Rwanda: Mu gushimira Francophonie, Kagame yasimbuje Mushikiwabo, Dr Richard Sezibera wakoze jenoside y'abahutu!

Publié le par veritas

Uyu Dr Richard Sezibera afite intoki zijejeta amaraso y'abanyarwanda

Uyu Dr Richard Sezibera afite intoki zijejeta amaraso y'abanyarwanda

Nyuma y'aho Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron agabiye Madame Louise Mushikiwabo umwanya w'ubunyamabanga bukuru bw'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa OIF (francophonie) taliki ya 12/10/2018, mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bigize uwo mu ryango yabereye mu mujyi wa  Erevan muri Arménie; Paul Kagame yaboneyeho umwanya wo guhemba umwicanyi ruharwa Dr Richard Sezibera, akomeza n'ibikorwa bye byo gucecesha burundu abanyepolitiki n'itangazamakuru!

Kagame  akaba yarakoze ibyo bikorwa mu rwego rwo gushimira umuryango wa Francophonie wateshutse ku ndangagaciro (valeurs) zawo zo guteza imbere  demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu ukagirira ikizere inkoramutima ya Kagame mu kuwuyobora! Mu gushyiraho leta irimo Dr Richard Sezibera,Paul Kagame yihutiye gukuraho ministeri ishinzwe impunzi; bikaba bigaragara ko iki kibazo cy'ubuhunzi yakuruye mu banyarwanda yakiburiye igisubizo, kuko impunzi z'abanyarwanda zikiri nyinshi hanze y'igihugu kandi n'abanyarwanda bakaba bakomeje guhunga ubutegetsi bwe kugeza uyu munsi. Nta buryo rero Kagame ashobora kongera gusaba ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR gukuriraho ubuhunzi abanyarwanda kandi warabikoze ariko izo mpunzi zikanga guta! Ruswa Kagame yahaye abakozi b'uwo muryango bayiririye ubusa!

Nubwo bivugwa ko uwari Ministre w'ingabo James Kabarebe ariwe wisabiye Kagame kumuruhura muri ministeri y'ingabo bitewe n'uko ubuzima bwe butameze neza, ntibyabujije Kagame kumwiyegereza kugirango amugire inama y'uburyo agomba kumucungira umutekano we bwite kuko atagifitiye inkotanyi zimurinda ikizere gihagije! Uko kwiyegereza Kabarebe kugaragaza ko Kagame yatangiye gusubira ku ivuko akaba atangiye kugororera abicanyi be kuko uko iminsi ishira ariko inkotanyi zigenda zitakaza ikizere cyo kuzaramba ku butegetsi kuko amahano y'ubwicanyi zakoze agenda arushaho kumenyekana ku isi yose!

Uwo Kagame yagize ministre w'ububanyi n'amahanga wa leta ye Dr Richari Sezibera ashinjwa kuba yararimbuye imbaga y'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu muri perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi mu ntambara yiswe iy'abacengezi (1998-2000). Richard Sezibera ashinjwa kwica abaturage benshi bahungiye mu buvumo bwa Nyakinama no mu bundi buvumo bunyuranye buri muri ako karere, yarangiza kwica abo baturage imirambo yabo akayitwika! Richard Sezibera yagiye afatwa amashusho ari iruhande rw'imirambo y'abaturage yari amaze kwica! Ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni ukumenya igihe aba bicanyi b'inkotanyi bazashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ubwicanyi bakoze! Hasi aha murabona amashusho ya Sezibera ari kuganira n'itangazamakuru nyuma yo kwica umubare utabarika w'abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi.

Mu gihe isi yose yikomye igihugu cy'Arabia sawudite kiciye muri Turukiya  umunyamakuru wa gihunze witwa Khashoggi, leta ya Paul Kagame ikomeje gutoteza no kwica urubuzo abanyamakuru ibafungira ubusa kandi abo bazungu bayishyigikiye bakicecekera! Uwo munyamakuru Khashoggi yishwe azira ko avuga nabi igikomangoma cyo mu gihugu cy'Arabia Sawudite, naho abanyamakuru 3 bo mu Rwanda bakaba bafunzwe bazira ko bashyize ku rubuga rwa Youtube inkuru zivuga imikorere mibi y'ubutegetsi bwa Kagame n'umwuka w'ubwoba bw'intambara ugaragara mu banyarwanda!

Abo banyamakuru bakaba bashinjwa icyaha cyo kwangisha ubutegetsi bwa Kagame abaturage no kubusebya mu mahanga! Iyo urebye ibirego abo banyamakuru bashinjwa usanga ari "byendakuriza"! Kuvuga inkuru cyangwa se gusesengura amakuru aba ariho avugwa bigakorerwa kuri interneti bihinduka icyaha cyo kurwanya leta gute? Ese ni abanyarwanda bangahe bagera kuri youtube? Ese abanyamahanga bakeneye kumva isesengura ry'amakuru rikozwe mu kinyarwanda kugirango bakunde cyangwa bange igihugu cy'u Rwanda? Niba se ibyatangazwaga n'abo banyamakuru ari ukuri kandi bikaba biriho, umunyamakuru wo mu Rwanda yatangaza ayo makuru mu buhe buryo kugirango bititwa icyaha?

