Rwanda: Imbabazi zo gukemura ibibazo zageze kuri Diane Rwigara n'umubyeyi we bava muri gereza!

Publié le par veritas

Nubwo yafunguwe by'agateganyo Diane Rwigara yiyemeje gukomeza ibikorwa bya politiki!

Nubwo yafunguwe by'agateganyo Diane Rwigara yiyemeje gukomeza ibikorwa bya politiki!

Mu ntara cya Cyangugu mu mujyi wa Kamembe (ubu byombi byahinduriwe amazina),  umugabo  (tutavuze amazina ye kubera umutekano w'umuryango we) wari ufite ubutunzi bw'ibintu (umukungu),yahimbiwe ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yo mu 1994 kugirango yamburwe uwo mutungo we, kandi niko byagenze. Uwo mugabo bamushinjaga ibyaha by'uko nta mututsi yashoboye gutabara kandi bari baturanye ubwo bicwaga n'interahamwe! Urukiko rwa Gacaca rukaba rwaramukatiye igifungo cy'imyaka 30 kandi  agatanga n'indishyi z'akababaro zifite agaciro ka miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda! Mbere yo kujyanwa muri gereza, uwo mugabo yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku gihano ahawe maze agira ati: "Banyakubahwa bacamanza iyo myaka mumpaye y'igifungo ni myinshi cyane kuko nzafungurwa mbere y'uko nyirangiza kuko nta butegetsi bwigeze bubaho mu Rwanda bwarengeje imyaka 25!"

Nubwo ibyo uwo mugabo yavuze byafashwe nk'urwenya, nta mwami cyangwa umuperezida wigeze arenza imyaka 25 ayoboye u Rwanda! Habyarimana yishwe na Kagame ategetse imyaka 21, Kayibanda yategetse imyaka 11 naho abami ba mbere iyo bagezaga ku myaka 25 abiru barabanyweshaga (kwica bakoresheje amata)! Gusa rero Kagame we azaba akarusho mu bami bategetse u Rwanda kuko yiyemeje kuzagwa ku butegetsi, ariko rero tugomba kurindira gato tukareba ko azagera kuri iyo ntego kuko nubwo kunywesha abami bitakibaho, Kagame ashobora kuzanywa  umuti wa demokarasi, yaba abishaka yaba atabishaka! Ibimenyetso bibigaragaza ni byinshi:

1)Nyuma yo gufungura Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo, Kagame yavuze ko yabahaye imbabazi zo gukemura ibibazo, avugako adashobora kuzemera impinduka asabwa gukora n'abandi bantu atavuze abaribo, ko ahubwo agiye gukora impinduka y'uko we abishaka! Kugirango yereke intore ze ko agifite imbaraga nk'izo yahoranye, yabwiye Ingabire ko agomba kwitonda bagakorana, bityo bombi bakabibonamo inyungu, yongereyeho ko niba Ingabire akomeje kwishyiramo ko yafunguwe ku gitutu cy'amahanga, ko azamusubiza muri gereza!

2)Kuri uyu wa gatanu taliki ya 5/10/2018, nibwo Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Rwigara bafunguwe n'umucamanza wa Kagame akurikije amabwiriza yahawe nawe. Mu rukiko habaye ikinamico ryo kwerekana ko umucamanza yafashe icyemezo akurikije amategeko ndetse n'abashinjacyaha bakora ikinamico ryo kugaragaza ko batishimiye icyemezo cy'umucamanza, ariko bitewe ni uko bari bazi uwatanze iryo tegeko ntibiriwe bavuga ibyo kujurira icyo cyemezo! Inkiko za Kagame zikora nka komisiyo y'amatora yashyizeho, ibyemezo bizafatwa biba bizwi mbere y'uko bishyirwa ahagaragara, hari hashize amezi ageze kuri 3 ku mbuga nkoranya mbaga hanyuraho amakuru y'uko Kagame yasabwe gufungura Ingabire, Kizito, Diane Rwigara ndetse n'abandi ba nyepolitiki, abantu benshi bakabifata nk'ibyifuzo gusa none dore nibyo bibaye!

Ifungurwa rya Diane Rwigara n'umubyeyi we ntabwo ari inkuru n'ubwo abantu benshi bashaka kuyigirayo kuko byari bizwi ko bazafungurwa mbere y'uko amatora  y'ibihugu bivuga  ururimi rw'igifaransa aba,itora ry'umunyamabanga mukuru w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa rikaba riteganyijwe ku italiki ya 11-12/10/2018 mu gihugu cy'Armenia. Madame Mushikiwabo akaba yiteguye kuzayobora uwo muryango kuko ashyigikiwe na Perezida w'Ubufaransa ndetse n'ibihugu by'Afurika!  Gusa rero kuyobora uyu muryango wa OIF ntacyo bizahindura ku isura ubutegetsi bwa Kagame bufite kuko n'ubundi Mushikiwabo yayoboye akanama ka ONU gashinzwe umutekano, ubu Kagame akaba ayobora Afurika yose UA kandi ibyo  ntacyo byahinduye ku isura y'ubutegetsi bw'inkotanyi!

Uretse uwo mwanya wo kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa uri gutuma Kagame afungura abo yafunze , hari n'igitutu kiva ahandi, urubyiruko rwo mu gihugu cya Kenya rwari rurimo rutegura imyigaragambyo yo gusaba ko Diane Rwigara afungurwa, bimwe mu bikorwa urwo rubyiruko rwavugaga ko ruzakora ni uko rwari rwiyemeje gusenya ambasade ya Kagame muri Kenya kandi rugasaba ibihugu by'Afurika y'iburasirazuba kugira icyo bikora ngo akarengane gacike mu Rwanda!

Ese Kagame yiyemeje gutanga demokarasi cyangwa ni amayeri y'intare ishaje?

Ubwo yamamazaga inkomamashyi z'abadepite be, Kagame yigereranyije nk'intare ishaje! Kagame yagize ati :" Intare ishaje iragenda ikiryamira ahantu maze igasinzira, utunyamaswa twose tukaza kuyikinira iruhande ikicecekera, maze yakanguka igahita ifata twa tunyamaswa twose ikadutapfuna "!

Abakurikiranira hafi politiki yo muri Afurika, basanga igitutu Amerika iri gushyira kuri Kagame aricyo cyatumye afungura ziriya mfungwa za politiki, gusa Amerika irasaba Kagame gukora ibirenzeho kuko imusaba gufungura imfungwa zose za politiki, gufungura urubuga rwa politiki mu rwanda n'amashyaka ari hanze y'igihugu agakorera mu Rwanda, gushyiraho leta ihuriweho n'amashyaka menshi akaba ariyo itegura amatora adafifitse kandi Kagame akareka ibyo kongera kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu kuko yarangije manda ze.

Ese ibyo Amerika isaba Kagame azabyemera? Amakuru aturuka mu ntore z'abajyanama ba Kagame zemeza ko FPR yafashe gahunda yo gufata abanyepolitiki bari imbere mu gihugu batavuga rumwe nayo ariko bemera gukorana nayo, bakabaha imyanya mu butegetsi bityo bakavuga ko demokarasi yatashye mu Rwanda! Ikibazo bafite n'icy'amashyaka ari hanze y'igihugu ariko bakaba bazakomeza kujya babeshya ko ayo mashyaka ariyo yanze gutaha! Ngayo amayeri y'intare ishaje!

Intore zikaba zemeza ko uwo mwitozo wo kwigarurira abanyepolitiki banenga FPR bari imbere mu gihugu ariwo Madame Victoire Ingabire ari gukora kugira ngo barebe ko isura y'ubutegetsi bwabo yagaragara neza mu mahanga. Ni muri urwo rwego basaba Ingabire kujya mu muganda ndetse akajya gufasha n'abayobozi b'ibanze gukemura ibibazo by'abaturage. Ingabire akaba yatangaje ko ashyigikiye ko Mushikiwabo atorerwa umwanya wo kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa ndetse akazongezwa indi manda kuko ibibazo byo kuniga demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu bizaba bitakiriho mu Rwanda!

Nubwo Ingabire akora uko ashoboye ngo ahindure isura ya Kagame, umenya bitazamworohera kumvisha Kagame ko agomba kureka ubutegetsi rubanda ikagira amahoro, ahubwo Kagame arashaka agahenge ngo arebe ko yasunika iminsi!

veritasinfo.fr
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
voyant-medium-travaux-occultes.com.

Marabout médium pour le retour affectif de l'être aimé

retour-affection.over-blog.com
Tel/whatsapp: +229 99 02 87 52

Grand spécialsite des travaux occultes et retour d'affection rapide de l'être aime

VOUS ÊTES ARRIVES A BON PORT CHEZ LE MEDIUM AFRICAIN FADE

Avec un des plus grands marabout voyant guérisseur, d'Afrique et du Bénin,
son savoir est au dessus de vos espérances, alors faites le pas vers votre résultat souhaité depuis des lustres

Peu importe votre question, vos doutes, la complexité de votre situation, vous pouvez compter sur son honnêteté,
son professionnalisme, sa discrétion et ses compétences. MEDIUM FADE est l'homme fort, de votre situation, il peut
mettre tout en oeuvre pour vous aider à vous en sortir. Votre souri sera votre dernière émotion après votre travail terminé.

