Rwanda: "Nukomeza kuvuga ko utansabye imbabazi ndagusubiza muri gereza!" (Paul Kagame)
Yaba ari muri gereza, yaba ari hanze yayo, Victoire Ingabire akomeje kuba umutwaro uremerereye Kagame!
Ese Paul Kagame arasaba iki Madame Victoire Ingabire? Kugira ngo dusobanukirwe neza ikibazo Paul Kagame afite muri iki gihe, biradusaba kwitabaza urugero rugaragara mu mateka y'isi! Mu mwaka w'1632 kiliziya gatolika yashyizeho urukiko rwo gucira imanza abanyabwenge bose bazakora ubushakashatsi bushobora kuvumbura ihame rivuguruza ibyanditse muri Bibiliya! Umunyabwenge wese wahamwaga n'icyaha cyo gukora ubwo bushakashatsi yahanishwaga igihano cyo kwicwa, bakamutwikisha umuriro ari muzima kugeza ashizemo umwuka! Icyo gihano cyari giteye ubwoba cyane kugirango hatazagira umuntu utekereza gukora icyo cyaha!
Nubwo byari bimeze gutyo, umugabo wo mu gihugu cy'Ubutaliyani witwa "Galilée" yakoze ubushakashatsi bukomeye cyane kandi buvuguruza ibyanditse muri Bibiliya. Galilée wari umuhanga cyane mu mibare n'ubugeni (mathe-phyisique) yavumbuye ko isi yizengurukaho ubwayo mu gihe kingana n'amasaha 24 kandi ikazenguruka n'izuba mu gihe kingana n'iminsi 365 n'amasaha 6! Galilée kandi yakoze n'icyuma cyerekana ko ibyo yakozeho ubushakashatsi ari ukuri! Ubwo bushakashatsi bwa "Galilée" nibwo bwagendeweho mu gukora ibyogajuru ndetse no kujya mu kwezi! Galilée amaze kuvumbura ubwo bushakashatsi yabwigishije abanyeshuri be mu ibanga, ariko amaherezo biza kumenyekana!
Galilée akaba yararerewe mu gipadiri kuva afite imyaka 10 y'amavuko kandi akaba yarigishaga abanyeshuri neza, ibyo bigatuma abantu benshi babimukundira! Ariko kubera ubwo bushakashatsi bukomeye yakoze buvuguruza ibyanditse muri Bibiliya, byabaye gombwa ko Galilée atabwa muri yombi maze ashyikirizwa urukiko rw'ikirenga rwa kiliziya rwo gucira imanza abanyabwenge bakora ubushakashatsi nk'ubwo! Bitewe ni uko Galilée yarerewe mu gipadiri, inkuru ye yageze kwa Papa, ariko Papa nawe wemeje ko agomba gushyikizwa urukiko kubera igitutu yashyirwagaho n'abasenyeri batandukanye bavugaga ko niba Galilée adahawe igihano gikomeye Kiliziya ishobora gusenyuka! Amahirwe Galilée yagize, ni uko abaturage bo mu gihugu cy'Ubutaliyani bahise bisuka mu mihanda barigaragambya basaba ko Galilée aticwa!

