Ubwongereza bwafatiye ibihano Putine, Kagame we buzabimufatira ryari?

Publié le par veritas

Leta y'Ubwongereza nikome urusyo ikome n'ingasire, ntihane Putine wenyine ngo isige Kagame!

Leta y'Ubwongereza nikome urusyo ikome n'ingasire, ntihane Putine wenyine ngo isige Kagame!

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane ku isi, ni iyerekeranye n'ubushyamirane bukomeye buri hagati ya leta y'igihugu cy'Uburusiya na leta y'Ubwongereza. Ku manywa yo kuri uyu munsi wo kuwa gatatu taliki ya 14 Werurwe 2018, ministre w'intebe w'igihugu cy'Ubwongereza yagiye imbere y'inteko ishinga amategeko y'icyo gihugu maze atangaza ibihano bikaze, leta ayobowe yafatiye leta y'Uburusiya kubera igitero cy'Uburozi cyagabwe ku ntasi y'umurusiya yitwa Sergueï Skripal wahungiye mu bwongereza ari kumwe n'umukobwa we wari waje ku musura! Igikomeje kwibazwaho ni ukumenya niba leta y'Ubwongereza nabwo iratinyuka gufatira ibihano leta ya Paul Kagame kubera ibitero itegura kugaba kuri Noble Marara nawe wahungiye mu Bwongereza!

Burya ngo : "impamvu ingana ururo", hashize iminsi 8 intasi y'umurusiya yitwa Sergueï Skripal yahungiye mu Bwongereza, ndetse iyo ntasi ikaba yarakoreye igihugu cy'Ubwongereza ibikorwa by'ubutasi, ihawe uburozi bukaze n'abantu bataramenyekana. Uyu mugabo w'intasi y'uburusiya akaba yararozwe ari kumwe n'umukobwa we wari waje ku musura. Ari Skripal ndetse n'umukobwa we kimwe n'umupolisi w'Ubwongereza waje kubatabara, uko ari batatu bararembye bikomeye kubera ubwo burozi.

Muri iyi minsi 8 ishize, inzego zishinzwe iperereza z'Ubwongereza zemeje ko ubwo burozi bwahawe iyo ntasi n'umukobwa we bukorwa n'igihugu cy'Uburusiya gusa kandi bukaba bukoreshwa n'urwego rw'igisilikare. Kuwa kabiri taliki ya 13 Werurwe uyu mwaka, leta y'Ubwongereza yahaye amasaha 12 leta y'Uburusiya yo kuba yarangije kwiregura kuri icyo gitero cy'uburozi, itabikora Ubwongereza bukayifatira ibihano. Ayo masaha yarangiye Uburusiya ntacyo bukoze, none Ministre w'intebe w'Ubwongereza Madame Théresa May yahaye uburusiya ibihano bikurikira:

1)Ubwongereza bwirukanye abakozi 23 b'ambasade y'Uburusiya bari mu Bwongereza, icyo gihugu kikaba cyabahaye iminsi 7 yo kuba bavuye mu Bwongereza.

2)Ubwongereza bwahagaritse ubufatanye bwose leta y'Ubwongereza igomba kugirana na leta y'Uburusiya (Suspension des contacts bilatéraux).

3)Ubwongereza bwafashe icyemezo cyo kutazohereza abayobozi babwo bakuru mu muhango wo gutangiza imikino y'igikombe cy'isi kizabera mu Burusiya uyu mwaka.

4)Ubwongereza bwiteguye gufata ibindi bihano birimo kutazitabira imikino y'igikombe k'isi  mu mupira w'amagura kizabera mu Burusiya ndetse ikaba iteganya gufata ibindi bihano bitatangajwe.

Ministre w'intebe w'Ubwongereza yagize ati: "Twihanije abantu bose bashaka gukorera ibikorwa bibi k'ubutaka bw'igihugu cyacu, abo bose nta mwanya bafite mu Bwongereza"!

