Mu gihe Kagame avuye guhabwa amabwiriza n'abazungu yo gukuraho Kabila, mu Rwanda haratutumba umwuka w'intambara!,
Impyisi yarimo izerera mu mihana ishaka aho yiba amatungo y'abaturage, abantu bayibonye bayiha induru; ubwo yarimo ihunga, yahuye n'izindi nyamaswa zirayibaza ziti: "byakugendeye gute ko bari kuguha induru?" Impyisi izisubiza igira iti: "Ntabwo ari induru, ahubwo izo, ni zo mpundu mporana!!" Muri aya mezi abiri ashize Kagame yazerereye mu bihugu by'i Burayi kuburyo mu Rwanda atakihabarizwa, ariko aho yanyuraga hose niko yahuraga n'abanyarwanda bamuhaga induru; naho mu Rwanda abanyarwanda bakaba bacecetse kuko yabahahamuye! Abanyamahanga babona uburyo abazungu baba bari gushyira Kagame hejuru ariko abaturage be bamuvumira kugahera bibaza byinshi! Izo nduru zihabwa Kagame kuri we akaba azifata nk'impundu, kuko kenshi usanga aba yanabyishimiye! Ku mbuga nkoranya mbaga z'abanyarwanda, hari abavuze ko Kagame agomba gushyirwa mu kigo cy'inzererezi kubera izo ngendo ze zidafite impamvu zisobanutse!
Ubwo yari muri Canada, ngo Kagame yari yitabiriye inama ibihugu 7 bikomeye ku isi mu kwiga ikibazo cy'amasashi ajugunywa mu nyanja kandi u Rwanda rudakora ku nyanja! Mu gihe yarimo azerera mu mahanga nibwo imvura n'inkangu byarimo byica abanyarwanda, nta jambo na rimwe yavuze muri icyo gihe rihumuriza abanyarwanda baziraga imyuzure ariko akaba yaragiye mu nama yo kurengera inyanja! Kagame akigera mu Rwanda, mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki ya 11/06/2018 nibwo havuzwe igitero cya gisilikare cyagabwe mu Bugarama i Cyangugu (akarere ka Rusizi); icyo gitero kikaba cyarahitanye abantu 2; kugeza ubu ntabwo abagabye icyo gitero bazwi! Mbere y'uko haba ikinamico ryo kwiyongeza manda ya 3 mu mwaka w'2017, hagiye havugwa ibitero nk'ibyo mu Bugarama bigahitana ubuzima bw'abantu, mu itekinika ryo kwiyamamza, Kagame yavuze ko ibyo bitero abihagaritse! None ibitero nk'ibyo byongeye kuba Kagame avuye i Burayi muri gahunda yo gukuraho Kabila, Ese aho iri ntiryaba ari itekinika Kagame yaba ari gukora ryo gutera Congo yitwaje ko akurikiranye umwanzi wagabye ibitero mu Bugarama?
Ku mbuga nkoranyambaga hari kunyuraho itangazo rihamagarira urubyiruko kurwanya Kagame kandi rikavuga ko ryashyiriweho umukono i Rusizi (Cyangugu); ese iryo tangazo ntirishobora kuba ari umutego wo gutuma abaturage bo muri ako karere bicwa na Kagame bashinjwa kwifatanya n'umwanzi? Kugirango iryo tangazo rihabwe agaciro kandi ntibyitwe itekinika , ni uko koko ibitero byo kurwanya leta y'abicanyi ya Kagame byabaho kumugaragaro, naho niba ari uguhamagarira abantu urugamba rutariho, ni ukubyitondera! Gusa rero ryaba ikinamico ritaba ryo, amaherezo y'inzira ni mu nzu, ubutegetsi bw'umwicanyi Paul Kagame buzakurwaho n'abanyarwanda bakoresheje imbaraga, kuko baca umugani mu kinyarwanda ugira ngo "Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru"!
DORE HASI AHA UKO IRYO TANGAZO RIRI KUNYURA KU MBUGA NKORANYAMBAGA RITEYE:
ITANGAZO RISHYIRAHO UMUTWE W’INGABO WO KURENGANURA RUBANDA
TWEBWE Urubyiruko rw’u Rwanda rurambiwe bidasubirwaho ubutegetsi bw’igisuti bwa Jenerali Paul Kagame n’Agatsiko ke k’abagizibanabi kabuhariwe,
I.TUMAZE KUBONA KO :
1.Jenelari Paul Kagame yafashe ubutegetsi ku ngufu mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara yatangijwe n’INKOTANYI taliki ya 1/10/1990 ikaba yarabaye intandaro y’urupfu rw’abenegihugu basaga miliyoni ;
2.Jenerali Paul Kagame amaze imyaka 24 ategeka igihugu cyacu mu buhubutsi bukomeye, guhutaza abenegihugu mu buryo budasanzwe no gukoresha iterabwoba mu nzego zose z’ubuzima bw’abenegihugu
3.Jenerali Paul Kagame yigize « Umwami utavugirwamo » w’u Rwanda, agahindagura Itegekonshinga mu nyungu ze bwite agambiriye kuzagwa ku ntebe y’umukuru w’igihugu,
4.Jenelari Paul Kagame yafunze burundu URUBUGA RWA POLITIKI, yambura abandi benegihugu uburenganzira bwo kugira ijambo ku mitegekere y’igihugu cyabo :
(a)afungira akamama abanyapolitiki bakunzwe na rubanda nka Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Bwana Deogratias MUSHAYIDI, Bwana Theoneste NIYITEGEKA n’abandi benshi.
(b)Yanigishije ikiziriko Koloneli Patrick Karegeya, aca ijosi Andreya KAGWA Rwisereka, arasa urufaya Jean Leonard RUGAMBAGE,
(c)arajujubya,arakubita,agafunga abanyamakuru n’abakangurambaga baharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu kimwe n’abashaka ubwiyunge nyakuri mu bana b’u Rwanda nk’Umuhanzi KIZITO MIHIGO ;
5.Jenerali Paul Kagame yishe bwana Assinapoli RWIGARA,agaraguza agati umupfakazi Adeline RWIGARA, amwambura imitungo y’umuryango we, amujugunya mu buroko amurenganya ;
6.Jenerali Paul Kagame yandagaje umwari Diane Shima RWIGARA mu bitangazamakuru, amwambura uburenganzira bwe bwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, amujugunya muri gereza kandi nta cyaha afite;
7.Jenelari Paul Kagame yafunze amarembo y’u Rwanda, akumiira kandi aheza ishyanga abandi benegihugu bifuzaga gutahuka bava mu buhungiro bafite gahunda yo gufasha abanyarwanda kugera ku mpinduka nziza basonzeye ;
8.Jenelari Paul Kagame yashyize imbere politiki yo kuzahaza abaturage no kubicisha inzara binyuze muri gahunda mbisha za Leta ye , nk’izi zikurikira :
(a)Kubambura burundu amasambu yabo gakondo
(b)Kubarandurira imyaka no kubahatira guhinga igihingwa kimwe badashaka
(c) Kubambura uburenganzira bwo kugurisha amatoni n’amatoni y’ibirayi byabo kugeza biboze bikajugunywa
(d) Kubasenyera amazu
(e)Kubambura ibibanza byabo mu mujyi wa Kigali
(f) Kujujubya ABAZUNGUZAYI , kubakubita no kubica mu buryo buteye agahinda
9. Jenerali Paul Kagame yimakaje politiki y’ivangura rishingiye ku bwoko no ku nkomoko mu itangwa ry’amashuri n’akazi
10.Jenelari Paul Kagame yongeye kugaragaza umutima wa kinyamaswa ubwo taliki ya 22/2/2018 yafataga icyemezo cyo kurasa no kwica impunzi z’Abanyamulenge babarizwa mu nkambi ya Kiziba zitamurwanyije azihora gusa ko zatinyutse kuvugira ahagaragara ko zishaka gusubizwa mu gihugu cya Kongo zakomotsemo aho gukomeza kwicishwa inzara mu Rwanda
11. Jenerali Paul Kagame yakomeje guteza umutekano muke no gushoza intambara z’urudaca mu bihugu bituranyi nka Kongo, Uburundi na Uganda, ibyo bikorwa bye by’urugomo bikaba bihitana abantu b’inzirakarengane batagira ingano.
II. KUBERA IZO MPAMVU N’IZINDI TUTIRIWE TURONDORA, TURATANGARIZA ABANYARWANDA N’UMURYANGO MPUZAMAHANGA IBI BIKURIKIRA
1.Turasanga Umunyagitugu Paul Kagame ari we KIBAZO GIKOMEYE u Rwanda rufite muri iki gihe
2.Dushyizeho umutwe w’ingabo witwa INGABONZIZA ugamije kurengera abaturage biyemeje kwivumbura ku ngoma y’igisuti ya Paul Kagame n’Agatsiko ke.
3.Tuzafata nk’UMWANZI umuntu wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, uzatwitambika imbere agamije kurengera umunyagitugu Paul Kagame.
4.Turasaba abaturage gutsinda ubwoba, bakiyumvamo ko bafite ubushobozi bwo kwirukana byihuse uyu munyagitugu wibye ubutegetsi, bakitabira ari benshi ibikorwa byo kumwigomekaho
5.Turarikiye Abanyapolitiki bose batavuga rumwe n’Umwicanyi Paul Kagame ko bashyira ku ruhande ibibatanya, bagahuriza hamwe mu gushyigikira uru rugamba .
6.Turasaba Umuryango mpuzamahanga cyane cyane umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ko bahita bahagarika inkunga yose bateraga umunyagitugu Paul Kagame ahubwo bagashyigikira abenegihugu b’u Rwanda bahagurukiye kwishyiriraho ubutegetsi bubanyuze.
MU GUSOZA:
Turizeza Abanyarwanda bose ko “INGABONZIZA”zahagurutse kandi ko zidateze kurambika intwaro hasi zitageze ku ntego yo kwirukana ku butegetsi Umunyagitugu Paul Kagame n’ “Agatsiko ke k’amabandi yitwaje intwaro” no gusubiza abenegihugu uburenganzira bwo kwishyiriraho ubutegetsi bubanogeye binyuze mu matora “adatekinitse”.
Bikorewe I RUSIZI
Mu ijoro ry'italiki ya 10/6/2018
Général de Brigade MASENGESHO Gideon
Umuvugizi wa Etat Majoro y’INGABONZIZA