Rwanda: Nikoko se Paul Kagame ashobora gutinyuka kurwana n'ibihugu bigize umuryango wa CIRGL?
Amezi agiye kuba atatu inkotanyi za Paul Kagame zitarashobora kwirukana abasilikare b'umutwe wa FLN mu ishyamba rya Nyungwe. Paul Kagame amaze kubona ko abasilikare ba FLN, Major Callixte Sankara abereye umuvugizi bitamworoheye kubakura muri Nyungwe, yafashe icyemezo cyo kugaba igitero muri Congo mu gace kA MINEMBWE (Kivu y'amajyepfo) gatuwe n'abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi b'abanyamulenge. Kagame akaba yarambye ibitero muri ako gace muri gahunda yo gusenya ibirindiro bya gisilikare bya FLN muri Congo. Paul Kagame afite ubwoba bw'uko abanyamulenge bashobora gufasha FLN urugamba rwo kumukura k'ubutegetsi! Indi mpamvu simusiga itumye Kagame yongera kwishora muri Congo ku mugaragaro ni ukugira ngo abone uburyo bwo kwigarurira intara za Kivu zombi mu gihe abakongomani bahugiye mu matora ataboroheye yo gushaka umukuru w'igihugu mushya uzasimbura Joseph Kabila!
Paul Kagame arateganya ko agomba kwigarurira intara za Kivu zombi mbere y'amatora y'umukuru w'igihugu cya Congo ateganyijwe ku italiki ya 23 Ukuboza uyu mwaka! Nyuma yo kwigarurira izo ntara, Kagame azakurikizaho igikorwa cyo guhiga impunzi z'abanyarwanda zarokotse ubwicanyi bwe muri iyi myaka hafi 25 amaze abohoje u Rwanda. Kabarebe na Nyamvumba nibo bagiriye Paul Kagame inama yo gufata intara za Kivu zombi kuko inkotanyi zasanze zidashobora kurwanya FLN imirwano ikabera ku butaka bw'u Rwanda ngo bazashobore gutsinda abasilikare bayo bitewe n'uko igihugu cy'u Rwanda ari gito cyane kandi n'abanyarwanda benshi bakaba bamaze kuba abarakare b'ubutegetsi bwa FPR-Kagame kuburyo bashobora kwishora muri iyo ntambara bari kuruhande rwa FLN! Muri iki gihe abasore n'inkumi mu Rwanda bari kunyerezwa ku bwinshi n'inkotanyi bakajyanwa ahantu hatazwi bitewe n'uko bakekwaho gushaka kwinjira mu ngabo za FLN! Amakuru agera kuri "veritasinfo" amenyeshako inkotanyi zacengeye no muri Kivu y'amajyaruguru ( i Rucuru) zikaba zaratangiye kugaba ibitero ku ngabo za Congo FARDC ziyita FDLR kugirango Congo igire ubushake bwo kurasa impunzi z'abanyarwanda ziri muri ako gace!

Mu mpeshyi y'umwaka ushize (2017) nyuma y'aho Kagame yari arangije ikinamico ry'amatora yo kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda, ibyo bihugu nabwo byagabanyije inkunga y'amafaranga byahaga Kagame! Nubwo ariko izo nkunga zagiye zigabanuka ntabwo byabujije Kagame kubona amafaranga menshi y'inguzanyo yagiye ahabwa n'igihugu cy'Ubushinwa ndetse n'Ubuhinde. Ibyo bihugu byombi muri iki gihe bikaba bifite ubukungu buri kwihuta cyane kandi bikaba bishaka isoko ryo kugurisha ibicuruzwa bikorwa n'inganda zabyo ku mugabane w'Afurika! Bamwe mu bakuru b'ibihugu by'Afurika bakaba badashyigikiye imikorere y'ubushinwa muri Afurika kuko bwiba umutungo kamere w'Afurika bukajya kuwukoramo ibikoresho noneho bukaguruka kubigurisha abanyafurika, ibi ariko siko Kagame we abibona,kuko Ubushinwa bumuha amafaranga butitaye ku miyoborereye mibi! Ubushinwa kandi bukaba bushaka kubona amabuye y'agaciro akoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho kugirango bushore guhangana n'Amerika (USA) ndetse n'Uburayi mu ikoranabuhanga! Igihugu gikize kuri ayo mabuye y'imboneka rimwe ku isi yose ni igihugu cya Repubulika iharanira Deokarasi ya Congo, kandi amauye menshi y'icyo gihugu akaba asahurwa na Paul Kagame!

