Amacakubiri Paul Kagame yazanye mu muryango w'ibihugu bya UA ashobora gusenya uwo muryango!
Paul Kagame agirwa perezida w'ubumwe bw'Afurika, yatangiye bamuha amashyi akaba agiye kurangiza bamuha induru!
Hasigaye amezi 3 gusa Paul Kagame agasimburwa ku mwanya w'Ubuyobozi bw'Umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'Afurika (UA). Muri aya mezi ya nyuma y'ubuyobozi bwe muri uwo muryango, imiyoborere mibi ya Paul Kagame yakuruye amacakubiri akomeye mu bakuru b'ibihugu bigize uwo muryango, kuburyo nubwo Kagame yaba atakiri umuyobozi wawo, niba ntagikozwe ingaruka zayo zishobora gusenya Ubumwe bw'Afurika (UA). Ayo macakubiri ashingiye ku bibazo 2 bikomeye byerekeranye n'umusanzu ibihugu by'Afurika bigomba gutanga kugirango uwo muryango ushobore kugira ubushobozi mu ngengo y'imari igomba kuwufasha mukurangiza ibikorwa byawo n'ikibazo cyo kugirana umubano wihariye mu by'ubucuruzi n'igihugu cy'Ubushinwa!
Mu nama y'umuryango w'ubumwe bw'Afurika yabereye i Kigali ku italiki ya 10 kugera kuya 18 Nyakanga 2016, uwo muryango ugizwe n'ibihugu 53 wihaye gahunda yo kwivugurura kugirango ugere ku ntego wihaye zo guteza imbere demokarasi no kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (UA) ukomoka ku muryango wa OUA (Organisation de l'unité Africaine) washinzwe n'abakuru b'ibihugu by'Afurika ku italiki ya 25/05/1963, ugashingirwa Addis Abeba mu murwa mukuru w'igihugu cya Ethiopia ari naho ufite ikicaro. Umuryango wa OUA/UA washinzwe ufite inshingano zo gukemura ibibazo bya politiki byo kumugabane w'Afurika no gufasha ibihugu byinshi by'uwo mugabana kwikura mubukoloni!
Abakuru b'ibihugu by'Afurika bari mu nama i Kigali (2016) basanze umuryango w'ubumwe bw'Afurika ugomba kwivugurura kuko kuri uwo mugabane ariho hantu hakomeje kugaragara abakuru b'ibihugu bigundiriza ku butegetsi kandi bakayoboresha igitugu ibihugu byabo, iyo miyoborere igatera umutekano mucye uvuye ku ntambara z'urudaca zishingiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw'igitugu, ibyo bigatera imibereho mibi n'ubukene buhoraho kubatuye uwo mugabane. Abakuru b'ibihugu bari mu iyo nama biyemeje gushyiraho "komisiyo yo kuvugurura imikorere y'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA" kugirango uwo muryango ushobore kugera ku ntego nziza zo kugira imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Bitewe n'uko Paul Kagame yakorewe iyamamazwa ridasanzwe n'abayobozi b'abademokarate bo muri leta zunze ubumwe z'Amerika (USA), cyane ko abo bayobozi aribo bamushyize ku butegetsi, byatumye Kagame afatwa nk'umuyobozi udasanzwe wakoze ibitangaza mu Rwanda! Abanyamerika bazamuye Kagame hejuru cyane kugeza ubwo bamuhaye umwanya wo gutanga isomo ry'ubukungu muri Kaminuza z'Amerika kandi atarashoboye kwiga amashuri yisumbuye ngo ayarangize! Bitewe nuko kwamamazwa n'abazungu, byatumye abakuru b'ibihugu by'Afurika bari mu nama i Kigali (2016) barahaye Paul Kagame umwanya wo kuyobora komisiyo yo kuvugurura umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA.