Mu gihe abacamanza bari bageze mu nteko, bahamagaje Galilée ahagarara hagati yabo, imbaga y'abantu nayo yari yaje mu rukiko gukurikirana urwo rubanza. Abacamanza batangiye basomera Galilée ibyaha ashinjwa byo gukora ubushakashatsi buvuguruza ibyanditse muri Bibiliya ndetse agakora n'ikosa ryo kubwigisha abanyeshuri mu ibanga! Inteko yabacamanza yahise isaba Galilée kwisobanura ku byaha aregwa kandi asobanurirwa ko ibyo byaha nibimuhama arahanishwa igihano cy'urupfu! Mu kwisobanura kwe, Galilée yasobanuye ubushakashatsi yakoze imbere y'abacamanza nk'umwarimu uri kwigisha abanyeshuri ndetse yerekana n'icyuma yakoze cyerekana ko ibyo yakozeho ubushakashatsi ari ukuri kudashidikanywaho! Abacamanza baramubazi bati: "ubwo noneho urashaka kutubwira ko ibyo wavumbuye ari ukuri?" Galilée yemeza adashidikanya ko ari ukuri! Abacamanza bose bahise barebanaho barumirwa! Rubanda nayo irushaho gusakuza cyane maze, rubura gica! Abacamanza babwiye Galilée bati: "ubu rero tugiye kugukatira igihano, ariko tukaba tuguhaye amahirwe ya nyuma. Ngo vuga ijambo rya nyuma". Galilée, mu ijwi rituje aravuga ati :" Banyakubahwa bacamanza, ni ubwo ngiye guhanwa bwose, mubyukuri isi irazenguruka (et pourtant la terre tourne!)! Iyo nteruro yanyuma yavuzwe na Galilée rubanda ikaba yarayogeje cyane, igera ubwo ihinduka nk'umugani!
Bitewe ni uko abacamanza bari bahawe amabwiriza yo kutica Galilée, bamuhaye igihano cyo gufungwa imyaka 9 kugirango abone igihe cyo kuzisubiraho akavuga ko ubushakashatsi bwe ari ibinyoma! Galilée ariko ntiyigeze afungwa iyo myaka yose, igihano yahawe cyarasubitswe maze Galilée yimukira muwundi mujyi akomeza ubushakashatsi bwe mu ibanga kugeza yitabye Imana kubera ubusaze. Papa nawe yahise ashyiraho amabwiriza yo kutazongera kuburanisha abanyabwenge baba bavumbuye amahame adahuye n'ibivugwa na Bibiliya!
Paul Kagame afite umuzigo umuremerereye cyane akaba yarabuze uwo awugerekaho!

Kuwa gatandatu taliki ya 15/09/2018, inkuru itunguranye yakwiriye hose ko Paul Kagame yahaye imbazi Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo,akaba yabasohoye muri gereza yabashyizemo. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise bikwiza inkuru hose ko Ingabire na Kizito basabye imbabazi umubyeyi Kagame, none akaba yazibahaye! Mu itangazamakuru rinyuranye Madame Victoire Ingabire yavuze ko yasabye Kagame imbabazi zo kugirango amufungure gusa (grâce présidentielle). Victoire Ingabire akaba yarasobanuye ko nta muyobozi numwe cyangwa urukiko yigeze asaba imbazi z'uko yemera ibyaha atakoze (pardon); mu kinyarwanda amagambo "grâce na pardon" yombi akaba asobanura kimwe. Mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa leta ya Kagame hahise hasohoka inyandiko zikoma Madame Victoire Ingabire ngo kuko ari kuvuga ko nta mbabazi yasabye kandi yaranditse inyandiko isaba izo mbabazi.
Byabaye ngombwa ko intore za FPR zikwiza iyo baruwa bavuga ko yanditswe na Victoire Ingabire ku mbuga nkoranyambaga. Iyo baruwa ikaba yanditse mu kinyarwanda, ikaba yandikishije intoki ndetse ikaba irimo n'ibyubahiro byinshi; interuro y'ingenzi iri muri iyo baruwa isaba imbabazi igira iti: "Nyakubahwa Perezida, Nkuko bitegenywa mu itegeko n°30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, mu ngingo zaryo, iya 236, 237 na 238 mbandikiye mbasaba kugirirwa imbabazi ngafungurwa". Uko bigaragara muri iyi baruwa yitirirwa ko yanditswe na Madame Victoire Ingabire, nta nteruro irimo ivuga ko asabye imbabazi z'ibyaha yakoze (pardon), imbabazi nk'izo akenshi zisabirwa mu rukiko nk'uko Kizito Mihigo yabigenje! Niba rero Kagame n'intore ze barumvise ko Ingabire yasabye imbabazi z'ibyaha yahimbiwe baribeshye nk'uko Papa n'abasenyeri bari bizeye ko Galilée ari buvuge ko ubushakashatsi yakoze ko isi izenguruka ari ibinyoma, bagatungurwa n'uko yageze imbere y'abacamanza akemeza ko isi izenguruka!
