Opozisiyo nyarwanda : Ni iyihe impamvu ituma umunyepoliti Faustin Twagiramungu akomeza gushyirwa mu majwi ?
Twagiramungu Faustin ni Umunyapolitiki w’icyamamare n’inararibonye, dore ko amaze imyaka hafi mirongo itatu (30) arwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda, ari nako aharanira ko Abanyarwanda babana mu bumwe nyabwo no mu bwisanzure busesuye, batitaye ku moko bitirirwa, bagafatanya kubaka igihugu kigendera ku mategeko no ku kuri gushingiye ku mateka atagoretse.
Nakwibutsa ko Twagiramungu uzwi cyane kw’izina ry’igisingizo rya RUKOKOMA, ari umwe mu bashinze ishyaka MDR mu mwaka w’1991, akaribera na Prezida ; ko iryo shyaka ryagize uruhare rukomeye mu kujegeza ishyaka rya MRND imbere mu gihugu, kurusha ndetse FPR yashoje intambara mu Ukwakira 1990, ibeshya Abanyarwanda ko igambiriye gusimbuza igitugu cya Prezida Habyarimana ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi. Nyamara byaje kugaragara ko Kagame n’agatsiko ke bari bagambiriye mu by’ukuri gufata ubutegetsi ku ngufu, no kugarura ku mayeri ingoma ya cyami na gihake.
Umugambi mubisha wa Kagame n'abambari be bawugezeho muri Nyakanga 1994 bamaze kwivugana Prezida Habyarimana no gukoma imbarutso ya jenoside n’ubwicanyi ndengakamere byahitanye Abanyarwanda amamiliyoni. Bamaze kubona ko ishyaka MDR ritazemera ko Abanyarwanda basubizwa ku ngoyi n’ubucakara bwa gihake na cyami, bahisemo kurisesa burundu, kumenesha Twagiramungu no kwica umusubizo abari abayoboke b’iryo shyaka, abasigaye babahindura ibisenzegere, ngo babone uko babakoresha muri gahunda kirimbuzi yo guhindura rubanda abaja babo!
Kubera iyo « ajenda » yuzuye uburiganya ya FPR yo kugarura cyami na kija mu banyarwanda, hashingiwe ku gitugu, ikinyoma, ubusahuzi, ubwicanyi n’ubundi bugome ndengakamere, Abanyarwanda bakomeje kwicwa, kwicishwa inzara, guhunga igihugu cyabo, no kubuzwa uburyo mu nzira zinyuranye. Byabaye ngombwa ko bamwe mu Banyarwanda bisuganya, cyane cyane ababarizwa hanze y’igihugu, bashinga amashyaka n’amashyirahamwe agamije kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame, no kuyisimbuza Ubutegetsi buzima, bushingiye kuri demokrasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri wese. Ni muri urwo rwego Twagiramungu wanabaye Ministiri w’intebe, nawe yaje kongera gushinga irindi shyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza.
Reka ngaruke kuri TWAGIRAMUNGU, by'umwihariko:
Muri uwo mugambi wo gukuraho FPR-Kagame no guhindura imiyoborere n’imitegekere bibi by’Inkotanyi, Twagiramungu yigeze asaba amashyaka ya opposition kwishyira hamwe ngo bahuze ubushobozi bafite, maze ashinga impuzamashyaka yitwa CPC, niba nibuka neza hari muri 2014. Mu kanya gato CPC yahise imenyekana, igaragaza ingufu, amahanga n’amaradiyo akomeye begera CPC, mbega aho turi, twe abababaye, twabonaga impinduka turi kuyikozaho imitwe y’intoki.
Nyamara se amashyaka amwe, yayandi twavuga ko akora nka FPR, ntiyarwanyije iyo mpuzamashyaka CPC, ahanini ku mpamvu z’amashyari, ngo Twagiramungu abatanze umushi! Ni bwo hadutse ikinyamakuru cyitwa ikazeiwacu.com, maze kibabera umuyoboro wo kwibasira Twagiramungu n’abamufasha bose muri RDI, kugeza bashenye CPC. Mu nama yo gushyiraho CPC, bamwe mu bayobozi b’amashyaka Rukokoma yari yatumiye banze kuza, abandi baraza ariko banga kwinjira muri CPC, ahubwo batangariza abanyamakuru ko batari bitegura neza. Nti bwari kandi ubwa mbere Twagiramungu yari afashe umugambi wo gukorana n’andi mashyaka, kuko ndumva abenshi mwibuka ko RDI, ngira ngo mu mwaka w’2013, yarigeze ishyira ahagaragara imikoranire yayo na PDP-Imanzi, ndetse na PS-Imberakuri.
Uyu munsi mu w'2018, byifashe bite?
Muri iyi minsi, amakuru ashyushye abantu bari guhererekanya, ni ayerekeranye n'igitero cya gisilikare cyagabwe kuri FPR-Kagame muri uku kwa karindwi 2018, ngo kiyobowe na major SANKARA, ngo atumwe n’impuzamashyaka MRCD. Kuva uwo Sankara n’ingabo ze zitwa FLN ziteye, abanyarwanda benshi, abari imbere mu gihugu n’abari hanze, bo mu moko yose, barishimye cyane, nk’uko tubyumvira mu byo bavuga, bati nyabune nimushyigikire ba Sankara. Twagiramungu na we "radiyoUbumwe" yamubajije icyo avuga kuri icyo gitero, ntiyazuyaje kuvuga ati baramaze, mbega muri rusange ni nk’aho yakoresheje imvugo ihamagarira buri wese ushakira igihugu amahoro, guhaguruka agatera MRCD ingabo mu bitugu. Ibi nanjye aho ndi narabimushimiye cyane.