Nyamara n'ubwo ministre w'intebe yavuze aya magambo, inzego zishinzwe umutekano z'Ubwongereza zikaba zikomeje kuburira abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu ko bagomba kwitonda kuko bafite amakuru y'uko umwicanyi ruharwa uyoboye u Rwanda witwa Paul Kagame ari gutegura ibikorwa byo kubahitana! Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13 Werurwe, radiyo mpuzamahanga y'abongereza BBC yagiranye ikiganiro na Noble Marara wigeze kuba mu basilikare barindaga Kagame nyuma akaza guhungira mu Bwongereza. Marara akaba yaremeje ko polisi y'Ubwongereza yamumenyesheje ko ubuzima bwe buri mukaga kuko leta y'u Rwanda iri gutegura ibikorwa byo kumwivugana!

Niba Ubwongereza bufatira ibihano igihugu cy'igihangange ku isi nk'Uburusiya kubera ko butegura ibikorwa byo kwicira mu Bwongereza abagihuze, ntabwo Ubwongereza bwananirwa guhana agahugu gato nk'u Rwanda nako gategura ibikorwa byo kwica impunzi zahungiye mu Bwongereza! Niba Ubwongereza budahana Kagame, byaba bisobanuye ko ibikorwa by'ubwicanyi aba ategura gukorera mu Bwongereza aba abishyigikiwemo na leta y'icyo gihugu!

Twizere ko atariko bimeze!

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
http://mobile.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/umugore-wari-usigaye-ku-buyobozi-bw-igihugu-muri-afurika-agiye-kwegura

IBI NTIBYAKORWA I RDA HARYA?
Répondre
I
Inkuru irambuye mu guhagarika amasengero mu Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=5JOw_UBRmkE
Répondre
P
Bigira ibipfamatwi ; bitwara giprof. by Mutobo ; bakibagirwa ko bali kuli net ! Aho bahereye bahomvomva ; barabeshya nde ? Ni bazibe ; ba banyeshuli bamaliye mu rugano ntibarazuka!
Répondre
K
Ku washubije kalisa.
Biragaragara ko ibyo uvuga nta analyse nini irimo.Iyo wemeza ko biriya bihugu byari bishyigikiye FPR nta musirikare wabyo wari ku rugamba uransetsa cyane. Dallaire yari hehe? ntabwo abanyamerika bari muri Uganda bafite ibyuma bya kabuhariwe byagenzuraga positions z'ingabo z'u Rwanda zigaha information inkotanyi? Kuki se bari kujya kuri terrain kandi abagande bari bahari? ese ubundi uzi uwateguye génocides? Ku birebana na BISESERO wibuke ko commandement ya Turquoise yabaga i Goma,ntabwo abasirikare b'abafaransa bari kujya mu Bisesero batabonye uruhushya rw'ababakuriye uretse ko babonye bitinze bakajyayo bakarokora abo basanze bakiriho.Ngo umuntu wese ushyira mu gaciro yari gutabara abatutsi? none se Kagame ko atabatabaye? ko yaretse ngo hapfe umubare munini ushoboka kugira ngo awugire iteme ryo gufata ubutegetsi, we yivugiye ko umututsi nyawe ari uri kumwe nawe ku rugamba, ko abandi bose bari abambari ba Habyarimana, ushobora kumbwira aho Mucyo ari? Rwigara ari hehe? Makuza ari hehe? Rwabukamba ari hehe? Kizito Mihigo ari hehe? Diane na Adeline Rwigara bari hehe? bariya bose bazize ko basobanukiwe n'umukino uriho ukinwa. Rero mukenyere muhangane n'amateka mwe kwibasira abafaransa.
Répondre
H
HCR yemezako hafunzwe impunzi 21 ko impunzi zishinzwe U Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=6Qj5Httwq0Y
Répondre
K
France abantu bayibasira kuko yafashije ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa genocide yakorewe abatutsi. Hari Opérations z'abafaransa mu Rwanda koko zabanjirije opération turquoise ariko wibuke ko zose zazaga zihishe inyuma y'iyindi nyito ariko zigamije gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Habyalimana.Naho biriya bihugu uvuga byafashije FPR inkotanyi nta musirikare wabyo wigeze agaragara ku butaka bw'u Rwanda, nk'uko abafaransa n'abazayirwa baje kurwanirira Habyalimana ku mugaragaro nubwo byabananiye gusubiza inyuma Inkotanyi. niba hari n'ibihugu byanafashije FPR byayifashije mu kuyishyigikira mu bitekerezo gusa . Uretse wenda Uganda yahaye inzira Inkotanyi kuko nazo zafashije Museveni gutsinda Obote muri Uganda. Ikindi wibagirwa ni uko nta genocide FPR Inkotanyi yigeze ikora uretse ibirego mwirirwa mupfundikanya mubeshya ngo nayo yishe abantu mugendera Kuri za rapports nka mapping report isi itigeze iha agaciro kubera ko yakozwe hashingiwe ku binyoma by'abambari ba leta yatsinzwe. Capitaine Guillaume Ancel rero yabaye umusirikare ukomeye w'ubufaransa waje muri zone turquoise ayoboye abasirikare ibyo yanditse mu gitabo cye ni ukuri yihagarariyeho akaba yemeza ko impamvu zone turquoise yabayeho vuba vuba kwari ukujya kurwanya FPR Inkotanyi bagasubizaho leta y'interahamwe. Ikimenyimenyi ni uko abafaransa bakozanyijeho n'Inkotanyi mu mujyi wa Butare bagirango Butare nayo bayongere Kuri zone turquoise, ariko Inkotanyi zikabakubita ikibatsi cy'amasasu umwana w'umuzungu akirukira ku Gikongoro atareba inyuma. Aha niho baboneye ko kurwanya FPR Inkotanyi bitazaborohera bagahitamo gufasha Inzirabwoba guhungira muri Zayire zifite ibikoresho byazo kugirango zitangire zitegure kongera gutera u Rwanda zongere zifate igihugu. Ibyo uvuga ngo France yari gufata u Rwanda mu byumweru 2 ni ibyifuzo byawe bitandukanye n'ukuri, kuko kuba France ari igihugu cy'igihangange ntibivuze ko abasirikare bayo bashobora gutsinda mu buryo bworoshye intambara zirwanwa mu buryo bwa kinyeshyamba. Niba ugirango ndabeshya wabaza ibyo ingabo za Amerika zaboneye muri Vietnam kandi Amerika ari igihugu cy'igihangange ku isi ariko zananiwe gutsinda ingabo za Vietnam zarwanaga kinyeshyamba. Birashoboka ko koko hari imiryango y'abatutsi ingabo z'ubufaransa zatabaye muri zone turquoise kuko mu by 'ukuri abatutsi nta mpamvu izwi barimo bicwa na leta yatsinzwe mu Rwanda. Umuntu wese ushyira mu gaciro yari gutabara abatutsi. Ikibazo ahubwo umuntu yakwibaza ni mpamvu ki batabujije Inzirabwoba n'interahamwe kwica abatutsi bo mu Bisesero ? Ubwo wakumva uvuze ngo ntabushobozi bari bafite .Abo uvuga bashoboraga gutsinda Inkotanyi mu cyumweru 2 iyo bigeze gutabara abatutsi bo mu Bisesero babura ubushobozi ? Aho harimo fagiture. Wowe rero impamvu uvuga ngo capitaine Guillaume ntakwiye kwandika ibyo abonye ni uko ubabajwe n'ukuri kw 'ibyo yavuze. Ikindi Wowe nta burenganzira nta n'ubushobozi ufite bwo kubuza umusirikare wo ku rwego rwa officier w'umufaransa gutangaza ukuri kw'ibyo yihagarariyeho. Wowe ahubwo ibyo uvuga nta kintu na kimwe ushingiyeho uretse ibitekerezo byo gufana leta yatsinzwe gusa. Ibyo rero nta muntu ufite ubwenge wabiha agaciro . Ubundi busesenguzi ucyeneye ku mpamvu ki Mitterand yarwanye Kuri Habyalimana na nyuma yo gupfa kwe nabyo bizashyirwa ahagaragara mu gihe gito. Muri macye ntabwo ari urukundo Mitterand yakundaga abahutu ni inyungu z'ubucuruzi bwa magendu Mitterand na Habyalimana bakoranaga.
Répondre
U
Ubutegetsi bwa habyalimana uko bwarangiye