Ibaruwa yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yanditswe na Ingabire asaba imbabazi yafotowe na telefone bayicamo ibice 2!
Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo!

"Mu buryo bwo gushaka gukemura ibibazo byacu, tugiramo n'impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe, impuhwe zo gukemura ibibazo; none se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri gereza? Tuba dufite amagana n'ibihumbi, bicayemo kubera ko niho bakwiye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ariko iteka twabigenza...Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano!Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo... cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo... !
Abantu benshi bumvise iri jambo rya Kagame bararishimye kuko atiyoroshe uruhu rw'intama ngo yigaragaze uko atari! Mu byukuri ijambo rya Kagame ryakuye urujijo ku bintu byinshi abantu bamwe bashidikanyagaho kwemera; nko kwibwira ko inkiko zo mu Rwanda zikurikiza amategeko cyangwa se bakibwira ko abantu Kagame aba yafunze baba baciriwe imanza n'ibindi. Muri iri jambo Kagame yagaragaje ko ariwe ufunga abanyepolitiki uko ashatse kandi akabafungurira igihe ashakiye. Mu ijambo rya Kagame ariko hagaragaramo ko yafunguye Ingabire atabishaka ahubwo akaba yarabitewe n'ibibazo afite. Kagame ashobora kuba yarakekaga ko uburozi yahaye Bizimungu Pasteur bwatumye aba ikiragi, bushobora kuba bwarafashe na Madame Victoire Ingabire kuburyo yizeraga ko nagera hanze nawe azahita aba ikiragi! Ntabwo ariko byagenze ahubwo Kagame yaratunguwe!
Akimara kuva muri gereza, Madame Ingabire Victoire yagiranye ibiganiro byinshi n'ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda no mu mahanga kandi ibitekerezo yagejeje kuri ibyo binyamakuru bikaba bidahinduka! Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Murindahabi Jean Claude wo kuri radiyo "Urumuri" ikorera hanze y'igihugu, Madame Victoire Ingabire yasobanuye kuburyo burambuye gahunda ye ya politiki ndetse agaragaza n'uburyo yakiriye ifungwa rye! Madame Victoire Ingabire yagize ati:
"...ikibazo mumbajije, wagirango ubwo nari muri gereza ibyo narindimo bya politiki byarahagaze. Iyo uri umunyapolitike, ugafungwa ku mpamvu za politike, burya politike iba igikomeza, ntabwo uba uri actif ariko igikorwa cyo gufungwa kiba kivugira, ni ukuvuga ko bya bikorwa byawe bya politiki biba bikomeza muri iyo shusho y'umuntu ufunze ku mpamvu za politiki. Nta kiruhuko nkeneye kuko sinigeze mpagarara, ni ukuvuga ko urugendo ndimo rukomeza ntabwo nigeze mpagarara. Nibyo abantu baravuga bati umugabo n'abana baragukeneye hashize igihe kinini, ariko nakunze kubibwira abantu mbere y'uko nza mu Rwanda, narinzi ko nshobora kuzahura n'ibibazo bikomeye, narinzi ko umugabo n'abana bazagira ibihe bikomeye, ariko nagiraga ngo nibutse akantu gatoya, ngiye kuza mu Rwanda umwana wanjye mutoya yararize ati: maman rwose ntugende, ntunsige; mukuruwe aramubwira ati :maman ntabwo akiri uwacu twenyine hari abandi bana b'abanyarwanda bamukeneye. Ibyo rero byaranshimishije kumva abana banjye bumva ko ntakiri umubyeyi wabo bonyine; ndi umubyeyi wiyemeje kwitangira igihugu cyanjye kugirango turebe uburyo twagiha amahoro arambye, kuburyo tugira iterambere rirambye ritazagira ikirihungabanya. Kugirango ibyo bishoboke ni uko twubaka u Rwanda abantu bose bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byubaka, ari abari mu gihugu, ari abari hanze, twese tugahuriza hamwe izo mbaraga tukubaka igihugu. Ibyo nibyo mparanira..." (Kanda aha wumve icyo kiganiro cyose).