Imiyoborere ya Paul Kagame igiye gusenya Ubumwe bw'Afurika

Mu nama y'Ubumwe bw'Afurika yateraniye mu gihugu cya Moritaniya ku italiki ya 27/06/2018 yashyize ahagaragara amacakubiri akomeye cyane hagati y'abakuru b'ibihugu by'Afurika ashingiye ku miyoborere mibi ya Paul Kagame muri uwo muryango. Bitewe n'uko ibihugu by'uburayi n'Amerika bitera inkunga Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika byakomeje gushyira igitutu kuri uwo muryango kugirango ukemure ibibazo bya demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu; Paul Kagame yashatse uburyo bwose bwo guhunga icyo gitutu cy'amahanga cyane ko yabonaga ariwe utungwa agatoki kurusha abandi. Kugirango umuryango w'ubumwe bw'Afurika ushobora guhunga icyo gitutu cy'abazungu, Paul Kagame yategetse ibihugu byose bigize umuryango w'ubumwe bw'Afurika uko ari 53 gutanga umusanzu uhwanye na 0,2% by'umusoro w'ibicuruzwa ibyo bihugu bitumiza hanze.
Akanama k'impuguke kashyizweho na Kagame mu kuvugurura umuryango w'ubumwe bw'Afurika, kamugiriye inama ko uwo musanzu (0,2%) uramutse utanzwe n'ibihugu byose by'Afurika; umuryango w'Ubumwe bw'Afurika wakwihaza mu ngengo y'imari yawo ndetse ugashobora no kwita ku bikorwa bya gisilikare byo kurwanya ibyihebe bikunze guhungabanya umutekano wa bimwe mu bihugu bituriye akarere k'ubutayu bwa Sahara. Kagame akimara gusobanukirwa neza n'akamaro k'uwo musanzu yahise ategeka ibihugu byose bigize umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA kuwutanga kandi ibyo bihugu bikawinjiza mu mategeko agenga ingengo y'imari y'ibihugu byabo!
Kuki umusanzu wa 0,2% utera amacakubiri!

Nubwo Kagame yagawe kuri iyo miyoborere ye ntabwo yikosoye, yakomeje gutsindagira icyo cyemezo cy'umusanzu wa 0,2% ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'Afurika. Ku bihugu 53 bigize umuryango w'ubumwe bw'Afurika ibihugu byashoboye gutanga uwo musanzu ni 23 gusa byatanze miliyoni 40 z'amadolari y'Amerika, ibindi bihugu 30 byarifashe. Ibihugu bya Afurika y'epfo, Misiri na Nigeriya bisanga umunsanzu ubazwe ku buryo bw'ijanisha udasobanutse kuko bisanga aribyo bizatanga amafaranga menshi bikurikije uko ubukungu bwabyo bungana nyamara ijwi ibyo bihugu bifite muri uwo muryango ringana n'ibindi bihugu bitanga umusanzu muto.
Ibyo bihugu bifite ubukungu buhagaze neza byifuza ko ibihugu byose byatanga umusanzu ungana hadakoreshejwe uburyo bw'ijanisha. Mu cyemezo cyo gutanga umusanzu hakoreshejwe ijanisha Paul Kagame ashyigikiwe n'igihugu cya Cade na Gineya; ibyo bikaba birushaho gutera uburakari biriya bihugu 3 bikomeye mu bukungu bitifuza gufatirwa icyemezo n'ibihugu 3 bito mu bukungu! Mu nama y'umuryango wa SADC yabereye Windhoek mu murwa mukuru wa Namibiya taliki ya 17/08/2018, ndetse muri iyo nama Paul Kagame akaba yari yayitabiriye, yabwiwe imbonankubone n'abakuru b'ibihugu bya SADC bari muri iyo nama ko umusanzu w'0.2% yategetse ko ugomba gutangwa ko ibihugu byabo bitazawutanga! Ibihugu bya SADC bigira biti: "Bishoboka biteko ko ibihugu byatanga umusanzu wa 0.2% uza wiyongera ku musanzu wari usanzweho kandi nawo udatangwa neza?"
