Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Imyiteguro y'intambara yo kwirukana abarusiya n'abashinwa muri Congo no mu Burundi igeze kure!
Publié le
par veritas
Paul Kagame na Perezida w'Angola bari mu Bubiligi muri gahunda yo kunoza umugambi w'intambara kuri Congo
Kuva ejo kuwa mbere taliki ya 4 Kamena 2018 Paul Kagame ari mu gihugu cy'Ububiligi aho agomba kubonana n'abayobozi banyuranye b'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi ndetse akitabira inama yiga kwiterambere ry'Uburayi agahabwamo n'ijambo! Muri uru rugendo abanyaburayi bavuga ko bashyigikiye gahunda ya Kagame yo kuvugurura inzego z'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA ndetse n'umugambi wo kuvugurura ubutegetsi muri Congo Kinshasa!
Ku italiki ya 24/05/2018 nibwo Paul Kagame yari kumwe na Perezida w'Ubufaransa i Paris Bwana Emmanuel Macron. Muri uwo mubonano Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ashyigikiye umugambi Paul Kagame asangiye n'igihugu cy'Angola ku gihugu cya Congo-Kinshasa, uwo mugambi ntiwasobanuwe uwo ariwo. Iryo jambo rya Macron ryarakaje ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa maze bukeye bwaho, ministre w'ububanyi n'amahanga wa leta ya Congo-Kinshasa ahamagaza uhagarariye igihugu cy'Ubufaransa, u Rwanda na Angola i Kinshasa ngo bamusobanurire umugambi ibihugu byabo bahagarariye bifite kuri Congo-Kinshasa uwo ariwo!
Ku italiki ya 28/05/2018, Perezida w'AngolaJoão Lourenço yakiriwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron;muri uwo mubonano niho perezida w'Ubufaransa yasobanuye neza umugambi Kagame ahuriyeho n'Angola ndetse Ubufaransa bukaba bubashyigikiye, uwo mu gambi ni uwo kubuza Perezida wa Congo Kinshasa Joseph Kabila kongera kuyobora Congo Kinshasa nyuma y'amatora ateganyijwe ku italiki ya 23 Ukuboza 2018. Nyuma y'umunsi umwe Perezida w'Angola akojeje ikirenge i Paris nibwo ingabo z'igihugu cy'Uburusiya zatangiye gusesekara mu mujyi wa Kinshasa kubera amasezerano y'ubufatanye bwa gisilikare Congo Kinshasa yagiranye n'Uburusiya.
Perezida w'Angola na Paul Kagame bakaba bahuriye i Buruseli mu Bubiligi kugirango bumvikane n'abanyaburayi ku nkunga bagomba kuzatera ibyo bihugu byombi mu mugambi wo kwirukana abashinwa n'abarusiya mu gihugu cya Congo Kinshasa ndetse n'Uburundi. Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi ukaba warahaye amafaranga menshi Paul Kagame yo kugura intwaro mu Burusiya no mu Bushinwa kugirango bashobore gushoza intambara muri congo -Kinshasa n'Uburundi muri gahunda yo kwirukana abayobozi b'ibyo bihugu bakorana n'Ubushinwa ndetse n'abarusiya! Kenshi abanyaburayi banga gutanga intwaro zikorerwa iwabo mu ntambara bashoza hirya no hino ku isi mu rwego rwo kujijisha imiryango yigenga ikorera mu bihugu byabo, ishobora gusakuza igihe ibihugu byabo byaba bigaragaye ko biha intwaro leta z'abicanyi n'abanyagitugu!