https://www.youtube.com/watch?v=7_KSCLnaY4g
Répondre
K
Igitabo cya Guillaume Ancel:bantu ntibagahite bagaragaza amarangamutima mu nyandiko zabo! Mbere ya opération Turquoise France yakoze izindi opérations mu Rwanda hakurikijwe amasezerano France yari ifitanye n’u Rwanda. Izi usanga ntacyo abantu bazivugaho cyane. Iyo bageze kuri opération Turquoise barasara bagasizora, nyamara iyi opération yakijije abatutsi batari bakeya. Ejo nasomaga ukuntu indege z’abafaransa zajyaga guta interahamwe hejuru y’ishyamba rya nyungwe.Buri gisirikari kigira uko gicunga urugamba, hari aho bagira commissaire politique uba uzi ibyo bari gukora akabishishikariza abasirikare kugira ngo barwane bazi icyo barwanira.Sinzi niba mu bafaransa bagira ba commissaires politiques kuko sinumva uko umusirikare yiyandikira ibyo ashatse byose. Tugomba kwibuka ko igihe cya opération turquoise France yari muri cohabitation, président Mitterand yari de gauche, gouvernement yari de droite (Balladours et console). Guillaume Ancel avuga ko briefing babahaye i Paris yahindutse bageze kuri terrain kandi nibyo. Iyo France ishaka gufata u Rwanda ntabwo byari kuyitwara n’ibyumweru bibiri. Gusa mwibuke ko inkotanyi zari zishyigikiwe na USA,UK,Canada,Israel, Belgique n’ibihugu byinshi bya Afrique birimo Uganda,Burundi, Tanzanie,Ethiopie,Erythrea,Mali,Soudan,Benin etc…None se mwashakaga ko haba 3ème guerre mondiale? Les anglo saxons bashakaga kuvana igifaransa mu Rwanda (kandi byarabaye) barekereje ngo bajye gusahura DRC (n’ubu bakibikora, ngo barifuza gushyiraho République des Volcans ihuza Kivu zombi).Ibyabereye hariya ni amateka maremare abantu bakwiye gukora isesengura rihanitse ntibarangwe n’irangamutima. Kuki bibasira France gusa bakibagirwa USA,UK,Canada n’abandi, ko nibura France yari ifitanye amasezerano na Rwanda. Ikizwi ni ko Mitterand yavuze ko ONU ibyemera itabyemera opération turquoise yagombaga kuba, akomeza avuga ati bazandege ko nakijije abantu bari mu kaga (Kagame yivugiye ko bamucitse , ko ikivu cyari kubamira).
Répondre
M
Kilimambongo ari nawe Ukunda kwiyita ngo ni FDLR France da. Cyera akiri umwana yigeze kujya kogana na se. Noneho bageze mu bwogero Kilimambongo Kubera ubuhubutsi yavukanye aba anyereye ku isabune ariko agiye kwikubita hasi afata imboro ya se ayicundaho bituma atikubita hasi. Ise ahita amubwira ngo Ubuse se shahu iyo uza kuba uri kumwe na nyoko uba ufashe iki ko afite agashino gatoya ? Ariko rwose uwapfuye yarihuse atamenye amabi ya Kilimambongo France
Répondre
F
Kagome REVOLUTION iramuteghereje
Répondre
R
BAVANDIMWE MBONYE TEMWANYAJE YUMUSIRIKARE WUMUFARANSA WABAGA MURI ZONE TIRIKWAZE 94 KURI TV 5 NDASABA NA KAYUMBA NYAWMASA NAWE KO YATINYUKA AKAVUGA UKURI KOSE KUBYABAYE MURWANDA MBERE 94 NANYUMA KUKOBYOSE ABIZI
Répondre
A
Anne Rwigara n' akababaro kenshi ko guteza cyamunara ibyabo15/03/2018

