Leta ya Paul Kagame yasuzuguye umwanzuro w'urukiko rw’Afurika,ikomeza guhohotera Madame Victoire Ingabire !

Publié le par veritas

Madame Victoire Ingabire ari mu rubanza rwa mbere mu mwaka w'2011 ari kumwe n'umwunganizi we uva mu gihugu cy'Ubwongereza Me lan Edwards

Madame Victoire Ingabire ari mu rubanza rwa mbere mu mwaka w'2011 ari kumwe n'umwunganizi we uva mu gihugu cy'Ubwongereza Me lan Edwards

Uko Paul Kagame ayoboye u Rwanda kinyeshyamba ni nako ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Afurika ! Imitegekere ya Paul Kagame izirana n’amagambo ya : Demokarasi-Uburenganzira bwa muntu cyangwa kubahiriza amategeko! Urukiko rw’Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’abaturage (CADHP), rwahaye abayobozi b’u Rwanda igihe kingana n’amezi 6 kugirango babe bahaye Madame Victoire Ingabire uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko; ariko ayo mezi agiye gushira ubuyobozi bwa leta ya Kagame ntacyo burakora kuri icyo cyemezo cy’urukikorw’Afurika! Madame Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, yafunzwe na Kagame mu mwaka w’2010, ategeka inkiko yashyizeho ku mukatira igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cya tekinitswe n’abashinjabinyoma cyo « gupfobya jenoside » ! Urukiko rw’Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu rwasanze madame Victoire Ingabire yararenganyijwe ariko leta  ya Kagame yanze kubahiriza ibyemezo by’urwo rukiko, ahubwo iyo leta ikarushinja kuba igikoresho cya politiki!

Urukiko rw’Afurika rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa muntu, rwasanze ubucamanza bw’u Rwanda bwarahonyoye uburenganzira bwa Madame Victoire Ingabire, ubwoo burenganzira ni : « ubwo kuvuga icyo atekereza ndetse no kugira uburenganzira bwo kunganirwa mu rubanza » ; urukiko rukaba rwarafashe icyemezo cy’uko leta  ya Kigali, igomba gusubiza Madame Victoire Ingabire ubwo burenganzira bwe yavukijwe mu gihe kitarenze amezi 6! Mu gihe ayo mezi 6 agiye gushira ntagikozwe, Umunyamategeko wunganira Madame Victoire Ingabire yatangiye igikorwa cyo kubaza leta  ya Kigali ibisobanuro bituma batubahiriza imyanzuro yemejwe n’urukiko. Uwo munyamategeko yandikiye ministeri ya Kagame ishinzwe ubutabera, akaba yamaganye itinda ryo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko rw’Afurika! Umunyamategeko Me Caroline Buisman aremeza ko uburyo Madame Victoire Ingabire afunzwemo bwarushijeho kuba bubi cyane kuva urukiko rw’Afurika rwafata uriya mwanzuro wo kumurenganura! Umunyamategeko wunganira Madame Victoire Ingabire aragira ati :

«Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rw’Afurika, habayeho guceceka bidasanzwe ; muby’ukuri nta cyemezo na kimwe cyafashwe. Nta kintu na kimwe abategetsi bakoze ; ahubwo barushijeho gukaza uburyo Madame Victoire Ingabire afunzemo, burushaho kubugira bubi muri iki gihe! Ntaburenganzira Madame Victoire Ingabire afite bwo kuvugana n’abo mu muryango we ; ntabwo agishobora gusurwa n’abarwanashyaka bo mu ishyaka rye rya FDU-Inkingi kuko nabo barabafashe babarunda muri gereza ! Abo bategetsi barakina umukino wo gutesha umutwe Ingabire kuko bashaka gusenya ikizere yifitemo bitewe n’uko ari umutegarugori w’intwari! Madame Victoire Ingabire aracyari umuyobozi w’ishyaka rye rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Abo bategetsi bakaba badashaka kumva ijambo rya demokarasi mu matwi yabo

Abategetsi ba Kigali, bararahiye bagatsemba bavuga ko batazafungura Madame Victoire Ingabire cyangwa se ngo bagerageze kubahiriza umwanzuro w’urukiko rw’Afurika rwita k’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage arirwo CADHP. Leta ya Kagame ivuga ko yavuye muri urwo rukiko. Umunyamabanga wa leta  ya Kagame mubyerekeranye n’ububanyi n’amahanga ariwe Olivier Nduhungirehe yabwiye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI amagambo akurikira, yagize ati:

«Urubanza rwa Madame Victoire Ingabire rwaburanishijwe kuva mu rukiko rw’ibanze kugera ku rukiko rwa nyuma ; kandi twamenyekanishije yuko bidashoboka ko leta  y’u Rwanda yakwemera ko urukiko rw’Afurika rwita k’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage rukoreshwa mu gusenya ibyemezo byafashwe n’inkiko z’igihugu cyigenga . Kuri twe icyo kibazo cyarangijwe kuburyo budasubirwaho n’urukiko rw’ikirenga rwakatiye Madame Victoire Ingabire igifungo cy’imyaka 15 ari muri gereza».

Uretse icyo kibazo cya Victoire Ingabire , Nduhungirehe yakomeje agira ati : « hari n’abandi bantu barimo n’abahamijwe n’inkiko z’u Rwanda icyaha cyo gukora jenoside, bacunze ako kanya nabo bashaka gukoresha urwo rukiko ku nyungu za politiki. Niyo mpamvu u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwivana muri urwo rukiko kandi tukaba twizerako inzego z’ubutabera z’Afurika zidashobora gukoreshwa mu nyungu za politiki ». Igitangaje cyane kuri iyi myumvire y’abayobozi ba Kagame ni uko bavuga inzego z’Ubutabera z’Afurika nkaho izo nzego ziri kuwundi mugabane w’isi batariho! None se bazahunga « urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI » ruri i La Haye mu Buholandi, barushinja ko ruburanisha abanyafurika gusa, noneho bagerekeho no kwanga « urukiko rw’Afurika CADHP » bishyiriyeho? Ubwo iyo leta ya  Kagame izahabwa akahe gaciro ?

Veritasinfo.fr
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
napfa bizakungura iki wa mwicanyiwe?
Répondre
A
Ingabire uragapfira muri gereza
Répondre
U
@Amabuye;
Have sigaho di kuvuga ibyo kuko ngo "Urucira mu ka So rugatwara nyoko". Wabona ibyo wifuriza Victore Ingabire bikubayeho ugahita ukinantuka cg se uwawe agahita abushona !!!!!!!!!
U
U Rwanda rurashaka ba mukerarugendo nko muri Thailand ?

https://www.youtube.com/watch?v=euUndZf3i8o
Répondre
K
Kayumba mu maco yo kujijisha igitabo cya Judi Rever igicecya 2

https://www.youtube.com/watch?v=3GBwdPwtUsI
Répondre
R
ibyo kagame yirukankagamo asabiriza bampatse ibihugu kumufasha gusahura congo byasubiwemo aba rusiya bamuhaye gasopo ko niyibeshya akagerakongo kumugaragaro intambara izarangirira murugwiro birabe ibyuya
Répondre
K
Abanyarwanda bagomba kubahana
J
Minister Lavlov aje mu Rwanda avuye muri Koreya ya Ruguru. Harya Koreya ya Ruguru, n'u Rwanda, ntacyo bipfana? L'une des dictatures les plus cruelles au monde, Idi Amin étant un bébé, à côté d'eux..
G
Ibyo uvuze n'ukuri kuko urubyaro rwaba nyepolitike babi nirwo ruhura ningaruka niba za impamvu ababyeyi barya neza bakaraga abana babo kuzabaho nabi
Répondre
K
Nduhungirehe ari kwitoza gusimbura Mushikiwabo! Ibi bigambo muhuragura ahangaha bizabakurikirana mwe n'urubyaro rwanyu kandi muzabyicuza!!
Répondre
A
Murabaswa gusa.muzavuga muzaruha.twe tuzi kagame wacu ico atumariye.mwe mwahuze igihungu kubera inda zanyu....muceceke rero .gahunda yacu ya rwanda nziza itarimo ibisambo hamwe