Uretse ibihugu by'Afurika bitavuga rumwe ku cyemezo cya Paul Kagame cyo gutanga umusanzu wa 0.2%, igihugu cya leta Zunze Ubwe z'Amerika (USA) nacyo cyamaganye icyemezo cya Kagame! Amerika isanga uriya musanzu wa 0.2% uzakwa kubicuruzwa biva hanze ari uburyo bwo gukomanyiriza ubucuruzi by'Amerika n'ibihugu byo kumugabane w'Afurika. Amerika (USA) ikorana ubucuruzi n'ibihugu byinshi by'Afurika, ikaba isanga uriya musanzu wa 0.2% uzakwa kubicuruzwa by'Amerika! Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyohereje intumwa zacyo ku kicaro cy'umuryango w'ubumwe bw'Afurika Addis Abeba kujya gusobanurira Kagame ingaruka zicyo cyemezo yafashe ariko Kagame yimye amatwi izo ntumwa z'Amerika! Leta ya Trump ikaba ibona Kagame yarafashe icyemezo kibangamiye inyungu z'ubucuruzi bwayo n'umugabane w'Afurika kuburyo nayo yiyemeje kuzafata ibyemezo byo kwihimura!
Aho kugirango Kagame atege amatwi ibyifuzo by'ibihugu 30 bitemera icyemezo cyafashe cyo gutanga uriya musanzu, Paul Kagame yakomeje gutsimbarara ku izima avuga ko ibihugu bitazatanga uriya musanzu bizamburwa ijambo mu nama z'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika cyangwa se bikawirukanwamo burundu! Ese ibihugu 30 birimo Afurika y'epfo, Misiri na Nigeriya byakwirukanwa muri uriya muryango ugakomeza kwitwa umuryango w'Ubumwe bw'Afurika cyangwa uwo muryango waba usenyutse? Igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika gisanga Paul Kagame yarafashe kiriya cyemezo kugirango abone uburyo bwo guhunga igitutu cy'amahanga amusaba kuzana demokarasi mu Rwanda ndetse no gusimburwa ku butegetsi (alternance) binyuze mu nzira y'amahoro, ubutegetsi bwa Trump bukaba bufite impungenge ko mu Rwanda hashobora kongera kuvuka intambara yo kurwanya ubutegetsu bubi bwa Kagame !
Ikibazo cyo kuzana Ubushinwa mu bucuruzi k'umugabane w'Afurika!

Ibihugu by'Amerika n'Uburayi nabyo ntibibona neza ishyirwaho ry'iryo soko cyane cyane uburyo umuryango w'ubumwe bw'Afurika ukurura igihugu cy'Ubushinwa mu bucuruzi n'uwo mugabane. Paul Kagame asanga ubucuruzi bw'Ubushinwa n'Afurika ari ikintu kiza kuko ubushinwa butivanga muri politiki y'ibihugu! Nubwo bimeze gutyo, igihugu cy'ubushinwa kiracyekwaho gushaka gukoloniza umugabane w'Afurika mu bukungu kandi imikorere y'abashinwa ikaba idahwitse! Abashinwa ntabwo basahura gusa ahubwo baroga n'abo basahura! Itangazamakuru mpuzamahanga ryagiye rigaragaza ko imiti igihugu cy'ubushinwa kigurisha muri Afurika iba igizwe n'imibiri y'abantu bapfuye cyangwa se ifu y'imyumbati kuburyo abahawe iyo miti itabakiza cyangwa se ikabatera ubundi burwayi nka kanseri n'ibindi!
Igihugu cy'Ubushinwa gihanganye cyane mu bucuruzi n'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika kuburyo amakuru yemeza ko Perezida Donald Trump yatumiye perezida wa Kenya muri Amerika kugirango baganire ku bibazo by'ubucuruzi bw'abashinwa muri Afurika y'iburasirazuba, demokarasi n'ibibazo by'uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri ako karere! Biragaragara ko imiyoborere mibi ya Paul Kagame yo gutekinika nk'uko bikorwa mu Rwanda ariyo yajyanye no mu buyobozi bw'umuryango w'ubumwe bw'Afurika, gusa bikaba bizarangira abanyafurika nabo biboneye ko Paul Kagame ari semuhanuka nk'uko Sankara yabiririmbye!
Veritasinfo.fr