https://www.youtube.com/watch?v=BUtm7ImiLdI
Répondre
M
Nimubwire Interahamwe zityaze imihoro zijye gutsembatsemba abongereza niba mubabaye aho kwirirwa mujwigira?. Nimugire vuba abafaransa barahari barongera bashinge zone turquoise yo kubafasha guhungira i Paris mumaze gukorera genocide abongereza. Semanzi na Kalisa nibahumure nta macinyamyambi izabarimburira I Paris nk'uko yabarimburiye mu nkambi zo muri Zaire. Naho kwirirwa mwinwigiriza hano ngo muzavanaho Kagame byo byararambiranye byabananiye kuva muri 1990 ubu mumaze gusaza mwahindutse ingoroji sibwo mwamushobora. Murimo murarota nabi uwarose nabi burinda bucya.
Répondre
S
Kuri Mugabo umukozi wa DMI

ubwo ukiriho ukaba utakubiswe ifuni bivuga ko utaba muri England, cyangwa ubayo ukaba uri kuri Liste bityo ukiyita andi mazina.

Ibyo wanditse ushobora kuba wabikoze kubera ko udakomeye mu mutwe (kimwe na Kagame), cyangwa kubera ko wibwira ko abasoma hano wabajijisha ubarangaza. Akaba ariyo mpamvu nkwibukije ibikurikira: Iriya Liste y‘ Intore yatanzwe ni umuntu mukorana. Ikindi yayihaye Noble Marara, umututsi warindaga Kagame cyera. Uwo mushaka kwica mukoresheje UTUZI twa Munyuza ntabwo ari UMUHUTU ahubwo ni umututsi wabavuyemo kubera kwanga AMAFUTI yanyu.

Kuzanamo Jenoside, kunyita Ibyo ushaka no guteshagurwa uvuga Huye, ntabwo bituma Police y’abongereza ihagarika iperereza yakwoze ku bugizi bwa nabi bwanyu. Ibi nibyo nita kujya kwiba mu isoko ugafunga amaso ugira ngo ntabwo abandi bakubona. Rwose unyite ukwo ushaka maze witere IJEKI uvuge uti mwarangije isi.

Ikindi utabona nuko kuba iyo Liste yasotse, uzasangira n’abariya barozi ni akazi kabo. Ubishaka utabishaka akabare bazajyamo njyewe Semanzi sinzagakandagiramo. Nujya muri ako kabare, rwose nakubwira iki uwabavuyemo uzamuhe twa TUZI twa Munyuza
M
Kuri Semanzi. Ubwo wabonye liste y'Inyenzi rero ngaho fata umuhoro n'ubuhiri Ujye gukora akazi KO kuzihiga ubundi uzitsembatsembe. Kandi wowe isasu ntabwo ryagupfumura kuko ntawe ukanda burende. Numara kuzikorera genocide bizatuma wowe utura nk'ibisi bya Huye ,ntuzapfa. Ngaho shishikara.
S
kuri Mugabo,

iyo liste ngo yatanzwe na bamwe mubo mukorana. Maze uwo udasanga kuri iyo liste abakorera kandi aba muri England uhite umuha twa tuzi twa Munyuza mbere yuko tukuboreraho kuko Marara na Mugenzi bo nta narimwe bazicarana nawe cyangwa ngo basangire nawe wa Murozi we.
S
Nukomeza gutyo UTUZI Twa Munyuza uzaba ariwowe utunkwa kubera ko uzashaka Semanzi iParis ukamubura. Cyangwa uzaroga abanyekongo, Antillais, n' abandi birabura besnhi ubita Semanzi.