Umunyamakuru Jean Damascène Mutuyimana na bagenzi be 2 bakaba bakomeje guhohoterwa na leta y'abicanyi y'i Kigali bazira umwuga wabo, amahanga yose ntabyitayeho, imiryango yita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu ntacyo ivuga ku ihohoterwa ryabo, amashyirahamwe y'abanyarwanda, haba ari hanze y'igihugu n'imbere mu gihugu aricecekeye, itangazamakuru ryo mu Rwanda ryo ntirishobora no gutinyuka kuvuga amazina yabo! Ese uwavuga ko abanyarwanda bakomeje kwicwa bunyamaswa bazira ibara ry'uruhu rwabo yaba yibeshye? Nta gihugu cyo ku isi gishobora guhohotera abanyamakuru aka kageni maze ngo isi yose yicecekere nk'uko bimeze ubu mu Rwanda ngo bishoboke!

Si aba banyamakuru gusa bari kwicwa bucece kuko agafuni ka Kagame gakomeje gucura inkumbi, kugeza ubu nta muntu uzi irengero ry'umunyepolitiki Boniface Twagirimana wazimiriye mu maboko ya leta ya Kagame, amakuru menshi atangwa n'imbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'abanyarwanda yemeza ko yishwe na leta ya Kagame. Madame Victoire Ingabire nawe baramucecekesheje burundu, amakuru avugwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko igihe yatumirwaga n'urwego rw'ubushinjacyaha bwa Kagame yakorewe iterabwoba ridasanzwe (torture psychologique) ryatumye aceceka!

Iyo abantu benshi barebye imitegekere y'u Rwanda rwa Kagame muri iki gihe bahita bafatwa n'ubwoba bw'uko amaherezo igihugu kizongera kikagwa mu icuraburindi kuko imitima y'abanyarwanda ifite agahinda n'intimba nyinshi, igihe kwihangana bizaba bitagishobotse ako kababaro kose kagasesekara hanze, amaraso menshi y'abanyarwanda azongera kumeneka!

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
U Rwanda ruzakomeza gutera imbere, naho veritasi ikomeze gutangaza ubujajwa. Ndabibutsa ko President P. Kagame nyuma yuko abanyarwanda bamusabiye gukomeza kubayobora, Africa yose yamugiriye ikizere cyo kuyiyobora ibyo byose bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu Rwanda, nko guhagarika genocide yakorerwaga abatutsi no guteza imbere u Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese. Afrika yongeye kugirira ikizere u Rwanda ishyigikira yivuye inyuma umukandida w'u Rwanda Louise Mushikiwbo ku mwanya wo kuyobora OIF, aranatorwa. Ntako veritasinfo itagize itangaza amazimwe ngo irwanye umukandida wa Africa ariko byarangiye Africa itsinze veritasinfo itsinzwe. Impamvu veritasinfo ntacyo ijya igeraho ni uko ivuga ibihuha n'amazimwe, ntiturigera tubona veritasinfo Yamagata genocde yakorewe abatutsi ahubwo yamagana abayihagaritse ibita abicanyi. Ibi bisobanuye ko iki kinyamakuru gishyigikiye abakoze iyo genocide. Ibi ninabyo bituma iki kinyamakuru ntacyo kizageraho ahubwo amaherezo yacyo azaba mabi kuko ntabwo bizacyorohera kurwanya ukuri. Ikizere u Rwanda rukomeje kugirirwa n'amahanga kizatuma mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora no gutorerwa umwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU). Ibi bizaba veritasinfo irimo ivuga amazimwe. U Rwanda rushobora no kuzatorerwa kuyobora OMS ibi bizaba veritasinfo yo ikivuga amazimwe.
Répondre
N
U Rwanda ruzakomeza gutera imbere, naho veritasi ikomeze gutangaza ubujajwa. Ndabibutsa ko President P. Kagame nyuma yuko abanyarwanda bamusabiye gukomeza kubayobora, Africa yose yamugiriye ikizere cyo kuyiyobora ibyo byose bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu Rwanda, nko guhagarika genocide yakorerwaga abatutsi no guteza imbere u Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese. Afrika yongeye kugirira ikizere u Rwanda ishyigikira yivuye inyuma umukandida w'u Rwanda Louise Mushikiwbo ku mwanya wo kuyobora OIF, aranatorwa. Ntako veritasinfo itagize itangaza amazimwe ngo irwanye umukandida wa Africa ariko byarangiye Africa itsinze veritasinfo itsinzwe. Impamvu veritasinfo ntacyo ijya igeraho ni uko ivuga ibihuha n'amazimwe, ntiturigera tubona veritasinfo Yamagata genocde yakorewe abatutsi ahubwo yamagana abayihagaritse ibita abicanyi. Ibi bisobanuye ko iki kinyamakuru gishyigikiye abakoze iyo genocide. Ibi ninabyo bituma iki kinyamakuru ntacyo kizageraho ahubwo amaherezo yacyo azaba mabi kuko ntabwo bizacyorohera kurwanya ukuri. Ikizere u Rwanda rukomeje kugirirwa n'amahanga kizatuma mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora no gutorerwa umwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU). Ibi bizaba veritasinfo irimo ivuga amazimwe. U Rwanda rushobora no kuzatorerwa kuyobora OMS ibi bizaba veritasinfo yo ikivuga amazimwe.
Répondre
A
Ibinyamakuru ndareba ngasanga birakora akazi kabyo nka Veritas, le prophète ariko se ko kibuga c.imirwano ata bantu tureba ?? imisore n,inkumi, abagabo canke abagore bagifite imbaraga bari hehe???
Répondre
J
Mapping report, oh Kagame arimo kwica abantu, oh abantu kagame yabamaze, oh francophonie, oh abanyamakuru bashize, oh,,,,,,,,,,, Amagambo atajanye n,ibikorwa aba ari empty, vide gusa...
Répondre
M
Banyarwanda namwe banyarwandazi, ese muzategereza gushika ryari kugira mukore ibyo mwategerezwa gukora ???? Nta kindi uretse gukoresha inguvu kugira mubone amahoro mu gihugu canyu no mu mitima yanyu. imyaka hafi mirongo itatu igiye kurangira Kagame arimo abica, none se muzategereza kugeza ryari ? amadirisha n,imiryango vyarunguruwe kugira mubinyuremo mufate FPR, ariko bimaze kwibonekeza ko Ayo madirisha vbyabugururiwe mutarayabona kugeza ayamango. None se muzafungura Ayo maso yanyu ryari ???
Répondre
M
MILIND TURIHAMWE GUSA IKIBAZO NUKUBONA ABARIDERI BATUNJYA IMBERE
Répondre
M
Nshuti banyarwanda banyarwandakazi, mpora mbambwira ko ntacyo tugomba gutegera ku banyamahanga. Abantu mu Rwanda baricwa, baranyerezwa, barafungwa abandi barahunga.Ibi byose biba ntacyo umunyamahanga bimubwiye kimwe n'imwe mu miryango irengera ikiremwa muntu.