Uretse n'ibyo, intwaro zo mu burusiya n'Ubushinwa zirahendutse kandi ibyo bihugu byombi bizigurisha ku gihugu icyo aricyo cyose bititaye kuba bifite demokarasi cyangwa biyoboresha igitugu. Gusa rero intwaro zigurishwa n'ibihugu bikomeye by'iburyayi ndetse n'Uburusiya n'Ubushinwa ziba zirimo imitego (mouchoir). Ibyo bihugu bishyira mu ntwaro zikora akuma gahishe kure cyane gafasha ibyo bihugu bizikora kuzigenzura biri kure kuburyo bibaye ngombwa bishobora gusenya izo ntwaro cyangwa bikazibuza gukora! Ibyo nibyo byabaye kuri Kadafi igihe yaterwaga n'abanyaburayi! Intwaro zose yari afite zari zirimo imitego kuburyo yagerageje kuzirwanisha bazisenya zikiri mu bubiko!
Nubwo ibihugu by'Ubushinwa n'uburusiya bigurisha intwaro zabyo nta mananiza ku bihugu bizishaka, ku gihugu cy'u Rwanda ho siko bimeze! Hashize imyaka igera kuri 2 yose u Rwanda rushaka kugura intwaro zikomeye mu Burusiya zo kurinda ikirere ariko Uburusiya bwarifashe! Ubwo aheruka mu Rwanda ku cyumweru taliki ya 3/06/2018, Ministre w'Ububanyi n'amahanga w'Uburusiya yabajije ikibazo Mushikiwabo ataboneye igisubizo! Bwana Serguël Lavrov yabajije Mushikiwabo ati" ko u Rwanda ari ruto cyane, kandi abanyepolitiki babarwanya baba mumahanga bakaba badakoresha indege mu gutera igihugu cyanyu, izi ntwaro zirenze kure cyane imipaka y'igihugu cyanyu muzazikoresha he? Mushikiwabo yamusubije ko bazabiganiraho mu mishishyikirano yo kuzigura! Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere, bakaba bemeza ko Lavrov yasabye u Rwanda kureka politiki yo gushotora ibindi bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari!
Uburundi na Congo Kinshasa biryamiye amajanja!
Kubyerekeranye n'uru rugendo Paul Kagame na perezida w'Angola barimo i burayi rwo gusaba inkunga yo gukuraho ubutegetsi bwa Joseph Kabila, umuvugizi wa leta ya Congo Rambert Mende yavuze ko Kagame n'Angola bari kugambana mu bazungu kugirango batere Congo, akaba yarihanije ibyo bihugu byombi byibwirako gushoza intambara kuri Congo bizabyorohera, yagize ati: "Muribeshya, abakongomani bamaze kumenyera intambara, ubu ingabo za Congo zifite ibikoresho bihagije, ntimuzibwire ko kutugabaho igitero bizaba ari nko kwitemberera!"
Umuyobozi w'ishyirahamwe ONELOPE-BURNDI Bwana Gilbert Njangwa yagaragje ko Paul Kagame, Angola, Buyoya, Sassu Nguesso wa Congo babishyigikiwemo n'abanyaburayi bafite gahunda yo gutera intambara muri Congo yo kwirukana abarusiya n'abashinwa muri Congo no mu Burundi. Nyuma yo kwerekana amacakubiri akururwa na Michel Kafundo ukomoka mu gihugu cya "Burukina Faso", ufite umugambi wo gukurura imvururu mu Burundi zishingiye ku moko hagati y'abahutu n'abatutsi, Gilibert asanga Paul Kagame agomba kugirana ibiganiro mu maguru mashya na Nkurunziza bakareba uburyo bahagarika intambara muri Congo!
Abarundi basanga Paul Kagame afite inyungu zo guteza intambara mu karere k'ibiyaga bigari kugirango akomeze kubona inkunga y'ibihugu by'iburaya ituma akomeza kugundira ubutegetsi, abanyaburaya nabo bakeneye Kagame kugirango ashobore kubirukanira abashinwa n'abarusiya muri congo maze bakomeza gusahura amabuye y'icyo gihugu bonyine (kanda aha urebe uko abashinwa bari gutwara amabuye ya Congo bafatanyije na Kabila). Abarundi basanga niba Kagame yongeye guteza intambara muri Congo, iyo ntambara izakwira akarere kose! None se ko Kagame yamaze kwereka abazungu ko ariwe ushobora gukuraho Kabila nabinanirwa bizagenda gute?