Paul Kagame agomba guhangana n'imbogamizi 2 zishobora kuzamubera inzitizi zo gufata Kivu zombi!
Imbogamizi ya mbere Kagame afite mu mugambi we wo kwigarurira intara za Kivu zombi ni impunzi z'abanyarwanda ziri muri izo ntara kimwe n'abanyamulenge batamwibonamo. Ntabwo ari ibanga ko FDLR yananiye Kagame kuyitsimbura, none ubu hiyongereyeho na FLN ikibazo kikaba kirushijeho kuba insobe kuri Kagame. Nubwo Kagame akunze kugira urwitwazo FDLR mu kujya gusahura umutungo wa Congo, amahanga yose, cyane cyane ibihugu by'Afurika byamaze gusobanukirwa neza n'ikibazo cy'impunzi z'abahutu Kagame yiciye muri Congo ndetse no gusobanukirwa ko jenoside yo mu Rwanda yateguwe na Kagame mbere yo kwica perezida Habyarimana Juvénal. Ntabwo FDLR ari umutwe wari uriho mu Rwanda mu mwaka w'1994 kuburyo Kagame agomba gushinja impunzi zose ko zakoze jenoside yitwaje izina rya FDLR ngo bizamworohere. Uretse n'icyo kibazo k'impunzi z'abahutu, hiyongereyeho n'ikibazo cy'abatutsi b'abanyamulenge Paul Kagame yabeshye akabica abandi akabicisha mu ntambara z'urudaca yashoje muri Congo, akabasahura ibyabo nyuma akabajugunya mu nkambi z'impunzi mu Rwanda aho bakomejwe kwicwa n'inzara ndetse n'inkotanyi! Abanyamulenge bakaba biteguye kuryoza Kagame ibibi byose yabakoreye!
Imbogamizi ya kabiri Kagame azahura nayo muri Congo ni amasezerano yashyizeho umukono mu gihe hashyirwagaho umuryango wa CIRGL (Conférence Internationale pour la Région des Grands Lacs). Nyuma y'intambara ikomeye yahanganishije ibihugu 9 bihana imbibi na Congo; iyo ntambara ikaba yaratewe na Paul Kagame utarashakaga ko Perezida wa Congo Laurent Désiré Kabila yirukana inkotanyi zari mu gihugu cye (1998); byabaye ngombwa ko umuryango w'abibumbye ONU ufatanyije n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (UA) ndetse n'umuryango w'ibihugu by'iburayi (UE), bashinga umuryango wa CIRGL ugizwe n'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari kugirango uwo muryango ushobore guhagarika amakimbirane ashobora kuvuka hagati y'ibyo bihugu.
Mu mwaka w'2012,ubwo umutwe wa M23 wari umaze gufata umujyi wa Goma, ibihugu bigize umuryango wa CIRGL ufatanyije n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (UA) bateraniye Addis Abeba mu gihugu cya Etiyopiya maze iyo nama yongerera inshingano nshya umuryango wa CIRGL mu gukemura ibibazo byose bishobora gukurura intambara mu karere k'ibiyaga bigari. Ni muri iyo nama uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavugimo ko Museveni na Paul Kagame bagomba kuganira n'imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwabo! Kikwete yavuze ko abantu bangana aribo bagomba kuganira, bagashyira intwaro hasi bagashyira ibiganiro imbere kuko intambara idakemura ibibazo ahubwo ibitera!

Ngo u Rwanda rushobora kwikura mu muryango wa CIRGL!
Bitewe nuko amategeko n'amabwiriza bigenga CIRGL leta ya Paul Kagame itayubahiriza,ibihugu bituranye nayo bikaba hafi ya byose bishinja u Rwanda guhungabanya umutekano wabyo; bikubitiyeho kandi n'umushinga wo gufata intara za Kivu kugirango haboneke amabuye ahagije yo kwishyura amadene y'ubushinwa n'Ubuhinde, Bwana Olivier Nduhungirehe yatangarije ibinyamakuru bikorera leta ya Kigali, ko leta ya Kagame iri gutekereza uburyo yakwikura mu muryango wa CIRGL! Uyu Nduhungirehe niwe uvugwa cyane ko ariwe uzasimbura Mushikiwabo igihe azaba amaze gutorerwa kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa OIF! Ibihugu byose bihana imbibi na leta ya Kagame ntabwo byumvikana nayo kuko biyishinja guhungabanya umutekano w'ibihugu byabo, kandi kwikura muri CIGLR ugahungabanya umutekano w'ibindi bihugu bihita bisobanura ko ibihugu bisigaye muri CIRGL (11) bigomba kurwanya u Rwanda!! Birumvikana ko kwikura mu muryango wa CIRGL ntacyo byamarira leta ya Kagame ahubwo biyongerera abanzi! Nduhungirehe akaba yaravugiwemo na Kagame ngo atere hejuru avuga ko yakwikura muri CIRGL maze ngo arebe niba yatera imbabazi ibindi bihugu nk'uko byahoze kera! Nyuma y'aho Nduhungirehe atangarije ko u Rwanda rwakwikura muri CIRGL, ibindi bihugu birimo byaricecekeye!
Gusa rero Kagame agomba byanze bikunze gutera Congo kuko atabikoze ubutegetsi bwe bwahita buhirima, ikibazo gisigaye ni ukumenya uko ibindi bihugu bigize CIRGL bizabyitwaramo kimwe n'umuryango mpuzamahanga! Ese Kagame azafata Kivu zombi bimugwe amahoro? Natazifata se byo bizamugwa amahoro? Ibisubizo tuzabihabwa n'ibihe biri imbere!
veritasinfo