Rwanda : Ese Paul Kagame azaryozwa ibyaha byakozwe na Kabare na Ruhinankiko nk’uko abana b’abahutu bari kuzira iby’ababyeyi babo ?
Kugirango umwami Musinga (ibumoso) yime ingoma, abakurambere ba Kagame (Kabare na Ruhinankiko) bishe umwami Rutarindwa!
Nsomye inkuru yanditswe n'ikinyamakuru igihe.com, numva umusatsi umvuye kumutwe, nibaza aho igihugu cyacu FPR ikiganisha. iyonkuru ikaba yavugaga uko CNLG ya komisiyo ya FPR ishinzwe kurwanya Genocide yigamba ko abantu bayo baba mugihugu cy'ububiligi batambamiye kandidatire zabanyarwanda bafite ubwenegihugu bw'ububiligi bifuzaga guhatanira guhagararira Ishyaka riharanira Demokarasi rya DéFi mu buyobozi bwa Komini ya Saint-Georges-sur-Meuse, mu gihugu cy'ububiligi.
Abo banyarwanda bakaba ari n'abanyamuryango b'ishyirahamwe « Jambo news Asbl », iryo shyirahamwe rikaba riharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mukarere kibiyaga bigari. Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko ababambari ba FPR nta cyaha bashinja aba banyarwanda babujijwe kwiyamamaza biturutse ku nduru y’abantu ba FPR uretse kuvugako bavuka ku babyeyi bahoze mu buyobozi bw'u Rwanda ; ubwo buyobozi bwariho, Kagame akaba avugako atemera kuko abayoboraga icyo gihe bari Abahutu ; kubwe, kagame ntabwo yemera ko abahutu bagomba kugira ijambo mu buyobozi bw’igihugu cyabo ! Urugero twatangaha ni nka Gustave Mbonyumutwa ukomoka kuwabaye président wa mbere w'u Rwanda Bwana Mbonyumutwa Dominic wibasiwe kubera ko umubyeyi we yabaye umunyepolitiki ukomeye mu Rwanda ! Hari abandi n’abandi banyamuryango ba « Jambonews » bibasiwe ngo bitewe n’uko ababyeyi cyangwa abavandimwe babo bashinjwe ibyaha bya Genocide.
Ibi bintu birababaje, kandi biteye agahinda kumva hari abanyamahanga bashobora gufasha FPR kugumya gukuza inzangano mu banyarwanda ; barangiza bakanabyigamba,bikandikwa mubinyamakuru nkaho ari igikorwa cy'ubutwari bwo gutoteza umuntu umuhora inkomoko ye, ibitekerezo bye cyangwa iby’umubyeyi we ; mu byukuri njye nsanga ibikorwa nk’ibyo ntaho bitandukaniye n’ibyo aba nazi bakoze mu gihugu cy’Ubudage ! Kuba ukomoka kubabyeyi cyangwa ufite abavandimwe banshinjwa na FPR gukora jenoside ntibyumvikana uburyo biba icyaha cyane ko abo bana ntaho bahuriye n’ibyaha bishinjwa ababyeyi babo kandi ugasanga ahanini ibyaha bya jenoside abo babyeyi baba bashinjwa aba ari ibiimbano ! Twese tuzi amanyanga nakarengane kabaye mu nkiko « Gacaca » zo mu Rwanda ndetse no murukiko rwa Arusha, gusa nubwo byaba ari ukuri koko umubyeyi cyangwa umuvandimwe w'umuntu akaba yarakoze icyaha akanagihanirwa, ntabwo byagombye kuba uruhererekane ngo icyo cyaha kizabazwe nabazamukomokaho kugera kubuvivi n’ubuvivure !
Niba FPR yemerako abantu bakwiye kujya bazira inkomoko y’ubwoko bwabo, uwaba uwa mbere kubazwa ibyaha by’abakurambere be ni Paul Kagame ukomoka mu muryango w'ABAKAGARA, aba « bakagara » ntamunyarwanda utabazi ko aribo bazanye ishyano mu Rwanda bagakora icyo nakwita jenoside yambere yabayeho mumateka y'abanyarwanda ; aho benewabo na Kagame aribo Kabare na Ruhinankiko bafatanije na mushikiwabo Kanjogera bakica umwami Rutarindwa, ndetse bagakurikizaho no gutsemba Abanyiginya bose hakarokoka mbarwa ! Nta munyarwanda utazi ubugome bw'uyu Kanjogera mwenewabo na Kagame, utaratinyaga kwica impinja kandi yari umubyeyi ! Aya mateka Kagame ntazahakanako atabayeho cyangwa ko adakomoka muri uyu muryango wabicanyi kugeza naho ubugome bw’uyu muryango w’abakagara waciwemo umugani n’ibibi bakoze, aho abanyarwanda bagira bati : «byacikiye kurucunshu » !