Ubu nandika ibi, hari ibintu 2 biri gukorwa kubera ririya jambo rya Twagiramungu :
1. Abantu batandukanye, mu buryo butandukanye, bari kugenda hirya hino mu mpunzi baka imisanzu yo gufasha MRCD muri ruriya rugamba, ariko bakagenda bongeraho bati "mumenye ko na Twagiramungu abashyigikiye"! Abenshi mu babwiwe ibyo, bahita batanga ibyo basabwa, batitangiriye itama da, cyane cyane hano muri Zambia aho ntuye! Ibi byanteye kwibaza byinshi kuko nanjye uwangezeho yakoresheje ubwo buryo, nahise mubaza niba ari umuyoboke wa RDI arampakanira. Munyumve neza, ntabwo ndwanya abatera inkunga MRCD kuko nanjye ndi mu bashyigikiye ibyo ba Sankara barimo, ariko sinumva impamvu mu kwaka imisanzu ya MRCD, Twagiramungu agomba kuba urwitwazo, kandi uko bigaragara, iyo mpuzamashyaka RDI itayirimo. Bitihi se, niberure bemere ko Twagiramungu ari we uberewe no kuba kw’isonga rya opposition nyarwanda, bamusabe kubayobora nta kubica ku ruhande, cyangwa se basabe kwinjira muri RDI!
2. Ibindi ni ibivugwa n’abakunzi cyangwa abayoboke ba MRCD na FLN, usanga bagenda bumvisha abantu ko bagomba kubashyigikira byanze bikunze. Bamwe bakavuga bati kuki amashyaka nka RDI batari kudushyigikira ku mugaragaro; ngo biriya Twagiramungu yavuze ntabwo bihagije! Muribuka ko natangiye haruguru nerekana uko Twagiramungu yagiye afatanya n’abandi, bigatangazwa abantu bakabibona, ngizo za CPC, ngizo za coalitions na za PS-Imberakuri or PDP-Imanzi ,n'ibindi. None se ni Twagiramungu ugomba guhora afata iya mbere, abwira abantu ngo nimuze dufatanye? Niba barumvaga bazamukenera, kubera iki bajya gushinga MRCD batabwiye RDI ngo bafatanye? Iki kibazo nicyo nshaka kwanzuriraho inyandiko yanjye.
Ngire icyo nibariza Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin.
Mu kwanzura iyi nyandiko yanjye, nibwira ko Twagiramungu ari we wadufasha gukura urujijo mu banyarwanda, ari abari imbere, ari n’abari hanze y’igihugu. Mbese RDI yaba ifatanije na MRCD? Niba se mudafatanije, baba nibura barabagezeho mbere yo gutera? Dukwiye ibisobanuro hakiri kare, kuko haramutse habaye intsinzi byaba ari amahire, ariko habaye gutsindwa cyangwa se urugamba rwabo rukadindira, ntinya ko bazashakira urwitwazo ku batarabafashjie, babarenganya mu by’ukuri, kubera ko, uko bigaragara, bateye batabanje kungurana inama n’indi mitwe ya politiki nayo iharanira impinduka nyayo.
Ubundi iyo abantu biyemeje gufatanya, babanza kwicarana imbona nkubone, impande zombi zigashyiraho gahunda zihamye zireba buri wese muri icyo gikorwa, hapana guca ibintu ku ruhande, hakoreshejwe itangazamakuru cyangwa ubutumwa bunyuze ku bantu n’abandi. Niba abayobozi ba MRCD batarasabye kwifatanya na RDI mu buryo bufututse, kugira ngo nayo ibagaragarize uruhare rwayo muri icyo gikorwa, kuki Twagiramungu yashyirwa mu majwi muri izo gahunda za MRCD, kandi mu bitangazwa n’iyo mpuzamashyaka, hagaragara ko RDI itayirimo? Ndangije nifuriza Sankara n’abo bari kumwe kuzatsinda kandi vuba. Nk’umuyoboke wa RDI, ndasaba Bwana Twagiramungu gukomeza gushyigikira igikorwa cyabo, agafungura amarembo, ubundi akazabakira nta kuzuyaza, nibaza kumwiyambaza.
Nibwira ko abo muri MRCD/FLN nabo babona inyungu mu kumushaka, kubera ubunararibonye bwe muri politiki, no kuba Abanyarwanda bo mu moko yose bamuhanze amaso, tutaretse n’Amahanga amufata nka chefu wa oposisiyo nyarwanda. Ikindi ni uko impinduka Sankara ari kurwanira ntaho itaniye n’iyo RDI yimirije imbere, dore ko nk’uko Sankara ubwe yabyivugiye, we n’abo bari kumwe bagambiriye kumenesha Inkotanyi, hakajyaho system nshya iturutse muri revolisiyo ya rubanda rurambiwe ingoma iriho. Ikindi gishimishije, ni uko niba naramwumvise neza, Sankara nawe ntazemera impinduka ya nyirarureshwa, yakuraho Kagame wenyine, agasimburwa n’umwe mu bo baragiranye inka, kabone n’iyo baba barashwanye!
Rwose reka mbivuge ntabica ku ruhande, aba bagabo, TWAGIRAMUNGU na SANKARA, n’amashyaka yabo, bakwiye gufatanya urugamba.
Mbaye mbashimiye.
Nitwa Ntihabose Chrisostome, ntuye muri Zambia, ntihachris@gmail.com