Jean Damascène Bizimana yanze kwiha Imana yiyegurira Inkotanyi!
Amagambo yavuzwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside « Bwana Jeana Damascène Bizimana » agaragaza urwango rukomeye afitiye Imana,akaba ayishinja ko yituramiye ikanga gukiza abatutsi! Iyo Jean Damascène Bizimana aza kuba umuhutu ; amagambo yavugiye mu murenge wa Nyarubuye i Kibungo kuwa gatandatu taliki ya 19 Gicurasi 2018 yari kumuviramo icyaha cyo gupfobya jenoside, gushinyagurira abatutsi n’ibindi ! Ayo magambo Bizimana yayavuze mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994!
Bwana Bizimana Jean Damascène yavuzeko abatutsi batapfuye, ko ahubwo bishwe! Jean Damascène asanga abatutsi bari kuvuga ko bapfuye iyo baza kubura ubuzima babitewe n’uburwayi! Jean Damascène avuga kandi ko abatutsi bataciye inzira y’umusaraba, ngo Yezu niwe wayiciyemo kandi ngo yarabishakaga! Dr Bizimana yasabye abarokotse Jenoside kujya bashima Inkotanyi zarokoye Abatutsi bahigwaga mbere y’uko bashima Imana. Yagize ati «Mbona tugomba kubanza gushima Inkotanyi kuko arizo zadutabaye, sinemeranywa n’abavuga ko ari Imana kuko bibaye bimeze gutyo byaba bivuze ko abishwe bo yabatereranye. Inkotanyi zaje zirwana zitanga mu buryo bushoboka ziraturokora. Imana tujye tuyisenga abayisenga, ariko nitugera aho dushima abarokoye abarokotse, tujye twatura dushime Inkotanyi duhagararire aho. »
Jean Damascène Bizimana arashaka kumvikanisha ko abatutsi bagomba kujya basenga «Inkotanyi» nk’Imana yabo ; iyi mvuga yo gucengeza mu mitwe y’abatutsi ko «Inkotanyi» ziruta Imana kandi ko abatutsi batapfuye ahubwo bishwe, ije mu gihe abatutsi bareba kure batangiye kutera hejuru ko inkotanyi bavuga ko arizo zabamaze! Kuva kera inkotanyi muri gahunda yazo ntabwo zari zitaye kukurengera abatutsi ahubwo zarabicaga kugirango zibone ibirego zirega ubutegetsi bwa Habyariamana. Nyuma y’aho inkotanyi zifatiye ubutegetsi zakomeje kwica abatutsi zikabeshya ko bishwe n’abacengezi b’abahutu, ibyo bigakorwa muri gahunda yo kwigarurira imitima y’abatutsi ! Kuva inkotanyi zatangira ibitero byo kwica abanyarwanda mu mwaka w’1990, zagiye zica abatutsi, ariko guhera mu mwaka w’2010, Paul Kagame, umutware w’inkotanyi yareruye atangira kwica abatutsi ku mugaragaro kandi akabyigamba!
Abantu benshi bakaba bibaza niba « Abatutsi » bose bazemera ko inkotanyi ari imana yabo koko kuburyo bazajya bazisenga ! Iyo mana yishe : Fred Rwigema, Kayitare, Bunyenyezi, Bayingana, Ndahiro… Asiel Kabera, Rwisereka, Semadwinga, Karegeya, Dr Gasakure, Rwigara Assinapol, Toy Nzamwita, Donat Mutunzi… kugeza ku mpunzi z’abatutsi bari mu nkambi ya Kiziba ; izo nkotanyi zizatuzwa mu mitima y’abatutsi bigenze gute ?Jean Damascène Bizimana asobanurira ate abatutsi biciwe n’Inkotanyi ababwira ko ari imana yabo gute ? Imvugo ya Bizimana yo kumvikanisha ko « Inkotanyi » ari imana y’abatutsi, irerekana ivangura rikabije riri mu muryango nyarwanda, aho inkotanyi ari imana y’abatutsi, ubwo ni ukuvuga ko kuyandi moko y’abanyarwanda, inkotanyi ari « Shitani »!