Marabout FADE ,est reconnu parmi les grands maîtres marabouts du monde et doté d'une voyance sérieuse et gratuite
. Voyance pure, Astrologie,Numérologie,Analyse des rêves,Spécialisé dans le retour d'amour voyance d'amour sérieus
chance, travail, examens, réussite professionnelle,attirance clientèle dans le commerce, faillite commerciale héritage,
désenvoûtement,protection totale contre les dangers,défaillance sexuelle,guérit les maladies inconnues,résout
les problèmes familiaux.. Vous avez des doutes,vous ne souhaitez plus rester célibataire, le plus puissant maître
FADE vous apportera le coup de pouce qu'il faut,pour mettre l'amour sur votre chemin de vie sentimental.Discrétion garantie.
contacte:mail

voici mes contacte
Tel/whatsapp: +229 99 02 87 52
tel: +229 99 02 87 52
Email:maitrefade@hotmail.com
https://www.voyant-medium-travaux-occultes.com/
Répondre
H
ikibwa kagome kigomba kwicwa mbere ya 2019
Répondre
A
Maze iminsi mbonye video y'abacunguzi iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo video iratangaje:
(1) Abasirikare b'Abacunguzi ni smart kurusha abasirikare ba RDF. Abacunguzi baracyeye cyane kurusha RDF.
(2) Abasirikare b'Abacunguzi barabyibushye, ni barebare kandi bafite ibigango, mu gihe abasirikare ba RDF ari imiguta, bameze nk'abatarya.Abasirikare ba RDF bameze nka ba bantu bananutse cyane bo muri AL Shababu.
(3) Abasirikare b'Abacunguzi bagaragara nk'abafite morali, mu gihe abasirikare ba RDF bagaragara nk'abihebye.

Umuntu ashishoje neza yahita abona ko Abasirikare b'Abacunguzi bameze nkaho ari bo bagize igisirikare cya Leta, naho abasirikare ba RDF bo bameze nkaho ari bo nyeshyamba.
Répondre
O
Ako kavideo karihe ra?
U
Ndi umucikacumu ilyalilyo lyose .
Ndifuliza weekend nziza aba ba sitar bacu :
Madame Victoire . Madame Diane na maman we . Bwana Padili Nahimana . Noble Malala . Monsieur Kizito . Nabandi twese turambiwe ubwicanyi bwateguwe na Kagome ngo yiyicaze ku butegetsi ; yigira isiha rusahuzi uretse isiha rusahuzi ni imbyeyi iliba ntiyica nka Ziliya nterahamwe zubundi bwoko.
Icumweru cyiza kuli twese twese nkuyemo Leta yagatsiko numugaba wayo !!!!!!
Répondre
K
Arikose Kagame yumva ameze ate mu mutima we? Ubusanzwe umukuru w'igihugu akora ibikorwa byo gushimisha abaturage kugirango bamukunde, yewe no mu butegetsi bw'igitugu niko bigenda, ariko iyi leta ya Kagame yo ibereyeho kubabaza abo iyobora! Iyo Kagame afunga abantu abita abanzi b'igihugu, mbese abagome ruharwa, ariko yabafungura igihugu cyose kikishimira ko abo bantu barekuwe kuko barenganye, yibwira iki mu mutima we? Yumva se abanyarwanda bishimira kubana n'abagome banga leta ye? Niba ari uko bimeze rero agomba gukizwa n'amaguru kuko abaturage banga ubutegetsi bwe bagakunda ababurwanya!! Ntacyo ari gukoresha umwanya yihaye ku ngufu wo kuba umukuru w'igihugu ahubwo ni umukuru w'abagome!
Répondre
J
Nategetse ko imfungwa zose zirengana zirekurwa.... Ejo nibwo nzongera gutanga irindi tangazo rigenewe kagame na fpr na rdf.

nzanatangaza n'ibyo fdlr na foca na fln basabwe gukora kugirango ibintu birusheho kwihuta.

ejo tuzagira n'icyo tubwira kagame n'umuryango we.

ni ahejo kuri mwese abakunzi ba hutupower
Répondre
I
Turategereje ntuturambire
T
Gufungirwa mu Rwanda ndabona ntacyo bitwaye. Kombona bava muri Gereza babyibushye, basa neza.
Hari umuntu numvise avuga ngo aho kuba muri amerika yajya mu Rwanda agafungwa ndamuseka cyane none ndabyemeye. Impunzi zagiye muri amerika iyo hashize imyaka mike bajugunywa mumabarabara yaho batagira ibyangombwa byo kubasubiza muri afrika abandi badashobora kubona tike yabageza mu Rwanda.
Iwabo wumuntu niyo bakwica ntacyo bitwaye aho kwicwa nabanyamahanga.
Répondre