Turebye amateka y’ibyabereye ku Rucunshu, ntawundi munyarwanda wabazwa ibyahabereye ngo abizire uretse Kagame, niba twemera ko abana bazajya babazwa ibyaha by’abo bakomokaho! Igitangaje ni uko Kagame ashumuriza urubyiruko rw'inzirakarengane abambari be ngo rukomoka kuba jenosideri, we akibagirwa ibyo abakurambere akomokaho bakoze ! Nta jenoside ishobora kuruta iyakozwe na Kagame za Byumba, Kibeho no muri Congo aho we n'ingabo ze bishe ibihumbi by'abahutu isi yose irebera ubu na UN ikaba yarabyemeje muri raporo yayo izwi nka Mapping yasohotse mumwaka wa 2010. Ikindi twavuga, ni uko iyi jenoside yo muri 1994 Kagame akomeje gukangisha nogucuruza, ubu ntibikiri ibanga ko yayigizemo uruhare rukomeye !
Paul Kagame ashinjwa kuba yarakomye imbarutso ya jenoside yo mu 1994 ubwo yicaga abaprezida babiri « Ntaryamira » w' Uburundi na Habyarimana w’u Rwanda. ubu ukuri kuzwi na bose ni uko Kagame yari yaratoranije umutwe w'inkotanyi akawohereza gucengera mu Nterahamwe kugira ubwicanyi bw’abatutsi bukare bityo abone uko yifatira ubutegetsi ntawe babusangiye nkuko byateganywaga n'amasezerano y'amahoro ya Arusha ! Ntiyagarukiye aho kuko Kagame yatanze itegeko ryo kwica umusirikare wese w'inkotanyi uhirahira akinjira mubyo gutabara abicwaga kugeza naho FPR yandikiye umuryango wabibumbye ONU iwumenyeshako nuramuka wohereje ingabo zoguhagarika jenoside bazazirasa kuko kuribo ngo jenoside yarangije gukorwa kera !
Ibi FPR ikaba yarabyanditse mukwezi kwa kane muri 1994 igihe inzirakarengane zatikiraga ababyeyi n'abavandimwe bacu bicwa ntagitabara ariko FPR ikabwira isi ko ubwicanyi bwarangiye mu gihe jenoside yabaye kugera mukwa karindwi 1994 ; ibi ntamabanga akibirimo kuko ababihamya ni abahoze mu nkotanyi zari ziyobowe na Kagame, kandi n’amabaruwa yose FPR yanditse yangako abicwaga batabarwa, yashyizwe ku mugaragaro kandi FPR ikaba itarashoboye kuyahakana !
Mugusoza nasaba urubyiruko kurenga amacakubiri akomeje kubibwa na FPR, aho ikomeje gukora ibishoboka byose mu gukaza umurego wo kwerekana ko « Abahutu » bose ari abicanyi naho « Abatutsi » bose bakaba ari intungane z'inzirakarengane. Ibi kandi Kagame ntabikorera gukunda abatutsi ahubwo abikorera guhishira uruhare rwe mumahano yabaye mu Rwanda. Ibyaha byakozwe mu gihugu cyacu byakozwe n’abicanyi bava muri abo bahutu, ntabwo ari abahutu bose bicanye nkuko FPR ishaka kubigaragaza, kugera aho ishaka kugereka jenoside kubana bari bafite imyaka ibiri muri 1994 ! Ibi kandi niko bigomba kumvikana no kubatutsi, abatutsi bishe abahutu bagomba kwirengera ubwo bwicanyi bwabo ariko ntibugerekwe ku batutsi bose. Byaba bibabaje abanyarwanda bakomeje kwimakaza uyu muco mubi wo kugereka ibyaha ku bwoko bwose kuko amaherezo « ubwiyunge twifuza ntabwo twazabugeraho » na rimwe, ahubwo igihugu cyacu cyaguma mumwiryane ushobora nokuba wakongera ugakurura ubwicanyi kandi bwatugiraho ingarukambi twese.
Mugire amahoro n'ubwiyunge nyabwo!
Umusomyi wa Veritasinfo