Rwanda: Ingabo za FPR ziri kwica bucece abaturage bo muri Nyaruguru nk'uko zabikoze mu gihe cy'abacengezi!
Mu gihugu cyose abaturage baratuje kubera ubwoba baterwa n'intore za FPR inkotanyi zituma batagira icyo bavuga ku karengane bakorerwa; ibyo bituma umunyamahanga wese ugeze mu Rwanda agirango yageze muri paradizo, nyamara ibintu birimo bicika hirya no hino mu gihugu! Uyu mutuzo umeze nk'uwagaragaraga mu gihugu mu gihe inkotanyi zarimburaga imbaga y'abaturage mu ntambara yiswe iy'abacengezi yaberaga mu gice cy'amajyaruguru y'igihugu cy'u Rwanda mu mwaka w'1997-1998.
Kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka twagiye twumva imirwano mu karere ka Nyaruguru (Gikongoro) ihanganishije ingabo za FLN n'ingabo za FPR-Kagame ariko ubu hari hashize hafi ibyumweru bitatu ntamakuru avugwa kuri iyo mirwano; Nubwo bimeze gutyo, inkotanyi ntizishobora gutuma itangazamakuru ry'imbere mu gihugu cyangwa se mpuzamahanga rikoza ikirenge mu karere ka Nyaruguru, kuko nta munsi w'ubusa abaturage baticwa n'inkotanyi muri ako karere!
Amakuru "veritasinfo" ikesha radiyo "Ubumwe" aremeza ko mu karere ka Nyaruguru harangwa umutekano mucye. Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki ya 9 rishyira taliki ya 10/09/2018 inkotanyi zateye igisasu gikomeye mu baturage maze gihitana umuntu umwe naho abandi 2 barakomereka ku buryo bukomeye. Kapiteni Robert Rebero wa FLN aremeza ko abo baturage ari abo mu kagari ka MASIGA mu murenge wa MUSANZE mukarere ka NYARUGURU. Abo bantu babiri bakomeretse umwe yajyanywe mu bitaro by'i Runyombyi undi ajyanwa ku bitaro byo ku Munini.
Bukeye bwaho, inkotanyi yafashe abaturage barenga 2000 zijya kubafungira ahantu hatazwi zibashinja ko icyo gisasu cyaturitse aribo bari bakibitse! Cpt Robert Rebero yemeza ko abaturage bari kuzira ubwoba inkotanyi zifiye abasilikare ba FLN bari muri Nyungwe kuko zisaba abo baturage kujya ku marondo ku ngufu. Rebero yemeza ko mbere yo gutangira ibikorwa byo kurwanya ingabo z'inkotanyi ngo babanje gutegura neza urugamba rwabo, yemeza ko Nyungwe bayifata nk'inzira bagomba kunyuramo naho ubundi ngo ingabo zabo ziri mu Rwanda hose! Robert Rebero avuga ko imipaka yose yafunzwe kugirango abaturage badashobora guhungira hanze y'igihugu kandi abaturage bamaze kuva mu byabo bahita bafatwa bakajya gufungirwa muri za kasho ziri hirya no hino mu gihugu.
Robert Rebero yagejeje kuri radiyo "Ubumwe" ikiganiro cyafashwe n'ingabo za FLN ziri hirya no hino mu gihugu, icyo kiganiro kikaba kivugwamo umugambi wo kwica abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame ndetse no kubahimbira ibyaha bikozwe na DMI!
Kanda aha wumve ikiganiro Capitaine Robert Rebero yagiranye na radiyo" Ubumwe"
Veritasinfo