Hari ibintu 3 Paul Kagame ashobora gukorera Madame Victoire Ingabire; ariko ntacyo bizatanga nk' igisubizo cy'ibibazo bibangamiye Kagame n'igihugu cyose cy'u Rwanda:
1)Paul Kagame ashobora guhamagara Mukurarinda na Tom Ndahiro bakongera guhimba dosiye y'ibinyoma by'ibyaha bakabigereka kuri Madame Victoire Ingabire bakongera bakamufunga nk'uko yabivuze. Gusubiza Victoire Ingabire muri gereza ntabwo byakemura ibibizo byatumye n'ubundi Kagame amufungura ahubwo ibyo bibazo byarushaho kwiyongera. Kuba Kagame yaravuze ko azasubiza Ingabire muri gereza, iyo mvugo igaraza ko Kagame yamuhimbira ibindi byaha!
2)Paul Kagame ashobora kureka Victoire Ingabire akajya hanze gusura umuryango we, ariko yashaka gusubira mu Rwanda ntabyemere nk'uko yabigenje kuri Twagiramungu Faustin na Nahimana Thomas. Iyo nzira nayo ntiyakemura ibibazo afite, kuko hakenewe ko imbaraga z'abana b'u Rwanda bose zijya hamwe kugirango bubake igihugu cyabo. Iyo politiki yo gucira abantu ishyanga yataye agaciro!
3)Hashobora kubaho impanuka y'imodoka yahitana Victoire Ingabire nk'iyabaye kuri Rwigara cyangwa se Ingabire akarwara uburwayi nk'ubwahitanye Aloysia Inyumba! Urupfu rwa Ingabire ntabwo rwakoroshya ibibazo bya Kagame, ahubwo rwarushaho kubikomeza kandi havuka abandi ba Ingabire benshi bafite ubukana burushije ubwa Victoire! Ubwo Madame Agatha Uwilingiyimana yicwaga, abantu benshi bavuze ko nta mugore uzongera kujya muri politiki, ariko ntibyabujije Victoire Ingabire kuyijyamo, Paul Kagame yahise amufunga kugirango atere ubwoba abasigaye, ariko ntibyabujije Diane Rwigara kujya muri politiki; Kagame nawe yaramufunze ariko ibibazo birushaho kwiyongera bituma afungura Ingabire, nubwo bimeze gutyo ariko Kagame ari gutekereza ubundi buryo bwo kumufunga.... Ni ukuvuga ko Kagame azahora muri muzunga y'ibibazo bidashira aterwa no guhohotera abagore b'abanyepolitiki!
Kugirango Kagame agire amahoro,ni uko yafungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, abanyarwanda bakagira ubwisanzure bagashyira hamwe ibitekerezo byo kubaka igihugu cyabo. Kagame abonye adashoboye kuba mu Rwanda rufite ubwisanzure, ashobora kwiheza akajya kuba mu bikingi yaguze biri hirya no hino ku isi ariko abanyarwanda bakagira amahoro. Kagame niyihe agaciro, abe umugabo, afate icyemezo cyo kuzana ubwisanzure mu gihugu nk'uko Papa Urbain VIII yafashe icyemezo cyo gukuraho amategeko yahanaga abanyabwenge bakoze ubushakashatsi budahuye n'ibivugwa muri Bibiliya ariko Galilée agatuma ibintu byose bihinduka!
Madame Victoire Ingabire akomeze kugira ubutwari bwo kuvugisha ukuri no kwihanganira itotezwa akomeje gukora, ntakitagira iherezo byose bizahinduka.
Veritasinfo