Rwanda : Urukundo rwa Musoni na Kayitesi rwemeza ko « Kirazira itakibaho = Turi mu ntsinzi» (Faustin Twagiramungu)!
[Ndlr : Amashusho muri iyi nkuru yatoranyijwe na «veritasinfo»] Turi mu ntsinzi :Mu minsi mike ishize inkuru y'urukundo yabaye kimomo. Yavuzweho cyane mu gihugu no mu Banyarwanda bari hanze, nyamara si inkuru y"inca-mugongo". Ni inkuru y'urukundo rwa Madamu Kayitesi na Bwana Ministre James Musoni, ministre w'ikirenga, akaba ari n'inshuti y'Umukuru w'igihugu Pahulo Kagame.
Jye simunzi, ariko naramubwiwe, mubwirwa nk'umugabo w'umukozi, kandi ufite ubuhanga n'ubumenyi buhagije mu byo akora byagiriye igihugu akamaro. Hari umunyarwanda w"impunzi" wagiye mu Rwanda avuye mu gihugu cy'Uburayi; nuko, aho agarukiye duhuye, nsanga yarabaye Intore y'amarere. Ubwo twaganiraga nabonaga ashimishijwe cyane no kundatira ibyo yabonyeyo, ariko mbona yihutira cyane kumenyesha ko ngo: "yagize Imana abonana na Ministre James Musoni. Icyo gihe umenya yari akiri ministre w'ubutegetsi bw'igihugu, cyangwa se uw'Imali. Yongera kuri iyo nkuru ye, yambwiye ko mu Rwanda inshuti ze zose zamubwiye ko ngo: "iyo ubonanye na James Musoni mukavugana, uba usa naho uba ubonanye na Perezida Kagame"! Burya "abahutu" bamwe bagira akantu kadasanzwe, kabokamye ko "kunyurwa manuma". Cyane muri iki gihe babahekesheje inyonjo ya "jenoside y'abatutsi".

Tugaruke ku nkuru y'urukundo rwa James Musoni na Mme Kayitesi. Iyi nkuru ntabwo ari "event", "événement", si inkuru y'icyaduka, si inkuru nshya, si inkuru na busa. Ni ibisanzwe ku bategetsi benshi b'Inkotanyi bo mu nzego za FPR zo hejuru mu Rwanda. Ni icyorezo muri make ! Ibyo bamwe bita mu rurimi rw"ikizungu" ngo "sex scandal", iwacu mu Rwanda ubu byabaye nk'ibihembo, ishimwe, n'ibyishimo bidasanzwe byo kwinezeza mu ntero za ya ndirimbo isa naho yabaye "hymne national"(national anthem) yo kwishimisha ku barutashye: INTSINZI BANA B'u RWANDA"! Iyi ndirimbo yaririmbwe ubutitsa, iririmbwa n'abishimiye ugutsindwa kw'Interahamwe n'"Inzirabwoba", no gufatwa kwa Kigali n'u Rwanda muri rusange. Abishimiye intsinzi nta ndabo batanze, abenshi batanze urukundo baruha abari barukeneye.

Urukundo rwa Ministre James Musoni na Madame Kayitesi, na kera rwahozeho mu bategetsi n'abakuru b'Ingabo no mu bikomangoma. None se, Murorunkwere nyina wa Rwabubgiri ntiyahoze ari umugore wa Nkoronko, akaza gukundana na Rwogera ariwe Mutara II, akaba se wa Kigeri IV ari we Rwabugiri ! Ariko icyo gihe nta binyamakuru byariho ngo bibitangaze. Ibyanditswe bigakorerwa iyamamazwa mu Kinyamakuru IGIHE, byo ni propagande yategetswe n'Umwami w'u Rwanda Kagame, wasimbuye Kigeli IV Rwabugiri umukuru w'ikirenga w'Ingabo ziswe "INKOTANYI CYANE".
Nakwibutsa, cyangwa nkabamenyesha inkuru y’uko Rwabugiri, papa wa Musinga yari umukwe wa Rwakagara wa Gaga wa Mutezintare (kubera ko yarongoye Kanjongera umukobwa wa Rwakagara, akaba mushiki wa Kabare na Cyigenza). Aba rero bakaba abasekuruza b'umwega kanuni w'igikomangoma cyo kwa Serwega. Kagame yitwara nkaho ari Rwabugiri II, dore ko ari nawe mugaba w'ikirenga w'INKOTANYI CYANE zubu muri ibi bihe bibi by'AMAGANYA ya rubanda. Ariko bikaba n'ibihe byiza, ibihe by'umunezero w'ABARUTASHYE. Cyane abenshi mubayobozi b'igihugu cyacu, batwihishemo, bakatwicamo, barangiza bakaduhindura ba ruvumwa b"abicanyi n'abarwayi b'ipfunwe.
Urukundo rw'umunezero ntawarugereranya n'urukundo rwo mu maganya y'abatindi barwaye amavunja.
Iyi propagande ya Kagame icyo igamije kirazwi. Igamije kumvisha rubanda no kubabeshya ko umurengwe yita "kwiyandarika" uhanirwa (ariko bya nyirarurureshwa). "Guhanwa" kwa James Musoni, byaba ari kumuvana ku mirimo ya Leta, imirimo y'ubuministre, maze akajya gukora mu bigo bindi bisa Crystal Ventures. Agakora mu kigo gishya kizashakirwa izina rishya. Umukuru w'igihugu ntiyakwirukana James Musoni, umwe mu batware be b'inkoramutima, akaba n'inshuti ye bafitanye igihango kubyo bagezeho kandi ubwobo baziranyeho. Hari n'ibindi muri "politike y'iterambere" yabaye nka "kizimyamoto" y'ibyaha byose byakozwe birimo ubwicanyi ndengakamere bw'Inkotanyi baziranyeho.

Reka tubitege amaso. "Ahari Urukundo n'Umubano, Amahoro aba ahari". Ndavuga urukundo rw'umutima-wa-muntu. Si mvuga urukundo rwanditswe mu IGIHE, ku bya Ministre James Musoni na Mme Kayitesi, bisa no kwerekana ko "KIRAZIRA" yavuyeho. Nibyo koko kirazira ntikibaho kubera ko n'abayobozi ba KIRIZIYA gatolika bararuciye bararumira".

Twagiramungu Faustin
Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza