Rwanda: bamwe mubacikacumu biteguye gutera ingabo mu bitugu Bwana Faustin Twagiramungu mu rubanza afitanye na FPR-KAGAME!
Tom Ndahiro hamwe na FPR yavuye muri Tanzaniya yitwaje amacumu yateraga abanyarwanda none ubu ngo niwe ugiye kurega abacitse ku icumu rye!
[Ndlr:Baca umugani mu kinyarwanda ngo "Akarenze impinga karushya ihamagara!"Umujyanama wa Paul Kagame mu byerekeranye n'itumanaho Bwana Tom Ndahiro ukunda kwiyita Peter Mahirwe ku mbuga nkoranyambaga, yasabye urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Faustin Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha! Iyo nkuru imaze kujya ahagaragara Twagiramungu yahaye amezi 3 gusa y'uko ubugenzacyaha bw'u Rwanda bugomba kuba bwagejeje ikirego mu rukiko rw'Ububiligi!
Hagati aho mu kiganiro Twagiramungu yagiranye na radiyo "Ubumwe", Madame Mukashema Esperance yavuze ko yiboneye ubwe inkotanyi zica abatutsi bari kumwe n'abasenyeri i Gakurazo. Abo batutsi bakaba barishwe na Fred Ibingira ku mabwiriza ya Paul Kagame, Esperance akaba yiteguye kuzatanga ubwo buhamya mu rukiko! Uwitwa Victor Gakoko Manege nawe yatangaje ku rukuta rwe rwa facebook ko yiteguye gutanga ubuhamya ku bwicanyi bw'inkotanyi imbere y'urukiko! Dore hasi aha uko MANEGE asobanura ubwicanyi bw'inkotany:]
[Harya ngo bazaturega gupfobya jenocide yakorewe Abatutsi...
Ahubwo baratinze! Maze iminsi numva iki kibazo cyarateye impagarara mu Rwanda aho bamwe birengangiza akababaro k'Abanyarwanda muri rusange batewe n'amahano yabaye mu gihugu cyacu. Kudushinyagurira rero no kwikoma Fawustini Twagiramungu ni uguta igihe. Ibyo tuzi, turabizi, ibyo twiboneye n'amaso yacu nta waduhakanya keretse utazi ko Abanyarwanda turi ba Nsekambabaye.
Koko! Muri 1994, njye n'umuryango wanjye twakijijwe n'inkotanyi tubifashijwemo cyane na nyakwigendera inshuti yanjye Seth Sendashonga. Yewe, ndetse ngeze no mu Busuwisi inkotanyi narazishimiye pe. Ariko, inkotanyi zimaze gufata Kigali, ni ukuvuga intambara yarangiye, zivuganye murumuna wanjye Charles Karangwa Gakoko wari waritanze akazifasha gutwara inkomere za APR azikura ku rugamba azijyana mu bitaro by'i Byumba.
Si ibyo gusa, inkotanyi zarakomeje muri za Gitarama, i Gitwe zitsemba abitwa ngo ni abahutu, Ziramanuka ziba zigeze i Butare, muri paroisse ya Save, ntizatinya kwica, abasaza, abakecuru, abana n'impinja. Ntibarangirije aho, baba badukiriye paroisse ya Kansi barica pe abashoboye guhunga ni bake cyane. Ibi mvuga ntawandusha kubimenya kuko ndi umunyabutare mbere yo kuba umuhutu cyangwa umututsi. Usibye ko n'i Butare, ibyo bibazo by'amoko tuzabikozwa, na nubu (umenya ari na cyo tuzira!).
Reka nkomeze gato, abaturage bakusanyirije kuri Stade Huye, abarokotse ni mbarwa. None, ngo uvuga ko n'inkotanyi zishe inzirakarengane ngo ni abambwe? Iri si ishyano! Ibi mvuga nanabiganiriyeho igihe kinini na nyakwigendera Patrick Mazimpaka. Ahubwo, we yanambwiye n'ibindi ntari nzi. Kimwe n'abandi banyamuryango ba FPR badatinya kubivuga ubu ku mugaragaro banatanga rwose ubuhamya ku kuntu bagiye babikora n'ukuntu bari kuri za bariyeri hamwe n'interahamwe. Ba Twagiramungu rero turi benshi kandi koko reka nifashishe amagambo ye : tugize Imana hagira uturega ko tuvugana ko n'abacu bapfuye. Politique irakanyagwa yo irobanura n'abapfuye...]
Ese Kagame na Tom Ndahiro biteguye kujya imbere y'urukiko koko bagahangana na Twagiramungu cyangwa ni ugukangata gusa?
Tubitege amaso!
Veritasinfo