Rwanda: Ibaruwa ifunguye yandikiwe Bwana Faustin Twagiramungu
Maputo kuwa 24/10/2018
Nyakubahwa Faustin Twagiramungu ndabasuhuje, gira amahoro.
Maze igihe kinini nkurikira ubutumwa bwanyu Ku banyarwanda Bose,no Ku banyapolitiki nyarwanda ndetse n'abakurikira politiki nyarwanda.
Maze kumva,kugenzura no gusesengura ibitekerezo byanyu byiza bikubiye mu butumwa mugenera abanyarwanda cyane cyane abakiri bato batabonye byinshi mu mateka y'u Rwanda,nshimishijwe no kubandikira iyi baruwa no kubamenyesha ko mbahaye icyubahiro kibakwiriye. Umuremyi w'ijuru n'isi abakomereze mu maboko ye.
Nagiye numva kandi ngasesengura abanyapolitiki n'abihaye Imana,ibyo bavuga Ku bijyanye no kunga no kubanisha abanyarwanda,ariko nari narabuze n'umwe wavuga ukuri yeruye kandi ashize amanga,ataruma ahuha,ataryarya kandi nta mbereka, afitiye umunyarwanda akayihayiho ndamubura. None uyu munsi wa none Nyakubahwa,nshimiye Imana cyane kuba numvise igisubizo cy'ikifuzo cyanjye kivuye mu kanwa kawe.
Genocide iba nari mfite imyaka 20 iburaho ukwezi kumwe. Nahoraga nibaza ahantu hazaturuka umuntu uzabanisha abanyarwanda, atitaye Ku nyungu ze cyangwa ubwoko bwe,ndahabura, ibyo bikanshengura umutima kuko nabonaga ababigerageza (benshi) barushaho guhembera no gutsimbataza urwango mu bana b'u Rwanda,rushobora(niba ntagikozwe) kuzamaraho abanyarwanda,igihugu kigasigara ari umwirare; abandi bo bagahitamo kuruca bakarumira kubw'impamvu zabo bwite.
Natangiye kubamenya ubwo amashyaka menshi yadukaga. Icyo gihe nibwo babahaye akazina k'akabyiniriro ka RUKOKOMA. Iyo nitegereje uyu munsi nyakubahwa,nsanga ikibazo cy'imibanire y'abanyarwanda kizakemurwa n'inama ya RUKOKOMA, izaba igizwe n'abahanga b'inyangamugayo bakunda u Rwanda, kuri buri cyiciro cy'abanyarwanda, maze bakaganira ibyatuma umunyarwanda aba mu gihugu cye yishimye; bagashyirahamwe bakandika amateka yacu uko ari yaba meza n'amabi badaciye ruhande kandi batayagoretse,kandi bagasubizaho indangagaciro z'umunyarwanda na kirazira,kugirango tugire umunyarwanda utandukanye mu mico n'imyifatire n'umunyamahanga nk'uko byahoze mbere.
Mbasabye kandi nkomeje,ko mwashyira mu nyandiko (igitabo) ibyo mubitse mu mutwe n'ahandi kugirango umunsi muzaba mutagihari,tutazicuza mubijyanye aka ruganzu.
Mbasabye nyakubahwa kumbabarira aho naba mvuze nabi ntabigambiriye. Nifuza kuba mu gihugu mwayobora kuko nibwira ko cyaba nka ya paradiso batwigisha.
Mugire amahoro,ubuzima n'urukundo musanganywe.
Hatangishaka Emmanuel .
Maputo.