Gabon: Amakuru ya Perezida Ali Bongo Ondimba ntameze neza!
Ubuzima bw'abakuru b'ibihugu by'Afurika buteye amakenga! Kuri uyu wa kane taliki ya 25/10/1018 Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yafashe indege ajya kwivuriza mu gihugu cy'Arabia Saoudite. Igiteye amakenga ni uko abayobozi bakuru bo mu gihugu cy'Arabia Saoudite iyo barwaye bajya kwivuriza mu gihugu cy'Ubufaransa kandi icyo gihugu kikaba kibanye neza na Bongo uretse ko abarwanya ubutegetsi bwe nabo bamuhungiye mu Bufaransa akaba ariyo mpamvu yatumye atajya kwivuriza muri icyo gihugu.
Igikomeje gutera inkenke ariko ni uko amakuru ari gutangwa n'ibinyamakuru byo muri Gabon yemeza ko imipaka y'icyo gihugu yafunzwe ndetse ku mbuga nkoranyambaga hakaba hari kunyuraho ubutumwa bwihanganisha abaturage ba Gabon buvuga ko Ali Bongo Ondimba yarangije kwitaba Imana!
Amakuru aturuka mu biro by'umukuru w'igihugu cya Gabon avuga ko Perezida atarembye ahubwo ko yagize ikibazo cy'umunaniro ukabije. Ariko ibyo bitangazwa n'ibyo biro nta gaciro bihabwa n'abaturage ba Gabon kuko bavuga ko Perezida aramutse ananiwe yaruhuka aho kujya mu bitaro byo hanze y'igihugu. Amakuru amwe ava mu nzego zishinzwe umutekano wa Gabon yemeza ko imipaka y'igihugu yafunzwe kuko batinya ko hashobora kuvuka imvururu nyuma y'urupfu rwa Perezida kuko biteganyijwe ko ashobora gusimburwa kuri uwo mwanya na murumunawe cyangwa mushikiwe !
Amakuru aturuka muri Arabia saoudite yemeza ko Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yageze muri icyo gihugu kuwa gatatu taliki ya 24 Ukwakira aje mu nama yari ihuje abashoramari ariko iyo nama akaba atarayikojejemo ikirenge. Igikomangoma cy'umwami w'Arabia Saoudite Mohamed Ben Salman cyagiye gusura Ali Bongo mu bitaro aho arwariye ariko nyuma y'iryo sura ntacyatangajwe ku buzima bwe!
Ng'uko uko ubuzima bw'abaperezida b'abanyagitugu kandi bigundiriza ku butegetsi muri Afurika burangira!
Veritasinfo