Imyaka 28 irashize FPR iri mu mugambi w'inyenzi wo kurimbura rubanda!
Italiki ya 01 y'ukwazi kw'ukwakira 1990 abanyarwanda benshi bayifata nk'italiki y'agahinda n'akaga ku gihugu cyose cy'u Rwanda! Kuri iyo taliki nibwo umutwe w'abagizi ba nabi wiyise FPR- inkotanyi watangiye kumena amaraso y'abanyarwanda uvuye mu gihugu cya Uganda, kugeza n'ubu uwo mutwe ukaba ukomeje akazi kawo ko kwica no gusahura rubanda! Izo nkotanyi zitera igihugu cy'u Rwanda mu 1990 zabwiraga isi yose ko ari impunzi z'abatutsi zitahutse mu gihugu cyazo kandi ko zishaka demokarasi! Nyuma y'imyaka 24 zibohoje igihugu cy'u Rwanda, ubuhunzi ku banyarwanda bwikubye incuro zirenga 10 kandi n'abatutsi nabo bakaba bahunga izo nkotanyi muri iki gihe, demokarasi yo yagiye nk'ifuni iheze!
Umunyepolitiki w'inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu uzwi ku izina rya Rukokoma yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'ikondera libre" maze asobanura ku buryo burambuye umugambi mubisha w'inkotanyi ku gihugu cy'u Rwanda. Twagiramungu asanga intambara y'inkotanyi itari igamije gucyura impunzi z'abatutsi cyangwa se kuzana demokarasi mu Rwanda, ahubwo FPR-Inkotanyi ikaba yarateye u Rwanda ifite umugambi wo gushyira mu bikorwa gahunda "Inyenzi" zari zifite kuva cyera wo kurimbura rubanda! Inkotanyi zikaba zikomeje iyo gahunda yo kwica abanyarwanda, zikaba zibanyereza, zikabicisha inzara zikagerekaho no kubambura umutungo wabo!