Kuki Paul Kagame ashyirwa mu majwi mu mvururu za politiki zo mu gihugu cya Gabon?
Ali Bongo Ondimba na Paul Kagame basangiye ibanga rikomeye ryo kuba abanyagitugu no kuzagwa ku butegetsi
Ishyamba si ryeru mu gihugu cya Gabon. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 03 Ugushyingo 2018 Bwana Jean Ping yavugiye ijambo kuri televiziyo y'igihugu cya Gabon yibutsa abaturage b'icyo gihugu ko ariwe mukuru w'igihugu watowe n'abaturage. Kuri uwo munsi kandi i Paris mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ubufaransa, abanyepolitiki bakomoka mu gihugu cya Gabon baba mu Bufaransa bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wibye amajwi mu matora yo mu mwaka w'2016. Ibi byose bibaye mu gihe Perezida Ali Bongo arwariye mu gihugu cy'Arabia saoudite ndetse amakuru amwe akaba yemeza ko yitabye Imana ariko bikagirwa ibanga!
Nkuko radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI yabitangaje, "Jean Ping" yagejeje ijambo ku baturage rinyuze kuri televiziyo y'igihugu, iryo jambo rikaba ryarateguwe ndetse rigezwa kuri rubanda mu buryo bumwe n'ijambo rivuzwe n'umukuru w'igihugu: ryabanjirijwe n'indirimbo yubahiriza igihugu cya Gabon, ibendera ry'igihugu n'ikirango cy'igihugu kandi Jean Ping warivugaga akaba yari yambaye neza nk'umukuru w'igihugu,ndetse no muri iryo jambo yumvikanyisha ko ariwe murukuru w'igihugu cya Gabon watowe n'abaturage. Kuba Jean Ping yaravugiye iri jambo kuri televiziyo muri ubu buryo, abantu benshi babibonamo ikimenyetso cy'uko Ali Bongo Ondimba yitabye Imana n'ubwo mu ijambo rye Jean Ping ntacyo yigeze avuga ku burwayi bwe!
Kuki Kagame ashyirwa mu majwi mu bibazo bya Gabon?
Jean Ping yiyamamaje mu matora y'umukuru w'igihugu yo mu mwaka w'2016. Mu majwi yabaruwe icyo gihe yerekanye ko Jean Ping yatsinze amatora mu gihugu cyose uretse mu ntara 2 amajwi atashoboye kubarurwa kuko umubare w'amajwi y'abantu batoye wasumbaga kure umubare w'abantu bagombaga gutora. Ali Bongo Ondimba wari uhanganye na Jean Ping muri ayo matora yahereye ku majwi yo muri izo ntara zombi maze yemeza ko ariwe watsinze amatora. kuva icyo gihe Jean Ping yanze kwemera itorwa rya Bongo ahubwo avuga ko ariwe mukuru w'igihugu watowe n'abaturage!
Kubera uko kutumvikana kuwatsinze amatora, abaturage bashyigikiye Jean ping bagiye mu mihanda barigaragambya; bitewe ni uko Ali Bongo Ondimba ariwe wari usanzwe afite ubutegetsi, byamuhaye uburyo bwo gukoresha ingufu za gisilikare maze abaturage bishoye mu mihanda baraswa urufaya hapfamo abantu benshi abandi baratatana; Ali Bongo agumana ubutegetsi gutyo! Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Gabon bari bashyigikiye Jean Ping bavuze ko abasilikare Ali Bongo yakoresheje mu kurasa abaturage bavuye mu Rwanda batanzwe na Kagame; bitewe ni uko nta perereza ryakozwe ryo kumenya niba ibyo bivugwa ari ukuri abaturage babifashe gutyo baricecekera!
Ubwo yajyaga mu nama yahuzaga abashoramari mu gihugu cya Arabia saoudite taliki ya 25/10/2018, Perezida Ali Bongo yafashwe n'uburwayi butunguranye ahita yinjira ibitaro, kuva icyo gihe kugeza ubu nta makuru azwi y'ubuzima bwe uretse ko ibiro by'umukuru w'igihugu cya Gabon bivuga ko ari mu kiruhuko cy'uburwayi! Amakuru yavuye mu gihugu cy'Arabia saoudite yemeza ko perezida Ali bongo yagize ikibazo cy'impanuka y'imitsi y'ubwonko bwe yaturitse kandi mu bwonko bwe hakaba harimo ibibyimba.
Nyuma y'iminsi 2 arwariye muri Arabiya Saoudite, amakuru yatanzwe n'ibinyamakuru bya Gabon yemeza ko Ali Bongo yarembye cyane bigatuma ashakirwa indege ku buryo bwihuse yamujyanye mu gihugu cy'Ubwongereza, nyuma yaho gato ibyo binyamakuru byemeje ko Ali Bongo yitabye Imana ariko bikagirwa ibanga kugirango agatsiko k'abantu bagizwe ahanini n'umuryango we kabone uburyo bwo gutegura umuntu wo kumusimbura ku butegetsi bikitwa ko ari Ali Bongo washyizeho umusimbura we mu gihe akiri mu kiruhuko cy'uburwayi; ushyirwa mu majwi ko ashobora gusimbura Ali Bongo ni mushikiwe witwa Pascaline Bongo.
Ayo makuru y'urupfu rw'Ali Bongo Ondimba n'isimburwa rye nibyo byahagurukije Jean Ping utavuga rumwe n'ubutegetsi bwe kugirango yibutse abaturage ba Gabon n'isi yose ko ariwe ugomba gusimbura Ali Bongo kuko ariwe watowe mu matora yo mu mwaka w'2016! Imyigaragambyo yabaye i Paris ikaba yarakanguriye abaturage ba Gabon guhangana n'umuntu uwa ariwe wese watuma Jean Ping adafata ubutegetsi, akaba ariyo mpamvu bashyize mu majwi Paul Kagame wohereje ingabo rwihishwa muri Gabon zo kurinda Ali Bongo Ondimba!
Abo baturage ba Gabon bigaragambyaga i Paris bikomye na Mushikiwabo kuko yatorewe kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa, bityo bakaba basanga ntacyo azamarira Gabon mu byerekeranye na demokarasi kandi u Rwanda na Gabon biyobowe n'abanyagitugu bamuhaye umwanya muri OIF. Mu kwemeza ko Mushikiwabo agomba kuyobora "Francophonie", perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yatumye kuri Kagame umwami wa Maroc, Perezida wa Cade n'uwa Gabon kugirango yemere kurekura Mushikiwabo! Ibyo akaba aribyo bituma abanyegabo badashira amakenga Mushikiwabo!
Ni ngombwa gukurikiranira hafi ibibazo bya Gabon kuko bishobora kubyara izindi mvururu zishobora gusenya icyo gihugu nk'uko byagiye bigenda mu bihugu byinshi by'Afurika.
Veritasinfo