Ntabwo tugomba kurebera. Navuze kenshi ko amagambo ntaho azatugeza. Icyo tugomba gukora ni ukwishyira hamwe tugakora revolisiyo. Twe tubabaye turi benshi.Na bariya basilikari nabo harimo abababaye cyane badufasha. Njye ubwa njye nsabwe FDLR na MRCD guhagurukana intwaro hakiri kare. Ntabwo bazabura ibibatunga ku rugamba kimwe n'urubyiruko ruzabasanga. Hari abantu benshi bifuza kubasanga aho bari ngo bashoreze hamwe urugamba rw'amasasu kuko urw'amagambo ntacyo ruzageraho.

Ndashishikariza abantu bose , umuntu mu buryo ashoboye,kureba ukuntu twahuza imbaraga.

Nubwo intambara y'amasasu atari nziza kuko ihitana abantu, ariko nta kundi twabigenza kuko Kagamé adashobora kuva k'ubutegetsi kimwe n'abandi bose bazi ko hari ibyo RAPPORT MAPPING yakozwe na Loni igaragaza(jeniside yakorewe impunzi z'abahutu muri Congo Kinshasa na 6000000 z'abakongomani bapfuye kubera intambara U Rwanda rwabashojeho) BYANZE BIKUNZE IMANZA ZIZABAHO.

IMANA IDUHE AMAHORO
Répondre
F
Ko ntaho mbona ko Sezibera ari Dogiteri ra? Yize arts i Makerere . ubundi akora udu courses muri America twa gisoda. Kereka umbwiye ko ari dr. w’agafuni byo nabyemera. Urwanda ruyobowe n’abicanyi biha kwigira abere ahubwo bagahindukira bakaba aribo biha gucira abandi imanza. Yegoko. Harahagazwe.
Répondre
N
Ubwo rero Ntwari,Mugabo na Ones bagiye kunvisha hano kuri uru rubuga ko Sezibera yari Interahamwe.Ubwo Ndahiro we mu bushakashatsi bwe yunvikanishe ko byari ukwitabara. Kandi Sezibera we arabivuga neza ko barimo kwica inzirakarengane.
Répondre
I
Sezibera azambara iroza ryari?
Répondre
N
muraho bantu muzi ukuri, RICHARD SEZIBERA bamuzi ko ari umwere mumureke gereza ya butamwa iramutegereje we nta barukaraba nkaba. ntaho umututsi wese wize makerer akerekeza mu nyenzi aba dogiteri. urwanda rwatoraguwe namabandi rwose mwihangane