiyemeje kubahiza ibizemezwa mu biganiro.
-Gushyira umukono ku nyandiko yemeza izina ry'uwatorewe kuba umukandida umwe rukumbi bose bahuriyeho. Ku buryo bw' umwihariko Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bashyize umukono ku nyandiko ishimangira ukuri kwabo, biyemeza uzubahiriza kuburyo ndakuka ibyemezo byose biri mu myanzuro yavuye muri ibyo biganiro byiswe "Lamuka" mu rurimi rw'ilingara aribyo bisobanura "gukanguka". Tshisekedi na Kamerhe bashyize umukono ku nyandiko igira iti : "Niba ntubahirije ibyanzuro y'iyi nama, nzahita mpagarika ibikorwa byo gukora politiki"!
Ese Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe baziyemeza kuba abagabo basezere muri politiki ko biyemeje kwikura mu masezerano y'i Genève? Ayo mabaruwa ya Tshisekedi na Vital Kamerhe murayabona hasi aha: