Rwanda: Ihurizo kuri Paul Kagame ! Ese ashobora kubeshya Abarusiya n’Abanyamerika icyarimwe?
«Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe, akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu).» Iryo ni ijambo yezu yavuze dusanga muri bibiliya Luka 16,13.Iyo nyigisho ya Yezu, igaragaza neza ikibazo Paul Kagame afite! Ese Kagame ashobora gukorera abarusiya n’abanyamerika akabashimisha kimwe icyarimwe? Ubusanzwe Abarusiya n’abanyamerika ntibakorana, mbese bameze nk’amazi n’umuriro ! Bitewe n’aho u Rwanda ruherereye ibi bihugu byombi by’ibihangange ku isi bikaba byaraharaniye kuva cyera kugira ikicaro mu Rwanda kuko ruri ahantu heza mu kugenzura umutekano w’isi. Abanyamerika n’abarusiya basabye Perezida Kayibanda kuzana ingabo zabo mu Rwanda arabyanga ; Habyarimana nawe yarabyanze, ariko Paul Kagame yahaye u Rwanda abanyamerika ; ariko kubera ubwoba bwa Trump atangiye gukurura n’abarusiya! Ese Kagame azabyitwaramo ate mu gukeza ibi bihugu byombi by’ibihangange birebana ay'ingwe ?

«Ubufatanye bwacu mubyerekeranye n’igisilikare na tekiniki buri mu nzira nziza. Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda n’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bakoresha indege za kajugujugu zakozwe n’uburusiya kimwe n’imodoka za gisilikare zo mu bwoko bwa « Oural » ; hari kandi intwaro zinyuranye zikoreshwa n’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zakozwe n’uburusiya, nyuma y’ibiganiro turimo kugirana, hakaziyongeraho n’intwaro zikomeye zo kurinda ikirere cy’u Rwanda zakozwe n’Uburusiya ». Igihugu cy’u Rwanda n’Uburusiya bikaba byarashyizeho itsinda rihuriweho na za ministeri z’ibihugu byombi rigomba kwiga ibyerekeranye n’ubufatanye mu rwego rwa gisilikare na tekiniki. Inama ya mbere yahuje impande zombi yabaye mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize, indi nama ikaba iteganyijwe mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka w’2018.
Aya masezerano y’ubufatanye mu rwego rwa gisilikare na tekiniki hagati y’u Rwanda n’Uburusiya, akaba agaragaje ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bufite gahunda ndende irenze imipaka y’u Rwanda kuko intwaro zo kurinda ikirere zikorwa n’Uburusiya zifite ubushobozi burenze kure cyane ubunini bw’u Rwanda! Izo ntwaro zishobora kurasa umwanzi uri ku bilometero 1000 uvuye ku mupaka w’u Rwanda kandi zikaba zigura akayabo. Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bemeza ko umubano w’uburusiya n’u Rwanda ari intambwe yerekana ko umubano w’ u Rwanda n’Amerika urimo agatotsi!

Ese Amerika izemera guhara inyungu zayo muri Afurika yo hagati n’iy’ iburasirazuba kubera Paul Kagame ? Umenya kugura izi ntwaro z’Uburusiya ari izo kuzahangana n’Amerika kuko bigaragara neza ko atari izo kurinda umunyarwanda !
Veritasinfo.fr