Rwanda: Niba abujijwe gukora politiki, Diane Rwigara yiteguye gusubira muri gereza!
Radiyo mpuzamahanga y'abanyamerika VOA ivuga mu rurimi rw'ikirundi n'ikinyarwanda yageze mu rugo kwa Rwigara maze igirana ikiganiro na Diane Rwigara ndetse n'umubyeyi we ubwo bari bamaze gusohoka muri gereza. Diane Rwigara yavuze ko agomba gukomeza ibikorwa bya politiki, umubyeyi we avuga ko ibyo kwamburwa umutungu wabo ntacyo bimubwiye, naho umunyepolitiki w'inararibonye Faustin Twagiramungu uri hanze y'igihugu avuga ko nta mpuhwe Kagame afite ahubwo amusaba ko agomba gufungura n'abandi banyepolitiki yafunze ndetse agafungura n'abasilikare barimo Tom Byabagamba na Rusagara kuko yabafungiye ubusa! Abantu benshi bari hanze y'igihugu no mu gihugu imbere bakaba bakomeje kwibaza niba Paul Kagame arakomeza izi mpinduka akagera n'aho afungura urubuga rwa politiki mu Rwanda cyangwa se niba aragarukira aho? Ikigaragara cyo ni uko inzira ikiri ndende mu Rwanda kugirango impinduka igerweho!
Mu kiganiro Diane Rwigara yagiranye n'umunyamakuru wa VOA yagize ati : "Ndiyumva neza cyane, nshimishijwe no kuba mfunguwe njyewe n'umubyeyi wanjye, nkaba mboneyeho no gushimira abantu bose batubaye hafi, haba imbere mu gihugu no hanze y'igihugu. ikihutirwa ngiye gukora nakwifuza ko n'izindi nzirakarengane zifunze nazo zagombye gufungurwa, nishimiye iyi nzira igihugu cyacu kirimo, ariko kandi ntabwo twari twagera aho tugomba kugera, uru ni urugendo rugomba gukomeza. Ndakomeza ibikorwa bya politiki ntakabuza, nibiba intandaro yo kunsubiza muri gereza nta kundi ubwo nzasubiramo, ariko ntabwo nabihagarika...."

Abanyepolitiki bari imbere mu gihugu bafunzwe bakaza gufungurwa aribo Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda basanga Kagame ari gutera intambwe yo kwemera ibitekerezo by'abatavuga rumwe nawe ariko bagakomeza bavuga ko ibimaze gukorwa bidahagije ko Kagame agomba gufungura imfungwa zose za politiki. Umunyapolitiki w'inararibonye uri hanze y'igihugu Bwana Faustin Twagiramungu nawe yagize icyo avuga kuri iri rekurwa rya Diane Rwigara n'umubyeyi we kimwe n'abandi Kagame aherutse gufungura, Twagiramungu yagize ati:

Twasoza tugira tuti: Niba intwaro y'iterabwoba ryo gufunga abanyepolitiki Kagame yakoreshaga ahubwo ibamara ubwoba, agomba guhitamo gufungura urubuga rwa politiki mu gihugu cyangwa se agahitamo gukomeza ibikorwa bye byo kwica abanyepolitiki nubwo nabyo nta mahoro bishobora kuzamuzanira!
Veritasinfo.fr