Ubwicanyi bw’inkotanyi bumaze ku menywa n’isi yose, ibyo kubeshya amahanga ngo nizo zahagaritse jenoside ni ikinyoma cyambaye ubusa ! Abashakashatsi n’abanditsi bakomeye bemeza ko jenoside yabaye mu Rwanda yatangijwe n’inkotanyi kandi zirayiyobora kugeza igihe ziyihagarikiye (ku batutsi kuko ku bahutu zarayikomeje) ! Umunyamahanga umwe yigeze kubwira abantu bajyaga impaka ku binyoma Inkotanyi zirirwa zibeshya ko zahagaritse jenoside ati «Ese birashoboka ko umuntu ashobora guhagarika imodoka atayitwaye ? » Bose basubije ko bidashoboka ! Nawe arabwira ati « nk’uko udashobora guhagarika imodoka utayitwaye, naniko udashobora guhagarika jenoside kiretse ari wowe uri kuyikora ! »
Umutangabuhamya mu iperereza rikorwa n’ubucamanza bw’igihugu cy’Ubufaransa mu rwego rwo kumenya abahanuye indege ya perezida Juvénal Habyarimana, yashimangiye ubumwe inkotanyi zari zifitanye n’interamwe mu kwica abatutsi n’abandi banyarwanda batavugaga rumwe na MRND. Mu kiganiro yahaye radiyo mpuzamahanga y’abongereza « BBC Gahuzamiryango », Bwana Jamus Munyandida yagize ati : « ndakubwiza ukuri Félin Gakwaya, ntanabasilikare cyangwa campany imwe yahawe inshingano yo gutabara abatutsi bicwaga; ingabo (inkotanyi) zanyuraga mu mbavu z’imisozi no mu tubande, abatutsi bari kwicwa ku misozi ! Iyo Kagame ashaka ko abatutsi batabarwa, yari gushyiraho nka intervention force, itarwana n’ingabo za Habyarimana ahubwo ishinzwe gutabara abatutsi gusa !...Naboherereje ibaruwa, yasinywe na bureau politique ya FPR, ivuga ko jenoside yarangiye, ibwira umuryango mpuzamahanga y’uko utagomba kuza mu Rwanda guhagarika ingabo zitabara abatutsi. Iyo barwa yanditswe ku italiki ya 30 z’ukwezi kwa kane 1994 ».
Munyandinda yakomeje agira ati : « ibi ndimo mvuga sinshobora kubivuga ndi i Kigali kuko umuntu uri mu Rwanda ntashobora gukopfora. Mu gihugu hose hari mission (1994) yakorwaga yitwaga gusukura, ni ukuvuga ngo ahantu hose inkotanyi zifashe, iyo zamaraga kuhafata , hakurikiragaho icyo bitaga gukubura, network commandos bakoreraga ku mabwiriza ya Kagame abinyujije kuri Kabarebe. Uyu Kabarebe niwe wavugiraga ku maradiyo abwira ingabo zitandukanye zari ku rugamba… azibwira ko bigengesera kugira ngo bataza guhutaza cyangwa se kwica bamwe mu bantu bacu babaga bari mu nterahamwe, ni ukuvuga abakomando » ! Duhereye kuri ubu buhamya bwa Munyandida biragaragara ko Interahamwe n’inkotanyi byari bihuje umugambi wo kurimbura abatutsi 100% ! None Jean Damascène Bizimana asanga ibyo bikorwa by’inkotanyi ari ibyo gushimwa kuburyo abatutsi bagomba kujya bazisenga koko!
Abatutsi ubwabo, nibo bagomba kwivugira ukuri kwabo, bakemeza ko inkotanyi ari amashitani yihinduye abantu ; ariko kugira ngo ibyo babigereho ni uko abatutsi bagomba gutinyuka bakabwiza ukuri uyu mugaragu w’inda Jean Damascène Bizimana !