Ariko nkuko Mwene Muhinza yabivuze ibuye ryagaragaye nti ryica isuka. Ubu murazwi aho mugiye hose. Ujye kuri Inyenyeri cyngwa Rugali maze nawe wisomere ukuntu bagenzi bawe basizwe ahagaragara abo bavunamuheto bitwa:

Tom Ndahiro
Apolinaire Kageruka
Blaise Pascal Nyilidandi
Egide Ruhashya
Remy Mutambuka
Alpha Mao Ntwali
Savio Salumu
Rubairi Munyankindi
Vivian Umuhozi Niragire
Nina Ngarambe
Patrice Shema
Claude Gasana
Eric Gashema
Eric Murangwa
Julien Leonard Mutangana
Jules Munyurwa Mucyo
Maniraguha
Albert Munyampundu
Rene Kibizi
Nkurunziza

Aho niwasanga Mugabo ariwe Tom Ndahiro wibwira ko gufunga amaso ugiye kwiba bituma abandi batabona ko uri kwiba.
I
URWANDA MUBIHUGU 10 BYANYUMA KU ISI MUMIBEREHO ITEYE AGAHINDA. AHO KUBA RWANDA NABA I BURUNDI.

DORE:

The report, published by the UN Sustainable Development Solutions Network and funded in partnership with the Ernesto Illy Foundation, is the sixth since 2012.

These are the world's happiest countries:

1. Finland

2. Norway

3. Denmark

4. Iceland

5. Switzerland

6. Netherlands

7. Canada

8. New Zealand

9. Sweden

10. Australia

And the least happy countries:

1. Burundi

2. Central African Republic

3. South Sudan

4. Tanzania

5. Yemen

6. Rwanda

7. Syria

8. Liberia

9. Haiti

10. Malawi

MCT
Répondre
A
ngirango kera abo bongereza bazabibazwa birukanwe i Rda nka ZIMBABWE. IT IS MATTER OF THE TIME.

Abongereza bazabazwa million 8 KAGAME amaze kwica banukingira ikibaba.

Bamushyize muri COMMONWEALTH ngo babone uko bamukoresha inyungu zabo. GUPFA KWACU NTACYO BIVUZE.

ARIKO UMUNSI TWAHAGURUTSE SINZI KO bazadukoma imbere.

KAGAME ASIGAYE AGENDA YIKANGA ICYATSI GIKOMYE.

Noneho ngo yabuze ngo BYA BIRANGURURAMAJWI BYA MUSA FASILI BIRAMUSAKURIZA BABIFUNGE!

ABASAZI BABA BENSHI. KUYOBORWA NUMURWAYI NAMWE MUBAMUBAYE ABARWAZA!!!

DORE

http://rugali.com

MANDA YIMYAKA 7 UBANZA NUMWE UTAZA GUSHIRA.
Répondre
M
nubwo byose ikicyemezo Ubwongereza bwafatiye Uburusia ntaho gihuriye nikibazo cya Kagame kuko arumuja wabo nkuko mubivuga. Ariko ba Malara bashobora kukifashisha mumategeko, mukurwanya ibikorwa bya Kagame byo kubagirira nabi.
Répondre
S
Abanyarwanda mufungure amaso maze mwemere ukuri kubabaje.

Abongereza mu bantu batinya harimo Russia, Chine n’ibyihebe by’abahisilamu, kuko batabakorera ahubwo babarwanya cyangwa bapigana nabo kw’isi. Kagame baramuzi uwko ateye, bazi ko ari JENOSIDERI, umujura, umunyabwenge buke ukorera inyungu zabo , usahura AFURIKA ndetse umusaruro akuwugabana na Blair, L. Michel utibagiwe ko nibyo abavanyemo ahita abibitsa muri Europe, kandi igihe azavaho bikazatwarwa na Mwene Madamu. Putin we arabarwanya nkuko yabigaragaje muri Syria n’ahandi hose.

Umuntu yakwibaza igituma bataretse ngo Kagame ahitane Marara na Mugenzi. Impamvu ntabwo ari uko bakunda Marara ahubwo ni ukubera ko bafite ubwoba kwo bishobora kugira ingaruka yabazanira ibibazo byinshi. Kuko ubwo bwicanyi bwasakuza cyane, ndetse bigatuma abongereza batabizi bamenya ibyo bakwora muri Afrika na Kongo. Nubwo Kagame abakorera, kubera ko ntaho bahuriye, hari ubwo inyungu zabo zishobora guhungabanwa na Kagame. Mbese nk‘ umuntu usambanyije indaye maze ikamutera umutezi. Urugero ni Saddam Hussein wakurikiye inyungu ze kurusha iza UK/ USA

Ese Nkurunziza akwoze ibyo Kagame ashaka gukora, akwohereza abantu bajya kwica abamurwanya mu mahanga byagenda bite? Iyo ubonye ukuntu bitwaye kuri Nkurunziza na Mugabe, uhita ubona ukuntu abazungu batugize IBICUCU. Ariko bihita biba icyimenyetso kuri ngewe ko Nkurunziza batamushaka kubera ko adakora ibyo ashaka. Ibndi democratie, droit de l’homme nibyo kudunsinziriza. Ariko mu bintu nshimira Nkurunziza, nuko atifashe nka Habyarimana pe agahangana nabo kuku n’ubundi bari bemeje kumuvanaho bagashyiraho umuntu umeze nka Kagame utorwa 100%, bakaririmba babeshya ngo yateje uBurundi imbere. Iterambere rya Kagame ntacyo rimariye UMUHUTU na gato. Imfashanyo batagiha abarundi, nayo iyo baza kugarura Buyoya, umuhutu yari gukena kurusha ukwo akennye ubu

Naragiye ndabona koko. Igihugu cyacu cyateye imbere mu gihe abantu bose bagihunga bajya Uganda, Zambie…. Mugihe ni impunzi z’ abatutsi zisaba kwisubirira iwabo cyangwa kujya mu kindi gihugu. Mugihe abanyrwanda bahunze bari gushyirwaho igitutu ngo batahe muri Singapour maze bakanga. Ibi nabyo byerekana ukuntu HCR, UK, UN badufata nk‘ IBICUCU.
Répondre
K
Ibya Kagame n'abongereza birazwi, abongereza bareba inyungu zabo muri DRC zihagarariwe na Kagame, naho ba Noble Marara, René Mugenzi n'abandi ntacyo babwiye ubwongereza.None se icyo Kagame akora abongereza batazi ni ikihe? mwigeze mwumva hari umwamagana? yewe n'ifoto yo kurasa indege ya Habyarimana barayifite. Gusa Kagame kgukomeza kubeshya ntahjo bizamugeza.
Répondre
Y
Erega ibintu bibera iwacu nimpumyi irabibona yewe n'igipfamatwi kirabyunva! Ubwo rero njyewe nibaza ko kuba ubwongereza budafatira ibihano urwanda si uko buyobewe amabi rukora, ikindi ni uko icyo ubwongereza bupfa n'uburusiya ntawe utakibona ahubwo tubitege amaso kuko agatinze katazahera ni amenyo yaruguru. Umubwiriza, kubemera bibiliya, yaravuze ngo byose ni ubusa, akomeza avuga ko ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga! Ikintu cyose kigira igihe cyacyo, habayo icyo kubiba n'icyo gusarura, icyo guta n'icyo gutora,... Mbega abazaba bakiriho bazabona byinshi, doreko bamwe muritwe dutamba tuvamo!
Répondre
T
Uriya mwicanyi akorera abo bampatse ibihugu. Gusa si igitangaza ko tuzabyikemurira kandi Abo bongereza bazakorwa ni isoni. Reba NKURUNZIZA ko adatuje. Ahasigaye tuzisunga RUSSIA natwe niyo nzira.
Répondre
P
Kudafatira u Rwanda ibihano bishatse kuvuga ko inyungu Ubwongereza bukura muri DRC via Rwanda ziruta kure cyane inyungu Ubwongereza bwabonaga mu bucuruzi bwari bufitanye n'Uburusiya.
Ikindi ni uko Ubwongereza bushobora kuba bubabajwe n'uko intasi yabwo izapfa itabubwiye amabanga.
Répondre